Umugambi wa Yehova uzasohora
“Narabivuze kandi nzabisohoza; narabitekereje, no kubikora nzabikora.”—YES 46:11.
1, 2. (a) Ni iki Yehova yaduhishuriye? (b) Ni iki Yehova adusezeranya muri Yesaya 46:10, 11 na 55:11?
AMAGAMBO abanza yo muri Bibiliya aroroheje ariko afite ibisobanuro byimbitse. Agira ati “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi” (Intang 1:1). Mu bintu byinshi Imana yaremye, urugero nk’isanzure ry’ikirere, urumuri n’imbaraga rukuruzi, ibyo twabonye ni bike cyane kandi na byo tubiziho ibintu bike cyane (Umubw 3:11). Icyakora, Yehova yaduhishuriye umugambi afitiye isi n’abantu. Yaremye isi kugira ngo iturwe n’abantu baremwe mu ishusho ye (Intang 1:26). Yehova yari kubabera umubyeyi, na bo bakamubera abana.
2 Igice cya gatatu cy’Intangiriro gisobanura ukuntu umugambi wa Yehova wakomwe mu nkokora (Intang 3:1-7). Icyakora ibyo ntibyaburijemo burundu umugambi we. Nta muntu n’umwe ushobora kuburizamo umugambi wa Yehova (Yes 46:10, 11; 55:11). Bityo rero, tuzi neza ko uzasohora igihe cyagenwe kigeze.
3. (a) Ni izihe nyigisho z’ingenzi zidufasha gusobanukirwa ubutumwa bwo muri Bibiliya? (b) Kuki iki ari cyo gihe cyiza cyo kongera gusuzuma izo nyigisho? (c) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
3 Tuzi icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’umugambi Luka 22:19, 20). Abazitabira ubwo butumire, bazamenya byinshi ku byerekeye umugambi w’Imana. Iki ni igihe cyiza cyo gutekereza ku bibazo twakoresha dushishikariza abantu b’imitima itaryarya kuzaza mu Rwibutso kubera ko hasigaye iminsi mike ngo rube. Tugiye gusuzuma ibibazo bitatu: ni uwuhe mugambi Imana yari ifitiye isi n’abantu? Ni iki kitagenze neza? Kandi se kuki igitambo cy’incungu cya Yesu ari cyo kizatuma umugambi w’Imana usohora?
Imana ifitiye isi n’abantu, kandi tuzi uruhare rukomeye Yesu Kristo afite mu isohozwa ry’uwo mugambi. Izo nyigisho ni iz’ingenzi kandi ni zimwe mu zo twamenye tugitangira kwiga Ijambo ry’Imana. Natwe twifuza gufasha abantu b’imitima itaryarya kumenya izo nyigisho. Ubu turimo turihatira gutumira abantu benshi ngo bazaze mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo (NI UWUHE MUGAMBI UMUREMYI YARI AFITE?
4. Ibyaremwe bitangaza bite ikuzo rya Yehova?
4 Yehova ni Umuremyi utangaje. Ibyo yaremye byose, yabiremanye ubuhanga buhanitse (Intang 1:31; Yer 10:12). Kuba ibyaremwe bifite ubwiza buhebuje kandi bigakorera kuri gahunda ihambaye, bitwigisha iki? Bitwigisha ko ibyo Yehova yaremye byose, yaba ibinini cyangwa ibito, byose bidufitiye akamaro. Urugero, wiyumva ute iyo utekereje ukuntu ingirabuzimafatizo z’umuntu zihambaye, ukareba uruhinja cyangwa ukitegereza akazuba ka kiberinka? Twishimira kureba ibyaremwe kubera ko Yehova yaturemanye ubushobozi bwo kumenya ibintu byiza.—Soma muri Zaburi ya 19:1; 104:24.
5. Yehova yakoze iki kugira ngo ibyaremwe byose bikorere hamwe kuri gahunda?
5 Nanone, ibyaremwe bigaragaza ko Yehova yashyizeho imipaka abitewe n’urukundo. Yashyizeho amategeko agenga ibyaremwe n’amategeko agenga umuco kugira ngo ibintu byose bikorere kuri gahunda (Zab 19:7-9). Ayo mategeko atuma ibyaremwe byose bikorera hamwe bihuje n’umugambi w’Imana. Buri kintu cyose kiba gifite umwanya wacyo n’umumaro wacyo. Urugero, imbaraga rukuruzi zituma ikirere gikomeza kwegerana n’isi, inyanja ntirenge inkombe kandi ni zo zituma ubuzima bushoboka ku isi. Ibiremwa byose hakubiyemo n’abantu, bigengwa n’ayo mategeko. Gahunda iboneka mu byaremwe, igaragaza neza ko Imana yaremye isi n’abantu ibafitiye umugambi. Mu gihe tubwiriza, dushobora gufasha abandi kumenya uwaremye ibyo bintu byose bitangaje.—Ibyah 4:11.
6, 7. Ni izihe mpano Yehova yahaye Adamu na Eva?
6 Yehova yaremye abantu ateganya ko batura ku isi iteka ryose (Intang 1:28; Zab 37:29). Yahaye Adamu na Eva impano nyinshi kugira ngo bishimire ubuzima. (Soma muri Yakobo 1:17.) Yabahaye umudendezo wo kwihitiramo, abaha n’ubushobozi bwo gutekereza no gukunda. Umuremyi yavuganaga na Adamu akamuha amabwiriza amufasha gukora ibyiza. Nanone Adamu yiyitagaho, akita no ku nyamaswa n’isi (Intang 2:15-17, 19, 20). Yehova yaremanye Adamu na Eva ubushobozi bwo kuryoherwa, gukorakora, kureba, kumva no guhumurirwa. Ibyo byatumaga bashobora kwishimira ubuzima bwo muri Paradizo. Abo bantu babiri ba mbere bari gukora akazi kabanyuze kandi bakishimira ibyo bagezeho, ndetse bakavumbura ibintu bishya kugeza iteka ryose.
7 Ni iki kindi cyari gikubiye mu mugambi w’Imana? Yehova yahaye Adamu na Eva ubushobozi bwo kubyara abana batunganye. Abo bana na bo bari kororoka kugeza isi yuzuye abantu. Yehova yifuzaga ko ababyeyi bose bakunda abana babo nk’uko na we yakundaga abana be ba mbere bari batunganye, ari bo Adamu na Eva. Abantu bagombaga gutura ku isi iteka ryose, bakishimira ibintu byiza bitagira ingano biyiriho.—Zab 115:16.
NI IKI KITAGENZE NEZA?
8. Kuki Imana yahaye Adamu na Eva itegeko riboneka mu Ntangiriro 2:16, 17?
8 Ibintu ntibyagenze nk’uko Imana yari yarabiteganyije. Kubera iki? Yehova yahaye Adamu na Eva itegeko ryoroshye ryabibutsaga aho umudendezo wabo ugarukira. Yarababwiye ati ‘igiti cyose cyo muri ubu busitani muzajye murya imbuto zacyo uko mushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntimuzakiryeho, kuko umunsi mwakiriyeho no gupfa muzapfa’ (Intang 2:16, 17). Iryo tegeko ryari risobanutse neza kandi kuryumvira ntibyari kubagora kuko bari bafite ibyokurya byiza bihagije.
9, 10. (a) Ni ibihe birego Satani yashinje Yehova? (b) Adamu na Eva bahisemo iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
9 Satani yakoresheje inzoka ashuka Eva ntiyakomeza kumvira Se Yehova. (Soma mu Ntangiriro 3:1-5; Ibyah 12:9.) Satani yashatse kumvisha Adamu na Eva ko Imana yari yarabarenganyije ibabuza ‘kurya ku giti cyose cyo muri ubwo busitani.’ Ni nk’aho yavugaga ati “urashaka kumbwira se ko mudashobora gukora icyo mushaka?” Hanyuma yaramubeshye ati “gupfa ko ntimuzapfa.” Yagerageje kwemeza Eva ko atari akeneye kumvira Imana. Yaramubwiye ati “Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka.” Satani yumvikanishije ko Yehova atashakaga ko barya urwo rubuto kubera ko byari gutuma bamenya ibintu byinshi. Nanone Satani yamwijeje ibintu bidashoboka agira ati ‘muzamera nk’Imana, mumenye icyiza n’ikibi.’
10 Adamu na Eva bagombaga guhitamo niba bari kumvira Yehova cyangwa niba bari kumvira inzoka. Bahisemo gusuzugura Imana, baba bagaragaje ko bafatanyije na Satani kwigomeka. Banze ko Yehova ababera umubyeyi, bitandukanya n’ubutegetsi bwe bwabahaga umutekano.—Intang 3:6-13.
11. Kuki Yehova atirengagije icyaha cya Adamu na Eva?
11 Igihe Adamu na Eva bigomekaga kuri Yehova, ntibakomeje kuba abantu batunganye. Nanone bitandukanyije na Yehova kubera ko ‘amaso ye atunganye cyane ku buryo atakomeza kureba ibibi.’ Bityo rero, ‘ntashobora gukomeza kureba ubugizi bwa nabi’ (Hab 1:13). Iyo yirengagiza ibyo bakoze, byashoboraga guteza ikibazo mu biremwa bye byose, byaba ibyo mu ijuru n’ibyo ku isi. Nanone iyo Yehova yirengagiza icyaha cyakorewe muri Edeni, abamarayika n’abantu bari kumutakariza icyizere. Ariko ntajya arenga ku mahame yashyizeho (Zab 119:142). Kuba Adamu na Eva bari bafite umudendezo wo kwihitiramo ntibyabahaga uburenganzira bwo gusuzugura itegeko ry’Imana. Kwigomeka kuri Yehova byabakururiye urupfu basubira mu mukungugu bari barakuwemo.—Intang 3:19.
12. Byagendekeye bite abakomoka kuri Adamu?
12 Igihe Adamu na Eva baryaga urwo rubuto, biyambuye uburenganzira bwo kubarirwa mu bagize umuryango w’Imana. Imana yabirukanye muri Edeni kandi ntibari kuzayigarukamo ukundi (Intang 3:23, 24). Yehova yatumye bagerwaho n’ingaruka z’umwanzuro bari bafashe. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5.) Ntibashoboraga kugaragaza imico y’Imana mu buryo bwuzuye. Adamu yatakaje ubuzima bw’iteka, kandi yaraze abari kuzamukomokaho bose kudatungana, icyaha n’urupfu (Rom 5:12). Yatumye badashobora kubaho iteka. Adamu na Eva ntibashoboraga kubyara umwana utunganye, kandi n’abari kuzabakomokaho ntibashoboraga kubyara umwana utunganye. Satani amaze gushuka Adamu na Eva, yakomeje kuyobya abantu kugeza n’uyu munsi.—Yoh 8:44.
INCUNGU YATUMYE TWIYUNGA N’IMANA
13. Ni iki Yehova yifuriza abantu?
13 Icyakora, Imana yakomeje gukunda abantu. Nubwo Adamu na Eva bigometse, Yehova ashaka ko ababakomotseho bagirana ubucuti na we. Ntashaka ko bapfa (2 Pet 3:9). Ni yo mpamvu abantu bakimara kwigomeka, Imana yahise ishyiraho gahunda yari gutuma abantu bongera kugirana na yo ubucuti, kandi ibyo yabikoze itarenze ku mahame yayo akiranuka. Reka turebe uko yabigenje.
14. (a) Muri Yohana 3:16 hagaragaza ko Imana yakoze iki ngo irokore abantu? (b) Ni ikihe kibazo twaganiraho n’abantu?
14 Soma muri Yohana 3:16. Abantu benshi dutumira ngo bazaze mu Rwibutso bazi neza uyu murongo. Ariko se bazi uko igitambo cya Yesu kizatuma tubona ubuzima bw’iteka? Gahunda yo gutumirira abantu kuzaza mu Rwibutso, Urwibutso ubwarwo no gusubira gusura abaje mu Rwibutso, bituma dufasha abantu bifuza kumenya ukuri bagasobanukirwa igisubizo cy’icyo kibazo. Iyo batangiye gusobanukirwa neza ko incungu igaragaza ko Yehova akunda abantu kandi ko afite ubwenge bwinshi, bibakora ku mutima. Ni izihe ngingo zifitanye isano n’incungu twabaganirizaho?
15. Yesu yari atandukaniye he na Adamu?
15 Yehova yatanze umuntu utunganye ngo abe incungu. Uwo muntu utunganye yagombaga kubera Yehova indahemuka kandi akaba yiteguye gupfira abantu (Rom 5:17-19). Yehova yimuye ubuzima bwa Yesu, abuvana mu ijuru abwimurira ku isi (Yoh 1:14). Yesu yabaye umuntu utunganye nk’uko Adamu na we yari atunganye. Icyakora aho bari batandukaniye, ni uko Yesu yakomeje kubahiriza ibyo Yehova aba yiteze ku muntu utunganye. Ntiyigeze akora icyaha no mu gihe yari ahanganye n’ibigeragezo bikomeye.
16. Kuki incungu ari impano y’agaciro kenshi?
16 Igihe Yesu yapfaga ari umuntu utunganye, yashoboraga kubohora abantu ku cyaha n’urupfu. Yakoze neza neza ibyo Adamu yagombye kuba yarakoze. Yakomeje kuba umuntu utunganye, abera Imana indahemuka kandi arayumvira (1 Tim 2:6). Yesu yatanze incungu, bituma abantu “benshi,” baba abagabo, abagore n’abana, bagira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Mat 20:28). Koko rero, incungu ni yo izatuma umugambi w’Imana wa mbere usohora.—2 Kor 1:19, 20.
YEHOVA YADUHAYE UBURYO BWO KUMUGARUKIRA
17. Incungu yatumye habaho iki?
17 Yehova yatanze incungu bimuhenze cyane (1 Pet 1:19). Abona ko turi ab’agaciro cyane, ku buryo yemeye ko Umwana we w’ikinege adupfira (1 Yoh 4:9, 10). Muri make, Yesu yabaye data mu cyimbo cya Adamu (1 Kor 15:45). Yesu yatumye twongera kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, kandi tubona uburyo bwo kugaruka mu muryango w’Imana. Yehova ashobora kwemerera abantu kugaruka mu muryango we ashingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu, kandi akabikora adatandukiriye amahame ye akiranuka. Tuzishima cyane igihe abantu bose bazaba batunganye. Icyo gihe, igice cy’umuryango wa Yehova cyo mu ijuru kizaba cyunze ubumwe n’icyo ku isi. Twese tuzaba turi abana b’Imana mu buryo bwuzuye.—Rom 8:21.
18. Ni ryari Yehova ‘azaba byose kuri bose’?
18 Nubwo ababyeyi bacu ba mbere banze Yehova, ntiyigeze atwanga ahubwo yadutangiye incungu. Kandi nubwo tudatunganye, Satani ntashobora kutubuza gukomeza kubera Yehova indahemuka. Yehova azadufasha kugera ku butungane binyuze ku ncungu. Tekereza uko ubuzima buzaba bumeze igihe abantu bose bemera ‘Umwana kandi bakamwizera,’ bazahabwa ubuzima bw’iteka (Yoh 6:40). Yehova abigiranye urukundo n’ubwenge azongera gutuma abantu batungana nk’uko umugambi we wari uri. Icyo gihe, ‘azaba byose kuri bose.’—1 Kor 15:28.
19. (a) Tugaragaza dute ko dushimira ku bw’incungu? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Dukomeze gushakisha abakwiriye.”) (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
19 Tugaragaza ko dushimira ku bw’incungu, tubwira abandi iby’iyo mpano y’agaciro kenshi. Abantu bagomba kumenya ko incungu ari impano Yehova yatanze abitewe n’urukundo, kugira ngo abantu bose bagire ibyiringiro byo kubaho iteka. Icyakora incungu ikubiyemo ibirenze ibyo. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uko igitambo cya Yesu cyashubije ibibazo Satani yateje muri Edeni.