Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Turangurure amajwi y’ibyishimo!

Turangurure amajwi y’ibyishimo!

‘Kuririmbira Imana yacu ni byiza.’—ZAB 147:1.

INDIRIMBO: 10, 2

1. Indirimbo zacu zidufasha gukora iki?

HARI umwanditsi w’indirimbo uzwi cyane wavuze ati: “Amagambo atuma ugira ibitekerezo. Umuzika utuma ugira ibyiyumvo. Ariko iyo uririmba, ibyo bitekerezo bigukora ku mutima.” Indirimbo zacu zituma dusingiza Data wo mu ijuru Yehova kandi tukagaragaza ko tumukunda. Zidufasha kurushaho kumwegera. Ntibitangaje rero ko kuririmba ari ingenzi muri gahunda yo gusenga Yehova, twaba turirimba turi twenyine cyangwa turi kumwe n’abandi mu itorero.

2, 3. (a) Bamwe babona bate ibyo kuririmba mu materaniro mu ijwi riranguruye? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

2 None se kuririmba mu materaniro mu ijwi riranguruye, ubibona ute? Ese birakubangamira? Mu mico imwe n’imwe, abagabo ntibakunda kuririmbira mu ruhame. Iyo mitekerereze ishobora kugira ingaruka ku itorero ryose, cyanecyane niba abasaza bifata ntibaririmbe, cyangwa bakagira ibyo bahugiramo mu gihe abagize itorero baririmba.—Zab 30:12.

3 Niba tubona ko kuririmba ari kimwe mu bigize gahunda yacu yo gusenga, tuzirinda gusohoka mu gihe cyo kuririmba cyangwa ngo dukererwe dusange barangije kuririmba. Bityo rero, buri wese yagombye kwibaza ati: “Kuririmba mu materaniro mbibona nte? Nakora iki niba ntakunda kuririmbira mu ruhame? Nakora iki ngo ngaragaze ibyiyumvo mu gihe ndirimba?”

KURIRIMBA NI INGENZI MURI GAHUNDA YO GUSENGA YEHOVA

4, 5. Ni iyihe gahunda yo kuririmba yashyizweho mu rusengero rwo muri Isirayeli ya kera?

4 Kuva kera abagaragu ba Yehova bamusingizaga bakoresheje indirimbo. Iyo Abisirayeli babaga bakorera Yehova mu budahemuka, kuririmba byahabwaga umwanya ukomeye. Urugero, igihe Umwami Dawidi yateguraga imirimo yagombaga gukorerwa mu rusengero, yashyize mu matsinda Abalewi 4.000, kugira ngo bage baririmba indirimbo zo gusingiza Imana. Muri abo Balewi, harimo 288 bari ‘baratojwe kuririmbira Yehova, kandi bose babifitemo ubuhanga.’—1 Ngoma 23:5; 25:7.

5 Mu gihe cyo kwegurira Yehova urusengero, umuzika no kuririmba byahawe umwanya ukomeye. Bibiliya igira iti: ‘Nuko abavuza impanda n’abaririmbyi baterurira icyarimwe basingiza kandi bashimira Yehova. Bakivuza impanda n’ibyuma birangira n’ibikoresho by’umuzika basingiza Yehova, ikuzo rya Yehova ryuzura mu nzu y’Imana y’ukuri.’ Ibyo bigomba rwose kuba byarakomeje ukwizera kw’Abisirayeli!—2 Ngoma 5:13, 14; 7:6.

6. Ni iyihe gahunda yo kuririmba no gucuranga Nehemiya yashyizeho igihe yari guverineri i Yerusalemu?

6 Nehemiya yayoboye Abisirayeli bongera kubaka inkuta za Yerusalemu, kandi na we yashyizeho abaririmbyi b’Abalewi bafite ibikoresho by’umuzika. Igihe batahaga izo nkuta, bararirimbye bituma ibyo birori birushaho gushimisha. Icyo gihe hari “imitwe ibiri minini y’abaririmbyi baririmba indirimbo zo gushimira Imana.” Abo baririmbyi banyuze mu byerekezo bitandukanye, bagenda baririmba bahurira hejuru y’urukuta rwo hafi y’urusengero kandi amajwi yabo yageraga kure (Neh 12:27, 28, 31, 38, 40, 43). Yehova agomba rwose kuba yarashimishijwe no kumva abagaragu be baririmba indirimbo zo kumusingiza!

7. Yesu yagaragaje ate ko kuririmba ari ingenzi mu itorero rya gikristo?

7 Itorero rya gikristo rimaze gushingwa, kuririmba byakomeje kugira umwanya w’ingenzi. Mu ijoro ritazibagirana, igihe Yesu yari amaze gutangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, bashoje iryo teraniro baririmba.—Soma muri Matayo 26:30.

8. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batanze bate urugero mu birebana no gusingiza Yehova baririmba?

8 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batanze urugero baririmbira hamwe indirimbo zo gusingiza Imana. Nubwo inshuro nyinshi bateraniraga mu ngo zabo zoroheje, ntibyababuzaga gusingiza Yehova baririmba bishimye. Intumwa Pawulo yabwiye abavandimwe be b’Abakristo ati: “Mukomeze kwigishanya no guhugurana mukoresheje za zaburi, musingiza Imana, muririmba indirimbo z’umwuka zishimishije, muririmbira Yehova mu mitima yanyu” (Kolo 3:16). Koko rero, indirimbo zo mu gitabo cyacu, ni “indirimbo z’umwuka,” kandi twagombye kuziririmba dufite umutima ushimira Yehova. Ni zimwe mu bigize ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka dutegurirwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’—Mat 24:45.

UKO WARIRIMBA WIFITIYE IKIZERE

9. (a) Ni iki gituma bamwe bataririmbana ibyishimo mu materaniro no mu makoraniro? (b) Tugomba kuririmba dute indirimbo zisingiza Yehova, kandi se ni ba nde bagomba gufata iya mbere? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

9 Ni izihe mpamvu zatuma kuririmba bikugora? Birashoboka ko mu muryango wanyu no mu muco wanyu mudakunda kuririmba. Cyangwa ushobora kuba wumva indirimbo z’abaririmbyi b’abahanga bo mu isi kuri tereviziyo cyangwa kuri radiyo, wagereranya ijwi ryawe n’amajwi yabo, ukumva ucitse intege. Icyakora twese dufite inshingano yo gusingiza Yehova turirimba. Ubwo rero, jya uhagarara wemye ufate igitabo cyawe, maze uririmbe wishimye. (Ezira 3:11; soma muri Zaburi ya 147:1.) Muri iki gihe, mu Mazu y’Ubwami menshi iyo baririmba amagambo y’indirimbo aba agaragara kuri ekara. Ibyo bidufasha kuririmba mu ijwi riranguruye. Nanone mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami rigenewe abasaza b’itorero, hongewemo gahunda yo kuririmba indirimbo z’Ubwami. Ibyo bigaragaza ko abasaza bagomba gufata iya mbere mu itorero bakaririmba.

10. Ni iki twagombye kuzirikana niba dutinya kuririmba mu ijwi riranguruye?

10 Nanone hari benshi batinya kuririmba mu ijwi riranguruye kubera ko batekereza ko badafite ijwi ryiza cyangwa ko basakuriza abandi. Icyakora, tugomba kuzirikana ko iyo tuvuga, “twese ducumura kenshi” (Yak 3:2). Ariko ibyo ntibitubuza kuvuga. None se kuki twakwemera ko amajwi yacu adatunganye atubuza gusingiza Yehova turirimba?

11, 12. Ni iki cyadufasha kuririmba neza?

11 Dushobora no gutinya kuririmba kubera ko tutazi neza uko twaririmba. Ariko hari imyitozo ishobora kugufasha kugira ijwi ryiza.

12 Ushobora kuririmba cyane n’ijwi rifite imbaraga uramutse witoje guhumeka neza. Nk’uko amashanyarazi atuma amatara yaka, guhumeka na byo bituma ijwi ryawe rigira imbaraga mu gihe uvuga cyangwa uririmba. Wagombye kuririmba mu ijwi riranguruye nk’uko uvuga cyangwa se ukarenzaho. (Reba ibindi bitekerezo mu gitabo Ungukirwa n’Inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, kuva ku ipaji ya 182 kugeza ku ya 184, munsi y’agatwe gato kavuga ngo: “Guhumeka neza.”) Koko rero, hari igihe Bibiliya isaba abasenga Yehova ‘kurangurura ijwi ry’ibyishimo,’ mu gihe baririmba indirimbo zo kumusingiza.—Zab 33:1-3.

13. Wakora iki ngo wigirire ikizere mu gihe uririmba?

13 Muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa wowe ku giti cyawe, gerageza gukora ibi bikurikira: Hitamo imwe mu ndirimbo z’Ubwami ukunda cyane. Soma amagambo yayo mu ijwi riranguruye kandi wifitiye ikizere. Injiza umwuka, hanyuma usome amagambo yose agize interuro imwe utagabanyije ubunini bw’ijwi. Noneho ririmba iyo nteruro, utagabanyije ubunini bw’ijwi (Yes 24:14). Ijwi ryawe rizarushaho kugira imbaraga, kandi bizaba ari byiza. Ijwi ryawe ntirikagutere isoni!

14. (a) Kubumbura umunwa cyane byadufasha bite mu gihe turirimba? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Uko warushaho kuririmba neza.”) (b) Ni izihe nama zagufasha kurushaho kuririmba neza?

14 Ugomba kubumbura umunwa kugira ngo ijwi risohoke rifite imbaraga. Bityo rero, nujya kuririmba uge ubumbura umunwa cyane kuruta uko ubigenza iyo urimo uvuga. Ariko se wakora iki niba wumva ko ijwi ryawe ridafite imbaraga cyangwa ko rikabije kuba hejuru cyane? Mu gitabo Ungukirwa n’Inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ku ipaji ya 184, mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kunesha ingorane zihariye,” harimo inama zagufasha.

RIRIMBIRA YEHOVA UBIVANYE KU MUTIMA

15. (a) Ni irihe tangazo ryatanzwe mu nama ngarukamwaka yo mu wa 2016? (b) Ni izihe mpamvu zatumye bategura igitabo gishya k’indirimbo?

15 Abantu bose bari mu nama ngarukamwaka y’Abahamya ba Yehova yo mu wa 2016, barishimye cyane igihe Umuvandimwe Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yatangazaga ko hasohotse igitabo gishya k’indirimbo, gifite umutwe uvuga ngo: “Turirimbire Yehova twishimye.” Umuvandimwe Lett yasobanuye ko imwe mu mpamvu zatumye kivugururwa, ari ukugira ngo indirimbo zihuzwe n’amagambo akoreshwa muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu mwaka wa 2013. Ibyo byari gutuma amagambo atari akiboneka muri iyo Bibiliya asimbuzwa andi cyangwa agakurwamo. Byongeye kandi, bongeyemo indirimbo nshya zivuga iby’umurimo wo kubwiriza n’izivuga iby’igitambo k’inshungu. Nanone, kubera ko kuririmba bifite umwanya w’ingenzi muri gahunda yo gusenga Yehova, Inteko Nyobozi yifuje gukora igitabo kiza gifite igifubiko gisa n’icya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.

16, 17. Ni ibihe bintu byanonosowe mu gitabo gishya k’indirimbo?

16 Indirimbo zo mu gitabo Turirimbire Yehova twishimye zatondetswe hakurikijwe ibivugwamo, kugira ngo bitworohere kugikoresha. Urugero, indirimbo 12 zibanza zivuga ibirebana na Yehova, 8 zikurikiraho zikavuga ibya Yesu n’inshungu, bigakomeza bityobityo. Icyo gitabo gifite n’irangiro rishobora kugufasha nko mu gihe ushaka indirimbo yo gukoresha kuri disikuru.

17 Amagambo y’indirimbo zimwe yaravuguruwe kandi bavanamo amagambo atagikoreshwa cyane, kugira ngo ibitekerezo birusheho gusobanuka. Ibyo bituma buri wese ashobora kuririmba abivanye ku mutima. Kuririmba izo ndirimbo nshya biroroshye kandi zirumvikana neza kubera ko zirimo amagambo yo mu buzima busanzwe. Nanone indirimbo zimwe zasubiwemo kugira ngo zirusheho kwibanda ku materaniro n’umurimo wo kubwiriza.

Muge mwitoza kuririmba muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango (Reba paragarafu ya 18)

18. Kuki tugomba kwiga indirimbo zo mu gitabo cyacu gishya? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

18 Inyinshi mu ndirimbo zo mu gitabo Turirimbire Yehova twishimye, zimeze nk’isengesho. Zishobora kugufasha kubwira Yehova uko wiyumva. Izindi ndirimbo zitera abavandimwe na bashiki bacu “ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza” (Heb 10:24). Twifuza rwose kumenya amagambo n’injyana by’indirimbo zacu. Ushobora kuzimenya utega amatwi indirimbo zafashwe amajwi ziboneka ku rubuga rwacu rwa jw.org. Niwitoza kuririmba izo ndirimbo uri mu rugo, uzashobora kuziririmbana ikizere kandi ubivanye ku mutima. *

19. Abagize itorero bose basingiza Yehova bate?

19 Ibuka ko kuririmba ari ingenzi muri gahunda yo gusenga Yehova. Ni uburyo bukomeye tuba tubonye bwo kugaragaza ko dukunda Yehova kandi ko tumushimira. (Soma muri Yesaya 12:5.) Iyo uririmba wishimye, utuma abandi na bo baririmba bifitiye ikizere. Twese mu itorero, yaba abato, abakuru n’abakiri bashya, dushobora gusingiza Yehova turirimba. Ntukifate ngo ureke kuririmba ubivanye ku mutima. Ahubwo jya wumvira itegeko risobanutse neza ryavuzwe n’umwanditsi wa zaburi wagize ati: “Muririmbire Yehova!” Ni koko, nimucyo tumuririmbire twishimye!—Zab 96:1.

^ par. 18 Mu makoraniro, ikiciro cya mbere ya saa sita na nyuma ya saa sita, bitangizwa n’umuzika umara iminota icumi. Uwo muzika udufasha kwitegura gukurikira ikoraniro. Ubwo rero, tugomba kuba turi mu myanya yacu tugatega amatwi uwo muzika twitonze.