Ese uribuka?
Ese ushobora gusubiza ibi bibazo bishingiye ku byasohotse mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi yo muri uyu mwaka?
Yehova yatweretse ko dukwiriye gufata dute abagore?
Yehova ntabona ko abagabo baruta abagore. Imana ibatega amatwi, ikita ku byiyumvo byabo, ikabafasha mu gihe hari ibibahangayikishije kandi ikabaha inshingano.—w24.01, p. 15-16.
Twakurikiza dute ibivugwa mu Befeso 5:7, havuga ngo: “Ntimukifatanye n’abantu bameze batyo”?
Muri uwo murongo, Pawulo yatugiriye inama yo kutifatanya n’abantu batuma gukurikiza amategeko ya Yehova bitugora. Hari igihe twakwifatanya n’abo bantu turi kumwe na bo imbonankubone cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.—w24.03, p. 22-23.
Ni izihe nkuru z’ibinyoma dukwiriye kwirinda?
Tugomba kwirinda inkuru tutazi aho zaturutse tubwiwe n’abantu bifuza kudutera inkunga, ubutumwa bwo kuri interinete tubona tutabusabye n’abahakanyi bigira nk’abashaka kumenya ukuri.—w24.04, p. 12.
Ni iki tuzi ku rubanza Yehova azacira Umwami Salomo, abantu b’i Sodomu na Gomora n’abishwe n’Umwuzure, kandi se ni iki tutazi?
Ntituzi niba Yehova yarabarimbuye burundu. Icyakora tuzi ko Yehova agira imbabazi nyinshi.—w24.05, p. 3-4.
Kuba Yehova agereranywa n’‘Igitare’ bitwizeza iki? (Guteg. 32:4)
Dukwiriye guhungira kuri Yehova. Arizerwa kandi buri gihe akora ibyo yasezeranyije. Ntahinduka kandi ibyo yivugiye arabikora.—w24.06, p. 26-28.
Ni iki cyagufasha kumenyera itorero rishya?
Jya wishingikiriza kuri Yehova kuko azagufasha nk’uko yafashije abagaragu be ba kera. Jya wirinda kugereranya itorero urimo n’iryo wahozemo. Jya ukora byinshi mu itorero kandi ushake izindi ncuti.—w24.07, p. 26-28.
Ni ayahe masomo twavana mu migani itatu ivugwa muri Matayo igice cya 25?
Umugani w’intama n’ihene ugaragaza akamaro ko gukomeza kuba indahemuka no kuba uwizerwa. Umugani w’abakobwa b’abanyabwenge n’abatari abanyabwenge, ugaragaza ko tugomba guhora twiteguye kandi turi maso. Umugani w’italanto ugaragaza akamaro ko kuba abanyamwete no kuba maso.—w24.09, p. 20-24.
Ibaraza ry’urusengero rwa Salomo ryareshyaga rite?
Hari inyandiko za kera zandikishije intoki zigaragaza ko mu 2 Ngoma 3:4 havuga ko iryo baraza ryari rifite ubuhagarike bw’“imikono 120” ni ukuvuga metero 53. Ariko hari izindi nyandiko zizewe zigaragaza “imikono 20,” ni ukuvuga metero zigera ku icyenda z’ubuhagarike. Ibyo birakwiriye ugereranyije n’umubyimba w’inkuta z’urwo rusengero.—w24.10, p. 31.
Amagambo avuga ko umukozi w’itorero agomba kuba ari “umugabo w’umugore umwe” asobanura iki? (1 Tim. 3:12)
Ibyo bisobanura ko aba afite umugore umwe bashakanye kandi akaba atari umusambanyi. Nanone ntakwiriye kugaragariza urukundo undi mugore.—w24.11, p. 19.
Kuki igihe Yesu yavugaga amagambo yo muri Yohana 6:53 atashakaga kugaragaza uko umuhango w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba wari kujya ukorwa?
Muri Yohana 6:53 havuga ko abantu bagombaga kurya umubiri wa Yesu bakanywa n’amaraso ye. Ayo magambo Yesu yayavuze mu mwaka wa 32, abwira Abayahudi b’i Galilaya, bari bagikeneye kumwizera. Ariko umuhango w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba yawutangije ari i Yerusalemu, hashize umwaka avuze ayo magambo. Ibyo Yesu yavuze icyo gihe, yabibwiraga abari kuzategekana na we mu ijuru.—w24.12, p. 10-11.