Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 20

INDIRIMBO YA 67 “Ubwirize Ijambo”

Urukundo ni rwo rutuma dukomeza kubwiriza

Urukundo ni rwo rutuma dukomeza kubwiriza

“Ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa mu mahanga yose.”​—MAR. 13:10.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice, turareba uko urukundo rutuma tugira umwete mu murimo wo kubwiriza, tukawukorana imbaraga zacu zose.

1. Ni iki twatangarijwe mu nama ngarukamwaka yabaye mu mwaka wa 2023?

 MU NAMA ngarukamwaka yabaye mu mwaka wa 2023, a twabonye ibisobanuro bishya bishishikaje ku myizerere yacu, kandi hari n’amatangazo ashimishije yatanzwe arebana n’umurimo wo kubwiriza. Urugero, twabonye ko hari abantu bazizera Yehova, Babuloni Ikomeye imaze kurimburwa. Nanone twabonye ko kuva mu Gushyingo 2023, ababwiriza bose batari kongera gutanga raporo igaragaza ibintu byose bakoze mu murimo wo kubwiriza. Ese ibyo bintu byahindutse byaba bigaragaza ko umurimo dukora wo kubwiriza utari uw’ingenzi kandi ko utacyihutirwa nka mbere? Oya rwose!

2. Kuki umurimo wo kubwiriza wihutirwa? (Mariko 13:10)

2 Buri munsi, turushaho kubona ko umurimo wo kubwiriza wihutirwa. Kubera iki? Ni ukubera ko dushigaje igihe gito ngo imperuka ibe. Reka turebe ibyo Yesu yavuze ku birebana n’umurimo wo kubwiriza wari gukorwa mu minsi ya nyuma. (Soma muri Mariko 13:10.) Mu yindi nkuru imeze nk’iyo Matayo yanditse, Yesu yavuze ko ubutumwa bwiza bwari kubwirizwa mu isi yose ituwe, mbere y’uko “imperuka” iza (Mat. 24:14). Ijambo imperuka, risobanura iherezo ry’isi mbi ya Satani. Yehova yashyizeho ‘umunsi n’igihe’ imperuka izaziraho (Mat. 24:36; 25:13; Ibyak. 1:7). Uko umunsi ushize, icyo gihe kiba kirushaho kwegereza (Rom. 13:11). Mu gihe imperuka itaraza, tugomba gukomeza kubwiriza, kugeza igihe izazira.

3. Ni iki gituma tubwiriza?

3 Mu gihe dutekereza ku murimo wo kubwiriza dukora, hari ikibazo cy’ingenzi dukwiriye kwibaza. Kuki tubwiriza ubutumwa bwiza? Muri make, urukundo ni rwo rutuma tubwiriza. Ibyo dukora mu murimo wo kubwiriza bigaragaza urukundo dukunda ubutumwa bwiza, urukundo dukunda bagenzi bacu, ikiruta byose, bikagaragaza urukundo dukunda Yehova n’izina rye. Reka tubisuzume.

TUBWIRIZA KUBERA KO DUKUNDA UBUTUMWA BWIZA

4. Twumva tumeze dute iyo twumvise inkuru nziza?

4 Tekereza uko wumvise umeze, igihe ikintu gishimishije cyakubagaho. Birashoboka ko ari igihe mwene wanyu yari yabyaye, cyangwa igihe wamenyaga ko wabonye akazi wari ukeneye cyane. Birumvikana ko iyo nkuru nziza wifuzaga kuyimenyesha incuti n’abavandimwe. Ese uko ni ko wumvise umeze igihe wumvaga ubutumwa bwiza kuruta ubundi, ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana?

5. Wumvise umeze ute igihe wamenyaga inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana ku nshuro ya mbere? (Reba n’amafoto.)

5 Tekereza uko wumvise umeze, igihe wamenyaga inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana ku nshuro ya mbere. Wamenye ko Papa wawe wo mu ijuru agukunda cyane, umenya ko yifuza ko uba mu bagize umuryango we bamusenga, umenya ko agusezeranya ko azakuraho ibintu byose bituma abantu bababara, unamenya ko mu isi nshya uzongera kubona abantu bawe bapfuye n’ibindi byinshi (Mar. 10:29, 30; Yoh. 5:28, 29; Rom. 8:38, 39; Ibyah. 21:3, 4). Ibyo bintu wamenye, byaragushimishije (Luka 24:32). Izo nyigisho wigaga warazikunze cyane, kandi wumvaga wazibwira buri muntu wese.—Gereranya no muri Yeremiya 20:9.

Igihe twumvaga inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana ku nshuro ya mbere, twumvaga tugomba kuzigeza ku bandi (Reba paragarafu ya 5)


6. Ni irihe somo tuvana ku byabaye kuri Ernest n’umugore we?

6 Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Ernest. b Igihe yari afite nk’imyaka 10, papa we yarapfuye. Yaravuze ati: “Hari igihe najyaga nibaza niba yaragiye mu ijuru, cyangwa niba yarapfuye burundu ku buryo ntazongera kumubona. Najyaga ngirira ishyari abandi bana bafite ba papa babo.” Ernest yakundaga kujya ku mva ya papa we, agapfukama maze agasenga Imana ati: “Mana, ndakwinginze. Mfasha kumenya aho papa wanjye ari.” Igihe hari hashize nk’imyaka 17 papa we apfuye, Abahamya ba Yehova bamusabye kumwigisha Bibiliya, maze arabyemera. Yashimishijwe no kumenya ko abapfuye nta cyo bazi, ko bameze nk’abari mu bitotsi byinshi, kandi ko Bibiliya isezeranya ko bazazuka (Umubw. 9:5, 10; Ibyak. 24:15). Amaherezo, yabonye ibisubizo by’ibibazo yari amaze igihe kirekire yibaza. Yashimishijwe cyane n’izo nyigisho zo muri Bibiliya yigaga. Umugore we Rose, na we yemeye kwiga Bibiliya kandi ashimishwa cyane n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ernest n’umugore we babatijwe mu mwaka wa 1978. Bishimira kubwira abandi izo nyigisho z’agaciro bamenye, harimo bene wabo, incuti n’abandi bifuza kubumva. Ubu we n’umugore we bamaze gufasha abantu barenga 70, bakaba Abahamya ba Yehova.

7. Bigenda bite iyo dukunda cyane inyigisho zo muri Bibiliya? (Luka 6:45)

7 Dukunda cyane inyigisho zo muri Bibiliya twamenye, ku buryo twumva twazibwira abandi. (Soma muri Luka 6:45.) Twumva tumeze nk’abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bavuze bati: “Ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise” (Ibyak. 4:20). Dukunda cyane inyigisho z’ukuri, ku buryo twifuza kuzigeza ku bantu benshi cyane uko bishoboka kose.

TUBWIRIZA KUBERA KO DUKUNDA ABANTU

8. Ni iki gituma tubwiriza abandi ubutumwa bwiza? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo:  Urukundo Rudufasha Guhindura Abantu Abigishwa.”) (Reba n’ifoto.)

8 Kimwe na Yehova na Yesu, natwe dukunda abantu (Imig. 8:31; Yoh. 3:16). Twumva tugiriye impuhwe abo bantu ‘badafite Imana’ kandi ‘batagira ibyiringiro’ (Efe. 2:12). Kubera ibibazo bafite, bameze nk’abari mu mwobo muremure cyane, ariko twe dufite ubutumwa bwiza twagereranya n’umugozi muremure wabakura muri uwo mwobo. Urukundo n’impuhwe tubafitiye bituma dukora ibishoboka byose kugira ngo tubabwirize. Ubwo butumwa bwiza butuma bagira ibyiringiro, maze bakagira ubuzima bwiza muri iki gihe, kandi bakaba bizeye kuzagira “ubuzima nyakuri,” ni ukuvuga ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana.—1 Tim. 6:19.

Urukundo n’impuhwe, bituma dukora ibishoboka byose kugira ngo tubwirize abandi ubutumwa bwiza (Reba paragarafu ya 8)


9. Ni ibihe bintu tuvuga ko bizabaho vuba aha, kandi kuki? (Ezekiyeli 33:7, 8)

9 Nanone urukundo dukunda abantu, ni rwo rutuma tubabwira ko vuba aha isi ya Satani igiye kurimbuka. (Soma muri Ezekiyeli 33:7, 8.) Twumva dufitiye impuhwe abantu bose, harimo na bene wacu bataramenya Yehova. Muri iki gihe, usanga abantu bahugiye muri gahunda zabo za buri munsi, batazi ko hagiye kubaho ‘umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi utazongera kubaho ukundi’ (Mat. 24:21). Twifuza ko bamenya ibintu bizabaho muri icyo gihe cy’urubanza: Amadini y’ikinyoma azabanza arimburwe, nyuma yaho, isi yose ya Satani irimburwe kuri Harimagedoni (Ibyah. 16:14, 16; 17:16, 17; 19:11, 19, 20). Dusenga dusaba ko muri iki gihe, abantu benshi uko bishoboka bakumvira ubutumwa bwiza, maze bagafatanya natwe gukorera Yehova mu buryo yemera. Ariko se bizagendekera bite abantu banga kudutega amatwi muri iki gihe, harimo na bene wacu dukunda?

10. Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kubwira abantu ibiri hafi kuba?

10 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, abantu bashobora gutangira kwizera Yehova, bitewe n’uko biboneye ko Babuloni Ikomeye irimbutse. Niba ari uko bimeze, birakenewe cyane ko dukomeza kubabwira ibigiye kuba. Muzirikane ibi: Ibyo tubabwira ubu, bashobora kuzabyibuka icyo gihe. (Gereranya no muri Ezekiyeli 33:33.) Birashoboka ko bazatekereza ku byo twababwiraga, maze bakaza kwifatanya natwe gukorera Yehova, ibintu bitaragera kure. Kimwe n’umurinzi wa gereza w’i Filipi, wahindutse amaze kumva “umutingito ukomeye,” birashoboka ko abantu banga kudutega amatwi muri iki gihe, bazahinduka bamaze kubona Babuloni Ikomeye irimbutse.—Ibyak. 16:25-34.

TUBWIRIZA KUBERA KO DUKUNDA YEHOVA N’IZINA RYE

11. Tugaragaza dute ko Yehova akwiriye ikuzo, icyubahiro n’ububasha? (Ibyahishuwe 4:11) (Reba n’amafoto.)

11 Impamvu ikomeye cyane ituma tubwiriza ubutumwa bwiza, ni uko dukunda Yehova Imana n’izina rye ryera. Tubona ko umurimo wo kubwiriza utuma dusingiza Imana yacu dukunda. (Soma mu Byahishuwe 4:11.) Twemera n’umutima wacu wose amagambo yo muri Bibiliya agira ati: “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe.” Iyo twereka abandi ko Yehova ari we “waremye ibintu byose,” tuba tumuhesha ikuzo n’icyubahiro, kandi arabikwiriye kuko ari we watumye natwe tubaho. Tugaragaza ko Yehova akwiriye ububasha, iyo dukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ibyo dutunze mu murimo wo kubwiriza, dukurikije uko imimerere turimo ibitwemerera (Mat. 6:33; Luka 13:24; Kolo. 3:23). Rwose, dukunda kuvuga ibirebana n’Imana yacu dukunda. Nanone twumva tugomba kubwira abandi ibirebana n’izina ryayo n’icyo risobanura. Kubera iki?

Tugaragaza ko Yehova akwiriye ububasha iyo dukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ibyo dutunze mu murimo wo kubwiriza, dukurikije uko imimerere turimo ibitwemerera (Reba paragarafu ya 11)


12. Ni gute tweza izina rya Yehova iyo dukora umurimo wo kubwiriza?

12 Urukundo dukunda Yehova rutuma tweza izina rye (Mat. 6:9). Tuba twifuza kubwira abandi ko ibinyoma Satani yavuze kuri Yehova nta shingiro bifite (Intang. 3:1-5; Yobu 2:4; Yoh. 8:44). Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, tuba twifuza kubwira abatwumva bose uwo Yehova ari we n’imico ye. Twifuza ko abantu bose bamenya ko umuco w’ingenzi umuranga ari urukundo, ko igihe cyose akora ibihuje n’ubutabera, ko Ubwami bwe buri hafi gukuraho imibabaro yose, maze abantu bakabona amahoro n’ibyishimo (Zab. 37:10, 11, 29; 1 Yoh. 4:8). Iyo tuvuganira Yehova mu murimo wo kubwiriza tuba tweza izina rye. Nanone dushimishwa no kubaho tugaragaza ko turi Abahamya ba Yehova koko. Ibyo tubikora dute?

13. Kuki kwitwa Abahamya ba Yehova bidutera ishema? (Yesaya 43:10-12)

13 Yehova ni we watwise “abahamya.” (Soma muri Yesaya 43:10-12.) Mu myaka ishize, hari amagambo yagaragaye mu ibaruwa y’Inteko Nyobozi agira ati: “Nta kintu giteye ishema nko kwitwa Umuhamya wa Yehova.” c Kuki bimeze bityo? Reka dufate urugero. Tuvuge ko ushaka umuntu ugutangira ubuhamya mu rukiko. Washaka umuntu uzi, wizeye, uvugwa neza, ku buryo ubuhamya azatanga buzemerwa. Igihe Yehova yadutoranyaga ngo tube Abahamya be, yari agaragaje ko atuzi neza, ko atwiringira, kandi ko yizeye ko tuzahamya ko ari we Mana y’ukuri yonyine. Twumva ibyo biduteye ishema, ku buryo dukoresha uburyo bwose tubonye, tukamenyekanisha izina rye, kandi tukagaragaza ko ibinyoma byose byamuvuzweho, nta shingiro bifite. Iyo dukoze ibyo, tuba tugaragaje ko turi Abahamya ba Yehova koko.—Zab. 83:18; Rom. 10:13-15.

TUZAKOMEZA KUBWIRIZA KUGEZA KU IHEREZO

14. Ni ibihe bintu bishimishije bizabaho vuba aha?

14 Dushishikajwe cyane n’ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere! Twiringiye ko Yehova azaduha umugisha, maze abantu benshi bakemera ukuri ko muri Bibiliya, mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira. Nanone dushimishwa n’uko mu gihe cy’umubabaro ukomeye, ni ukuvuga igihe kibi kuruta ibindi byose byabayeho mu mateka y’abantu, hari benshi bazava mu isi ya Satani bakaza kwifatanya natwe gusingiza Yehova.—Ibyak. 13:48.

15-16. Ni iki tuzakomeza gukora kandi se tuzageza ryari?

15 Hagati aho, dufite umurimo tugomba gukora. Dufite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi yose. Uwo murimo ntuzasubirwamo ukundi! Nanone tugomba gukomeza kubwira abantu ibiri hafi kuba. Abantu bagomba kumenya ko imperuka y’isi yegereje cyane. Ubwo rero igihe cyo guca urubanza nikigera, abantu bazamenya ko ubutumwa bwiza twababwirizaga bwabaga buturutse kuri Yehova Imana.—Ezek. 38:23.

16 None se ubu, ni iki twiyemeje gukora? Twiyemeje gukomeza kubwiriza tubigiranye umwete, tubitewe n’urukundo dukunda ubutumwa bwiza, urukundo dukunda abantu, ikiruta byose, tubitewe n’urukundo dukunda Yehova ndetse n’izina rye. Tuzakomeza gukora uwo murimo tuzirikana ko wihutirwa, kugeza igihe Yehova azavugira ati: “Birahagije!”

INDIRIMBO YA 54 “Iyi ni yo nzira”

a Inama ngarukamwaka yabaye ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ibera ku Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova iri i Newburgh, muri leta ya New York, muri Amerika. Ibyavugiwemo byasohotse mu kiganiro cyo kuri Televiziyo ya JW. Igice cya mbere cyasohotse mu Gushyingo 2023, naho igice cya kabiri gisohoka muri Mutarama 2024.

b Reba ingingo ivuga ngo: “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu—Nashimishijwe n’ukuntu Bibiliya itanga ibisubizo byumvikana,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 2015.