Ibibazo by’abasomyi
Kuki Yesu yasubiyemo amagambo Dawidi yavuze muri Zaburi ya 22:1, igihe yari agiye gupfa?
Mu magambo ya nyuma Yesu yavuze agiye gupfa harimo aboneka muri Matayo 27:46. Yaravuze ati: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?” Igihe yavugaga ayo magambo, yari ashohoje ibyo Dawidi yanditse muri Zaburi ya 22:1 (Mar 15:34). Tuvuze ko Yesu yavuze ayo magambo bitewe n’uko yumvaga ko Imana yari imutereranye cyangwa ko yari abuze ukwizera byaba atari byo. Yesu yari azi neza impamvu yagombaga gupfa kandi yari abyiteguye (Mat 16:21; 20:28). Nanone yari azi ko igihe yari kuba yicwa Yehova atari ‘kumurinda’ (Yobu 1:10). Bityo rero, Yehova yaretse kurinda Yesu kugira ngo agaragaze ko yari gukomeza kumubera indahemuka nubwo yari kubabazwa kugeza apfuye.—Mar 14:35, 36.
None se kuki Yesu yasubiyemo amagambo yo muri iyo zaburi? Nubwo tudashobora kwemeza neza icyabimuteye, reka turebe impamvu zishobora kuba zaratumye ayavuga. *
Igihe Yesu yavugaga ayo magambo, ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko Yehova nta cyo yari gukora ngo amurinde igihe yari kuba yicwa. Yesu yagombaga gutanga inshungu Yehova atamufashije. Icyo gihe yari umuntu usanzwe, kandi yagombaga gupfa agasogongerera abantu bose urupfu.”— Heb 2:9.
Igihe Yesu yasubiragamo amwe mu magambo yo muri iyo zaburi ashobora kuba yarerekezaga kuri iyo zaburi yose. Byari bisanzwe ko Abayahudi bo muri icyo gihe bafata mu mutwe amagambo yo muri za zaburi. Ubwo rero iyo umuntu yababwiraga amagambo make yo muri zaburi runaka, bashoboraga guhita bibuka amagambo yose yo muri iyo zaburi. Niba ari byo Yesu yari agamije, yari kuba afashije bagenzi be b’Abayahudi kwibuka ubuhanuzi bwinshi buri muri iyo zaburi buvuga ibirebana n’urupfu rwe (Zab 22:7, 8, 15, 16, 18, 24). Nanone imirongo isoza y’iyo zaburi, isingiza Yehova igaragaza ko akwiriye kuba Umwami w’isi yose.—Zab 22:27-31.
Igihe Yesu yasubiragamo ayo magambo ya Dawidi ashobora kuba yarashakaga kugaragaza ko nta cyaha yari afite. Mbere yuko Yesu yicwa, yari yaciriwe urubanza arengana birangira ahamwe n’icyaha cyo gutuka Imana (Mat 26:65, 66). Urwo rubanza rwaciwe hutihuti, ari nijoro kandi ntabwo rwubahirije amategeko (Mat 26:59; Mar 14:56-59). Igihe Yesu yasubiragamo ayo magambo abaza icyo kibazo kidakeneye igisubizo, ashobora kuba yaragiraga ngo abantu bamenye ko nta cyaha yakoze gikwiranye n’igihano yari ahawe.
Nanone Yesu ashobora kuba yarashakaga kwibutsa abandi ko kuba Dawidi, umwanditsi w’iyo zaburi yarababaye bitagaragazaga ko Yehova atamwemera. Kuba Dawidi yarabajije atyo, ntibyavugaga ko adafite ukwizera. Nyuma yo kubaza icyo kibazo, yagaragaje ko yizeraga ko Yehova yari afite imbaraga zo kumukiza, kandi yakomeje kumuha imigisha (Zab 22:23, 24, 27). Mu buryo nk’ubwo, kuba Yesu “Mwene Dawidi” yari arimo ababarizwa ku giti cy’umubabaro, ntibyavugaga ko Yehova atamwemera.—Mat 21:9.
Yesu ashobora kuba yarashakaga kugaragaza ububabare bwinshi yari afite, bitewe n’uko Yehova yari yaretse kumurinda, kugira ngo agaragaze ubudahemuka bwe mu buryo bwuzuye. Ubundi Yehova ntiyashakaga ko Umwana we ababara cyangwa ngo apfe. Ibyo byabayeho bitewe n’uko Adamu na Eva bigometse. Yesu nta cyaha yari yarakoze, ariko yagombaga kubabara kandi agapfa, kugira ngo ibibazo bya Satani bibonerwe ibisubizo kandi atange inshungu ikwiriye yo kugaruza icyo abantu batakaje (Mar 8:31; 1 Pet 2:21-24). Nta kundi ibyo byari kugerwaho, iyo Yehova atareka kurinda Yesu mu gihe runaka.
Yesu ashobora kuba yarashakaga ko abigishwa be batekereza impamvu Yehova yemeye ko ababazwa muri ubwo buryo. * Yesu yari azi ko kwicirwa ku giti nk’umugizi wa nabi byari gusitaza benshi (1 Kor 1:23). Iyo abigishwa be baza kwibanda ku mpamvu yishwe atyo, bari gusobanukirwa akamaro k’urupfu rwe (Gal 3:13, 14). Bari kumubona nk’Umukiza aho kumubona nk’umugizi wa nabi.
Icyaba cyaratumye Yesu avuga ayo magambo cyose, yari azi ko ibyari biri kumubaho byari bihuje n’uko Yehova ashaka. Yesu amaze gusubiramo ayo magambo yo muri zaburi, yaravuze ati: “Birasohoye” (Yoh 19:30; Luka 22:37)! Kuba Yehova yararetse kurinda Yesu mu gihe runaka, byatumye asohoza ibintu byose yari yaraje gukora hano ku isi. Nanone byatumye asohoza ibintu byose byamwanditsweho “mu mategeko ya Mose n’abahanuzi no muri za Zaburi.”—Luka 24:44.
^ par. 2 Reba igice gifite umutwe uvuga ngo: “Tuvane amasomo ku magambo ya nyuma Yesu yavuze akiri ku isi,” kuri paragarafu ya 9 n’iya 10, muri iyi gazeti.
^ par. 4 Igihe Yesu yakoraga umurimo ku isi, hari igihe yavugaga amagambo cyangwa akabaza ibibazo bitagaragaza byanze bikunze uko yiyumva. Ibyo yabikoraga ashaka ko abigishwa be bagaragaza uko bumva ibintu.—Mar 7:24-27; Yoh 6:1-5; Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2010, ku ipaji ya 4 n’iya 5.