Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 35

‘Mukomeze kubakana’

‘Mukomeze kubakana’

“Mukomeze guhumurizanya no kubakana.”​—1 TES 5:11.

INDIRIMBO YA 90 Tujye duterana inkunga

INSHAMAKE *

1. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abatesalonike 5:11, ni uwuhe murimo twese dukwiriye gukora?

 ESE itorero ryanyu ryigeze kubaka Inzu y’Ubwami nshya cyangwa rivugurura iyo mwari musanganywe? Niba byarabaye, nta gushidikanya ko wishimiye guteranira muri iyo Nzu y’Ubwami nshya. Icyo gihe washimiye Yehova cyane. Nanone birashoboka ko wagize ibyishimo n’ikiniga kinshi, ku buryo kuririmba indirimbo y’Ubwami ibanza byakugoye. Ibyo byiyumvo wagize birumvikana, kuko Amazu y’Ubwami yacu aba yubatse neza, atuma Yehova asingizwa. Icyakora hari undi murimo wo kubaka dukora, ugatuma Yehova arushaho gusingizwa. Uwo murimo si ukubaka amazu asanzwe, ahubwo ni ugutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu baza gusengera muri ayo Mazu y’Ubwami. Igihe intumwa Pawulo yandikaga amagambo agize umurongo w’ifatizo w’iki gice ari mu 1 Abatesalonike 5:11, yavugaga umurimo wo kubaka abavandimwe bacu cyangwa kubatera inkunga.—Hasome.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Intumwa Pawulo yatanze urugero rwiza rwo kubaka abavandimwe bacu cyangwa kubatera inkunga. Yishyiraga mu mwanya wabo. Muri iki gice, turi burebe ukuntu yabafashije (1) kwihanganira ibigeragezo, (2) kubana amahoro na bagenzi babo, (3) no kugira ukwizera gukomeye. Reka turebe uko twamwigana maze tugafasha abavandimwe na bashiki bacu muri iki gihe.—1 Kor 11:1.

PAWULO YAFASHIJE ABAKRISTO BAGENZI BE KWIHANGANIRA IBIGERAGEZO

3. Ni iki kigaragaza ko Pawulo yashyiraga mu gaciro?

3 Pawulo yakundaga Abakristo bagenzi be cyane. Yishyiraga mu mwanya wabo kandi akabagirira impuhwe mu gihe babaga bahanganye n’ibigeragezo, kuko na we ubwe yari yarahuye n’ibibazo. Urugero, hari igihe Pawulo atari afite amafaranga, maze ashaka akazi kugira ngo abone ikimutunga kandi afashe n’Abakristo bagenzi be (Ibyak 20:34). Yakoze akazi ko kuboha amahema. Ageze i Korinto yabanje gukorana na Akwila na Purisikila, na bo babohaga amahema. Ariko “buri sabato” yabwirizaga Abayahudi n’Abagiriki. Icyakora igihe Silasi na Timoteyo bazaga, Pawulo ‘yatangiye kubwiriza ijambo abishishikariye cyane kurushaho’ (Ibyak 18:2-5). Nubwo Pawulo yabohaga amahema, ntiyigeze yibagirwa ko umurimo w’ingenzi ari ugukorera Yehova. Kubera ko Pawulo yakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza kandi agakora uko ashoboye ngo abone ikimutunga, byatumye abona uko atera inkunga Abakristo bagenzi be. Yabibukije ko ibibazo bahura na byo, no kuba bagomba kwita ku miryango yabo, bitagombye gutuma bibagirwa kwita ku ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi,’ ni ukuvuga gukorera Yehova.—Fili 1:10.

4. Pawulo na Timoteyo bakoze iki kugira ngo bafashe Abakristo bagenzi babo kwihanganira ibitotezo?

4 Itorero ry’i Tesalonike rikimara gushingwa, abavandimwe baho bahuye n’ibitotezo bikaze. Igihe ababarwanyaga bashakishaga Pawulo na Silasi bakababura, ‘bakurubanye abavandimwe babashyira abatware b’umugi.’ Abo bantu barashakuje, baravuga bati: “Aba bantu bose bagandira amategeko ya Kayisari” (Ibyak 17:6, 7). Gerageza kwiyumvisha ukuntu abo Bakristo bari bakiri bashya bumvise bameze, igihe abagabo bo muri uwo mugi babarwanyaga. Bashoboraga gucika intege, ntibakomeze gukorera Yehova. Ariko Pawulo yabateye inkunga. Nubwo Pawulo na Silasi bagombaga kuva muri uwo mugi, bakoze uko bashoboye kugira ngo batere inkunga abo bavandimwe bari bakiri bashya. Pawulo yabwiye abo bavandimwe b’i Tesalonike ati: ‘Twohereje Timoteyo umuvandimwe wacu kugira ngo abakomeze kandi abahumurize ku bwo kwizera kwanyu, ngo hatagira uhungabanywa n’ayo makuba’ (1 Tes 3:2, 3). Timoteyo na we, ashobora kuba yarahuye n’ibitotezo igihe yari mu mugi w’iwabo witwaga Lusitira. Yari yariboneye ukuntu Pawulo yateye inkunga abavandimwe baho kandi Yehova akabafasha. Ibyo byatumye yizeza abo bavandimwe na bashiki bacu ko na bo ibibazo bari bafite byari gukemuka.—Ibyak 14:8, 19-22; Heb 12:2.

5. Ni mu buhe buryo umusaza w’itorero yafashije Bryant?

5 Ni iki kindi intumwa Pawulo yakoze kugira ngo atere inkunga Abakristo bagenzi be? Igihe Pawulo na Barinaba basubiraga i Lusitira, muri Ikoniyo no muri Antiyokiya, ‘bashyizeho abasaza muri buri torero’ (Ibyak 14:21-23). Nta gushidikanya ko abo basaza bahumurizaga abagize ayo matorero. Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Reka turebe urugero rw’ibyabaye ku muvandimwe witwa Bryant. Yaravuze ati: “Igihe nari mfite imyaka 15, papa yaradutaye kandi na mama acibwa mu itorero. Ibyo byanshiye intege kandi nkumva ntawunyitayeho.” Ni iki cyafashije Bryant kwihanganira ibyo bibazo yahuye na byo? Yaravuze ati: “Umusaza wo mu itorero ryacu witwa Tony, yakundaga kunganiriza turi ku materaniro ndetse n’ikindi gihe. Yampaga ingero z’abantu bahuye n’ibigeragezo ariko bagakomeza kugira ibyishimo. Yansomeye umurongo wo muri Zaburi ya 27:10, kandi inshuro nyinshi yanyibutsaga urugero rwa Hezekiya wakomeje kubera Yehova indahemuka, nubwo papa we atari yaramubereye urugero rwiza.” Ese ibyo Tony yakoze byafashije Bryant? Yego rwose. Bryant yaravuze ati: “Kuba Tony yarakomeje kuntera inkunga, byaramfashije cyane ku buryo naje gukora umurimo w’igihe cyose.” Basaza, muge mufasha abavandimwe na bashiki bacu baba bakeneye “ijambo ryiza” ryo kubatera inkunga, nk’uko byari bimeze kuri Bryant.—Imig 12:25.

6. Pawulo yakoresheje ate inkuru z’ibyabaye mu mibereho y’abagaragu ba Yehova b’indahemuka, kugira ngo atere inkunga Abakristo bo mu gihe ke?

6 Pawulo yibukije abavandimwe ukuntu Yehova yafashije abagaragu be bagereranywa n’‘igicu kinini cyane cy’abahamya,’ mu gihe bari bahanganye n’ibibazo (Heb 12:1). Pawulo yari azi ko inkuru z’ibyabaye ku bagaragu ba Yehova ba kera bahanganye n’ibigeragezo kandi bakabitsinda, zari gutera inkunga Abakristo bo mu gihe ke. Nanone yari azi ko zari kubafasha guhanga amaso “umugi w’Imana nzima” (Heb 12:22). Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Iyo dusomye inkuru zivuga ukuntu Yehova yafashije Gideyoni, Baraki, Dawidi, Samweli n’abandi zidutera inkunga (Heb 11:32-35). Nanone inkuru z’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bakomeje kuba indahemuka, na zo ziradufasha. Abavandimwe na bashiki bacu benshi bandikira ikicaro gikuru, bagaragaza ukuntu inkuru z’ibyabaye mu mibereho y’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, zabateye inkunga.

PAWULO YAFASHIJE ABAKRISTO BAGENZI BE KUMENYA UKO BABANA AMAHORO

7. Amagambo Pawulo yavuze ari mu Baroma 14:19-21, atwigisha iki?

7 Iyo ibyo tuvuga n’ibyo dukora bigaragaza ko twifuza kubana amahoro na bagenzi bacu duteranira hamwe, bibatera inkunga. Nanone twirinda ko ibintu tutabona kimwe, bizana amacakubiri mu itorero. Ikindi kandi ntiduharanira ko ibyo dushaka ari byo bikurikizwa, mu gihe Bibiliya nta cyo ibivugaho. Reka dufate urugero. Itorero ry’i Roma ryari rigizwe n’Abayahudi n’Abanyamahanga babaye Abakristo. Amategeko ya Mose amaze kuvaho, Abakristo ntibasabwaga gukomeza kumvira amategeko yababuzaga kurya ibintu runaka (Mar 7:19). Kuva icyo gihe, hari Abayahudi b’Abakristo bumvaga bemerewe kurya ibyokurya byose. Icyakora hari abandi bumvaga batabirya. Ibyo byatumye abagize itorero bacikamo ibice. Pawulo yagaragaje ko Abakristo bagomba gukora uko bashoboye kose, kugira ngo bakomeze kubana amahoro. Yaravuze ati: “Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi cyangwa gukora ikindi kintu cyose gishobora kubera umuvandimwe wawe igisitaza.” (Soma mu Baroma 14:19-21.) Igihe Pawulo yavugaga ayo magambo, yafashije Abakristo bagenzi be kumva ko izo ntonganya zagiraga ingaruka ku bantu bamwe na bamwe, no ku itorero muri rusange. Yari yiteguye no kugira ibyo ahindura kugira ngo atabera igisitaza bagenzi be (1 Kor 9:19-22). Natwe tuge twigana Pawulo, dutere abandi inkunga kandi duharanire amahoro. Ibyo tuzabikora twirinda kujya impaka ku bintu buri wese afite uburenganzira bwo gukora uko ashaka.

8. Pawulo yitwaye ate igihe havukaga ikibazo cyashoboraga gutuma abagize itorero badakomeza kubana mu mahoro?

8 Iyo mu itorero havukaga ibibazo bikomeye, Pawulo yakomezaga kubana amahoro n’abavandimwe batabonaga ibintu kimwe na we. Urugero, bamwe mu Bakristo bo mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere, bumvaga ko Abanyamahanga babaye Abakristo bagombaga gukebwa, kugira ngo abandi Bayahudi batabasuzugura (Gal 6:12). Icyakora Pawulo we si uko yabibonaga. Ariko aho kugira ngo ahatire abo Bakristo kubona ibintu nk’uko yabibonaga, yicishije bugufi maze icyo kibazo akigeza ku ntumwa n’abasaza b’i Yerusalemu (Ibyak 15:1, 2). Kuba Pawulo yaritwaye atyo, byatumye abagize itorero bakomeza kubana mu mahoro kandi bishimye.—Ibyak 15:30, 31.

9. Twakora iki ngo twigane Pawulo?

9 Iyo mu itorero havutse ikibazo gikomeye, tugisha inama abo Yehova yahaye inshingano yo kuriyobora. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko duharanira amahoro. Akenshi tuba dushobora kubona inama mu bitabo byacu, no mu mabwiriza duhabwa n’umuryango wacu. Iyo dukurikije ayo mabwiriza aho guharanira ko ibyo dushaka ari byo bikorwa, bituma mu itorero haba amahoro.

10. Ni iki kindi intumwa Pawulo yakoze kigaragaza ko yaharaniraga amahoro?

10 Hari ikindi kintu Pawulo yakoze kigaragaza ko yaharaniraga amahoro. Yibandaga ku mico myiza y’Abakristo bagenzi be, aho kwibanda ku byo batakoraga neza. Urugero, igihe yasozaga urwandiko yandikiye Abaroma, yavuzemo amazina menshi y’Abakristo bo muri iryo torero, kandi akenshi akavuga n’ibintu byiza bibaranga. Natwe tuge twigana Pawulo, maze tuvuge imico myiza y’abavandimwe na bashiki bacu. Iyo tubigenje dutyo, bituma abagize itorero barushaho kunga ubumwe kandi bagakundana.

11. Twakora iki mu gihe tugiranye ikibazo n’Abakristo bagenzi bacu?

11 Hari n’igihe Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, bashobora kugira ibyo batumvikanaho. Ibyo byabaye kuri Pawulo n’inshuti ye Barinaba. Umwe yifuzaga ko bajyana na Mariko mu rundi rugendo rw’ubumisiyonari bari bagiyemo, ariko undi atabishaka. ‘Ibyo byatumye barakaranya cyane,’ ku buryo batandukanye, ntibakomeza kujyana (Ibyak 15:37-39). Icyakora nyuma yaho, Pawulo, Barinaba na Mariko bariyunze. Bagaragaje ko ubumwe n’amahoro, ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere mu itorero. Kandi nyuma yaho, Pawulo yavuze neza Barinaba na Mariko (1 Kor 9:6; Kolo 4:10). Ubwo rero, natwe tuge dukemura ibibazo tugirana na bagenzi bacu kandi dukomeze kwibanda ku mico yabo myiza. Icyo gihe, tuzaba tugaragaje ko twifuza ko abagize itorero babana mu mahoro kandi bakunga ubumwe.​—Efe 4:3.

PAWULO YAFASHIJE ABAKRISTO BAGENZI BE KUGIRA UKWIZERA GUKOMEYE

12. Ni ibihe bibazo abavandimwe na bashiki bacu bafite muri iki gihe?

12 Iyo dufashije abavandimwe bacu kurushaho kwizera Yehova, tuba tubateye inkunga. Hari abatotezwa na bene wabo batari Abahamya, abo bakorana cyangwa se abo bigana. Hari n’abandi barwaye indwara zikomeye cyangwa se bafite ibibazo bituma bagira agahinda kenshi. Abandi bo, ni abagaragu ba Yehova b’indahemuka bamaze imyaka myinshi bategereje ko imperuka iza. Ibyo bibazo byose, bishobora gutuma badakomeza kugira ukwizera gukomeye. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo, bari bafite ibibazo nk’ibyo. None se Pawulo yakoze iki kugira ngo abafashe kongera kugira ukwizera gukomeye?

Twakora iki ngo twigane Pawulo maze dutere inkunga abavandimwe bacu? (Reba paragarafu ya 13) *

13. Pawulo yafashije ate Abakristo gusobanurira abandi ibyo bizera?

13 Pawulo yakoreshaga Ibyanditswe kugira ngo afashe Abakristo bagenzi be kugira ukwizera gukomeye. Urugero, birashoboka ko hari Abayahudi bari barabaye Abakristo, bumvaga batazi icyo basubiza bene wabo bavugaga ko idini ry’Abayahudi ari ryo ry’ukuri. Ibaruwa Pawulo yandikiye Abaheburayo yafashije cyane abo Bakristo (Heb 1:5, 6; 2:2, 3; 9:24, 25). Bashoboraga kwifashisha ibitekerezo Pawulo yavuze muri iyo baruwa, kugira ngo babone uko basubiza ababarwanyaga. Muri iki gihe, natwe dushobora gufasha bagenzi bacu bafite ikibazo nk’icyo, tukabereka uko bakoresha imfashanyigisho za Bibiliya kugira ngo basobanurire abandi ibyo bizera. Urugero, hari igihe abantu bashobora guseka abakiri bato, kubera ko bizera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose. Dushobora kubafasha kubona ibitekerezo biri mu gatabo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema? n’agatabo Ibibazo bitanu ukwiriye kwibaza ku nkomoko y’ubuzima. Hanyuma dushobora kubereka uko babikoresha basobanura impamvu bemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose.

Twakora iki ngo twigane Pawulo maze dutere inkunga abavandimwe bacu? (Reba paragarafu ya 14) *

14. Nubwo Pawulo yabaga ahugiye mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, ni iki kindi yakoraga?

14 Pawulo yasabye Abakristo bagenzi be gukora “imirimo myiza” kugira ngo bagaragaze ko bakunda bagenzi babo (Heb 10:24). Yabateraga inkunga haba mu byo yavugaga no mu byo yakoraga. Urugero, igihe abavandimwe b’i Yudaya bahuraga n’ikibazo k’inzara, Pawulo yabazaniye imfashanyo (Ibyak 11:27-30). Nubwo Pawulo yabaga ahugiye mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, buri gihe yakoraga uko ashoboye kugira ngo afashe abavandimwe babaga bakennye (Gal 2:10). Ibyo byatumaga abo bavandimwe bumva ko Yehova azakomeza kubitaho. Muri iki gihe iyo dukoresheje igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubuhanga bwacu mu bikorwa by’ubutabazi, tuba dufashije abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’ibibazo kugira ukwizera gukomeye. Nanone iyo buri gihe dutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, nabwo tuba tubafashije. Iyo dukoze ibyo byose cyangwa tukabafasha mu bundi buryo, bituma bizera ko Yehova adashobora kubatererana.

Twakora iki ngo twigane Pawulo maze dutere inkunga abavandimwe bacu? (Reba paragarafu ya 15-16) *

15-16. Twakora iki ngo dufashe bagenzi bacu bacitse intege?

15 Pawulo yakomezaga no gufasha Abakristo babaga baracitse intege. Yabagiriraga impuhwe, kandi akababwira amagambo meza abatera inkunga (Heb 6:9; 10:39). Urugero, mu ibaruwa yandikiye Abaheburayo, akenshi yakoreshaga amagambo agaragaza ko inama yabagiraga, na we zimureba (Heb 2:1, 3). Natwe tuge twigana Pawulo, dufashe Abakristo bagenzi bacu batangiye gucika intege. Ibyo bizaba bigaragaza ko tubitaho by’ukuri kandi ko tubakunda. Nanone iyo tubabwiye amagambo meza kandi tukayavuga mu bugwaneza, bibatera inkunga.

16 Pawulo yabwiraga Abakristo bagenzi be ko Yehova yabonaga ibyiza bakora (Heb 10:32-34). Natwe dushobora kubigenza dutyo, mu gihe dutera inkunga Abakristo bagenzi bacu bacitse intege. Dushobora no kubasaba bakatubwira uko bamenye ukuri n’uko Yehova yagiye abafasha. Icyo gihe dushobora guhita tubabwira ko Yehova atazibagirwa ibyo bikorwa byiza bakoze, kandi ko atazigera abatererana (Heb 6:10; 13:5, 6). Ibiganiro nk’ibyo bishobora gutuma bongera gukorera Yehova bishimye.

“MUKOMEZE GUHUMURIZANYA”

17. Ni ibihe bintu dukwiriye gukomeza kwitoza?

17 Nk’uko umwubatsi agenda amenya umwuga we akarushaho kuwukora neza, ni na ko natwe tugomba kwitoza ibintu bitandukanye, bidufasha kubaka bagenzi bacu cyangwa kubatera inkunga. Urugero mu gihe bahanganye n’ibibazo, dushobora kubabwira inkuru z’abagaragu ba Yehova babayeho kera, bahanganye n’ibibazo nk’ibyabo. Nanone kuvuga imico myiza y’abandi no gukemura ibibazo dufitanye, bizagaragaza ko duharanira amahoro. Ikindi kandi, dukwiriye kwibutsa abavandimwe na bashiki bacu inyigisho z’ingenzi zo muri Bibiliya, tukabafasha mu gihe bahuye n’ibibazo kandi tukabatera inkunga mu gihe bacitse intege.

18. Ni iki twiyemeje gukora?

18 Abakora mu mishinga y’ubwubatsi y’umuryango wacu, bagira ibyishimo kandi bakumva banyuzwe. Natwe iyo twubaka abavandimwe bacu cyangwa tukabatera inkunga yo gukomeza kwiringira Yehova, biradushimisha cyane. Ubusanzwe ibintu abantu bubaka bigera aho bigasaza. Ariko iyo twubatse abavandimwe bacu cyangwa tukabatera inkunga, bibagirira akamaro iteka ryose. Ubwo rero, twiyemeze ‘gukomeza guhumurizanya no kubakana.’—1 Tes 5:11.

INDIRIMBO YA 100 Twakira abantu neza

^ Muri iki gihe ubuzima ntibworoshye. Abavandimwe na bashiki bacu bahura n’ibibazo byinshi. Ubwo rero, dukwiriye gushakisha uko twabatera inkunga kugira ngo tubafashe. Muri iki gice, turi burebe uko twakwigana intumwa Pawulo.

^ IBISOBANURO BY’IFOTO: Umubyeyi yereka umwana we uko yakwifashisha ibitekerezo biboneka mu bitabo byacu, kugira ngo asobanurire abamuhatira kujya mu munsi mukuru wa Noheri.

^ IBISOBANURO BY’IFOTO: Umugabo n’umugore we bagiye gufasha mu gace ko mu gihugu k’iwabo, kibasiwe n’ibiza.

^ IBISOBANURO BY’IFOTO: Umusaza w’itorero wasuye umuvandimwe wacitse intege. Amweretse amafoto bifotoje kera bari kumwe mu Ishuri ry’Abapayiniya. Ayo mafoto atumye yibuka ibihe byiza bagize. Ibyo bitumye yifuza kongera kugira ibyishimo yagiraga agikorera Yehova. Nyuma yaho yaje kugarukira Yehova.