‘Abicisha bugufi bazaragwa isi’
Abenshi muri twe bibonera akarengane abantu bahura na ko n’ukuntu abakora ibyiza bakandamizwa n’abantu babi. Ese hari igihe akarengane n’ibindi bibi byose bizashira?
Zaburi ya 37 itanga igisubizo kandi ikaduha inama zadufasha muri iki gihe. Reba icyo ivuga ku bibazo by’ingenzi bikurikira.
Twagombye kwifata dute mu gihe abantu baturenganyije?—Umurongo wa 1, 2.
Ni iki kizagera ku bantu babi?—Umurongo wa 10.
Ni iyihe migisha abantu bakora ibyiza bazabona?—Umurongo wa 11, 29.
Ni iki twakora duhereye ubu?—Umurongo wa 34.
Amagambo yo muri Zaburi ya 37 agaragaza ko ‘abiringira Yehova kandi bakaguma mu nzira ye’ bazabaho neza mu gihe kizaza. Abahamya ba Yehova bazagufasha kwiga Bibiliya, kandi bagufashe kumenya icyo wakora kugira ngo uzabeho neza mu gihe kizaza, wowe n’abawe.