UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Mutarama 2018

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 1 Mata 2018.

BITANZE BABIKUNZE

Bitanze babikunze​—Muri Madagasikari

Menya bamwe mu babwiriza baguye umurimo bakajya kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami mu ifasi yagutse yo muri Madagasikari.

“Ni we uha unaniwe imbaraga”

Uko imperuka yegereza, ni na ko turushaho guhura n’ibibazo. Isomo ry’umwaka wa 2018 ritwibutsa ko Yehova ari we udukomeza.

Uko Urwibutso rudufasha kunga ubumwe

Urwibutso rufasha rute abagize ubwoko bw’Imana kunga ubumwe? Ese hazabaho Urwibutso rwa nyuma?

Kuki tugomba kugira ibyo duha Imana kandi ifite byose?

Uburyo bumwe twagaragazamo ko dukunda Imana ni ukugira icyo tuyiha. Kubahisha Yehova ibintu byacu by’agaciro bitugirira akahe kamaro?

Ni uruhe rukundo rutuma abantu bagira ibyishimo nyakuri?

Imico ishimisha Imana itandukaniye he n’ivugwa muri 2 Timoteyo 3:2-4? Ibisubizo bishobora kudufasha kubona ibyishimo nyakuri.

Ese ubona itandukaniro mu bantu?

Ingeso mbi ziranga abantu bo mu minsi y’imperuka zitandukaniye he n’imico myiza y’abagize ubwoko bw’Imana?

Ese wari ubizi?

Ese muri Isirayeli ya kera, Amategeko ya Mose yakoreshwaga mu gukemura ibibazo byavukaga buri munsi?