Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 26

Ni iki wakora ngo uhindure abantu abigishwa?

Ni iki wakora ngo uhindure abantu abigishwa?

‘Imana ni yo ibatera kugira ubushake no gukora.’​FILI 2:13.

INDIRIMBO YA 64 Dukore umurimo w’isarura

INSHAMAKE *

1. Ni iki Yehova yagukoreye?

ESE wibuka uko byagenze ngo ube Umuhamya wa Yehova? Mbere na mbere wumvise “ubutumwa bwiza,” wenda ububwiwe n’ababyeyi bawe, umukozi mukorana, umunyeshuri mwigana cyangwa bukugeraho igihe Abahamya babwirizaga ku nzu n’inzu (Mar 13:10). Hanyuma hari umuntu wamaze igihe kirekire ashyiraho imihati, kugira ngo akwigishe Bibiliya. Kwiga Bibiliya byatumye ukunda Yehova, kandi umenya ko na we agukunda. Yehova yakwireherejeho umenya ukuri, uba umwigishwa wa Yesu Kristo kandi ufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka (Yoh 6:44). Nta gushidikanya ko ushimira Yehova kuba yarohereje umuntu akakwigisha ukuri, kandi akemera ko uba umugaragu we.

2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Kubera ko twamenye ukuri, natwe dufite inshingano yo kukugeza ku bandi, kugira ngo na bo bazabone ubuzima bw’iteka. Dushobora kuba dukunda kubwiriza ku nzu n’inzu, ariko gutangiza umwigishwa wa Bibiliya no gukomeza kumwigisha bikaba bitatworohera. Ese nawe bijya bikugora? Niba ari uko bimeze, ibitekerezo biri muri iki gice bishobora kugufasha. Turi busuzume icyadufasha kugira ngo duhindure abantu abigishwa. Nanone turi burebe uko twanesha inzitizi zishobora gutuma tutigisha umuntu Bibiliya. Reka noneho tubanze turebe impamvu tutagomba kubwiriza abantu gusa, ahubwo ko tugomba no kubigisha ubutumwa bwiza.

YESU YADUTEGETSE KUBWIRIZA NO KWIGISHA

3. Kuki tubwiriza?

3 Igihe Yesu yari ku isi, yasabye abigishwa be gukora ibintu bibiri. Icya mbere, yabasabye kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bw’Ubwami, abereka n’uko babigenza (Mat 10:7; Luka 8:1). Yesu yabwiye abigishwa be ko hari abantu bari kwemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami, abandi ntibabwemere (Luka 9:2-5). Nanone yabwiye abigishwa be ko ubutumwa bwiza bwari kugera ku bantu benshi no mu duce twinshi, igihe yababwiraga ko bwari ‘kubera amahanga yose ubuhamya’ (Mat 24:14; Ibyak 1:8). Uko abantu bari kwitabira ubutumwa bwiza kose, abigishwa ba Yesu bagombaga kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana, bakabwira abantu icyo buzakora.

4. Uretse kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ni iki kindi tugomba gukora dukurikije ibivugwa muri Matayo 28:18-20?

4 Ikintu cya kabiri Yesu yasabye abigishwa be gukora ni ikihe? Yabasabye kwigisha abantu gukurikiza ibyo yabategetse byose. Ariko se umurimo wo kubwiriza no kwigisha, wari gukorwa n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bonyine nk’uko bamwe babitekereza? Oya. Yesu yavuze ko uwo murimo wari gukomeza gukorwa no muri iki gihe, ndetse “kugeza ku mperuka.” (Soma muri Matayo 28:18-20.) Uko bigaragara, Yesu yatanze iryo tegeko, igihe yabonekeraga abigishwa be basaga 500 (1 Kor 15:6). Nanone igihe Yesu yabonekeraga intumwa Yohana, yagaragaje neza ko yifuza ko abigishwa be bose bafasha abandi kumenya Yehova.—Ibyah 22:17.

5. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 3:6-9, ni uruhe rugero Pawulo yatanze rugaragaza isano iri hagati yo kubwiriza no kwigisha?

5 Intumwa Pawulo yagereranyije umurimo wo guhindura abantu abigishwa no guhinga. Ibyo bigaragaza ko tugomba gukora ibirenze gutera imbuto. Yabwiye Abakorinto ati: “Narateye Apolo aruhira, . . . namwe muri umurima w’Imana uhingwa.” (Soma mu 1 Abakorinto 3:6-9.) Ubwo rero, kubera ko turi abakozi bakora mu ‘murima w’Imana,’ ntidutera imbuto gusa, ahubwo turanazuhira kandi tukagenzura kugira ngo turebe uko zikura (Yoh 4:35). Nanone tuzirikana ko Imana ari yo ikuza.

6. Ni iki ababwiriza bagomba gukora igihe bigisha abantu Bibiliya?

6 Muri iki gihe, dushaka abantu “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka” (Ibyak 13:48). Kugira ngo abo bantu bahinduke abigishwa, tugomba kubafasha (1) gusobanukirwa Bibiliya, (2) kwemera ibyo biga no (3) kubishyira mu bikorwa (Yoh 17:3; Kolo 2:6, 7; 1 Tes 2:13). Abagize itorero bose bashobora gufasha abigishwa bashya ba Bibiliya, bababera urugero rwiza, bakabagaragariza urukundo kandi bakabakirana urugwiro igihe baje mu materaniro (Yoh 13:35). Nanone umubwiriza wigisha umuntu Bibiliya, agomba kumarana na we igihe kandi agashyiraho imihati kugira ngo amufashe kureka inyigisho n’imigenzo “byashinze imizi” mu mutima we (2 Kor 10:4, 5). Ibyo bishobora gufata amezi menshi kugira ngo uwo mwigishwa agire ibyo ahindura, maze amaherezo azagere ku mwanzuro wo kubatizwa. Icyakora iyo mihati umubwiriza ashyiraho si imfabusa.

URUKUNDO NI RWO RUTUMA DUKORA UMURIMO WO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA

7. Ni iki gituma dukora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa?

7 Kuki dukora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa? Icya mbere, ni uko dukunda Yehova. Iyo ukora uko ushoboye kugira ngo wumvire itegeko Yesu yatanze ryo guhindura abantu abigishwa, uba ugaragaza ko ukunda Imana (1 Yoh 5:3). Tekereza kuri ibi: Urukundo ukunda Yehova rwatumye ubwiriza ku nzu n’inzu. Ese kumvira iryo tegeko byarakoroheye? Bishobora kuba bitarakoroheye. Nta gushidikanya ko igihe wageraga ku nzu ya mbere wumvise ufite ubwoba. Ariko kubera ko wari uzi ko ari itegeko rya Yesu, wararyumviye. Birashoboka ko nyuma y’igihe gukora umurimo wo kubwiriza byaje kukorohera. None se bite ku birebana no kwigisha umuntu Bibiliya? Ese na byo wumva biguteye ubwoba? Birashoboka. Icyakora nusenga Yehova azagufasha kunesha ubwoba, maze ugire ubutwari bwo gusaba umuntu ko wamwigisha Bibiliya. Nanone Yehova ashobora kugufasha, ukarushaho kugira ikifuzo cyo guhindura abantu abigishwa.

8. Dukurikije ibivugwa muri Mariko 6:34, ni iyihe mpamvu yindi ituma twigisha abantu Bibiliya?

8 Icya kabiri: Urukundo dukunda bagenzi bacu rutuma tubigisha ukuri. Igihe kimwe Yesu n’abigishwa be bari bananiwe bitewe n’uko bari babwirije cyane. Bashatse ahantu baruhukira ariko abantu benshi bahita babakurikira. Yesu yagiriye impuhwe abo bantu maze atangira kubigisha “ibintu byinshi.(Soma muri Mariko 6:34.) Nubwo yari ananiwe, yarabigishije. Ni iki cyabimuteye? Yesu yishyize mu mwanya w’abo bantu. Yabonye ukuntu bari bababaye, nta byiringiro bafite maze arabafasha. No muri iki gihe, abantu barababaye. Ntugashukwe n’ibigaragarira amaso ngo utekereze ko abantu babayeho neza. Abantu bameze nk’intama zazimiye zitagira umwungeri wo kuzitaho. Intumwa Pawulo yavuze ko bameze nk’abatagira Imana n’ibyiringiro (Efe 2:12). Abo bantu bari mu ‘nzira ibajyana kurimbuka’ (Mat 7:13). Iyo dutekereje ku mimerere y’abantu batuye mu gace k’iwacu, urukundo n’impuhwe bituma twumva twababwiriza. Ubwo rero, uburyo bwiza bwo kubikora ni ukubasaba kubigisha Bibiliya.

9. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 2:13, Yehova yagufasha ate?

9 Ushobora gutinya gusaba umuntu kumwigisha Bibiliya, kubera ko uzi ko bizagutwara igihe kinini. Niba ari uko bimeze, jya ubibwira Yehova. Jya umusaba agufashe kugira ikifuzo cyo gushakisha umuntu wakwemera kwiga Bibiliya no kumwigisha. (Soma mu Bafilipi 2:13.) Intumwa Yohana yatubwiye ko Imana izasubiza amasengesho ahuje n’ibyo ishaka (1 Yoh 5:14, 15). Ubwo rero, ushobora kwiringira ko Yehova azagufasha, ukagira ikifuzo cyo gukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa.

UKO TWATSINDA IZINDI NZITIZI DUHURA NA ZO

10-11. Ni iki gishobora kutubuza kwigisha umuntu Bibiliya?

10 Nubwo duhura n’inzitizi zituma tudakora ibyo twifuzaga byose mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, dukomeza kubona ko uwo murimo wo kwigisha ari uw’ingenzi. Reka dusuzume zimwe mu nzitizi duhura na zo n’uko twazitsinda.

11 Imimerere turimo ishobora gutuma tudakora umurimo nk’uko tubyifuza. Urugero, hari ababwiriza bageze mu za bukuru cyangwa barwaragurika. Ese nawe ni ko bimeze? Niba ari ko bimeze, reka dusuzume amasomo twavanye ku byabaye mu gihe k’icyorezo cya COVID-19. Twabonye ko dushobora kwigisha abantu Bibiliya bakagira amajyambere dukoresheje terefone cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Ubwo rero, ushobora gutangira kwigisha umuntu Bibiliya kandi mugakomeza kwiga wibereye iwawe mu rugo. Nanone bishobora kugirira akamaro abantu bifuza kwiga Bibiliya ariko bakaba bataboneka ku masaha abavandimwe basanzwe babwirizaho. Ubwo rero, bashobora kwiga mu gitondo cya kare cyangwa mu masaha ya nijoro. Ese nawe ushobora kuboneka, ukigisha abantu muri ayo masaha? Uzirikane ko Yesu yigishije Nikodemu ari nijoro kandi ko icyo gihe ari cyo cyari kinogeye Nikodemu.—Yoh 3:1, 2

12. Ni ibihe bintu bishobora kugufasha kwigirira ikizere mu gihe wigisha abantu Bibiliya?

12 Dushobora kumva tutifitiye ikizere. Hari igihe dushobora kumva ko tugomba kubanza kugira ubumenyi bwinshi mbere y’uko dutangira kwigisha umuntu Bibiliya. Niba nawe wiyumva utyo, ibi bintu bitatu bikurikira bishobora kugufasha, ukigirira ikizere. Icya mbere, uge uzirikana ko Yehova abona ko wujuje ibisabwa kugira ngo wigishe abandi (2 Kor 3:5). Icya kabiri, uge uzirikana ko Yesu waguhaye inshingano yo kwigisha, ‘yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi’ (Mat 28:18). Icya gatatu, jya usaba abandi bagufashe. Yesu na we yemeye ko Se amwigisha ibyo yagombaga kuvuga. Ubwo rero, nawe ushobora kumwigana (Yoh 8:28; 12:49). Nanone ushobora gusaba umugenzuzi w’itsinda ryawe, umupayiniya w’inararibonye cyangwa umubwiriza ushoboye, akagufasha gutangiza umwigishwa wa Bibiliya no gukomeza kumwigisha. Uramutse ujyanye n’umwe muri abo babwiriza ukareba ukuntu yigisha umuntu Bibiliya, bishobora gutuma nawe wigirira ikizere.

13. Kuki tugomba kuba twiteguye kugira ibyo duhindura?

13 Gukoresha uburyo bushya n’ibikoresho bishya mu murimo wo kubwiriza bishobora kutugora. Uburyo dukoresha twigisha abantu Bibiliya bwarahindutse. Ubu igitabo k’ibanze dukoresha ni Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Kwigisha abantu dukoresheje iki gitabo, bisaba ko dutegura neza, kandi tukazirikana ko uburyo bwo kwigisha butandukanye n’ubwo twakoreshaga mbere. Muri icyo gitabo dusoma paragarafu nkeya, ubundi tukungurana ibitekerezo n’uwo twigisha. Iyo twigisha, dukoresha videwo nyinshi n’ibindi bikoresho, urugero nka JW Library®. Niba utamenyereye gukoresha ibyo bikoresho, ushobora gusaba umuntu akagufasha kumenya uko wabikoresha. Muri rusange abantu bakunda gukora ibintu bamenyereye. Ubwo rero, kwiga ibintu bishya, ntibitworohera. Ariko iyo Yehova na bagenzi bacu badufashije, dushobora kubona ko gukoresha ibyo bikoresho bitagoye, bityo kwigisha abantu bikarushaho kudushimisha. Hari umupayiniya wavuze ati: “Ubu buryo bwo kwigisha, bworohera uwiga n’umwigisha.”

14. Ni iki tugomba kwibuka mu gihe tubwiriza mu ifasi irimo abantu batitabira ukuri, kandi se mu 1 Abakorinto 3:6, 7 hadufasha hate?

14 Abantu bo mu ifasi dutuyemo bashobora kuba badashishikazwa no kwiga Bibiliya. Abantu bashobora kuba badashishikazwa n’ubutumwa tubwiriza cyangwa bakanaturwanya. Ni iki cyadufasha gukomeza kurangwa n’ikizere mu gihe tubwiriza muri iyo fasi? Muri iyi si yuzuye ibibazo, ibintu bishobora guhinduka mu buryo butunguranye maze abantu batashishikazwaga no kwiga Bibiliya, bakumva ko bakeneye ko Imana ibafasha (Mat 5:3). Hari abantu bangaga ibitabo byacu, ariko nyuma bemera kwiga Bibiliya. Nanone tuzirikana ko Yehova ari we Nyiri ibisarurwa (Mat 9:38). Yehova ashaka ko dukomeza gutera kandi tukuhira, ariko ni we ukuza (1 Kor 3:6, 7). Nubwo hari igihe tudashobora kubona umuntu twigisha Bibiliya, duterwa inkunga no kumenya ko Yehova aduha imigisha adashingiye ku mubare w’abantu twigisha Bibiliya, ahubwo ashingira ku mihati tuba twashyizeho. *

JYA WISHIMIRA GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA

Dore uko umurimo wo kubwiriza no kwigisha ufasha umuntu (Reba paragarafu ya 15-17) *

15. Yehova yumva ameze ate, iyo abonye umuntu yemeye kwiga Bibiliya kandi agakurikiza ibyo yiga?

15 Iyo umuntu yemeye ukuri ko muri Bibiliya kandi akakugeza ku bandi, bishimisha Yehova (Imig 23:15, 16). Nta gushidikanya ko Yehova yishima cyane iyo abonye ibintu tugeraho muri iki gihe. Urugero, nubwo mu mwaka w’umurimo wa 2020 isi yose yari yugarijwe n’icyorezo, abantu bagera kuri 7.705.765 bemeye kwiga Bibiliya kandi abagera ku 241.994 biyegurira Yehova barabatizwa. Abo bigishwa bashya na bo bazigisha abandi Bibiliya, bitume haboneka abandi bigishwa bashya benshi (Luka 6:40). Iyo twifatanyije mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, bishimisha Yehova rwose.

16. Ni iyihe ntego twakwishyiriraho?

16 Nubwo umurimo wo guhindura abantu abigishwa utoroshye, iyo Yehova adufashije, dushobora gufasha abantu gukunda Data wo mu ijuru. Ese ntitwakwishyiriraho intego yo gushakisha umuntu nibura umwe twakwigisha Bibiliya? Nidukoresha uburyo bwose tubonye, tugasaba abantu duhura na bo ko twabigisha Bibiliya, dushobora kuzabona abantu benshi twigisha. Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azaduha imigisha.

17. Twumva tumeze dute iyo tubonye umuntu twigisha Bibiliya?

17 Dufite inshingano yo kubwiriza no kwigisha abandi ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Uyu murimo uradushimisha cyane. Intumwa Pawulo wafashije abantu benshi b’i Tesalonike bagahinduka abigishwa, yavuze uko yumvise ameze agira ati: “None se si mwe byiringiro byacu n’umunezero wacu n’ikamba ry’ibyishimo imbere y’Umwami wacu Yesu mu gihe cyo kuhaba kwe? Koko rero, ni mwe kuzo ryacu n’umunezero wacu” (1 Tes 2:19, 20; Ibyak 17:1-4). Muri iki gihe, hari abantu benshi biyumva nk’intumwa Pawulo. Mushiki wacu witwa Stéphanie n’umugabo we bafashije abantu benshi barabatizwa. Yaravuze ati: “Nta kintu gishimisha nko gufasha abantu bakiyegurira Yehova.”

INDIRIMBO YA 57 Tubwirize abantu b’ingeri zose

^ par. 5 Yehova yaduhaye inshingano ihebuje yo kubwiriza abandi. Ariko nanone, yanadusabye kubigisha kwitondera ibintu byose Yesu yategetse. Ni iki gituma twifuza kwigisha abandi? Ni izihe nzitizi duhura na zo mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa? Twakora iki ngo dutsinde izo nzitizi? Muri iki gice turi bubone ibisubizo by’ibyo bibazo.

^ par. 14 Niba wifuza kumenya uko buri wese yagira uruhare mu guhindura abantu abigishwa, reba ingingo ivuga ngo: “Uko abagize itorero bafasha abiga Bibiliya bakabatizwa” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Werurwe 2021.

^ par. 53 IBISOBANURO BY’IFOTO: Kwiga Bibiliya bihindura imibereho y’umuntu. Uyu mugabo ntiyari afite intego mu buzima kandi ntiyari azi Yehova. Hanyuma yahuye n’Abahamya baramubwiriza yemera kwiga Bibiliya. Ibyo yize byatumye afata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova, arabatizwa. Ubu na we yifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Amaherezo azishimira ubuzima muri paradizo.