IGICE CYO KWIGWA CYA 6
INDIRIMBO YA 18 Turagushimira ku bw’incungu
Tujye dushimira Yehova kuko atubabarira ibyaha byacu
“Imana yakunze abantu cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege.”—YOH. 3:16.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Twifuza kurushaho gushimira Yehova kubera imbabazi ze. Iki gice kiri budufashe kumenya ibyo Yehova yakoze, kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu.
1-2. Ibyatubayeho bihuriye he n’iby’umwana uvugwa muri paragarafu ya mbere?
REKA tuvuge ko hari umwana wavukiye mu muryango w’abakire. Nuko umunsi umwe ababyeyi be bapfa bazize impanuka. Birumvikana ko byamubabaje cyane. Icyakora hari ikindi cyamubabaje cyane kurushaho. Yamenye ko ababyeyi be bakoresheje nabi umutungo w’umuryango, bikarangira bafite amadeni menshi. Aho kugira ngo asigarane wa mutungo w’umuryango, asigaranye ayo madeni menshi agomba kwishyura kandi nta bushobozi afite.
2 Ibyatubayeho bimeze nk’ibyabaye kuri uwo mwana. Ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bari batunganye kandi baba muri paradizo nziza cyane (Intang. 1:27; 2:7-9). Bari kubaho iteka ryose bishimye. Ariko hari ikintu kibabaje cyabaye. Adamu na Eva bakoze icyaha. Ibyo byatumye badakomeza kuba muri paradizo, kandi batakaza ibyiringiro byo kubaho iteka. Ubwo se byari kuzagendekera bite abana bari kuzabyara? Bibiliya igira iti: “Icyaha cyaje mu isi binyuze ku muntu umwe, kandi icyaha ni cyo cyazanye urupfu. Ni yo mpamvu urupfu rugera ku bantu bose kuko bose babaye abanyabyaha” (Rom. 5:12). Umurage Adamu na Eva baduhaye ni icyaha, kandi icyaha ni cyo gituma dupfa. Icyo cyaha twakigereranya n’amadeni menshi, ku buryo nta n’umwe muri twe wari kubasha kuyishyura.—Zab. 49:8.
3. Kuki ibyaha byacu bigereranywa n’“amadeni”?
3 Bibiliya igereranya ibyaha n’“amadeni” (Mat. 18:32-35). Iyo dukoze ibyaha ni nkaho tuba tugize amadeni tugomba kwishyura Yehova. Aba afite uburenganzira bwo kutwishyuza. Iyo adashyiraho uburyo bwo kutubabarira ibyaha, twari gupfa tudafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka.—Rom. 6:7, 23.
4. (a) Iyo Yehova atadufasha, byari kugendekera bite abantu bose? (Zaburi 49:7-9) (b) Muri Bibiliya, ijambo “icyaha” risobanura iki? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Icyaha.”)
4 Twe ubwacu ntitwari gushobora kugaruza ibyo Adamu na Eva batakaje. (Soma muri Zaburi ya 49:7-9.) Iyo Yehova atadufasha, twari kujya dupfa tudafite ibyiringiro byo kuzuka. Ubwo rero, twari kujya dupfa nk’inyamaswa.—Umubw. 3:19; 2 Pet. 2:12.
5. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo adufashe kwishyura ideni twarimo? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)
5 Twongere dutekereze kuri wa mwana wavuzwe mu ntangiriro z’iki gice. Yari kumva ameze ate iyo hagira umuntu w’umukire uza akishyura ya madeni yose? Nta gushidikanya ko yari kubyemera kandi akamushimira cyane. Uko ni ko Yehova, Papa wacu wo mu ijuru udukunda yabigenje. Yaduhaye impano y’agaciro kenshi, yo kwishyura ideni ry’icyaha twasigiwe na Adamu. Yesu yabisobanuye agira ati: “Imana yakunze abantu cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atazarimbuka, ahubwo azabone ubuzima bw’iteka” (Yoh. 3:16). Nanone kandi, iyo mpano yatumye twongera kugirana ubucuti na Yehova.
6. Ni iki turi bwige muri iki gice kandi kuki?
6 None se twakora iki kugira ngo iyo mpano ituma tubabarirwa ibyaha byacu bigereranywa n’“amadeni,” itugirire akamaro? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, muri iki gice turi burebe ibisobanuro by’imvugo zimwe na zimwe zikoreshwa muri Bibiliya, urugero nko kwiyunga n’Imana, kubabarirwa ibyaha, incungu, kubohorwa no kubarwaho gukiranuka. Nidutekereza ku byo Yehova yadukoreye kugira ngo tubabarirwe ibyaha, bizatuma twifuza kurushaho kumushimira.
ICYO YEHOVA YARI AGAMIJE: YASHAKAGA KO ABANTU BONGERA KUBA INCUTI ZE
7. (a) Ni iki kindi Adamu na Eva batakaje? (b) Twebwe abakomoka kuri Adamu na Eva, ni iki dukeneye cyane? (Abaroma 5:10, 11)
7 Igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha, batakaje ibyiringiro byo kubaho iteka kandi ntibakomeza kuba incuti za Yehova. Mbere y’uko bakora icyaha, bari bamwe mu bagize umuryango we (Luka 3:38). Ariko igihe bamusuzuguraga, yabirukanye mu muryango we kandi bari batarabyara (Intang. 3:23, 24; 4:1). Ubwo rero twebwe ababakomotseho, twari dukeneye kongera kuba incuti za Yehova. (Soma mu Baroma 5:10, 11.) Mu yandi magambo, tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tube incuti ze. Ubwo rero icyo tugomba gukora, ni ukureka gukomeza kuba “abanzi” b’Imana, ahubwo ‘tukaba incuti’ zayo. Igishimishije, ni uko Yehova ari we wagize icyo akora mbere na mbere kugira ngo ibyo bigerweho. Yakoze iki?
ICYO YEHOVA YAKOZE: YATUMYE ABANTU BIYUNGA NA WE
8. (a) Ni iki Yehova yakoze ngo abantu bongere kubana na we amahoro? (b) Kwiyunga n’Imana bifite akahe kamaro?
8 Yehova yashyizeho uburyo bwari gutuma hatangwa ingurane, ku buryo abantu b’abanyabyaha bongera kubana na we amahoro. Ibyo bikubiyemo kugurana ibintu binganya agaciro, maze ikintu cyatakaye cyangwa cyangiritse kikishyurwa cyangwa kigasimbuzwa ikindi. Ibyanditswe by’Ikigiriki na byo, bivuga ko Yehova yagize icyo akora kugira ngo abantu biyunge na we (Rom. 3:25). Kwiyunga n’Imana ni byo byonyine bituma umuntu abana amahoro na yo kandi akagirana na yo imishyikirano myiza.
9. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo Abisirayeli bababarirwe ibyaha byabo?
9 Yehova yagize icyo akora kugira ngo ababarire Abisirayeli ibyaha byabo bityo bongere kuba incuti ze. Yashyizeho umunsi mukuru bagombaga kujya bizihiza buri mwaka witwaga Umunsi wo Kwiyunga n’Imana. Kuri uwo munsi, umutambyi mukuru yatambiraga abantu ibitambo by’amatungo. Birumvikana ko ibyo bitambo, bitari gutuma Abisirayeli bababarirwa ibyaha burundu kubera ko amatungo atanganya agaciro n’abantu. Ariko igihe cyose Abisirayeli bihanaga by’ukuri maze bagatamba ibitambo Yehova yabasabaga, yabababariraga ibyaha byabo (Heb. 10:1-4). Nanone ibyo bitambo Abisirayeli batambaga kuri uwo munsi ndetse n’ikindi gihe, byabafashaga gusobanukirwa ko ari abanyabyaha kandi ko bakeneye ikindi kintu gifite agaciro kurushaho, cyari gutuma ibyaha byabo bibabarirwa burundu.
10. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo tubabarirwe ibyaha?
10 Ni iki Yehova yakoze kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha burundu? Yatanze Umwana we akunda cyane. Bibiliya ivuga ko Yesu “yatanzwe ho igitambo rimwe gusa kugeza iteka, kugira ngo yishyireho ibyaha bya benshi” (Heb. 9:28). Nanone ivuga ko Yesu yatanze “ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi” (Mat. 20:28). None se incungu ni iki?
ICYO YEHOVA YATANZE: INCUNGU
11. (a) Dukurikije Bibiliya, incungu ni iki? (b) Ni ibiki byari bikenewe kugira ngo incungu iboneke?
11 Dukurikije Bibiliya, Yehova yatanze incungu kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu kandi twongere kuba incuti ze. a None se, ni iyihe ncungu yashoboraga gutangwa kugira ngo abantu bongere babone icyo Adamu yatakaje? Wibuke ko Adamu na Eva, batakaje ubuzima butunganye, hamwe n’ibyiringiro byo kubaho iteka. Ubwo rero incungu yagombaga kuba inganya agaciro n’ibyo bintu batakaje (1 Tim. 2:6). Yagombaga gutangwa n’umuntu mukuru (1) utunganye, (2) washoboraga kuba ku isi iteka ryose, (3) kandi wemera gutanga ubuzima bwe ku bwacu. Ubuzima bw’uwo muntu ni bwo bwari kwishyura ubuzima butunganye Adamu yatakaje.
12. Kuki Yesu ari we washoboraga gutanga incungu?
12 Reka turebe impamvu eshatu zigaragaza ko Yesu ari we wari ukwiriye gutanga incungu. Iya mbere, yari atunganye “kandi nta cyaha yigeze akora” (1 Pet. 2:22). Iya kabiri, yashoboraga kubaho iteka hano ku isi. Naho iya gatatu, ni uko yifuzaga cyane gutanga ubuzima bwe ku bwacu (Heb. 10:9, 10). Kubera ko Yesu yari atunganye, ubuzima bwe bwanganyaga agaciro n’ubwa Adamu igihe yari atarakora icyaha (1 Kor. 15:45). Ubwo rero igihe Yesu yadupfiraga, yari yishyuye rwose ikintu Adamu yatakaje (Rom. 5:19). Ni yo mpamvu Bibiliya yita Yesu “Adamu wa nyuma.” Ubu nta wundi muntu utunganye dukeneye wo kwishyura ibyo Adamu yatakaje. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu yapfuye “inshuro imwe gusa.”—Heb. 7:27; 10:12.
13. Gutanga ingurane bitandukaniye he n’incungu?
13 None se gutanga ingurane bitandukaniye he n’incungu? Igihe Imana yatangaga ingurane, yari ishyizeho uburyo bwari gutuma abantu bongera kubana amahoro na yo. Naho incungu ni ikiguzi cyatanzwe kugira ngo iyo ngurane igirire akamaro abantu b’abanyabyaha. Icyo kiguzi kigereranywa n’amaraso ya Yesu y’agaciro kenshi yamenetse ku bwacu.—Efe. 1:7; Heb. 9:14.
AKAMARO BIDUFITIYE: TWARABOHOWE KANDI TUBARWAHO GUKIRANUKA
14. Ni iki tugiye gusuzuma, kandi kuki?
14 Ibyo Yehova yadukoreye bidufitiye akahe kamaro? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, tugiye kureba ibisobanuro by’imvugo ebyiri zakoreshejwe muri Bibiliya. Ibyo biri budufashe gusobanukirwa ukuntu imbabazi za Yehova zidufitiye akamaro.
15-16. (a) Muri Bibiliya, guhabwa “umudendezo” bisobanura iki? (b) Kuba tutagitegekwa n’icyaha n’urupfu bituma twumva tumeze dute?
15 Bibiliya ivuga ko incungu yatanzwe yatumye tubohorwa, cyangwa tugahabwa umudendezo. Intumwa Petero yabisobanuye agira ati: “Muzi ko igihe mwacungurwaga mukareka imyifatire yanyu idafite akamaro mwasigiwe na ba sogokuruza banyu, mutacungujwe ibintu byangirika by’ifeza cyangwa zahabu. Ahubwo mwacungujwe amaraso y’agaciro kenshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge n’ikizinga, ni ukuvuga amaraso ya Kristo.”—1 Pet. 1:18, 19.
16 Igitambo cy’incungu cyatumye tubohorwa, maze tureka gukomeza gutegekwa n’icyaha n’urupfu (Rom. 5:21). Dushimira cyane Yehova na Yesu, kubera ko twacungujwe amaraso y’agaciro kenshi ya Yesu.—1 Kor. 15:22.
17-18. (a) Kubarwaho gukiranuka bisobanura iki? (b) Ibyo bitugirira akahe kamaro?
17 Bibiliya ivuga ko abagaragu ba Yehova bose babarwaho gukiranuka. Ibyo bisobanura ko Imana iba itakibabaraho ibyaha bakoze. Iyo Yehova abigenje atyo, ntaba arenze ku mahame ye agenga ubutabera. Ntabona ko turi abakiranutsi bitewe n’uko tubikwiriye, kandi nanone ibyo ntibivuze ko yihanganira icyaha. Ahubwo Yehova aba yiteguye kutubabarira ibyaha byacu bitewe n’uko tugaragaza ko twizera ibyo we na Yesu bakoze kugira ngo hatangwe incungu.—Rom. 3:24; Gal. 2:16.
18 Ibyo bitugirira akahe kamaro? Abatoranyirijwe kuzajya gutegekana na Yesu Kristo mu ijuru, bamaze kubarwaho gukiranuka, bitwa abana b’Imana (Tito 3:7; 1 Yoh. 3:1). Yehova abababarira ibyaha byabo. Abona ko ari nkaho batigeze bakora ibyo byaha bityo bakaba bakwiriye kuba mu Bwami bwe (Rom. 8:1, 2, 30). Abafite ibyiringiro byo kuba ku isi na bo, babazweho gukiranuka bitwa incuti z’Imana, kandi bababarirwa ibyaha byabo (Yak. 2:21-23). Abagize imbaga y’abantu benshi bazarokoka Harimagedoni, bazaba bizeye ko batazigera bapfa (Yoh. 11:26). “Abakiranutsi” n’“abakiranirwa” bapfuye na bo bazazuka (Ibyak. 24:15; Yoh. 5:28, 29). Amaherezo abagaragu ba Yehova bumvira bose bari ku isi, bazagira “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana” (Rom. 8:21). Dutegerezanyije amatsiko igihe tuzongera kuba abana batunganye ba Yehova, ari we Papa wacu wo mu ijuru.
19. Ni mu buhe buryo ibyatubayeho byahindutse bikarushaho kuba byiza? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Imbabazi za Yehova.”)
19 Mu by’ukuri, hari igihe twari tumeze nka wa mwana wavuzwe iki gice kigitangira, watakaje ibintu byose, kandi ababyeyi be bakamusigira amadeni menshi adashobora kwishyura. Ariko Yehova yaradufashije. Ubu ibintu byarahindutse, kubera ko Yehova yashyizeho uburyo bwo kutubabarira ibyaha byacu kandi Yesu agatanga incungu. Kuba twizera Yesu Kristo byatumye ducungurwa, none ntitugitegekwa n’icyaha n’urupfu. Imana ishobora kutubabarira ibyaha byacu, tukamera nkaho tutigeze tubikora. Icy’ingenzi kuruta ibindi, ni uko dushobora kuba incuti za Yehova, Papa wacu wo mu ijuru udukunda.
20. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?
20 Iyo dutekereje ibyo Yehova na Yesu badukoreye, twumva twifuza kubashimira (2 Kor. 5:15). Iyo batadufasha, nta byiringiro twari kugira. None se, kuba Yehova atubabarira ibyaha, bituma wumva umeze ute? Icyo kibazo, ni cyo tuzasuzuma mu gice gikurikira.
INDIRIMBO YA 10 Dusingize Yehova Imana yacu!
a Mu ndimi zimwe na zimwe, ijambo ryahinduwemo incungu risobanura “ikiguzi cy’ubuzima” cyangwa “amafaranga atangwa ku kintu.”