Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 23

“Izina ryawe niryezwe”

“Izina ryawe niryezwe”

“Yehova, izina ryawe rizahoraho iteka ryose.”—ZAB 135:13.

INDIRIMBO YA 10 Dusingize Yehova Imana yacu!

INSHAMAKE *

1-2. Ni ibihe bibazo bishishikaza Abahamya ba Yehova?

IBIBAZO by’ingenzi bitureba muri iki gihe, ni ukugaragaza ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga no kweza izina rye. Twe Abahamya ba Yehova dushishikazwa n’ibyo bibazo. Icyakora kuba Yehova ari we wenyine ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga no kuba izina rye rigomba kwezwa, ntibitandukanye; ahubwo bifitanye isano.

2 Twese tuzi ko izina ry’Imana rigomba kwezwa. Nanone twamenye ko Yehova ari we wenyine ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga, kandi ko ari we utegeka neza kurusha abandi bose. Ibyo bibazo byombi tugomba kubyitaho kuko bitureba.

3. Izina Yehova ryerekeza ku ki?

3 Ubusanzwe, izina Yehova ryerekeza ku bintu byose bifitanye isano n’Imana yacu, hakubiyemo n’uburyo itegeka. Bityo rero, iyo tuvuze ko kweza izina rya Yehova ari ikibazo k’ingenzi, tuba tunavuze ko bigomba kugaragara ko Yehova ari we utegeka neza kurusha abandi bose. Izina rya Yehova rifitanye isano ya bugufi n’uburyo akoresha ububasha bwe bwo kuba ari umutegetsi w’ikirenga.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ibigize ikibazo k’ingenzi.”

4. Zaburi ya 135:13 ivuga iki ku birebana n’izina ry’Imana, kandi se ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

4 Izina rya Yehova ririhariye. (Soma muri Zaburi ya 135:13.) Kuki izina ry’Imana ari iry’ingenzi cyane? Ryaharabitswe rite? Imana iryeza ite? Twakora iki ngo turivuganire? Reka dusuzume ibyo bibazo.

IZINA RIFITE AKAHE KAMARO?

5. Ni iki dushobora kwibaza mu gihe dusuzuma ibirebana no kweza izina ry’Imana?

5 Yesu yagaragaje ikintu k’ingenzi tugomba gushyira mu isengesho. Yaravuze ati: “Izina ryawe niryezwe” (Mat 6:9). Ariko se Yesu yashakaga kuvuga iki? Kweza ikintu ni ukugisukura ukivanaho umwanda. Icyakora hari abashobora kwibaza bati: “None se izina rya Yehova ntirisanzwe ryera?” Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba kubanza gusobanukirwa icyo izina riba ryerekezaho.

6. Ni iki gituma izina rigira agaciro?

6 Izina rikubiyemo ibirenze inyuguti zanditse ku rupapuro cyangwa ijambo umuntu avuga mu ijwi riranguruye. Bibiliya igira iti: “Ibyiza ni ukugira izina ryiza kuruta kugira ubutunzi bwinshi” (Imig 22:1; Umubw 7:1). Kuki izina rifite agaciro kenshi bigeze aho? Ni ukubera ko rikubiyemo uko nyiraryo avugwa n’uko abandi bamubona. Bityo rero, uko izina rigaragara ku rupapuro cyangwa uko rivugwa, si byo by’ingenzi cyane. Ahubwo ik’ingenzi ni nyiraryo n’icyo abantu batekereza iyo bumvise nyiri iryo zina.

7. Izina ry’Imana riharabikwa rite?

7 Iyo abantu bavuze ibinyoma ku birebana na Yehova baba bamuharabitse. Iyo bamuharabitse, baba bahindanyije izina rye. Izina ry’Imana ryaharabitswe bwa mbere mu busitani bwa Edeni. Reka dusuzume uko byagenze.

UKO IZINA RY’IMANA RYAHARABITSWE BWA MBERE

8. Ni iki Adamu na Eva bari bazi, kandi se ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?

8 Adamu na Eva bari bazi ko Imana yitwa Yehova kandi bari bayiziho ibintu byinshi. Bari bazi ko ari Umuremyi, ko ari we watumye babaho, akabatuza muri Paradizo nziza cyane kandi akabashyingiranya buri wese atunganye (Intang 1:26-28; 2:18). Ariko se nubwo bari batunganye, bakomeje kuzirikana ibintu byose byiza Yehova yari yarabakoreye? Ese bakomeje gukunda Yehova no kumushimira? Ibisubizo by’ibyo bibazo byagaragaye neza igihe umwanzi w’Imana yabageragezaga.

9. Dukurikije ibivugwa mu Ntangiriro 2:16, 17 na 3:1-5, ni iki Yehova yabwiye umugabo n’umugore ba mbere? Satani yagoretse ate ibyo Yehova yari yarababwiye?

9 Soma mu Ntangiriro 2:16, 17 na 3:1-5. Satani yakoresheje inzoka maze abaza Eva ati: “Ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku giti cyose cyo muri ubu busitani?” Icyo kibazo, cyari ikinyoma gififitse, kimeze nk’uburozi. Mu by’ukuri, Imana yari yarababwiye ko bemerewe kurya ku biti byose, uretse kimwe gusa. Adamu na Eva bari bafite imbuto z’amoko menshi cyane bashoboraga kurya (Intang 2:9). Yehova agira ubuntu bwinshi rwose! Icyakora, Imana yari yarabujije Adamu na Eva kurya ku mbuto z’igiti kimwe. Ubwo rero, ikibazo cya Satani cyagorekaga ukuri. Ni nk’aho Satani yavugaga ko Imana itagira ubuntu. Eva ashobora kuba yaribajije ati: “Ese hari ikintu kiza Imana ishaka kunyima?”

10. Satani yaharabitse ate izina ry’Imana, kandi se byagize izihe ngaruka?

10 Igihe Satani yabazaga Eva icyo kibazo, Eva yumviraga Yehova. Yashubije Satani asubiramo amabwiriza Imana yari yaratanze. Yongeyeho ko uretse no kurya ku mbuto z’icyo giti, batari bemerewe no kugikoraho. Yari azi ko Imana yari yarababuriye ko nibayisuzugura bazapfa. Ariko Satani yaramubwiye ati: “Gupfa ko ntimuzapfa” (Intang 3:2- 4). Icyo gihe Satani yareruye aharabika izina ry’Imana, abwira Eva ko Yehova ari umubeshyi. Nguko uko Satani yabaye usebanya. Eva yarashutswe yemera ibyo Satani amubwiye (1 Tim 2:14). Yiringiye Satani aho kwiringira Yehova. Ibyo byatumye Eva afata umwanzuro mubi kuruta indi yose. Yiyemeje gusuzugura Yehova, arya ku mbuto z’igiti yari yarababujije. Nyuma yaho, yahaye na Adamu.—Intang 3:6.

11. Ni iki ababyeyi bacu ba mbere bagombye kuba barakoze?

11 Ariko se ni iki Eva yagombye kuba yarabwiye Satani? Tekereza iyo aza kumubwira ati: “Sinkuzi, ariko Data Yehova we ndamuzi. Ndamukunda kandi ndamwiringira. Ibyo nge na Adamu dufite, ni we wabiduhaye. None utinyuka ute kumusebya bigeze aho? Hoshi genda!” Mbega ukuntu Yehova yari kwishima iyo aza kumva umukobwa we amuvugaho amagambo meza nk’ayo (Imig 27:11)! Icyakora Eva ntiyakundaga Yehova urukundo rudahemuka, kandi na Adamu ni uko. Adamu na Eva bananiwe kuvuganira izina rya Se igihe ryaharabikwaga, kubera ko batamukundaga urukundo rudahemuka.

12. Ni mu buhe buryo Satani yateye Eva gushidikanya, kandi se ni iki Adamu na Eva bananiwe gukora?

12 Nk’uko twabibonye, Satani yabanje guharabika Yehova, atuma Eva ashidikanya yibaza niba koko Yehova ari umubyeyi mwiza. Adamu na Eva bananiwe kuvuganira izina rya Yehova, Satani yari amaze guharabika. Ibyo byatumye bemera ibinyoma bya Satani, maze bigomeka ku Mubyeyi wabo. No muri iki gihe, Satani akoresha amayeri nk’ayo. Akomeza guharabika izina rya Yehova. Abantu bemera ibinyoma bya Satani, bashobora kugwa mu mutego wo kutumvira ubutegetsi bukiranuka bwa Yehova.

UKO YEHOVA YEZA IZINA RYE

13. Dukurikije ibivugwa muri Ezekiyeli 36:23, ni ubuhe butumwa bw’ingenzi buri muri Bibiliya?

13 Ese iyo Yehova abona izina rye ritukwa, akomeza kurebera ntagire icyo akora? Oya rwose! Bibiliya yose irimo inkuru zigaragaza ibyo Yehova yagiye akora kugira ngo yeze izina rye ryaharabikiwe mu busitani bwa Edeni (Intang 3:15). Muri make, twavuga ko ubutumwa bw’ingenzi bukubiye muri Bibiliya ari ubu: Yehova yeza izina rye kandi agatuma ku isi habaho amahoro no gukiranuka akoresheje Ubwami buyobowe n’Umwana we. Bibiliya irimo ubutumwa budufasha kumenya uko Yehova yeza izina rye.—Soma muri Ezekiyeli 36:23.

14. Ibyo Yehova yakoze igihe Adamu na Eva bigomekaga mu busitani bwa Edeni byejeje bite izina rye?

14 Satani yakoze ibishoboka byose kugira ngo abuze Yehova kugera ku mugambi we. Ariko ibyo Satani yakoze byose nta cyo byagezeho. Bibiliya ivuga ibyo Yehova yakoze, kandi igaragaza ko ntawuhwanye na we. Mu by’ukuri, kuba Satani n’abamushyigikiye bose barigometse, byababaje Yehova cyane (Zab 78:40). Icyakora, yakemuye icyo kibazo abigiranye ubwenge, kwihangana n’ubutabera. Nanone yagaragaje mu buryo bwinshi ko ari Imana ishobora byose. Ik’ingenzi, ibyo akora byose abikorana urukundo (1 Yoh 4:8). Rwose, Yehova ntiyahwemye kweza izina rye.

Satani yashebeje Imana, abwira Eva ko ibeshya. Satani amaze imyaka ibarirwa mu magana akwirakwiza ibinyoma, urugero nk’ikivuga ko Imana ari ingome kandi ko itaremye abantu (Reba paragarafu ya 9-10, 15) *

15. Satani aharabika ate izina rya Yehova muri iki gihe, kandi se ibyo bigira izihe ngaruka?

15 Muri iki gihe nabwo, Satani aharabika izina ry’Imana. Ashuka abantu, agatuma bashidikanya bibaza niba Imana ifite imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo. Urugero, Satani agerageza kumvisha abantu ko Yehova atari Umuremyi. Niyo abantu bemera ko Imana ibaho, Satani agerageza kubumvisha ko ikagatiza, kandi ko amahame yayo adashyize mu gaciro. Satani anigisha abantu ko Yehova atagira impuhwe, kandi ko ari umugome ubabariza abantu mu muriro w’iteka. Iyo bamaze kwemera ibyo binyoma, akenshi banga kuyoborwa n’ubutegetsi bukiranuka bwa Yehova. Satani azakomeza umugambi mubi afite wo guharabika Yehova, kandi nawe azagerageza kugushuka kugira ngo utere Yehova umugongo. Ibyo ntazigera abireka kugeza igihe azarimbukira. Ese hari icyo azageraho?

UZAKORA IKI?

16. Ni iki cyananiye Adamu na Eva wowe ushobora gukora?

16 Yehova yemera ko abantu badatunganye bagira uruhare mu kweza izina rye. Mu by’ukuri, icyo Adamu na Eva bananiwe gukora, wowe wagishobora. Nubwo turi mu isi yuzuye abantu batuka izina rya Yehova kandi bakariharabika, ushobora kurivuganira, ukagaragaza ko Yehova ari Imana yera, ikiranuka, nziza, kandi irangwa n’urukundo (Yes 29:23). Nanone ushobora gushyigikira ubutegetsi bwe. Ushobora gufasha abantu gusobanukirwa ko ubutegetsi bwa Yehova ari bwo bwonyine bukiranuka kandi ko ari bwo buzatuma ibiremwa byose bigira amahoro n’ibyishimo.—Zab 37:9, 37; 146:5, 6, 10.

17. Yesu yamenyekanishije ate izina rya Se?

17 Iyo tuvuganiye izina rya Yehova tuba twigana Yesu Kristo (Yoh 17:26). Yesu yamenyekanishije izina rya Se igihe yarikoreshaga kandi agafasha abantu kumenya Yehova neza. Urugero, yavuguruje Abafarisayo bavugaga ko Yehova ari mubi, ko akagatiza, ko atita ku bandi kandi ko atagira impuhwe. Yafashije abantu kubona ko Se ashyira mu gaciro, yihangana, arangwa n’urukundo kandi ko ababarira. Nanone yatumye abantu bamenya Yehova, kubera ko mu mibereho ye ya buri munsi yagaragazaga imico ya Se mu buryo butunganye.—Yoh 14:9.

18. Twavuguruza dute ibinyoma abantu bavuga kuri Yehova bamusebya?

18 Dushobora kwigana Yesu tubwira abandi ibyo twamenye ku byerekeye Yehova, tukabigisha ko ari Imana irangwa n’urukundo n’ineza. Iyo tubikoze, tuba tuvuguruje ibinyoma abantu bavuga kuri Yehova bamusebya. Tweza izina rya Yehova, iyo dufasha abantu kubona ko ari iryera kandi tukamwigana. Ibyo twabishobora nubwo tudatunganye (Efe 5:1, 2). Iyo dufashije abantu kumenya neza uwo Yehova ari we, haba mu byo tuvuga no mu byo dukora, tuba tugize uruhare mu kweza izina rye. Nanone iyo tubafashije bakamenya ukuri ku birebana n’izina ry’Imana, tuba turyejeje. Ikindi kandi tuba tugaragaje ko abantu badatunganye bashobora gukomeza kuba indahemuka.—Yobu 27:5.

Twifuza gufasha abo twigisha Bibiliya, bagasobanukirwa ko Yehova arangwa n’ineza n’urukundo (Reba paragarafu ya 18 n’iya 19) *

19. Muri Yesaya 63:7 hagaragaza hate ibyo twagombye kwibandaho mu gihe twigisha abandi?

19 Hari ikindi kintu twakora kugira ngo tweze izina rya Yehova. Iyo twigisha abandi ukuri ko muri Bibiliya, akenshi tubasobanurira ko Yehova ari umutegetsi w’ikirenga ufite uburenganzira bwo gutegeka ijuru n’isi, kandi ibyo ni ukuri. Nubwo kwigisha abandi amategeko y’Imana ari iby’ingenzi, intego yacu y’ibanze ni ukubafasha gukunda Data Yehova no kumubera indahemuka. Ni yo mpamvu tugomba kubigisha imico ya Yehova, tukabafasha kumenya neza uwo Yehova ari we. (Soma muri Yesaya 63:7.) Iyo twigisha abantu dutyo, tuba tubafashije gukunda Yehova no kumwumvira bitewe n’uko bifuza kumubera indahemuka.

20. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 None se twakora iki ngo imyifatire yacu n’uko twigisha bitume abandi babona neza Yehova kandi barusheho kumukunda? Icyo kibazo tuzagisuzuma mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 2 Yehova ni ryo zina ryawe

^ par. 5 Ni ikihe kibazo k’ingenzi kireba abantu n’abamarayika? Kuki icyo kibazo ari ik’ikingenzi cyane, kandi se ni uruhe ruhare tugira mu kugikemura? Kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo hamwe n’ibindi bifitanye isano, biri budufashe gushimangira ubucuti dufitanye na Yehova.

^ par. 61 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Satani yashebeje Imana, abwira Eva ko ibeshya. Satani amaze imyaka ibarirwa mu magana akwirakwiza ibinyoma, urugero nk’ikivuga ko Imana ari ingome kandi ko itaremye abantu.

^ par. 63 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mu gihe umuvandimwe yigisha Bibiliya yibanda ku mico y’Imana.