Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tuge tugirira impuhwe “abantu b’ingeri zose”

Tuge tugirira impuhwe “abantu b’ingeri zose”

IGIHE Yesu yigishaga abigishwa be kubwiriza ubutumwa bwiza, yababwiye ko atari ko abantu bose bari kuzabatega amatwi (Luka 10:3, 5, 6). Iyo tubwiriza, hari igihe duhura n’abantu batubwira nabi cyangwa bakadutuka. Iyo bigenze bityo, kubagirira impuhwe bishobora kutugora.

Umuntu ugira impuhwe abona ibibazo abandi bafite, akamenya ibyo bakeneye, akishyira mu mwanya wabo, kandi akifuza kubafasha. Ariko iyo tudafitiye impuhwe abo tubwiriza, ishyaka tugira mu murimo riragabanuka kandi ntidushobore kubafasha. Ishyaka tugira mu murimo, twarigereranya n’umuriro. Kugira ngo umuriro ukomeze kwaka uba ukeneye kongerwamo inkwi. Natwe kugira ngo dukomeze kugira ishyaka mu murimo, tugomba kugirira abantu impuhwe.—1 Tes 5:19.

Twakora iki ngo turusheho kugira impuhwe no mu gihe byaba bitoroshye? Reka dusuzume uko twakwigana Yehova, Yesu n’intumwa Pawulo.

JYA UGIRA IMPUHWE NKA YEHOVA

Yehova amaze imyaka myinshi yihanganira abantu batuka izina rye. Nubwo bimeze bityo ariko, akomeza ‘kugirira neza indashima n’abagome’ (Luka 6:35). Ineza ye igaragazwa n’ukuntu yihangana. Yifuza ko “abantu b’ingeri zose” bakizwa (1 Tim 2:3, 4). Nubwo Imana yanga ibibi, ntiyifuza ko hagira umuntu n’umwe mu bakora ibibi urimbuka, kuko ibona ko abantu ari ab’agaciro.—2 Pet 3:9.

Yehova azi neza ko Satani ari umuhanga mu kuyobya abantu (2 Kor 4:3, 4). Hari benshi bigishijwe inyigisho z’ibinyoma kuva bakiri abana, bigatuma kwemera ukuri bibagora. Yehova yifuza cyane gufasha abantu nk’abo. Tubyemezwa n’iki?

Reka dufate urugero rw’ukuntu Yehova yabonaga abantu bo mu mugi wa Nineve. Nubwo bagiraga urugomo rukabije, Yehova yabajije Yona ati: “Ese jye sinari nkwiriye kubabazwa n’umugi munini wa Nineve, utuwe n’abantu basaga ibihumbi ijana na makumyabiri batazi gutandukanya indyo n’imoso” (Yona 4:11)? Yehova yari afitiye impuhwe abo bantu batari bazi ukuri. Ni yo mpamvu yohereje Yona ngo ababurire.

Natwe twigana Yehova, tukabona ko abantu bafite agaciro. Dushishikarira gufasha abantu bose badutega amatwi, nubwo baba basa n’aho batazemera ukuri.

JYA UGIRA IMPUHWE NKA YESU

Yesu yiganaga Se, akagirira impuhwe abantu bifuzaga kumenya ukuri. Bibiliya igira iti: “Abonye imbaga y’abantu yumva abagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye” (Mat 9:36). Yesu yarebaga ibirenze ibigaragarira amaso. Yari azi ko abazaga kumutega amatwi bari barigishijwe ibinyoma, kandi ko abayobozi b’amadini babafataga nabi. Nubwo Yesu yari azi ko benshi muri bo batari kuba abigishwa be bitewe n’impamvu zitandukanye, yakomeje “kubigisha ibintu byinshi.”—Mar 4:1-9.

Mu gihe umuntu adahise yakira ubutumwa bwiza, ntukarakare

Iyo imimerere ihindutse, abantu bashobora kwemera ukuri

Niba abantu batakiriye neza ubutumwa tubagezaho, tugomba kwishyira mu mwanya wabo, maze tukagerageza kwibaza impamvu zibibatera. Bamwe bashobora kuba batemera Bibiliya cyangwa Abakristo, bitewe n’uko babonye abantu biyita Abakristo bakora ibikorwa bibi. Abandi bo bashobora kuba barabwiwe ibinyoma ku birebana n’imyizerere yacu. Hari n’abatinya ko nibadutega amatwi, abaturanyi babo na bene wabo bazabannyega.

Hari abandi batakira ubutumwa bwiza bitewe n’ibibazo bahuye na byo bigatuma bahungabana. Umumisiyonari witwa Kim yavuze ko abantu benshi bo mu ifasi abwirizamo bahuye n’intambara yatumye batakaza ibyabo byose. Usanga bihebye, bababaye kandi nta muntu n’umwe bizera. Muri iyo fasi, abantu ntibaba bashaka ko Abahamya baza kuhabwiriza. Hari n’igihe Kim yarimo abwiriza, umuntu ashaka kumugirira nabi.

Ni iki gituma Kim akomeza kugirira abantu impuhwe nubwo batamwishimira? Agira ati: “Ngerageza kwibuka amagambo yo mu Migani 19:11, agira ati: ‘Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara.’ Kwibuka imimerere abantu bo mu ifasi yacu banyuzemo, bituma nkomeza kubagirira impuhwe. Nanone kandi, abantu bose duhura na bo si ko baba bafite amahane. Muri iyo fasi, dufitemo abantu beza twigisha Bibiliya.”

Dushobora kwibaza tuti: “Iyo nza kuba meze nk’aba bantu, Abahamya ba Yehova bakaza kumbwiriza, nari kubyakira nte?” Urugero, ese iyo nza kuba narumvise ibinyoma bivugwa ku Bahamya ba Yehova, nari kubatega amatwi? Birashoboka ko iyo natwe tuza kuba tumeze nka bo tutari kwemera ubutumwa bwiza, bityo tukaba dukeneye kugirirwa impuhwe. Iyo twibutse ko Yesu yavuze ko tugomba kugirira abantu nk’ibyo twifuza ko natwe batugirira, bituma tugira impuhwe no mu gihe byaba bitoroshye.—Mat 7:12.

JYA UGIRA IMPUHWE NKA PAWULO

Intumwa Pawulo yagiraga impuhwe, akazigirira n’abamugiriraga nabi. Kuki yabagiriraga impuhwe? Ni ukubera ko yazirikanaga uko yari ameze kera. Yaravuze ati: “Kera natukaga Imana, ngatoteza ubwoko bwayo kandi nkaba umunyagasuzuguro. Nyamara nagiriwe imbabazi kuko nabikoze mu bujiji, ntafite ukwizera” (1 Tim 1:13). Yari azi ko Yehova na Yesu bamugiriye impuhwe nyinshi. Yabonaga bamwe mu bo yabwirizaga bameze nk’uko yari ameze kera.

Hari igihe Pawulo yahuraga n’abantu bakomeye ku nyigisho z’ibinyoma bigishijwe. Yabyitwaragamo ate? Mu Byakozwe 17:16 havuga ko igihe yari muri Atene, ‘yabonye ko uwo mugi wari wuzuyemo ibigirwamana maze biramubabaza.’ Icyakora, Pawulo yahereye ku byamubabaje hanyuma arababwiriza (Ibyak 17:22, 23). Yagendaga ahindura uburyo bwo kubwiriza bitewe n’abo yabaga abwiriza, ‘kugira ngo mu buryo bwose akize bamwe.’—1 Kor 9:20-23.

Natwe mu gihe tubwiriza abantu batitabira ubutumwa bwiza cyangwa bigishijwe inyigisho z’ibinyoma, tugomba kwigana Pawulo. Dushobora guhera ku byo bemera hanyuma tukabafasha kumenya “ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza” (Yes 52:7). Mushiki wacu witwa Dorothy yaravuze ati: “Mu ifasi yacu, abantu benshi bigishijwe ko Imana ari ingome kandi ko ihora ishakisha amakosa ku bantu. Mbashimira ko bemera Imana, maze nkabereka ko Bibiliya ivuga ko Yehova ari Imana irangwa n’urukundo, nkanabereka amasezerano ye.”

“IKIBI MUKOMEZE KUKINESHESHA ICYIZA”

Uko tugenda turushaho kwegereza imperuka y’isi, dushobora kwitega ko bamwe mu bo tubwiriza “bazagenda barushaho kuba babi” (2 Tim 3:1, 13). Icyakora ntibizatubuze kubagirira impuhwe, cyangwa ngo bitubuze ibyishimo. Yehova ashobora kuduha imbaraga, bityo ‘ikibi tugakomeza kukineshesha icyiza’ (Rom 12:21). Umupayiniya witwa Jessica agira ati: “Inshuro nyinshi mpura n’abantu b’abirasi, basuzugura Abahamya, bakanapfobya ubutumwa tubwiriza. Ibyo bishobora kuturakaza. Iyo ntangiye kuganira n’umuntu, nsenga Yehova mu mutima, nkamusaba kubona uwo muntu nk’uko amubona. Ibyo bituma ntakomeza kwibanda ku byiyumvo byange, ahubwo ngakomeza gutekereza uko nafasha uwo muntu.”

Dukomeza gushaka abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka

Gukomeza gufasha abantu twihanganye bituma bamwe bagera aho bakemera ukuri

Nanone twagombye gutekereza uko twatera inkunga ababwiriza dukorana umurimo. Jessica agira ati: “Iyo hari umubwiriza umbwiye ibibi byamubayeho mu murimo, simbitindaho. Ahubwo mpindura ikiganiro, tukavuga ibintu biteye inkunga, urugero nk’ibyiza tugeraho mu murimo nubwo bamwe batawishimira.”

Yehova azi ingorane duhura na zo mu murimo wo kubwiriza. Iyo tumwiganye tukagirira abandi impuhwe, arishima cyane (Luka 6:36). Ariko rero, birumvikana ko atazakomeza kwihanganira abantu bo muri iyi si. Twiringiye tudashidikanya ko azi igihe gikwiriye imperuka y’iyi si igomba kuzira. Hagati aho, tuge tuzirikana ko umurimo dukora wihutirwa (2 Tim 4:2). Nimucyo dukomeze gusohoza iyo nshingano tubigiranye umwete, kandi tugirire impuhwe “abantu b’ingeri zose.”