“Murirane n’abarira”
“Mukomeze guhumurizanya no kubakana.”—1 TES 5:11.
INDIRIMBO: 121, 75
1, 2. Kuki tugomba gusuzuma uko twahumuriza abapfushije? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
SUSI yaravuze ati “tumaze gupfusha umuhungu wacu, twamaze hafi umwaka wose dufite intimba ku mutima.” Hari undi Mukristo wavuze ko “yashenguwe n’agahinda” igihe yapfushaga umugore we mu buryo butunguranye. Ikibabaje ni uko imibabaro nk’iyo igera ku bantu batagira ingano. Abakristo benshi bifuza kuzarokoka Harimagedoni bari kumwe n’ababo bakunda. Ntibaba biteze ko bapfa mbere yaho. Niba warapfushije cyangwa uzi umuntu wapfushije, ushobora kwibaza uti “twafasha dute abapfushije kwihanganira agahinda?”
2 Ushobora kuba warumvise abantu bavuga ko agahinda kamarwa n’igihe. Ariko se koko ni byo? Hari umupfakazi wagize ati “nabonye ko uko umuntu yitwara ari byo bimufasha gukira ibikomere byo ku mutima.” Nk’uko bigenda ku gikomere cyo ku mubiri, igikomere cyo ku mutima na cyo kigenda gikira buhoro buhoro iyo cyitaweho. None se ni iki cyafasha abantu bashenguwe n’agahinda gukira ibikomere bafite ku mutima?
YEHOVA NI “IMANA NYIR’IHUMURE RYOSE”
3, 4. Ni iki kitwizeza ko Yehova yiyumvisha agahinda k’umuntu wapfushije?
3 Data wo mu ijuru urangwa n’impuhwe Yehova, ni we mbere na mbere uduhumuriza. (Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.) Yehova yishyira mu mwanya wacu kandi yijeje abagize ubwoko bwe ati “ni jye ubwanjye ubahumuriza.”—Yes 51:12; Zab 119:50, 52, 76.
4 Data urangwa n’impuhwe, na we yapfushije abo yakundaga, urugero nka Aburahamu, Isaka, Yakobo, Mose n’Umwami Dawidi (Kub 12:6-8; Mat 22:31, 32; Ibyak 13:22). Ijambo ry’Imana ritwizeza ko Yehova ategerezanyije amatsiko igihe yagennye cyo kuzura abapfuye (Yobu 14:14, 15). Abazazuka bazabaho bishimye kandi bafite amagara mazima. Nanone wibuke ko Imana yapfushije Umwana wayo ‘ikunda mu buryo bwihariye,’ agapfa urupfu rw’agashinyaguro (Imig 8:22, 30). Ntidushobora kwiyumvisha ukuntu icyo gihe Yehova yashenguwe n’agahinda.—Yoh 5:20; 10:17.
5, 6. Yehova aduhumuriza ate?
5 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azaduhumuriza. Ku bw’ibyo, ntitwagombye kugira impungenge zo kumusenga ngo tumubwire agahinda dufite. Duhumurizwa no kumenya ko Yehova yiyumvisha agahinda kacu kandi akaduhumuriza! Ariko se aduhumuriza ate?
6 Imana iduhumuriza ikoresheje “ihumure ry’umwuka wera” (Ibyak 9:31). Umwuka w’Imana ufite imbaraga zidasanzwe zo kuduhumuriza. Yesu yadusezeranyije ko Data wo mu ijuru yari “guha umwuka wera abawumusaba” (Luka 11:13). Susi twigeze kuvuga yaravuze ati “incuro nyinshi twarapfukamaga tukinginga Yehova kugira ngo aduhumurize. Buri gihe iyo twamaraga gusenga, amahoro y’Imana yarindaga imitima yacu n’ubwenge bwacu.”—Soma mu Bafilipi 4:6, 7.
YESU NI UMUTAMBYI MUKURU WISHYIRA MU MWANYA WACU
7, 8. Ni iki kitwizeza ko Yesu aduhumuriza?
7 Igihe Yesu yari ku isi, ibyo yavugaga n’ibyo yakoraga byagaragaje neza impuhwe za Se Yehova (Yoh 5:19). Yesu yaje guhumuriza “abafite imitima imenetse” n’“ababoroga bose” (Yes 61:1, 2; Luka 4:17-21). Yesu yarangwaga n’impuhwe, akishyira mu mwanya w’abandi. Ubwo rero yiyumvishaga neza uko abantu bababara kandi akifuza kubafasha abivanye ku mutima.—Heb 2:17.
8 Igihe Yesu yari akiri umwana ashobora kuba yarapfushije bene wabo n’incuti ze. Yozefu wareraga Yesu ashobora kuba yarapfuye Yesu akiri muto. * Tekereza ukuntu Yesu wari ukiri muto kandi witaga ku bantu yababajwe n’urupfu rwa Yozefu, akanababazwa no kubona nyina, barumuna be na bashiki be na bo bashenguwe n’agahinda.
9. Igihe Lazaro yapfaga, Yesu yagaragaje ate ko yishyiraga mu mwanya w’abandi?
9 Igihe Yesu yatangiraga umurimo we, yagaragaje ko yari azi neza uko abantu bateye kandi yishyiraga mu mwanya wabo. Reka dufate urugero rw’igihe incuti ye Lazaro yapfaga. Nubwo Yesu yari azi Yoh 11:33-36.
ko agiye kumuzura, yiyumvishije neza agahinda Mariya na Marita bari bafite. Byaramubabaje cyane, ku buryo yaturitse akarira.—10. Ni iki kitwizeza ko no muri iki gihe Yesu yishyira mu mwanya wacu?
10 None se uko Yesu yagaragazaga impuhwe n’uko yahumurizaga abandi, byadufasha bite muri iki gihe? Bibiliya igaragaza neza ko Yesu atigeze ahinduka. Igira iti “Yesu Kristo ahora ari wa wundi: uko yari ejo ni ko ari uyu munsi, kandi ni ko azahora iteka ryose” (Heb 13:8). Yitwa “Umukozi Mukuru uhesha ubuzima,” kubera ko ari we ushobora kuduhesha ubuzima bw’iteka. Yesu ubwe yagize agahinda kandi “ashobora gufasha abageragezwa” (Ibyak 3:15; Heb 2:10, 18). Bityo rero, dushobora kwizera tudashidikanya ko no muri iki gihe iyo Yesu abona abantu bababara, yiyumvisha agahinda kabo kandi akabahumuriza “mu gihe gikwiriye.”—Soma mu Baheburayo 4:15, 16.
“IHUMURE RITURUKA MU BYANDITSWE”
11. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe iguhumuriza by’umwihariko?
11 Inkuru ivuga uko Yesu yagize agahinda kenshi igihe Lazaro yapfaga, ni imwe mu nkuru nyinshi zihumuriza ziri mu Ijambo ry’Imana. Ibyo ntibitangaje kubera ko “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe” (Rom 15:4). Niba nawe ufite agahinda, imirongo y’Ibyanditswe ikurikira, ishobora kuguhumuriza.
-
“Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zab 34:18, 19.
-
‘Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure rituruka [kuri Yehova] ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.’—Zab 94:19.
-
“Umwami wacu Yesu Kristo ubwe hamwe n’Imana Data yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka n’ibyiringiro bihebuje binyuze ku buntu butagereranywa, bahumurize imitima yanyu kandi babatere gushikama.”—2 Tes 2:16, 17. *
ITORERO NI ISOKO Y’IHUMURE
12. Twahumuriza abandi dute?
12 Ahandi hantu abapfushije babonera ihumure ni mu itorero rya gikristo. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:11.) None se wahumuriza ute abafite “umutima wihebye” kandi ukabakomeza (Imig 17:22)? Jya uzirikana ko hariho “igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubw 3:7). Umupfakazi witwa Dalene yaravuze ati “abapfushije baba bakeneye kuvuga ibyo batekereza n’uko biyumva. Ubwo rero, ikintu cy’ingenzi wakorera uwapfushije ni ukumutega amatwi, ntumuce mu ijambo.” Junia ufite musaza we wapfuye yiyahuye yongeyeho ati “nubwo utakwiyumvisha neza agahinda abapfushije baba bafite, icy’ingenzi ni uko uba wifuza kwiyumvisha uko bamerewe.”
13. Ni iki twagombye kwibuka ku birebana n’agahinda?
13 Ibuka nanone ko twese tutagaragaza agahinda kimwe. Hari igihe umuntu aba yumva yashenguwe n’agahinda ku buryo atabona uko asobanura akababaro ke. Ijambo ry’Imana rigira riti “umutima w’umuntu ni wo umenya agahinda afite, kandi nta wundi muntu wakwivanga mu Imig 14:10). Nubwo umuntu yagerageza kuvuga uko yiyumva, si ko buri gihe byorohera abandi kwiyumvisha ibyo avuga.
byishimo byawo” (14. Twahumuriza dute abapfushije?
14 Tuvugishije ukuri, kumenya icyo wabwira umuntu washenguwe n’agahinda ntibyoroshye. Icyakora Bibiliya igira iti “ururimi rw’abanyabwenge rurakiza” (Imig 12:18). Hari benshi babonye mu gatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, amagambo ahumuriza bafashisha abandi. * Ariko incuro nyinshi, ikintu cy’ingenzi wakora ni ‘ukurirana n’abarira’ (Rom 12:15). Gaby wapfushije umugabo we yaravuze ati “nta kindi navugaga uretse kurira gusa. Ni yo mpamvu iyo ndira ndi kumwe n’incuti zanjye, numva mpumurijwe. Numva atari jye jyenyine wishwe n’agahinda.”
15. Niba tudashoboye kubona icyo twabwira uwapfushije, twamuhumuriza dute? (Reba nanone agasanduku kavuga ngo “ Amagambo ahumuriza.”)
15 Niba kubona icyo wabwira umuntu wapfushije bikugora, ushobora kumwoherereza agakarita kariho amagambo ahumuriza, ukamwandikira ubutumwa bugufi cyangwa ibaruwa. Ushobora kwandika amagambo ahumuriza yo mu byanditswe, ukavuga imico myiza yarangaga uwapfuye, cyangwa ukavuga ibintu byiza umwibukiraho. Junia agira ati “iyo Umukristo anyandikiye cyangwa akantumira, biramfasha ku buryo ntabona uko mbivuga. Bituma numva nkunzwe kandi nitaweho.”
16. Ni ikihe kintu kindi cyihariye cyahumuriza abapfushije?
16 Nanone amasengesho yacu ashobora
guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bapfushije. Dushobora kubasengera cyangwa tugasenga turi kumwe na bo. Nubwo bishobora kuba bitoroshye, iryo sengesho rivuye ku mutima ryuzuye amarira n’ikiniga, rishobora guhumuriza uwapfushije. Dalene yaravuze ati “iyo bashiki bacu bazaga kumpumuriza, hari igihe nabasabaga gusenga. Incuro nyinshi iyo babaga batangiye gusenga, kuvuga byarabagoraga. Ariko buri gihe iyo babaga bamaze kuvuga interuro nke gusa, ijwi ryarakomeraga bakavuga isengesho rikora ku mutima. Ukwizera kwabo gukomeye, urukundo rwabo, no kuba barabaga banyitayeho, byakomezaga cyane ukwizera kwanjye.”KOMEZA GUHUMURIZA ABANDI
17-19. Kuki ari ngombwa gukomeza guhumuriza uwapfushije?
17 Igihe abantu bamara mu gahinda ntikingana. Bityo rero, jya uba hafi y’uwapfushije, atari mu minsi mike gusa igihe incuti na bene wabo baba bagihari ari benshi, ahubwo na nyuma yaho igihe baba barisubiriye mu buzima busanzwe. “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imig 17:17). Abakristo bashobora gukomeza guhumuriza umuntu ufite agahinda igihe cyose akibikeneye.—Soma mu 1 Abatesalonike 3:7.
18 Zirikana ko hari igihe umuntu wapfushije ashobora kugira agahinda gasaze wenda ku matariki amwe n’amwe, yumvise umuzika runaka, abonye amafoto, ibikorwa bimwe na bimwe, yumvise impumuro yihariye, amajwi cyangwa mu bihe runaka by’umwaka. Iyo umuntu wapfushije uwo bashakanye akoze ikintu bwa mbere ari wenyine, urugero nko kujya mu ikoraniro cyangwa mu Rwibutso, ashobora kugira agahinda kenshi. Hari umuvandimwe wagize ati “nari niteze ko nzagira agahinda kenshi ku isabukuru ya mbere y’ishyingiranwa ryacu, kandi koko ntibyari byoroshye. Icyakora abavandimwe na bashiki bacu bateguye ibirori byarimo incuti zanjye, maze nanjye barantumira kugira ngo ntigunga.”
19 Ariko kandi, tugomba kwibuka ko abapfushije badakenera guhumurizwa muri ibyo bihe byihariye gusa. Junia yaravuze ati “akenshi iyo ufashije uwapfushije kandi ukamuba hafi mu gihe nta kintu kidasanzwe cyabaye, birushaho kumugirira akamaro. Ibikorwa abantu bagukoreye mu buryo bufatiweho, ni byo bihumuriza cyane.” Ni iby’ukuri ko tudashobora guhumuriza abantu ngo tubibagize burundu agahinda batewe no gupfusha ababo, ariko dushobora kugira icyo dukorera abapfushije bakumva bahumurijwe mu rugero runaka (1 Yoh 3:18). Gaby agira ati “nshimira Yehova cyane kubera ko abasaza buje urukundo bambaye hafi muri ibyo bihe bigoye. Batumye numva ko Yehova yanyiyegerezaga akankuyakuya.”
20. Kuki amasezerano ya Yehova aduhumuriza cyane?
20 Duhumurizwa no kumenya ko Yehova, Imana nyir’ihumure ryose, azavanaho burundu agahinda, igihe ‘abari mu mva bose bazumva ijwi [rya Kristo] bakavamo’ (Yoh 5:28, 29). Bibiliya igira iti “urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose” (Yes 25:8). Icyo gihe, abatuye isi yose ntibazongera ‘kurirana n’abarira,’ ahubwo ‘bazishimana n’abishima.’—Rom 12:15.
^ par. 8 Yozefu avugwa bwa nyuma muri Bibiliya igihe Yesu yari afite imyaka 12. Ariko igihe Yesu yakoraga igitangaza cye cya mbere cyo guhindura amazi divayi, Yozefu ntiyavuzwe kandi na nyuma yaho ntiyongeye kuvugwa. Igihe Yesu yari amanitse ku giti, yasabye intumwa Yohana kwita kuri Mariya, ibyo Yesu akaba atari kubikora iyo Yozefu aza kuba yari akiriho.—Yoh 19:26, 27.
^ par. 11 Indi mirongo ishobora kuguhumuriza ni Zaburi ya 20:1, 2; 31:7; 38:8, 9, 15; 55:22; 121:1, 2; Yesaya 57:15; 66:13; Abafilipi 4:13; na 1 Petero 5:7.
^ par. 14 Reba nanone ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Jya uhumuriza abapfushije nk’uko Yesu yabigenje,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2010.