Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukwizera ni umuco udukomeza

Ukwizera ni umuco udukomeza

UKWIZERA ni umuco utuma tugira ubutwari. Urugero, nubwo Satani aba yifuza kudutandukanya na Yehova, ukwizera gutuma dushobora ‘kuzimya imyambi y’umubi yaka umuriro’ (Efe 6:16). Ukwizera kudufasha guhangana n’ibibazo bikomeye, byagereranywa n’umusozi. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka” (Mat 17:20). Ukwizera gutuma turushaho kugirana ubucuti na Yehova. Bityo rero, byaba byiza dusuzumye ibibazo bikurikira: Ukwizera ni iki? Ni mu buhe buryo guha agaciro inyigisho z’ukuri bidufasha kugira ukwizera gukomeye? Twakora iki ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye? Ni nde dukwiriye kwizera?—Rom 4:3.

UKWIZERA NI IKI?

Kwizera si ukwemera gusa ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri, kuko ‘abadayimoni na bo bizera [ko Imana ibaho] kandi bagahinda imishyitsi’ (Yak 2:19). None se ubwo, ukwizera ni iki?

Nk’uko twizera ko hagomba kubaho ijoro n’amanywa, ni na ko twizera ko ibivugwa mu Ijambo ry’Imana buri gihe bisohora

Bibiliya igaragaza ko ukwizera kugizwe n’ibintu bibiri. Icya mbere, “ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza” (Heb 11:1a). Iyo ufite ukwizera, wemera udashidikanya ko ibyo Yehova yavuze byose ari ukuri kandi ko bizasohora. Urugero, Yehova yabwiye Abisirayeli ati: “Niba mushobora gukuraho isezerano ryanjye ry’amanywa n’isezerano ryanjye ry’ijoro ku buryo amanywa n’ijoro bidasohora mu gihe cyabyo, ubwo n’isezerano nagiranye n’umugaragu wanjye Dawidi na ryo rishobora kwicwa” (Yer 33:20, 21). Ese hari igihe ujya utekereza ko izuba ritari burase cyangwa ko ritari burenge, bityo ntihabeho amanywa n’ijoro? Niba rero utajya ushidikanya ku mategeko agenga ikirere atuma habaho amanywa n’ijoro, ntiwagombye no gushidikanya ko Umuremyi wayashyizeho azasohoza ibyo yavuze.—Yes 55:10, 11; Mat 5:18.

Icya kabiri, ni ukuba “ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara.” Iyo wizeye ibintu, uba ufite “ibimenyetso simusiga” cyangwa “gihamya idashidikanywaho” y’uko biriho, nubwo byaba bitagaragarira amaso (Heb 11:1b). Ibyo bishatse kuvuga iki? Reka dufate urugero. Tuvuge ko umwana akubajije ati: “Umwuka ni iki?” Nubwo utigeze uwubona, ushobora kuwumusobanurira umuha ibimenyetso biwugaragaza, wenda ukamuha urugero rwo guhumeka, urw’uko bigenda iyo umuyaga uhushye n’ibindi. Iyo umwana amaze gusobanukirwa ibyo umubwiye, yemera ko hari ibintu adashobora kubona ariko bikaba bibaho. Ubwo rero, kugira ngo umuntu yizere ikintu agomba kuba afite ibimenyetso bifatika ashingiraho.—Rom 1:20.

TUGE DUHA AGACIRO INYIGISHO Z’UKURI

Ukwizera gushingira ku bimenyetso bifatika. Bityo rero, kugira ngo umuntu agire ukwizera agomba kuba afite “ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:4). Icyakora ibyo ntibihagije. Intumwa Pawulo yaranditse ati: ‘Umutima ni wo umuntu yizeza’ (Rom 10:10). Umuntu agomba kwemera inyigisho z’ukuri, akanaziha agaciro. Ibyo ni byo bizamufasha kugira ukwizera, agakora ibihuje n’izo nyigisho (Yak 2:20). Umuntu udaha agaciro inyigisho z’ukuri ashobora kutemera ikintu nubwo yaba afite ibimenyetso bifatika, bitewe no gutsimbarara ku bitekerezo bye cyangwa bigaterwa n’ibyo ararikiye (2 Pet 3:3, 4; Yuda 18). Ni yo mpamvu mu bihe bya Bibiliya ababonye ibitangaza atari ko bose bagize ukwizera (Kub 14:11; Yoh 12:37). Abaha agaciro inyigisho z’ukuri ni bo bonyine umwuka wera ufasha, bakagira ukwizera.—Gal 5:22; 2 Tes 2:10, 11.

ICYATUMYE DAWIDI AGIRA UKWIZERA GUKOMEYE

Umwami Dawidi ari mu bantu bagaragaje ukwizera gukomeye (Heb 11:32, 33). Icyakora, abari bagize umuryango we si ko bose bagaragaje ukwizera nk’uko. Urugero, umunsi umwe, Eliyabu mukuru wa Dawidi, yagaragaje ko atari afite ukwizera igihe yacyahaga Dawidi amuziza ko yarakajwe n’ibitutsi bya Goliyati (1 Sam 17:26-28). Ukwizera ntikuvukanwa, kandi si umurage umuntu aragwa n’ababyeyi. Ubwo rero, ubucuti Dawidi yari afitanye n’Imana ni bwo bwatumye agira ukwizera gukomeye.

Zaburi ya 27 igaragaza icyatumye Dawidi agira ukwizera gukomeye (umurongo wa 1). Yatekerezaga ibyamubayeho n’ukuntu Yehova yamufashije guhangana n’abanzi be (umurongo wa 2 n’uwa 3). Yahaga agaciro kenshi urusengero rwa Yehova (umurongo wa 4). Yakoreraga Imana mu rusengero afatanyije n’abandi (umurongo wa 6). Yasengaga Yehova ashyizeho umwete (umurongo wa 7 n’uwa 8). Nanone Dawidi yifuzaga ko Yehova amwigisha inzira ze (umurongo wa 11). Dawidi yabonaga ko kugira ukwizera ari iby’ingenzi cyane, ku buryo yibajije ati: ‘Iyo nza kuba ntarizeye, nari kuba uwa nde?’—Umurongo wa 13.

UKO WAGIRA UKWIZERA GUKOMEYE

Niba ushaka kugira ukwizera nk’ukwa Dawidi, jya wigana imitekerereze ye n’ibyo yakoze, bivugwa muri Zaburi ya 27. Kubera ko ukwizera gushingira ku bumenyi nyakuri, uko uzarushaho kwiyigisha Bibiliya n’imfashanyigisho zayo, ni ko uzarushaho kugira uwo muco, kuko ari umwe mu bigize imbuto z’umwuka w’Imana (Zab 1:2, 3). Mu gihe wiyigisha, jya ufata umwanya utekereze ku byo wiga. Gutekereza ku byo twiga bituma turushaho gushimira Yehova. Gushimira Yehova bizatuma urushaho kugira ikifuzo cyo gukora ibikorwa bigaragaza ukwizera, urugero nko kujya mu materaniro no kubwiriza (Heb 10:23-25). Nanone tugaragaza ko dufite ukwizera mu gihe ‘dusenga buri gihe kandi ntiducogore’ (Luka 18:1-8). Bityo rero, jya ‘usenga ubudacogora,’ wiringiye ko Yehova ‘akwitaho’ (1 Tes 5:17; 1 Pet 5:7). Ukwizera gutuma tugira icyo dukora, ibyo dukora na byo bigatuma tugira ukwizera gukomeye.—Yak 2:22.

JYA WIZERA YESU

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yabwiye abigishwa be ati: “Mwizere Imana, nanjye munyizere” (Yoh 14:1). Bityo rero, tugomba kwizera Yehova na Yesu. Twagaragaza dute ko twizera Yesu? Reka dusuzume ibintu bitatu twakora.

Kwizera Yesu bisobanura iki?

Icya mbere, jya ubona ko inshungu ari impano Imana yaguhaye. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Ubuzima mfite ubu mbukesha kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira” (Gal 2:20). Iyo wizera Yesu, wemera udashidikanya ko inshungu igufitiye akamaro, ko ituma ubabarirwa ibyaha, ikaguhesha ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, kandi ko ari cyo kintu gikomeye kigaragaza ko Imana igukunda (Rom 8:32, 38, 39; Efe 1:7). Ibyo bizatuma udakomeza kwicira urubanza no kumva ko udakwiriye.—2 Tes 2:16, 17.

Icya kabiri, jya wongera ubucuti ufitanye na Yehova, umusenga kenshi. Igitambo k’inshungu cya Yesu gituma dusenga Yehova “tudatinya, kugira ngo tugirirwe imbabazi kandi tubone ubuntu butagereranywa bwo kudutabara mu gihe gikwiriye” (Heb 4:15, 16; 10:19-22). Isengesho rituma dukomera ku kemezo twafashe cyo kwirinda gukora icyaha.—Luka 22:40.

Icya gatatu, jya wumvira Yesu. Intumwa Yohana yaranditse ati: “Uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka; utumvira Umwana ntazabona ubuzima, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we” (Yoh 3:36). Zirikana ko Yohana atashyize itandukaniro hagati yo kwizera no kutizera, ahubwo yarishyize hagati yo kwizera no kutumvira. Ubwo rero, ugaragaza ko wizera Yesu iyo umwumvira. Wumvira Yesu iyo ukurikiza “amategeko ya Kristo,” ni ukuvuga ibyo yigishije n’ibyo yategetse byose (Gal 6:2). Nanone umwumvira iyo ukurikiza amabwiriza atanga binyuze ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” (Mat 24:45). Niwumvira Yesu bizagufasha kwihanganira ibibazo bikomeye byagereranywa n’imyuzure.—Luka 6:47, 48.

“NIMWIYUBAKE MU BYO KWIZERA KWANYU KWERA CYANE”

Hari umuntu wigeze kubwira Yesu ati: “Ndizeye! Mfasha aho mbuze ukwizera!” (Mar 9:24). Yari afite ukwizera mu rugero runaka, ariko yicishije bugufi yemera ko yari akeneye kugira ukwizera gukomeye kurushaho. Kimwe n’uyu muntu, hari igihe natwe dukenera kugira ukwizera gukomeye kurushaho, kandi twese hari icyo twakora ngo tukugire. Nk’uko tumaze kubibona, kugira ngo tugire ukwizera gukomeye tugomba kwiga Ijambo ry’Imana tukanaritekerezaho. Ibyo bizatuma turushaho gushimira Yehova. Nanone ukwizera kwacu kuzarushaho gukomera nitwifatanya n’abandi mu materaniro, mu murimo wo kubwiriza kandi tugasenga dushyizeho umwete. Byongeye kandi, nitugira ukwizera gukomeye tuzaguma mu rukundo rw’Imana, kandi ni yo ngororano iruta izindi zose.—Yuda 20, 21.