Imana ishobora byose, ariko yita ku bandi
‘[Yehova] azi neza uko turemwe, yibuka ko turi umukungugu.’—Zab 103:14.
1, 2. (a) Yehova atandukaniye he n’abantu bakomeye? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
INSHURO nyinshi, abantu bakomeye ‘bategeka’ abandi, ndetse bakabatwaza igitugu (Mat 20:25; Umubw 8:9). Ariko Yehova atandukanye na bo cyane! Nubwo ari Imana ishobora byose, yita cyane ku bantu badatunganye. Atugaragariza ineza kandi yita ku byiyumvo byacu no ku byo dukeneye. Ntajya adusaba ibyo tudashoboye, kubera ko ‘yibuka ko turi umukungugu.’—Zab 103:13, 14.
2 Bibiliya irimo ingero nyinshi zigaragaza ukuntu Yehova yagiye yita ku bagaragu be. Turi busuzume eshatu muri zo. Urwa mbere, ni ukuntu Imana yafashije Samweli wari ukiri muto, kugira ngo ashobore kugeza ubutumwa bw’urubanza ku Mutambyi Mukuru Eli. Urwa kabiri, ni ukuntu Yehova yafashije Mose yihanganye, igihe yangaga kuyobora ishyanga rya Isirayeli. Urwa gatatu, ni ukuntu Imana yitaye ku Bisirayeli igihe yabavanaga muri Egiputa. Igihe turi bube dusuzuma izo ngero, tuze kureba icyo zitwigisha kuri Yehova n’isomo dushobora kuzivanamo.
YITAYE KU MWANA MUTO
3. Ni ikihe kintu kidasanzwe cyabaye kuri Samweli ari nijoro, kandi se ibyo bituma twibaza ikihe kibazo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
3 Samweli yatangiye ‘gukorera Yehova’ mu ihema ry’ibonaniro akiri muto cyane (1 Sam 3:1). Umunsi umwe ari nijoro aryamye, habaye ikintu kidasanzwe. * (Soma muri 1 Samweli 3:2-10.) Yumvise umuntu amuhamagara mu izina. Yatekereje ko ari Umutambyi Mukuru Eli wari ugeze mu za bukuru wari umuhamagaye, maze agenda yiruka aramubwira ati: “Nditabye, kuko umpamagaye.” Eli yamubwiye ko atari we umuhamagaye. Byongeye kuba izindi nshuro ebyiri, Eli yamenye ko ari Imana yamuhamagaraga. Eli yabwiye Samweli uko ari bubigenze niyongera kumva ijwi rimuhamagara, kandi yaramwumviye. Kuki Yehova atahise abwira Samweli ku nshuro ya mbere ko ari we umuhamagaye? Bibiliya ntitubwira impamvu, ariko birashoboka ko Yehova yabigenje atyo kubera ko yitaye ku byiyumvo bya Samweli. Mu buhe buryo?
4, 5. (a) Samweli yakiriye ate inshingano Imana yamuhaye, kandi se byagenze bite bukeye bwaho? (b) Iyo nkuru itwigisha iki kuri Yehova?
4 Soma muri 1 Samweli 3:11-18. Amategeko ya Yehova yasabaga abana kubaha abageze mu za bukuru, cyanecyane abatware (Kuva 22:28; Lewi 19:32). Ubwo rero, byari kugora Samweli wari ukiri muto kubyuka mu gitondo, akajya gutangariza Eli urubanza rukomeye Imana yari yamuciriye. Kandi koko, iyo nkuru ivuga ko Samweli ‘yatinye kubwira Eli iby’iryo yerekwa.’ Ariko Imana yatumye Eli amenya ko ari yo yahamagaraga Samweli. Ibyo byatumye Eli asaba Samweli kutagira icyo amuhisha, akamubwira byose. Yabwiye Samweli ati: ‘Rwose ntumpishe. Ntugire ijambo na rimwe unkinga mu yo yakubwiye yose.’ Samweli yaramwumviye ‘amubwira amagambo yose.’
5 Eli ntiyatunguwe n’ibyo Samweli yamubwiye. Byari bihuje n’ibyo umuntu utaravuzwe izina wari “woherejwe n’Imana” yari yarabwiye uwo mutambyi mukuru (1 Sam 2:27-36). Iyi nkuru ya Samweli na Eli itwereka ukuntu Yehova yita ku bantu kandi akaba ari umunyabwenge.
6. Ni ayahe masomo twavana ku kuntu Imana yafashije Samweli wari ukiri muto?
6 Ese uracyari muto? Niba ari ko bimeze, iyi nkuru ya Samweli igaragaza ko Yehova azi neza ibibazo uhanganye na byo n’uko wiyumva. Ushobora kuba ugira amasonisoni, kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami abantu bakuru bikaba bikugora, cyangwa kubaho mu buryo butandukanye n’uko urungano rwawe rubayeho, bikaba bitakorohera. Izere ko Yehova yifuza kugufasha. Bityo rero, jya umusenga umubwire ibikuri ku mutima (Zab 62:8). Jya utekereza ku ngero z’abakiri bato bavugwa muri Bibiliya, urugero nka Samweli. Nanone jya uganira n’Abakristo bagenzi bawe, baba abakiri bato cyangwa abakuze, bashobora kuba barahuye n’ibibazo nk’ibyo uhanganye na byo. Bashobora kukubwira uko Yehova yagiye abafasha, wenda akaba yarabafashije mu buryo batari biteze.
YITAYE KURI MOSE
7, 8. Ni mu buhe buryo Yehova yitaye kuri Mose mu buryo budasanzwe?
7 Igihe Mose yari afite imyaka 80, Yehova yamuhaye inshingano itoroshye. Mose yagombaga kuvana Abisirayeli mu bucakara bwo muri Egiputa (Kuva 3:10). Uko bigaragara iyo nshingano yaramutunguye, kubera ko yari amaze imyaka 40 ari umushumba i Midiyani. Yaravuze ati: “Nkanjye ndi muntu ki wo kujya kwa Farawo ngakura Abisirayeli muri Egiputa?” Imana yaramubwiye iti: “Nzabana nawe” (Kuva 3:11, 12). Yanamusezeranyije ko abakuru b’Abisirayeli bari ‘kuzamwumvira.’ Ariko Mose yaravuze ati: “Wenda . . . ntibazanyumvira” (Kuva 3:18; 4:1). Mu by’ukuri Mose yari ahinyuye ibyo Imana imubwiye. Ariko Yehova yakomeje kumwihanganira, amuha n’ububasha bwo gukora ibitangaza. Mu by’ukuri, Mose ni we muntu wa mbere uvugwa muri Bibiliya wahawe ubwo bubasha.—Kuva 4:2-9, 21.
8 Ariko na bwo Mose yakomeje gushaka impamvu z’urwitwazo, avuga ko atazi kuvuga neza. Imana yaramubwiye iti: “Nzabana n’akanwa kawe nkwigishe ibyo ukwiriye kuvuga.” Ese ibyo byatumye Mose yemera? Ntiyemeye, ahubwo yasabye Imana gutuma undi muntu. Icyo gihe noneho Yehova yararakaye, ariko na bwo akomeza kwita ku byiyumvo bya Mose. Yohereje Aroni kugira ngo abere Mose Umuvugizi.—Kuva 4:10-16.
9. Kuba Yehova yarihanganiye Mose kandi akamwitaho, byamufashije bite mu nshingano ye?
9 Iyo nkuru itwigisha iki kuri Yehova? Kubera ko Yehova ari Imana ishobora byose, yashoboraga gutera Mose ubwoba agahita yemera iyo nshingano. Aho kugira ngo Yehova abigenze atyo, yakomeje kwihangana, agaragaza ubugwaneza, kandi yizeza uwo mugaragu we wicishaga bugufi ko azakomeza kumuba hafi. Ese ibyo byagize akamaro? Yego rwose! Mose yabaye umuyobozi mwiza w’Abisirayeli, witaga ku bandi mu bugwaneza nk’uko Yehova yamwitayeho.—Kub 12:3.
10. Iyo twiganye Yehova tukita ku bandi, bitugirira akahe kamaro?
10 Ni iki ibyo bitwigisha? Niba uri umugabo, umubyeyi, cyangwa umusaza w’itorero, ufite abantu uyobora. Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko wigana Yehova, ukita ku bo uyobora ukabagaragariza ubugwaneza, kandi ukabihanganira (Kolo 3:19-21; 1 Pet 5:1-3). Niwihatira kwigana Yehova na Mose Mukuru, ari we Yesu Kristo, uzaba umuntu wishyikirwaho kandi uhumuriza abandi (Mat 11:28, 29). Nanone uzabera abandi urugero rwiza.—Heb 13:7.
UMUKIZA UFITE IMBARAGA ARIKO WITA KU BANDI
11, 12. Igihe Yehova yavanaga Abisirayeli muri Egiputa, yakoze iki ngo bumve bafite amahoro n’umutekano?
11 Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, bashobora kuba bararengaga miriyoni eshatu. Muri bo harimo abana, abageze mu za bukuru, wenda n’abarwaye cyangwa abamugaye. Nta gushidikanya ko kuvana abantu bangana batyo muri Egiputa, byasabaga Umuyobozi urangwa n’urukundo, kandi wita ku bandi. Yehova yagaragaje ko ari we muyobozi ukwiriye, abayobora akoresheje Mose. Ibyo byatumye Abisirayeli bava muri Egiputa bumva bafite umutekano, nubwo nta handi hantu bari bazi.—Zab 78:52, 53.
12 Yehova yakoze iki kugira ngo Abisirayeli bumve bafite amahoro n’umutekano? Kimwe mu byo yakoze, ni ukubavana muri Egiputa bari kuri gahunda nk’“ingabo zigiye ku rugamba” (Kuva 13:18). Iyo gahunda bagenderagaho yabijeje ko Imana yabo ari yo yabayoboraga. Nanone Yehova yaberetse ko yari kumwe na bo, akabayobora ‘ku manywa akoresheje igicu,’ naho nijoro ‘agakoresha urumuri rw’umuriro’ (Zab 78:14). Ni nk’aho Yehova yababwiraga ati: “Ntimutinye kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbayobore kandi mbarinde.” Mu by’ukuri, bari bakeneye amagambo nk’ayo abakomeza, kubera ibyari bigiye kubabaho!
13, 14. (a) Yehova yitaye ku Bisirayeli ate ku Nyanja Itukura? (b) Yehova yagaragaje ate ko arusha Abanyegiputa imbaraga?
13 Soma mu Kuva 14:19-22. Tekereza iyo uza kuba uri hamwe n’Abisirayeli. Imbere yanyu hari Inyanja Itukura, inyuma yanyu hari ingabo za Farawo. Ugiye kubona ubona Imana irahagobotse. Inkingi y’igicu yari imbere yanyu irimutse, ijya inyuma hagati yanyu n’Abanyegiputa, bituma aho bari hacura umwijima, ariko mwe mukomeza kugira umucyo. Hanyuma Mose agize atya azamura ukuboko hejuru y’inyanja, maze umuyaga ukomeye w’iburasirazuba urahuha cyane, amazi yigabanyamo kabiri, mu nyanja habonekamo inzira. Hanyuma wowe n’abagize umuryango wawe, amatungo yanyu n’abandi bantu mwinjiye muri iyo nyanja muri kuri gahunda. Uhise utangazwa n’uko aho muri kunyura nta byondo bihari kandi ntihanyerera. Harumutse, ku buryo kuhagenda bitagoye. Ibyo bitumye n’abagenda gahoro cyane bambuka, bagera ku yindi nkombe nta kibazo.
14 Soma mu Kuva 14:23, 26-30. Hagati aho, Farawo w’umupfapfa n’umwibone aje abakurikiye muri ya nzira mwanyuzemo. Mose arongeye arambuye ukuboko kwe hejuru y’inyanja, maze ya mazi yari ku mpande zombi, asubira mu mwanya wayo. Farawo n’ingabo ze bararohamye, ntihasigara n’uwo kubara inkuru!—Kuva 15:8-10.
15. Iyi nkuru ikwigisha iki kuri Yehova?
15 Iyi nkuru igaragaza ko Yehova ari Imana igira gahunda, ibyo bikaba bituma twumva dufite amahoro n’umutekano (1 Kor 14:33). Nk’uko umwungeri yita ku ntama ze, Yehova na we yita cyane ku bagaragu be. Arabarinda, bakagira amahoro n’umutekano. Ibyo biraduhumuriza cyane uko tugenda twegereza iherezo ry’iyi si.—Imig 1:33.
16. Kongera gusuzuma uko Yehova yarokoye Abisirayeli bitugirira akahe kamaro?
16 Muri iki gihe na bwo Yehova yita ku Ibyah 7:9, 10). Bityo rero, abagaragu b’Imana, baba abakiri bato cyangwa abakuze, baba ari bazima cyangwa baramugaye, ntibazatinya umubabaro ukomeye. * Ahubwo bazahagarara kigabo! Bazibuka neza amagambo ya Yesu Kristo agira ati: “Muzahagarare mwemye kandi mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwegereje” (Luka 21:28). Bazakomeza kurangwa n’ikizere ndetse n’igihe Gogi, ni ukuvuga amahanga azaba yishyize hamwe kandi azaba afite imbaraga kurusha Farawo, azabagabaho igitero (Ezek 38:2, 14-16). Kuki abagize ubwoko bw’Imana bazakomeza kurangwa n’ikizere? Ni uko bazi ko Yehova adahinduka. Azongera agaragaze ko ari Umukiza ukunda abagaragu be kandi akabitaho.—Yes 26:3, 20.
bagize ubwoko bwe mu rwego rw’itsinda, akabafasha gukomeza kugirana ubucuti na we kandi akabarinda abanzi babo. Azakomeza kubarinda no mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje cyane (17. (a) Gusuzuma inkuru zigaragaza uko Yehova yita ku bagize ubwoko bwe bitumarira iki? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
17 Muri iki gice twasuzumye ingero nke zigaragaza ukuntu Yehova arangwa n’ubugwaneza mu gihe yita ku bagaragu be, mu gihe abayobora no mu gihe abakiza abanzi babo. Mu gihe utekereza ku nkuru nk’izo, uge ugerageza gushaka ikintu gishya zikwigisha kuri Yehova, wite ku tuntu dutoduto utajyaga witaho. Nubigenza utyo, uzarushaho kumenya imico ye ihebuje, urusheho kumukunda no kumwizera. Mu gice gikurikira tuzasuzuma uko twakwigana Yehova tukita ku bandi, baba abagize umuryango wacu, abo mu itorero n’abo tubwiriza.
^ par. 3 Umuhanga mu by’amateka witwaga Josèphe yavuze ko icyo gihe Samweli yari afite imyaka 12.