Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 19

“Umwami wo mu majyaruguru” mu gihe k’imperuka

“Umwami wo mu majyaruguru” mu gihe k’imperuka

“Mu gihe cy’imperuka umwami wo mu majyepfo azashyamirana [n’umwami wo mu majyaruguru].”​—DAN 11:40.

INDIRIMBO YA 150 Shaka Imana ukizwe

INSHAMAKE *

1. Ni iki ubuhanuzi bwo muri Bibiliya budufasha kumenya?

NI IBIHE bintu biri hafi kuba ku bagaragu ba Yehova? Nta mpamvu yo gukekeranya. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya budufasha kumenya ibintu by’ingenzi biri hafi kuba, kandi biratureba twese. Muri ubwo buhanuzi, hari ubuvuga by’umwihariko ibirebana n’icyo bumwe mu butegetsi bukomeye bwo muri iyi si buzakora. Ubwo buhanuzi buri muri Daniyeli igice cya 11. Bugaragaza abami babiri bagiye bahangana, ni ukuvuga umwami wo mu majyaruguru n’umwami wo mu magepfo. Ibyinshi mu bivugwa muri ubwo buhanuzi, byarasohoye. Bityo rero, twiringiye tudashidikanya ko n’ibisigaye bizasohora.

2. Dukurikije ibivugwa mu Ntangiriro 3:15, Ibyahishuwe 11:7 no mu gice cya 12:17, ni ibihe bintu dukwiriye kuzirikana kugira ngo dusobanukirwe neza ubuhanuzi bwo muri Daniyeli?

2 Icyadufasha gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Daniyeli igice cya 11, ni ukuzirikana ko buvuga gusa ubutegetsi cyangwa abategetsi bagiye bibasira abagaragu b’Imana. Nubwo abagaragu b’Imana ari bake cyane ugereranyije n’abandi bantu batuye ku isi, ni bo bonyine ubwo butegetsi bwibasira. Biterwa n’iki? Biterwa n’uko Satani n’abamushyigikiye bagamije kurimbura abakorera Yehova na Yesu. (Soma mu Ntangiriro 3:15 no mu Byahishuwe 11:7; 12:17.) Ikindi kintu cyadufasha gusobanukirwa ubwo buhanuzi bwo muri Daniyeli ni ukuzirikana ko buhuza n’ubundi buhanuzi bwo muri Bibiliya. Mu by’ukuri, twasobanukirwa neza ubwo buhanuzi ari uko gusa tubugereranyije n’ubundi buhanuzi bwo mu Byanditswe.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice, kandi ni iki tuzasuzuma mu gikurikira?

3 Muri iki gice, turi busuzume ibivugwa muri Daniyeli 11:25-39. Turi busobanukirwe uwari umwami wo mu majyaruguru n’uwari umwami wo mu magepfo kuva mu mwaka wa 1870 kugeza mu wa 1991. Nanone turi burebe impamvu dukwiriye guhindura uko twari dusanzwe twumva bimwe mu bivugwa muri ubwo buhanuzi. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ibivugwa muri Daniyeli 11:40–12:1. Nanone tuzasobanukirwa neza icyo ubwo buhanuzi buvuga ku birebana n’ibyari kubaho kuva mu mwaka wa 1991 kugeza kuri Harimagedoni. Mu gihe usuzuma ibivugwa muri ibi bice byombi, byaba byiza wifashishije imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo: “Abami bashyamirana mu gihe k’imperuka.” Reka tubanze dusuzume abo bami bombi bavugwa muri ubwo buhanuzi abo ari bo.

UMWAMI WO MU MAJYARUGURU N’UMWAMI WO MU MAGEPFO NI BA NDE?

4. Ni ibihe bintu bitatu byadufasha kumenya umwami wo mu majyaruguru n’uwo mu magepfo?

4 Kera, “umwami wo mu majyaruguru” n’“umwami wo mu majyepfo” berekezaga ku butegetsi bwategekaga mu majyaruguru no mu magepfo y’igihugu cya Isirayeli. Ibyo tubyemezwa n’iki? Zirikana ibyo umumarayika yabwiye Daniyeli. Yaramubwiye ati: “Naje kugusobanurira ibizaba ku bagize ubwoko bwawe mu minsi ya nyuma” (Dan 10:14). Mbere ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, abari bagize ishyanga rya Isirayeli ni bo bari ubwoko bw’Imana. Icyakora kuva icyo gihe, Yehova yagaragaje neza ko abigishwa ba Yesu bizerwa ari bo bagize ubwoko bwe. Bityo rero, ibivugwa muri Daniyeli igice cya 11 ntibyerekeza ku bari bagize ishyanga rya Isirayeli, ahubwo byerekeza ku bigishwa ba Kristo (Ibyak 2:1-4; Rom 9:6-8; Gal 6:15, 16). Ikindi kandi, umwami wo mu majyaruguru n’uwo mu magepfo bagiye bahinduka. Icyakora hari ibintu abo bami bombi bahuriyeho bitajya bihinduka. Icya mbere, abo bami bagiye bibasira abagaragu b’Imana. Icya kabiri, ibyo bagiye bakorera abagaragu b’Imana byagaragaje ko banga Yehova, Imana y’ukuri. Icya gatatu, abo bami bombi bagiye bahiganwa, buri wese ashaka kugaragaza ko ari we ufite imbaraga.

5. Ese hagati y’umwaka wa 100 n’uwa 1870, hariho umwami wo mu majyaruguru n’uwo mu magepfo? Sobanura.

5 Nyuma y’imyaka isaga ijana itorero rya gikristo rishinzwe, ryinjiwemo n’Abakristo b’ikinyoma. Bigishaga inyigisho z’ikinyoma maze zipfukirana inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana. Kuva icyo gihe kugeza mu mpera z’imyaka ya 1800, nta muryango w’abagize ubwoko bw’Imana wagaragaraga ku isi. Abakristo b’ikinyoma bagereranywa n’urumamfu babaye benshi cyane, ku buryo kumenya Abakristo b’ukuri bitari byoroshye (Mat 13:36-43). Kumenya ibimaze kuvugwa bidufitiye akahe kamaro? Bidufasha kumenya ko ibyo dusoma ku bihereranye n’umwami wo mu majyaruguru n’umwami wo mu magepfo biterekeza ku butegetsi cyangwa ku bategetsi bariho hagati y’umwaka wa 100 n’uwa 1870. Nta tsinda ry’abari bagize ubwoko bw’Imana bari bahari ku buryo barwanywa. * Icyakora nyuma gato y’umwaka wa 1870, umwami wo mu majyaruguru n’uwo mu magepfo bari kongera kugaragara. Ibyo tubyemezwa n’iki?

6. Ni ryari abagize ubwoko bw’Imana bongeye gukorera hamwe ari itsinda? Sobanura.

6 Kuva mu mwaka wa 1870, abagaragu b’Imana batangiye gukorera hamwe ari itsinda. Muri uwo mwaka, ni bwo Charles T. Russell na bagenzi be batangiye kujya bahurira hamwe bakiga Bibiliya. Umuvandimwe Russell na bagenzi be ni bo babaye intumwa yahanuwe, yari ‘kuzatunganya inzira’ mbere y’uko Ubwami bwa Mesiya bushyirwaho (Mal 3:1). Icyo gihe hari hongeye kubaho itsinda ry’abagize ubwoko bw’Imana. Ese icyo gihe hariho ubutegetsi bwashoboraga kurwanya abagaragu b’Imana? Reka tubirebe.

UMWAMI WO MU MAGEPFO

7. Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, ni nde wari umwami wo mu magepfo?

7 Mu mwaka wa 1870, ubwami bw’u Bwongereza bwategekaga uduce twinshi two ku isi, kandi ni bwo bwari bufite igisirikare gikomeye ku isi. Ubwo bwami bwagereranywaga n’ihembe rito ryatsinze andi mahembe atatu, ari yo u Bufaransa, Esipanye n’u Buholandi (Dan 7:7, 8). U Bwongereza ni bwo bwari umwami wo mu magepfo mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Muri icyo gihe, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyari gikize kurusha ibindi bihugu ku isi, cyatangiye kugirana umubano ukomeye n’u Bwongereza.

8. Ni nde wabaye umwami wo mu magepfo mu gihe k’iminsi y’imperuka?

8 Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyize hamwe n’u Bwongereza, bigira igisirikare gikomeye cyane. Icyo gihe, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni byo byabaye Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi. Nk’uko Daniyeli yabihanuye, uwo mwami yari afite “ingabo nyinshi cyane kandi zikomeye” (Dan 11:25). Mu gihe k’iminsi y’imperuka, umwami wo mu magepfo yakomeje kuba u Bwongereza na Amerika. * None se umwami wo mu majyaruguru yari nde?

UMWAMI WO MU MAJYARUGURU

9. Ni ryari umwami wo mu majyaruguru yongeye kugaragara, kandi se ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 11:25 bwasohoye bute?

9 Mu mwaka wa 1871, hakaba hari hashize umwaka Russell na bagenzi be batangiye kujya bahurira hamwe bakiga Bibiliya mu rwego rw’itsinda, umwami wo mu majyaruguru yongeye kugaragara. Muri uwo mwaka Otto von Bismarck yagize uruhare rukomeye mu gushinga Ubwami bw’u Budage. Wilhelm wa I ni we wabaye umwami w’abami wa mbere w’ubwo bwami, agira Bismarck Minisitiri w’Intebe. * Imyaka mike nyuma yaho, u Budage bwabaye igihugu gikomeye, bukoroniza ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika n’ibyo mu nyanja ya Pasifika, maze butangira guhangana n’u Bwongereza. (Soma muri Daniyeli 11:25.) Ubwami bw’u Budage bwari bufite igisirikare gikomeye kandi bwari ubwa kabiri mu bihugu bifite abasirikare bakomeye barwanira mu mazi. Mu ntambara ya mbere y’isi yose, u Budage bwakoresheje abo basirikare igihe bwari buhanganye n’abanzi babwo.

10. Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 11:25b, 26 bwasohoye bute?

10 Nanone Daniyeli yahanuye ibyari kuzaba ku Bwami bw’u Budage n’igisirikare cyabwo. Yavuze ko umwami wo mu majyaruguru ‘atari kuzashikama.’ Kubera iki? Ni ukubera ko ‘bari kuzamucurira imigambi mibisha,’ kandi ‘abaryaga ibyokurya bye biryoshye bakamurimbuza’ (Dan 11:25b, 26a). Mu gihe cya Daniyeli, mu baryaga “ku byokurya biryoshye by’umwami” hari harimo n’abatware ‘bakoreraga imbere y’umwami’ (Dan 1:5). None se ubwo buhanuzi bwerekeza kuri ba nde? Bwerekeza ku bantu bari bakomeye mu Bwami bw’u Budage, ni ukuvuga abajenerari n’abajyanama mu bya gisirikare bari ibyegera by’umwami, ari na bo baje gukuraho ingoma ya cyami. * Ubwo buhanuzi ntibwavugaga gusa uko ubwo bwami bwari kuvaho, ahubwo bwanavugaga ingaruka zari guterwa n’intambara yari kuzamushyamiranya n’umwami wo mu magepfo. Bibiliya ivuga ibirebana n’umwami wo mu majyaruguru igira iti: ‘Ingabo ze zizamera nk’izitembanywe n’umwuzure, kandi benshi bazicwa’ (Dan 11:26b). Nk’uko byari byarahanuwe, mu ntambara ya mbere y’isi yose, abasirikare b’u Budage babaye ‘nk’abatembanywe n’umwuzure’ kandi ‘benshi barishwe.’ Iyo ni yo ntambara yari iguyemo abantu benshi.

11. Ni iki umwami wo mu majyaruguru n’uwo mu magepfo bakoze?

11 Muri Daniyeli 11:27, 28 hagaragaza ibintu byari kuzabaho mbere y’uko Intambara ya Mbere y’Isi Yose iba. Havuga ko umwami wo mu majyaruguru n’umwami wo mu magepfo bari ‘kuzicara ku meza amwe bagakomeza kubwirana ibinyoma.’ Nanone havuga ko umwami wo mu majyaruguru yari kuzagira “ibintu byinshi,” kandi ni ko byagenze. U Budage n’u Bwongereza byabwiranaga ko byifuza amahoro. Ariko igihe intambara yarotaga mu mwaka wa 1914, byaragaragaye ko ibyo byari ibinyoma. Mu myaka yabanjirije umwaka wa 1914, u Budage bwari igihugu cya kabiri gikize ku isi. Ubwo rero, ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 11:29 n’igice cya mbere cy’umurongo wa 30 bwasohoye igihe u Budage bwahanganaga n’umwami wo mu magepfo, bugakubitwa inshuro.

ABO BAMI BARWANYA ABAGIZE UBWOKO BW’IMANA

12. Mu ntambara ya mbere y’isi yose, ni iki umwami wo mu majyaruguru n’umwami wo mu magepfo bakoze?

12 Kuva mu mwaka wa 1914, abo bami bombi barushijeho kwangana no kwanga ubwoko bw’Imana. Urugero, mu ntambara ya mbere y’isi yose, u Budage n’u Bwongereza byatoteje cyane abagaragu b’Imana banze kwifatanya mu ntambara. Nanone ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwafunze abayoboraga umurimo wo kubwiriza. Ibyo bikorwa byo gutoteza abagaragu b’Imana byashohoje ubuhanuzi buvugwa mu Byahishuwe 11:7-10.

13. Mu myaka ya 1930 no mu gihe k’intambara ya kabiri y’isi yose, ni iki umwami wo mu majyaruguru yakoze?

13 Nyuma yaho, ni ukuvuga mu myaka ya 1930, ariko cyanecyane mu gihe k’intambara ya kabiri y’isi yose, umwami wo mu majyaruguru yibasiye abagaragu b’Imana abigiranye ubugome. Igihe Abanazi bafataga ubutegetsi mu Budage, Hitileri n’abayoboke be bahagaritse umurimo wo kubwiriza abagize ubwoko bw’Imana bakoraga. Umwami wo mu majyaruguru yishe abagaragu ba Yehova bagera ku 1.500, abandi babarirwa mu bihumbi abafungira mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Ibyo Daniyeli yari yarabihanuye. Yari yaravuze ko umwami wo mu majyaruguru yari ‘kuzahumanya urusengero,’ kandi ‘agakuraho igitambo gihoraho.’ Ubwo buhanuzi bwasohoye igihe abagaragu b’Imana babuzwaga gusingiza izina rya Yehova ku mugaragaro (Dan 11:30b, 31a). Uwayoboraga u Budage ari we Hitileri, yari yaranarahiriye kuzatsemba abagaragu b’Imana mu Budage.

UMWAMI MUSHYA WO MU MAJYARUGURU

14. Ni nde wabaye umwami wo mu majyaruguru nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose? Sobanura.

14 Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, ubutegetsi bw’Abakomunisiti bwo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti bwigaruriye uturere twinshi twayoborwaga n’u Budage, maze buba umwami wo mu majyaruguru. Nk’uko byari bimeze ku butegetsi bw’igitugu bw’Abanazi, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti na zo zibasiye abantu bose bakoreraga Imana y’ukuri batizigamye.

15. Ni iki umwami wo mu majyaruguru yakoze nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose?

15 Nyuma gato y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, umwami mushya wo mu majyaruguru, ni ukuvuga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti n’ibihugu byari bifatanyije, yatoteje cyane abagize ubwoko bw’Imana. Mu Byahishuwe 12:15-17 ibyo bitotezo bigereranywa n’“uruzi.” Nk’uko ubwo buhanuzi bubigaragaza, uwo mwami wo mu majyaruguru yabuzanyije umurimo wacu kandi abagaragu ba Yehova babarirwa mu bihumbi abacira muri Siberiya. Kuva iminsi y’imperuka yatangira, uwo mwami wo mu majyaruguru yakomeje gutoteza abagaragu b’Imana, ariko ntiyashoboye guhagarika burundu umurimo bakora. *

16. Ni mu buhe buryo Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zashohoje ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 11:37-39?

16 Soma muri Daniyeli 11:37-39. Umwami wo mu majyaruguru yagaragaje ate ko ‘atitaga ku Mana ya ba se’? Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zagerageje guca intege amadini zigamije kuyakuraho burundu. Zakoze iki? Mu mwaka wa 1918, ubwo butegetsi bwari bwaratanze itegeko ryatumye mu mashuri batangira kwigisha ko Imana itabaho. Ni mu buhe buryo uwo mwami wo mu majyaruguru ‘yahaye icyubahiro imana y’ibihome’? Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zashoye amafaranga menshi mu gisirikare kandi zicura ibitwaro bikomeye bibarirwa mu bihumbi, zigamije gukomeza ubutegetsi bwazo. Amaherezo uwo mwami wo mu majyaruguru n’uwo mu magepfo bagize ibitwaro byinshi, bishobora kwica abantu babarirwa muri za miriyari.

ABO BAMI BOMBI BAKORERA HAMWE

17. “Igiteye ishozi kirimbura” ni iki?

17 Umwami wo mu majyaruguru yashyigikiye umwami wo mu magepfo, kugira ngo bakore ikintu gikomeye. ‘Bashyizeho igiteye ishozi kirimbura’ (Dan 11:31). Icyo kintu ‘giteye ishozi’ ni Umuryango w’Abibumbye.

18. Kuki Umuryango w’Abibumbye ugereranywa n’“igiteye ishozi”?

18 Umuryango w’Abibumbye ugereranywa n’“igiteye ishozi,” kubera ko uvuga ko ushobora kuzana amahoro mu isi, kandi Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzayazana. Nanone ubuhanuzi bwo muri Daniyeli buvuga ko icyo giteye ishozi “kirimbura,” kubera ko Umuryango w’Abibumbye uzagira uruhare rukomeye mu kurimbura amadini yose y’ikinyoma.—Reba imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo: “Abami bashyamirana mu gihe k’imperuka.”

KUMENYA AYO MATEKA BIDUFITIYE AKAHE KAMARO?

19-20. (a) Kumenya amateka y’umwami wo mu majyaruguru n’uwo mu magepfo bidufitiye akahe kamaro? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Dukwiriye kumenya ayo mateka kubera ko agaragaza ko ubuhanuzi bwo muri Daniyeli buvuga iby’umwami wo mu majyaruguru n’umwami wo mu magepfo, bwasohoye kuva mu mwaka wa 1870 kugeza mu wa 1991. Ibyo bituma twiringira ko n’ibindi bivugwa muri ubwo buhanuzi bizasohora.

20 Mu mwaka wa 1991, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zarasenyutse. None se muri iki gihe, umwami wo mu majyaruguru ni nde? Igice gikurikira gisubiza icyo kibazo.

INDIRIMBO YA 128 Tujye twihangana kugeza ku mperuka

^ par. 5 Muri iki gihe, twibonera ibimenyetso bitwereka ko ubuhanuzi bwo muri Daniyeli buvuga iby’“umwami wo mu majyaruguru” n’“umwami wo mu majyepfo,” bugenda busohora. Ibyo bimenyetso ni ibihe? Kuki tugomba gusobanukirwa neza ubwo buhanuzi?

^ par. 5 Ibi tumaze kubona, bigaragaza ko tutavuga ko Umwami w’Abami w’Umuroma Aurélien (wategetse mu wa 270-275) yari “umwami wo mu majyepfo.” Nta nubwo twakwemeza ko Umwamikazi Zénobie (wategetse mu wa 267-272) yari “umwami wo mu majyaruguru.” Ibi bisobanuro bisimbuye ibyavuzwe mu gitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, igice cya 13 n’icya 14.

^ par. 9 Mu mwaka wa 1890, Umwami Wilhelm wa II yakuye Bismarck ku mwanya yari afite mu butegetsi.

^ par. 10 Bakoze ibintu byinshi byatumye ubwo bwami buvaho. Urugero, bigometse ku mwami w’abami, bamena amabanga ya gisirikare, hanyuma bahatira umwami kwegura.

^ par. 15 Nk’uko bivugwa muri Daniyeli 11:34, Abakristo babaga mu bihugu byayoborwaga n’umwami wo mu majyaruguru babonye agahenge, urugero nk’igihe Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyukaga mu mwaka wa 1991.