Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Nabonye ikintu kiza kiruta kuba umuganga

Nabonye ikintu kiza kiruta kuba umuganga

“UZI ko ibi bintu mumbwiye ari byo nifuzaga kuva nkiri umwana!” Ayo magambo nayavuze nishimye, nyabwira umugabo n’umugore bari baje kwivuza mu mwaka wa 1971. Icyo gihe nari maze igihe gito mfunguye ivuriro ryange. None se uwo mugabo n’umugore ni ba nde, kandi se ibyo bintu nifuje kuva nkiri umwana ni ibihe? Reka mbabwire uko icyo kiganiro cyahinduye intego zange, n’impamvu nemera ko bya bintu nifuzaga kuva nkiri umwana, ndi hafi kubibona.

Navutse mu mwaka wa 1941, mvukira i Paris mu Bufaransa. Iwacu ntitwari abakire. Nakundaga kwiga cyane. Ariko maze kugira imyaka icumi, narwaye igituntu maze mpagarika kwiga. Ibyo byarambabaje cyane. Abaganga bantegetse ko mpora ndyamye kugira ngo ntananiza ibihaha. Icyo gihe nasomaga inkoranyamagambo kandi ngakurikira amasomo kaminuza y’i Paris yanyuzaga kuri radiyo. Igihe umuganga wamvuraga yambwiraga ko nakize kandi ko nashoboraga gusubira ku ishuri, narishimye cyane. Icyo gihe nahise nkunda abaganga, ku buryo navuze ko ninkura nta kindi nzakora uretse kuvura abantu. Iyo papa yambazaga icyo nzakora ninkura, buri gihe namubwiraga ko nzaba umuganga. Nguko uko nakuze nifuza kuba umuganga.

IBYO NIZE MURI SIYANSI BYATUMYE NDUSHAHO GUKUNDA IMANA

Iwacu twari Abagatolika, ariko nta bintu byinshi nari nzi ku Mana, kandi hari ibibazo byinshi nibazaga nari ntarabonera ibisubizo. Icyakora maze kugera muri kaminuza nkiga iby’ubuganga, nemeye ntashidikanya ko Imana ari yo yaremye ibintu byose.

Ndibuka igihe nabonaga ku nshuro ya mbere ingirabuzimafatizo y’ikimera, nkoresheje mikorosikopi. Natangajwe no kubona ukuntu iyo ngirabuzimafatizo yirwanaho, ku buryo ubushyuhe n’ubukonje bitagira icyo biyitwara. Nanone nabonye ukuntu ibintu bimeze nk’amazi biba muri iyo ngirabuzimafatizo, iyo bihuye n’umunyu byegerana bikaba bito, byahura n’amazi bikaba binini. Ibyo bintu hamwe n’ibindi byinshi tutavuze, bituma ibinyabuzima bishobora kwihanganira imihindagurikire y’ikirere. Maze kubona ibintu bihambaye bigize ingirabuzimafatizo, nahise mbona ko ubuzima butabayeho mu buryo bw’impanuka.

Ngeze mu mwaka wa kabiri niga kuvura, nabonye ibindi bintu binyemeza ko Imana ibaho. Mu isomo ryigisha imiterere y’umubiri w’umuntu, twize ko uko ukuboko k’umuntu guteye uhereye mu nkokora, ari byo bituma duhina intoki cyangwa tukazirambura. Nabonye ko uko imikaya ikorana n’amagufwa, ari ibintu bitangaje. Urugero, namenye ko hari umutsi uhuza umwe mu mikaya y’ukuboko n’igufwa rya kabiri ry’urutoki. Nanone uwo mutsi wigabanyamo kabiri ugakora akantu kameze nk’akararo gatuma undi mutsi ugenda ukagera mu mutwe w’urutoki. Nanone hari ibindi bintu bituma iyo mitsi yegerana cyane n’amagufwa y’urutoki. Ibyo byose iyo bitabaho, intoki zacu ziba zimeze nk’ibiti zidashobora kwihina. Ibyo byanyeretse ko hari Umuremyi w’umuhanga waremye umubiri w’umuntu.

Nanone maze kumenya uko umwana ahumeka amaze kuvuka, byatumye mbona ko hariho Umuremyi w’umuhanga. Namenye ko umwana ukiri mu nda abona ogisijeni binyuze ku rureri rumuhuza na nyina. Ibyo biterwa n’uko udufuka two mu bihaha by’umwana tuba tutaruzuramo umwuka. Iyo habura ibyumweru bike ngo umwana avuke, ururenda rwuzura muri buri gafuka. Hanyuma iyo umwana amaze kuvuka agatangira guhumeka, haba ibintu bitangaje. Icyo gihe umwenge wo ku mutima w’umwana urifunga, bigatuma amaraso ajya mu bihaha. Nanone rwa rurenda rutuma umwuka wuzura mu dufuka tw’ibihaha by’umwana, maze agatangira guhumeka ku giti ke.

Nahise ntangira gusoma Bibiliya nshyizeho umwete, kugira ngo menye umuhanga waremye ibyo bintu byose bitangaje. Natangajwe n’amategeko arebana n’isuku Imana yari yarahaye Abisirayeli, ubu hakaba hashize imyaka irenga 3 000. Nanone Imana yari yarategetse Abisirayeli gutaba umwanda wabo igihe bari kuba bamaze kwituma, gukaraba buri gihe no gushyira mu kato umuntu wabaga agaragaje ibimenyetso by’indwara yandura (Lewi 13:50; 15:11; Guteg 23:13). Ibyo Bibiliya yabivuze kera cyane mbere y’uko abahanga babimenya, kuko ubu hashize imyaka 150 gusa, babimenye. Nanone namenye ko amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, ari mu gitabo cy’Abalewi arebana n’imyanya ndangagitsina, yatumaga Abisirayeli bagira ubuzima bwiza (Lewi 12:1-6; 15:16-24). Ibyo byatumye mbona ko Imana yari yarahaye Abisirayeli ayo mategeko kugira ngo bamererwe neza, kandi abayumviraga babonaga umugisha. Nahise nemera ko Bibiliya yahumetswe n’Imana. Ariko icyo gihe nari ntaramenya izina ry’Imana.

MENYANA N’UMUGORE WANGE KANDI NKAMENYA YEHOVA

Nge na Lydie ku munsi w’ubukwe bwacu bwabaye ku itariki ya 3 Mata 1965

Igihe nari nkiri muri kaminuza niga ibyo kuvura, nahuye n’umukobwa witwa Lydie maze numva ndamukunze. Twashakanye mu mwaka wa 1965, kandi nari ntararangiza kwiga. Mu mwaka wa 1971 twari tumaze kugira abana batatu, kandi amaherezo twaje kugira abana batandatu. Lydie yambereye umugore mwiza cyane kandi akanshyigikira, haba mu kazi no mu muryango.

Namaze imyaka itatu nkora mu bitaro mbere y’uko nshinga ivuriro ryange. Nyuma gato, wa mugabo n’umugore nababwiye ngitangira baje kwivuza. Ngiye kwandikira umugabo imiti, umugore we yarambwiye ati: “Muga, ntutwandikire imiti irimo amaraso.” Ibyo byarantangaje nuko ndamubaza nti: “Kubera iki?” Yaranshubije ati: “Turi Abahamya ba Yehova.” Ni ubwa mbere nari numvise Abahamya ba Yehova kandi menya ko badaterwa n’amaraso. Uwo mugore yahise afata Bibiliya maze anyereka imirongo igaragaza impamvu bafashe umwanzuro wo kudaterwa amaraso (Ibyak 15:28, 29). We n’umugabo we banyeretse ibintu Ubwami bw’Imana buzakora. Banyeretse ko buzakuraho imibabaro, uburwayi n’urupfu (Ibyah 21:3, 4). Nahise ntangara maze ndababwira nti: “Muzi ko ibyo bintu ari byo nifuzaga kuva nkiri umwana? Ni yo mpamvu nabaye umuganga kugira ngo mfashe abantu bababaye.” Icyo gihe nari nishimye cyane, ku buryo twamaze isaha n’igice tuganira. Maze kuganira n’uwo mugabo n’umugore we, numvise ntagishaka kuba Umugatolika, kandi namenye ko ya Mana yaremye ibintu bitangaje ifite izina, ari ryo Yehova.

Naganiriye n’uwo mugabo n’umugore we inshuro eshatu bansanga ku ivuriro ryange, kandi igihe cyose twaganiraga twamaraga isaha irenga. Nyuma yaho nabatumiye mu rugo kugira ngo tubone igihe gihagije cyo kuganira kuri Bibiliya. Nubwo Lydie na we yemeraga ko batwigisha Bibiliya, hari inyigisho zimwe na zimwe zo muri Gatolika, atemeraga ko ari ikinyoma. Nyuma yaho natumiye umupadiri mu rugo. Twagejeje mu gicuku tujya impaka ku nyigisho za kiliziya, dukoresheje Bibiliya gusa. Icyo gihe Lydie yahise yemera ko Abahamya ba Yehova ari bo bigisha ukuri. Nyuma yaho twarushijeho gukunda Yehova maze tubatizwa mu mwaka wa 1974.

NSHYIRA IBYO YEHOVA ASHAKA MU MWANYA WA MBERE

Igihe namenyaga ibyo Imana izakorera abantu, nahise mpindura ibyo nashyiraga mu mwanya wa mbere. Nge na Lydie twiyemeje gukorera Yehova. Nanone twiyemeje gutoza abana bacu gukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Twabatoje gukunda Imana na bagenzi babo. Ibyo byatumye umuryango wacu urushaho kunga ubumwe.—Mat 22:37-39.

Hari igihe nge na Lydie tujya twibuka ukuntu abana bacu babonaga ukuntu twunze ubumwe, bikadusetsa. Bari bazi ko mu muryango wacu twakurikizaga amagambo ya Yesu agira ati: “Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya” (Mat 5:37). Urugero, igihe umukobwa wacu mukuru yari afite imyaka 17 yashatse gusohokana na bagenzi be, maze asaba Lydie uruhushya ararumwima. Umwe muri izo nshuti ze yaramubwiye ati: “Niba mama wawe akwimye uruhushya uze kurusaba papa wawe.” Umukobwa wacu yahise amusubiza ati: “Yewe, si mama, si papa, bose ni kimwe.” Abana bacu bose uko ari batandatu, biboneraga ko twunze ubumwe kandi ko dukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Ubu dushimishwa n’uko abantu benshi bo mu muryango wacu bakorera Yehova.

Nubwo kwiga Bibiliya byari byaratumye mpindura ibyo nashyiraga mu mwanya wa mbere, nifuzaga gukoresha ibyo nize mu buganga mfasha abagaragu ba Yehova. Ubwo rero, natangiye gufasha kuri Beteli mvura abahakora, igihe Beteli yari i Paris n’igihe yimukiraga i Louviers. Ubu maze imyaka igera hafi kuri 50, mfasha kuri Beteli. Muri icyo gihe cyose nabonye inshuti nziza mu bagize umuryango wa Beteli, bamwe muri bo ubu bakaba bari mu kigero k’imyaka 90. Nanone, umunsi umwe narishimye cyane, ubwo nahuraga n’umukozi wa Beteli mushya. Namenye ko ari nge wari warabyaje mama we igihe yavukaga, hakaba hari hashize imyaka 20.

NIBONEYE UKUNTU YEHOVA YITA KU BAGARAGU BE

Hashize imyaka myinshi nibonera ukuntu Yehova akoresha umuryango we, akayobora abagize ubwoko bwe kandi akabarinda. Ibyo byatumye ndushaho kumukunda. Urugero, mu ntangiriro z’imyaka ya 1980, Inteko Nyobozi yatangije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gahunda yo gufasha abaganga gusobanukirwa neza impamvu Abahamya ba Yehova bavurwa badatewe amaraso.

Hanyuma mu mwaka wa 1988, Inteko Nyobozi yashyizeho urwego rushya kuri Beteli rwitwa Urwego Rushinzwe Gutanga Amakuru Ahereranye n’Ubuvuzi. Mbere urwo rwego rwagenzuraga za komite zishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo zifashe abarwayi b’Abahamya kubona ubuvuzi bubanogeye. Igihe izo komite zashyirwagaho ku isi hose, zageze no mu Bufaransa. Natangajwe no kubona ukuntu umuryango wa Yehova ugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu, ukabitaho mu gihe barwaye.

AMAHEREZO NAGEZE KU BYO NIFUZAGA

Dukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami

Mbere nakundaga kuvura abantu. Ariko maze gusuzuma ibyo nashyiraga mu mwanya wa mbere, nabonye ko ik’ingenzi ari ugufasha abantu kumenya Yehova no kumukorera. Ni yo mpamvu maze kujya mu kiruhuko k’iza bukuru, nge na Lydie twabaye abapayiniya b’igihe cyose, tukamara amasaha menshi buri kwezi tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Na n’ubu turacyakora uko dushoboye tugakora uwo murimo, uzatuma abantu babona ubuzima bw’iteka.

Ndi kumwe na Lydie mu mwaka wa 2021

Nkomeza gukora ibyo nshoboye kugira ngo mfashe abantu barwaye. Ariko nibonera ko n’iyo umuganga yaba ari umuhanga ate, adashobora gukiza indwara zose cyangwa ngo avaneho urupfu. Ubwo rero ntegerezanyije amatsiko igihe kubabara, indwara n’urupfu bizaba bitakiriho. Vuba aha, nitugera mu isi nshya nzabaho iteka ryose, kandi nzabona igihe gihagije cyo kwiga ibyo Imana yaremye, hakubiyemo n’uko yaremye umubiri wacu mu buryo butangaje. Icyo gihe ibintu nifuzaga kuva nkiri umwana, bizasohora mu buryo bwuzuye. Ni yo mpamvu nizera ntashidikanya ko ibyiza biri imbere.