Ese uribuka?
Ese waba warasomye neza ingingo z’Umunara w’Umurinzi zasohotse muri uyu mwaka? Ngaho reba uko wasubiza ibibazo bikurikira:
Kuba muri Yakobo 5:11 havuga ko Yehova afite “urukundo rurangwa n’ubwuzu” akaba n’“umunyambabazi” bituma tugira ikihe kizere?
Kubera ko Yehova ari umunyambabazi, ahora yiteguye kutubabarira amakosa yacu. Nanone muri Yakobo 5:11 hagaragaza ko aba yiteguye kudufasha, kuko afite urukundo rurangwa n’ubwuzu. Natwe dukwiriye kumwigana.—w21.01, p. 21.
Kuki hari abantu Yehova yahaye ubutware?
Ibyo yabitewe n’uko akunda abagize umuryango we. Yashakaga ko mu muryango we haba amahoro kandi abawugize bagakorera kuri gahunda. Umuntu wese mu bagize umuryango wumvira ubutware Yehova yashyizeho, aba azi ushinzwe gufata imyanzuro ya nyuma n’ushinzwe kureba ko iyo myanzuro ikurikizwa.—w21.02, p. 3.
Kuki Abakristo bagombye kuba maso mu gihe bakoresha porogaramu zohereza ubutumwa?
Mu gihe umuntu ahisemo gukoresha izo porogaramu, agomba kwitonda agahitamo neza abo yandikirana na bo. Hari Abakristo bagiye bajya mu matsinda y’abantu benshi maze bibagiraho ingaruka (1 Tim 5:13). Nanone baba bashobora kugwa mu mutego wo gukwirakwiza amakuru badafitiye gihamya cyangwa bakavanga gahunda zo gukorera Yehova n’ubucuruzi.—w21.03, p. 31.
Kuki Imana yemeye ko Yesu ababazwa kandi akicwa?
Impamvu ya mbere: Yesu yagombaga kumanikwa ku giti kugira ngo akize Abayahudi umuvumo w’amategeko (Gal 3:10, 13). Impamvu ya kabiri: Imana yemeye ko Umwana wayo ababazwa cyane kubera ko yamutozaga kuzaba Umutambyi Mukuru. Impamvu ya gatatu: Kuba Yesu yarabaye indahemuka kugeza apfuye, byagaragaje ko abantu bashobora gukomeza kubera Yehova indahemuka no mu gihe bari mu bigeragezo bikomeye cyane (Yobu 1:9-11).—w21.04, p. 16-17.
Ni iki cyadufasha kubwiriza abantu badakunze kuboneka mu ngo zabo?
Dushobora kubwiriza ku masaha abantu bakunze kuba bari mu rugo. Tuge tugerageza no kubwiriza ahantu hatandukanye. Nanone tuge tubwiriza mu buryo butandukanye, urugero nko kwandika amabaruwa.—w21.05, p. 15-16.
Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ati: “Napfuye ku byerekeye amategeko mbitewe n’amategeko”? (Gal 2:19)
Amategeko ya Mose yagaragaje ko abantu badatunganye kandi yayoboye Abisirayeli kuri Kristo (Gal 3:19, 24). Ibyo byatumye Pawulo amenya Kristo. Amaze kumenya Kristo ni nk’aho yari ‘apfuye ku byerekeye amategeko.’ Ni ukuvuga ko ayo mategeko atari akimuyobora.—w21.06, p. 31.
Yehova yagaragaje ate ko yihangana?
Yehova yagaragaje ko yihangana igihe izina rye ryaharabikwaga, ubutegetsi bwe bukarwanywa kandi bamwe mu bana be bakigomeka. Nanone yihanganiye ibinyoma bya Satani, imibabaro abagaragu be bahura na yo, agahinda aterwa no gupfusha inshuti ze, kubona abantu babi bakandamiza abandi no kubona abantu bangiza isi.—w21.07, p. 9-12.
Yozefu yagaragaje ate umuco wo kwihangana?
Yozefu yarenganyijwe n’abavandimwe be. Ibyo byatumye nyuma yaho, ashinjwa ibinyoma maze amara imyaka myinshi afungiwe muri Egiputa.—w21.08, p. 12.
Muri Hagayi 2:6-9, 20-22 havugwamo uwuhe mutingito w’ikigereranyo?
Nubwo amahanga yanze kwemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami, abantu benshi bemeye ukuri. Vuba aha, Yehova azatigisa amahanga bwa nyuma, ayarimbure.—w21.09, p. 15-19.
Kuki dukwiriye gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza nta gucogora?
Yehova areba imihati dushyiraho kandi biramushimisha. Nidukomeza gukora umurimo nta gucogora, tuzabona ubuzima bw’iteka.—w21.10, p. 25-26.
Ibivugwa mu Balewi igice cya 19 bidufasha bite gukurikiza inama igira iti: “Mube abera mu myifatire yanyu yose” (1 Pet 1:15)?
Petero yavuze ayo magambo asubiramo ibivugwa mu Balewi 19:2. Igice cya 19 kirimo ingero nyinshi zadufasha kumenya uko twakurikiza inama iboneka muri 1 Petero 1:15.—w21.12, p. 3-4.