“Urebana impuhwe azabona imigisha”
KUVA kera, ibitambo byari ingenzi muri gahunda yo gusenga Yehova. Abisirayeli batangaga ibitambo by’amatungo, kandi birazwi ko Abakristo na bo batamba “igitambo cy’ishimwe.” Icyakora, hari ibindi bitambo Imana yishimira cyane (Heb 13:15, 16). Ibyo bitambo bihesha ibyishimo n’imigisha nk’uko ingero zikurikira zibigaragaza.
Umuja wa Yehova wabayeho kera witwaga Hana, yifuzaga cyane umwana w’umuhungu, ariko yari yarabuze urubyaro. Yasenze Yehova amusezeranya ko nabyara umuhungu, yari ‘kumwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe’ (1 Sam 1:10, 11). Nyuma y’igihe, Hana yarasamye, maze abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli. Samweli amaze gucuka, Hana yamujyanye mu ihema ry’ibonaniro nk’uko yari yarabisezeranyije. Yehova yahaye Hana imigisha kubera ko yatanze atizigamye. Yamushumbushije abandi bana batanu, kandi Samweli yabaye umuhanuzi n’umwanditsi wa Bibiliya.—1 Sam 2:21.
Kimwe na Hana na Samweli, Abakristo bo muri iki gihe na bo bakoresha ubuzima bwabo bakorera Umuremyi wabo. Yesu yadusezeranyije ko Yehova azatwitura ibintu byose twigomwa kugira ngo tumusenge.—Mar 10:28-30.
Hari Umukristokazi wo mu kinyejana cya mbere witwaga Dorukasi wari uzwiho ko “yakoraga ibikorwa byinshi byiza kandi agafasha abakene.” Ibyo bikorwa byari ibitambo yatambaga afasha abandi. Ikibabaje ariko, “yararwaye maze arapfa,” abagize itorero bashengurwa n’agahinda. Igihe abigishwa bamenyaga ko Petero yari muri ako karere, bamutumyeho ngo aze. Tekereza ukuntu bishimye cyane igihe Petero yazaga akazura Dorukasi! Icyo ni cyo gitangaza cya mbere intumwa zakoze (Ibyak 9:36-41). Imana ntiyari yaribagiwe ibitambo Dorukasi yatambaga (Heb 6:10). Urugero yadusigiye rwo kugira ubuntu, rwanditswe mu Ijambo ry’Imana kugira ngo tuge turwigana.
Intumwa Pawulo na we yatanze urugero rwiza, atanga igihe ke atizigamye kandi yita ku bandi. Yandikiye Abakristo b’i Korinto ati: “Ku rwanjye ruhande, nakwemera rwose gutanga ibyo mfite byose no kwitanga jyewe wese ku bw’ubugingo bwanyu” (2 Kor 12:15). Pawulo yari azi ko kwitangira abandi bidatuma unyurwa gusa, ahubwo ko nanone bituma Yehova akwemera akaguha imigisha, kandi ibyo ni byo by’ingenzi cyane.—Ibyak 20:24, 35.
Yehova arishima cyane iyo dukoresheje igihe cyacu n’imbaraga zacu tugateza imbere inyungu z’Ubwami, kandi tugafasha bagenzi bacu. Ariko se hari ikindi twakora tugashyigikira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami? Kirahari rwose! Uretse imirimo dukora tubitewe n’urukundo, dushobora no guhesha Imana ikuzo dutanga impano ku bushake. Izo mpano zikoreshwa mu kugeza umurimo wo kubwiriza hirya no hino ku isi, binyuze mu gushyigikira abamisiyonari n’abandi bari mu murimo w’igihe cyose wihariye. Nanone izo mpano zikoreshwa mu gutegura inyandiko na za videwo no kuzihindura mu ndimi zitandukanye, no kubaka Amazu y’Ubwami mashya. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko umuntu “urebana impuhwe azabona imigisha.” Ik’ingenzi kurushaho, iyo duhaye Yehova ibintu byacu by’agaciro tuba tumuhesha ikuzo.—Imig 3:9; 22:9.