‘Mujye mureka umucyo wanyu umurike’ biheshe Yehova ikuzo
‘Mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo baheshe So wo mu ijuru ikuzo.’—MAT 5:16.
1. Ni iyihe mpamvu yihariye ituma tugira ibyishimo?
IYO twumvise ukuntu abagaragu ba Yehova biyongera, biradushimisha cyane! Mu mwaka ushize, twigishije Bibiliya abantu basaga miriyoni 10. Ibyo bigaragaza ko abagaragu b’Imana bareka umucyo wabo ukamurika. Nanone tekereza ukuntu ku Rwibutso hateranye abantu bashya babarirwa muri za miriyoni bakunda ukuri. Byatumye bamenya ukuntu Imana yakunze abantu cyane igatanga inshungu.—1 Yoh 4:9.
2, 3. (a) Ni iyihe mbogamizi itatubuza ‘kumurika nk’imuri’? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
2 Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bavuga indimi zitandukanye. Icyakora, ibyo ntibitubuza guhesha ikuzo Data Yehova twunze ubumwe (Ibyah 7:9). Ururimi rwose twaba tuvuga, cyangwa aho twaba dutuye hose, dushobora kumurika “nk’imuri mu isi.”—Fili 2:15.
3 Kuba dukora umurimo wo kubwiriza bigatuma twiyongera, tukaba twunze ubumwe, kandi tukaba dukomeza kuba maso, bihesha Yehova ikuzo. Muri iki gice, turi busuzume ukuntu ibyo bintu bitatu bituma tumurika.—Soma muri Matayo 5:14-16.
JYA UFASHA ABANDI KUMENYA YEHOVA
4, 5. (a) Uretse umurimo wo kubwiriza, ni mu buhe buryo bundi tureka umucyo wacu ukamurika? (b) Iyo tugaragaje ubugwaneza bigira akahe kamaro? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
4 Gukora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, ni bwo buryo bw’ingenzi dukoresha, kugira ngo tureke umucyo wacu umurike (Matayo 28:19, 20). Mu mwaka wa 1925, ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena, yari ifite umutwe ugira uti: “Umucyo umurika mu mwijima,” yavuze ko muri iyi minsi y’imperuka nta muntu wabera indahemuka Umwami, “atemeye kureka ngo umucyo we umurike.” Iyo ngingo yakomeje igira iti: “Kugira ngo abigereho agomba kubwiriza ubutumwa bwiza abantu b’ingeri zose, kandi mu mibereho ye akagendera mu mucyo.” Uretse umurimo wo kubwiriza dukora, nanone duhesha Yehova ikuzo binyuze ku myitwarire yacu. Iyo tubwiriza, abantu benshi baba batureba. Iyo tubasekeye kandi tukabasuhuzanya urugwiro, babona ko turi abantu beza, kandi ko n’Imana dukorera ari nziza.
5 Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Nimwinjira mu nzu, musuhuze bene urugo” (Mat 10:12). Mu gace Yesu n’intumwa ze bakundaga kubwirizamo, byari ibisanzwe ko abantu baha ikaze mu ngo zabo abashyitsi batazi. Muri iki gihe, mu duce twinshi si uko bimeze. Hari abantu bakunze kurakazwa n’uko umuntu batazi abakomangiye ku rugi. Ariko iyo ubwiye nyiri urugo ikikugenza, ukabikora mu bugwaneza, akenshi bituma adakomeza kugira impungenge cyangwa ngo akomeze kukurakarira. Inshuro nyinshi, iyo utangiye umwenyura bituma muganira neza. Nanone kumwenyura bifasha cyane abavandimwe na bashiki bacu babwiriza ku kagare. Ese niba ubwiriza ku kagare, ntiwiboneye ko iyo usekera abantu kandi ukabasuhuzanya urugwiro, ari bwo baza bagusanga wenda bagafata ibitabo? Ibyo bishobora no gutuma mutangira kuganira.
6. Umugabo n’umugore bageze mu za bukuru, bakoze iki kugira ngo bakomeze kubwiriza?
6 Hari umugabo n’umugore we bageze mu za bukuru bo mu Bwongereza, batagishobora kubwiriza ku nzu n’inzu kubera uburwayi. Icyakora, bifuza ko umucyo wabo ukomeza kumurika. Kubera ko batuye hafi y’ishuri, bashyira akameza kariho ibitabo byacu imbere y’inzu yabo, kugira ngo ababyeyi baje gufata abana babibone. Hari benshi bagize amatsiko, maze bafata ibitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1 n’uwa 2, bafata n’utundi dutabo. Hari mushiki wacu w’umupayiniya bateranira hamwe ukunda kubafasha. Kuba uwo mushiki wacu arangwa n’urugwiro no kuba uwo mugabo n’umugore we bihatira gufasha abantu babivanye ku mutima, byatumye umubyeyi umwe yemera kwiga Bibiliya.
7. Wafasha ute abantu bahungiye mu gace utuyemo?
7 Mu myaka ishize, hari abantu benshi bagiye bava mu bihugu byabo, bagahunga. Wakora iki ngo ubafashe kumenya Yehova n’umugambi we? Mbere na mbere, ushobora kwiga uko basuhuzanya mu rurimi rwabo. Porogaramu yacu yigisha indimi yabigufashamo (JW Language). Nanone ushobora kwiga interuro nke zo mu rurimi rwabo, zatuma bashishikazwa no kuganira nawe. Hanyuma ushobora kubereka urubuga rwa jw.org, ukanabereka videwo n’ibitabo byo mu rurimi rwabo bibonekaho.—Guteg 10:19.
8, 9. (a) Amateraniro yo mu mibyizi adufasha ate? (b) Ababyeyi bafasha bate abana babo gutanga ibitekerezo mu materaniro?
8 Yehova yaduhaye Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, kugira ngo ridutoze gukora neza umurimo wo kubwiriza.
Inama z’ingirakamaro tuboneramo zifasha benshi muri twe kwigirira ikizere mu gihe dusubiye gusura abashimishijwe, no mu gihe twigisha abantu Bibiliya.9 Abashya baza mu materaniro, batangazwa no kubona ukuntu abana bacu batanga ibitekerezo. Babyeyi, muge mufasha abana banyu kumurika, mubigisha gutanga ibitekerezo mu magambo yabo. Iyo basubiza mu magambo yoroheje kandi abavuye ku mutima, bituma bamwe mu bakiri bashya bifuza kumenya ukuri.—1 Kor 14:25.
JYA WIMAKAZA UBUMWE
10. Gahunda y’iby’umwuka mu muryango yafasha ite abawugize kunga ubumwe?
10 Ikindi kintu twakora kugira ngo tureke umucyo wacu umurike, ni ukwimakaza ubumwe mu muryango no mu itorero. Kimwe mu byafasha ababyeyi kubigeraho, ni ukugira gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango. Hari benshi bagena igihe runaka mu kwezi bakareba ikiganiro cya tereviziyo ya JW. Iyo barangije kukireba, bafata akanya bagasuzumira hamwe uko bashyira mu bikorwa amasomo bavanyemo. Mu gihe umubyeyi ayobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango, agomba kwibuka ko ibyo umwana ukiri muto akenera, bishobora kuba bitandukanye n’ibyo ingimbi cyangwa umwangavu aba akeneye. Muge mukora ibishoboka byose kugira ngo gahunda y’iby’umwuka mu muryango igirire akamaro buri wese mu bawugize.—Zab 148:12, 13.
11-13. Twakora iki ngo dufashe abagize itorero kurushaho kunga ubumwe?
11 Ni mu buhe buryo abakiri bato bagira uruhare mu gutuma itorero ryunga ubumwe, bityo bagashishikariza abandi kureka umucyo wabo ukamurika? Niba uri Umukristo ukiri muto, ushobora kwishyiriraho intego yo kwita ku bageze mu za bukuru. Ushobora kubabaza mu kinyabupfura icyabafashije gukomeza gukorera Yehova mu budahemuka. Ibyo bazakubwira bizarushaho kugutera inkunga, maze mwese murusheho kwifuza ko umucyo wanyu umurika. Nanone twese dushobora kwishyiriraho intego yo kwita ku bashyitsi baza mu materaniro yacu. Bizatuma twimakaza ubumwe kandi bitume abo bashyitsi na bo bifuza ko umucyo wabo umurika. Ushobora gutangira ubasuhuzanya urugwiro, byaba na ngombwa ukajya kubereka aho bicara. Jya ubafasha kumenyana n’abagize itorero, kugira ngo bumve bisanga.
12 Niba uyobora iteraniro ry’umurimo, ushobora gufasha abageze mu za bukuru gukora umurimo wo kubwiriza. Ese bafite ifasi bashobora kubwirizamo bitabagoye? Rimwe na rimwe, ushobora kugena umubwiriza ukiri muto akajyana kubwiriza n’ugeze mu za bukuru, kugira ngo amusindagize. Nanone, muge mwita ku bantu batagikora byinshi mu murimo, bitewe n’uburwayi cyangwa ibindi bibazo. Nimushyira mu gaciro kandi mukarangwa n’ubushishozi, muzafasha abato n’abakuze, abakiri bashya n’abamaze igihe mu kuri, kubwiriza ubutumwa bwiza babigiranye ishyaka.—13 Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishije ko abavandimwe babana bunze ubumwe!” (Soma muri Zaburi ya 133:1, 2.) Iyo Abisirayeli babaga bari kumwe na bagenzi babo basenga Yehova, bateranaga inkunga. Ibyo byagereranyijwe n’amavuta ahumura neza, atuma uruhu ruhehera. Natwe dushobora kwiyemeza kugira imyitwarire myiza, bigatuma abavandimwe na bashiki bacu bunga ubumwe. Niba usanzwe ubikora, uri uwo gushimirwa. Ese ushobora ‘kwaguka,’ ukarushaho kumenyana n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero?—2 Kor 6:11-13.
14. Wakora iki ngo umucyo wawe umurikire abaturanyi bawe?
14 Ariko se wakora iki ngo umucyo wawe urusheho kumurikira abaturanyi bawe? Kubwira abaturanyi bawe amagambo meza no kubakorera ibikorwa byiza, bishobora gutuma bifuza kumenya ukuri. Ibaze uti: “Abaturanyi bange bambona bate? Ese iwange hahora isuku ku buryo n’abaturanyi bahishimira? Ese mfata iya mbere mu gufasha abandi?” Mu gihe uganira n’abandi Bahamya, uge ubabaza uko ubugwaneza n’imyitwarire myiza bagaragaje byafashije bene wabo, abaturanyi babo, abo bakorana cyangwa abo bigana. Bazakubwira inkuru nyinshi ziteye inkunga.—Efe 5:9.
MUKOMEZE KUBA MASO
15. Kuki tugomba gukomeza kuba maso?
15 Niba twifuza ko umucyo wacu ukomeza kumurika, tugomba kumenya ibihe tugezemo. Yesu yabwiye abigishwa be kenshi ati: “Mukomeze kuba maso” (Mat 24:42; 25:13; 26:41). Niba tutabona ko “umubabaro ukomeye” wegereje, tukumva ko uzaza kera tutakiriho, dushobora kwibwira ko umurimo wo kubwiriza utihutirwa (Mat 24:21). Ibyo bizatuma umucyo wacu udakomeza kumurikira abaturanyi, ugende ugabanuka, amaherezo ubure burundu.
16, 17. Wakora iki ngo ukomeze kuba maso?
16 Ibihe turimo biragenda birushaho kuba bibi. Bityo rero, tugomba gukomeza kuba maso. Icyakora tuzi neza ko imperuka izaza mu gihe Yehova yagennye (Mat 24:42-44). Hagati aho, tugomba kwihangana tugakomeza kuba maso. Tugomba gusoma Bibiliya buri munsi kandi tugashishikarira gusenga (1 Pet 4:7). Tuge dufatira urugero ku bavandimwe na bashiki bacu bakomeje kuba maso kandi bakareka umucyo wabo ugakomeza kumurika. Inkuru y’umwe muri bo, iboneka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Mata 2012, ku ipaji ya 18-21. Iyo nkuru ifite umutwe uvuga ngo: “Hashize imyaka mirongo irindwi mfashe ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi.”
17 Jya ukora byinshi mu murimo wa Yehova, ukorere abandi ibikorwa byiza kandi usabane n’abo muhuje ukwizera. Ibyo bizatuma ugira ibyishimo kandi ubone ko igihe kihuta (Efe 5:16). Mu myaka ijana ishize, abavandimwe na bashiki bacu bakoze byinshi mu murimo wa Yehova. Ariko muri iki gihe dukora byinshi kurushaho. Umurimo wa Yehova ukorwa mu rugero rwagutse kuruta mbere. Mu by’ukuri, umucyo wacu warushijeho kumurika.
18, 19. Abasaza b’itorero badufasha bate gukomeza kuba maso no kugira ishyaka mu murimo dukorera Yehova? Tanga urugero.
Befeso 4:8, 11, 12.) Abasaza nibagusura, uge ubona ko ari uburyo ubonye bwo kubigiraho, kandi utege amatwi inama zirangwa n’ubwenge bakugira.
18 Kumenya ko nubwo tudatunganye dushobora gukorera Yehova mu buryo yemera, bikomeza ukwizera kwacu. Kugira ngo adufashe, yaduhaye “impano zigizwe n’abantu,” ari bo basaza b’itorero. (Soma mu19 Urugero, hari umugabo n’umugore we bo mu Bwongereza bari bafitanye ibibazo, maze basaba abasaza b’itorero babiri kubafasha. Umugore yumvaga ko umugabo we adafata iya mbere muri gahunda y’iby’umwuka. Umugabo we yemeye ko atari azi kwigisha neza kandi ko gahunda y’iby’umwuka mu muryango itabaga buri gihe. Abo basaza basabye uwo muryango gutekereza ku rugero rwa Yesu. Yesu yitaga ku bigishwa be, kandi akamenya ibyo bakeneye. Abo basaza bateye umugabo inkunga yo kwigana Yesu, banashishikariza umugore kwihangana. Nanone abo basaza bahaye uwo muryango ibitekerezo byabafasha kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango bo n’abana babo babiri (Efe 5:21-29). Uwo mugabo yihatiye kuba umutware mwiza w’umuryango. Abasaza barabimushimiye, kandi bamutera inkunga yo kudacogora no gukomeza kwishingikiriza ku mwuka wa Yehova. Urukundo n’ubugwaneza abo basaza bagaragaje, byagiriye akamaro uwo muryango.
20. Nitureka umucyo wacu ukamurika bizatugirira akahe kamaro?
20 Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Hahirwa utinya Yehova, akagendera mu nzira ze” (Zab 128:1). Nawe nureka umucyo wawe ukamurika, uzarushaho kugira ibyishimo. Bityo rero, jya ufasha abandi kumenya Imana, ugire imyitwarire yimakaza ubumwe kandi ukomeze kuba maso. Abandi bazabona imirimo yawe myiza, maze baheshe ikuzo Data wo mu ijuru.—Mat 5:16.