Ibibazo by’abasomyi
Ni ryari Yesu yabaye Umutambyi Mukuru, kandi se ni ryari isezerano rishya ryatangiye gukurikizwa?
Yesu yabaye Umutambyi Mukuru igihe yabatizwaga mu mwaka wa 29. Ibyo tubyemezwa n’iki? Igihe Yesu yabatizwaga, yari yemeye gutanga ubuzima bwe ho igitambo ku gicaniro kigereranywa no gukora ibyo Imana ‘ishaka’ (Gal 1:4; Heb 10:5-10). Urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka rushobora kuba rwaratangiye kubaho igihe Yesu yabatizwaga, kubera ko igicaniro ari ik’ingenzi cyane mu rusengero. Urwo rusengero rukomeye rugereranya gahunda yo gusenga Yehova mu buryo butanduye, ishingiye ku gitambo k’inshungu cya Yesu.—Mat 3:16, 17; Heb 5:4-6.
Urwo rusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka rwari rukeneye umutambyi mukuru wo kurukoreramo. Ni yo mpamvu Yehova yasutse “umwuka wera n’imbaraga” kuri Yesu kugira ngo abe umutambyi mukuru (Ibyak 10:37, 38; Mar 1:9-11). None se ni iki kitwemeza ko Yesu yatoranyirijwe kuba Umutambyi Mukuru mbere y’uko apfa kandi akazuka? Ibyo tubibona neza iyo dusuzumye urugero rwa Aroni n’abatambyi bakuru bagiye bamusimbura mu gihe cy’Amategeko ya Mose.
Amategeko Yehova yahaye Mose, yavugaga ko umutambyi mukuru ari we wenyine washoboraga kwinjira Ahera Cyane ho mu ihema ry’ibonaniro, ari na ho haje kwitwa Ahera cyane h’urusengero. Icyumba cy’Ahera n’Ahera Cyane byatandukanywaga n’umwenda ukingiriza. Umutambyi mukuru yarengaga uwo mwenda ku Munsi w’Impongano gusa (Heb 9:1-3, 6, 7). Nk’uko Aroni n’abamusimbuye batoranyirijwe kuba abatambyi bakuru mbere y’uko barenga umwenda ukingiriza bagiye ahera cyane, Yesu na we agomba kuba yaratoranyirijwe kuba Umutambyi Mukuru mbere y’uko apfa ngo age mu ijuru “binyuze ku mwenda ukingiriza ari we Mubiri we” (Heb 10:20). Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yavuze ko Yesu yaje ari umutambyi mukuru akinjira mu “ihema rikomeye kandi ritunganye kurushaho ritakozwe n’amaboko,” no mu “ijuru ubwaho.”—Heb 9:11, 24.
Igihe Yesu yajyaga mu ijuru kumurikira Se agaciro k’ubuzima butunganye yatanze ku bwacu, yari atangije igikorwa cyari gutuma isezerano rishya ritangira gukurikizwa. Icyo gikorwa cyari gikubiyemo iki?
Yesu yagombaga kujya imbere ya Yehova, akamumurikira agaciro k’igitambo ke, hanyuma Yehova na we akemera agaciro k’amaraso Yesu yamennye. Ibyo bintu bimaze gukorwa, ni bwo isezerano rishya ryatangiye gukurikizwa.
Bibiliya ntigaragaza neza igihe Yehova yemereye agaciro k’igitambo cya Yesu. Ubwo rero natwe ntitwakwemeza neza igihe isezerano rishya ryatangiye gukurikizwa. Tuzi neza ko Yesu yagiye mu ijuru habura iminsi icumi ngo Pentekote ibe (Ibyak 1:3). Muri icyo gihe gito, ni bwo Yesu yamurikiye Yehova agaciro k’igitambo ke, Yehova na we arakemera (Heb 9:12). Ibyo byagaragaye neza kuri Pentekote (Ibyak 2:1-4, 32, 33). Uko bigaragara icyo gihe isezerano rishya ryari ryaratangiye gukurikizwa.
Muri make, isezerano rishya ryatangiye gukurikizwa Yehova amaze kwemera agaciro k’amaraso Yesu yamenwe. Muri iryo sezerano rishya, Umutambyi Mukuru ni Yesu kandi ni we Muhuza waryo.—Heb 7:25; 8:1-3, 6; 9:13-15.