Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ifoto igaragaza ukuntu kuri puratifomu hari hameze

1922—Hashize imyaka ijana

1922—Hashize imyaka ijana

‘IMANA yaduhaye gutsinda binyuze kuri Yesu Kristo’ (1 Kor 15:57). Ayo magambo ni yo yatoranyijwe kugira ngo abe isomo ry’umwaka wa 1922, kandi yijeje Abigishwa ba Bibiliya ko nibakomeza kubera Yehova indahemuka, azabaha imigisha. Muri uwo mwaka, Yehova yahaye imigisha abo babwiriza barangwaga n’ishyaka. Yarabafashije batangira kwicapira ibitabo, kubiteranya no gukoresha radiyo babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Muri uwo mwaka, biboneye neza ko Yehova yabahaga umugisha. Nanone bagize ikoraniro ritazibagirana, ryabereye i Cedar Point muri leta ya Ohiyo muri Amerika. Ibyabereye muri iryo koraniro, byatumye abagaragu ba Yehova barushaho gukorana umwete umurimo wo kubwiriza kugeza na n’ubu.

“IGITEKEREZO CY’INGENZI CYANE”

Uko abavandimwe na bashiki bacu bakoraga umurimo wo kubwiriza barushagaho kwiyongera, ni ko bakeneraga n’ibitabo byinshi byo gukoresha mu murimo wo kubwiriza. Abavandimwe bakoraga kuri Beteli y’i Brooklyn, ni bo bicapiraga amagazeti. Ariko ibitabo byo, byacapirwaga mu macapiro y’abacuruzi. Kubera ko hashiraga amezi menshi abavandimwe batarabona ibitabo bakoresha mu murimo wo kubwiriza, umuvandimwe Rutherford yabajije Robert Martin wari uhagarariye icapiro niba batatangira kujya bicapira ibitabo.

Aho icapiro ryakoreraga i Brooklyn, muri leta ya New York

Umuvandimwe Martin yaravuze ati: “Icyo cyari igitekerezo cy’ingenzi cyane, kubera ko byasobanuraga ko twari tugiye kugira irindi capiro, rizajya ricapa ibitabo gusa.” Bakodesheje inzu nini yari hafi y’i Brooklyn kandi bagura ibikoresho byari gukenerwa.

Birumvikana ko abantu bose batishimiye ibyo bintu byiza twari tumaze kugeraho. Uwari uhagarariye rya capiro twakoreshaga ducapa ibitabo, yasuye icapiro ryacu rishya. Yaravuze ati: “Ndabona mufite icapiro ryiza, rifite n’ibikoresho bihagije. Ariko mu mezi atandatu gusa, ibi byose bizaba byapfuye, kuko nta muntu mufite uzi kubikoresha.”

Umuvandimwe Martin yaravuze ati: “Ibyo yavugaga byasaga n’aho ari ukuri. Ariko ntiyari azi ko Yehova yari kudufasha, kandi koko yarabikoze.” Ibyo umuvandimwe Martin yavugaga byarabaye. Nyuma y’igihe gito, iryo capiro ryacapaga ibitabo 2.000 ku munsi.

Abavandimwe bahagaze iruhande rw’imashini zicapa bakoreshaga

BATANGIYE KUBWIRIZA ABANTU BENSHI BAKORESHEJE RADIYO

Uretse kwicapira ibitabo, Abigishwa ba Bibiliya batangiye no gukoresha radiyo bageza ubutumwa bwiza ku bantu benshi. Ku Cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 1922 nyuma ya saa sita, ni bwo umuvandimwe Rutherford yavugiye kuri radiyo bwa mbere. Yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo: “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa.” Iyo disikuru yayitangiye kuri radiyo yakoreraga i Los Angeles, muri leta ya Kaliforuniya muri Amerika.

Ugereranyije, abantu bagera ku 25.000 bateze amatwi iyo disikuru. Hari n’abanditse amabaruwa yo gushimira umuvandimwe Rutherford. Umwe muri bo ni Willard Ashford, wari utuye mu mugi wa Santa Ana, wo muri leta ya Kaliforuniya. Yashimiye umuvandimwe Rutherford kubera ko yatanze disikuru nziza kandi igera abantu ku mutima. Yaravuze ati: “Iwacu hari abantu batatu barwaye, badashobora kuva mu rugo. Wakoze kuba wakoresheje radiyo, kuko ntitwari gushobora kumva disikuru yawe n’iyo uza kuba uri hafi yacu.”

Mu byumweru byakurikiyeho, hari izindi disikuru nyinshi zakomeje gutangwa kuri radiyo. Mu mpera z’umwaka wa 1922, Umunara w’Umurinzi wavuze ko “nibura abantu bagera ku 300.000 bari barumvise ubutumwa bwiza kuri iyo radiyo.”

Abigishwa ba Bibiliya bamaze kubona ukuntu radiyo yabafashije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, bafashe umwanzuro wo kugira radiyo yabo bwite yitwaga WBBR, yari kuzajya ikorera i Staten hafi ya Beteli y’i Brooklyn. Mu myaka yakurikiyeho, bakoreshaga iyo radiyo bageza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu benshi babaga bari hirya no hino.

“ADV”

Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1922, watangaje ko i Cedar Point, muri leta ya Ohiyo, hari kuzabera ikoraniro ryari gutangira ku itariki ya 5 rikageza ku ya 13 Nzeri 1922. Igihe Abigishwa ba Bibiliya bageraga aho iryo koraniro ryabereye, barishimye cyane.

Muri disikuru ya mbere umuvandimwe Rutherford yatanze, yabwiye abateranye ati: “Nizeye ntashidikanya ko Umwami azaha umugisha iri koraniro, maze abagaragu be bakarushaho kubwiriza ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi.” Nanone abandi batanze disikuru muri iryo koraniro, bagiye bashishikariza abari bateze amatwi kurushaho kubwiriza.

Abantu bari baje mu ikoraniro ryabereye i Cedar Point muri leta ya Ohiyo, mu mwaka wa 1922

Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Nzeri 1922, abantu bagera ku 8.000 bari mu nzu iryo koraniro ryabereyemo, biteguye gutega amatwi disikuru yari igiye gutangwa n’umuvandimwe Rutherford. Bari bizeye ko ari bubabwire icyo inyuguti “ADV” zari zanditse ku nyandiko z’ubutumire bwabo, zasobanuraga. Nta gushidikanya ko igihe bari bicaye, abenshi muri bo babonye umwenda munini wari uzinze hejuru ya puratifomu. Umuvandimwe Arthur Claus wari waje muri iryo koraniro aturutse mu mugi wa Tulsa muri leta ya Okalahoma, yicaye ahantu yashoboraga kumva iyo disikuru neza, kuko icyo gihe nta ndangururamajwi zabagaho.

“Ntitwashakaga ko hagira ikintu na kimwe kiducika”

Uwari uhagarariye iryo koraniro, yatangaje ko abantu bakererewe batari kwemerwa kwinjira aho ikoraniro ryabereye mu gihe umuvandimwe Rutherford yari kuba atanga disikuru, kugira ngo batarangaza abandi. Saa tatu n’igice za mu gitondo, ni bwo umuvandimwe Rutherford yatangiye disikuru ye, avuga amagambo Yesu yavuze ari muri Matayo 4:17 agira ati: “Ubwami bwo mu ijuru buregereje.” Yasobanuye ukuntu abantu bari kugezwaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Yaravuze ati: “Yesu yavuze ko mu gihe cyo kuhaba kwe, yari kuzayobora umurimo wo gusarura, hanyuma agateranyiriza hamwe abagaragu be n’abari kumubera indahemuka.”

Umuvandimwe Arthur yari yicaye yitonze ateze amatwi iyo disikuru. Yaravuze ati: “Ntitwashakaga ko hagira ikintu na kimwe kiducika.” Ariko ikibabaje ni uko yahise arwara, bikaba ngombwa ko asohoka ahabereye ikoraniro. Yasohotse atabishaka, kuko yari azi ko batari bumwemerere kongera kwinjira.

Hashize iminota mike, yatangiye koroherwa. Yavuze ko igihe yageraga hafi y’inzu yari iri kuberamo ikoraniro, yumvise abantu benshi bakoma amashyi. Ibyo byatumye arushaho kugira amatsiko. Yafashe umwanzuro wo kurira kugira ngo agere ku gisenge, maze akomeze kumva iyo disikuru. Icyo gihe, uwo muvandimwe wari ufite imyaka 23, yaruriye agera ku gisenge. Ageze hejuru yasanze amadirishya yo ku gisenge afunguye, ku buryo yashoboraga kumva neza iyo disikuru.

Icyakora Arthur ntiyari wenyine. Hari abandi bantu yasanzeyo. Umwe muri bo ni Frank Johnson wahise amubwira ati: “Ese waba ufite icyuma gityaye?”

Arthur yaramusubije ati: “Ndagifite rwose.”

Frank yahise amubwira ati: “Yehova ni wowe akoresheje kugira ngo asubize amasengesho yacu. Ntureba uyu mwenda munini uzinze? Uziritse ku misumari. Uze gutega amatwi umucamanza a Rutherford, niwumva avuze ngo: ‘Mugomba gutangaza, gutangaza’ turahita dukata iyi migozi yose uko ari ine.”

Ubwo rero Arthur yafashe icyuma, akomeza gutega amatwi disikuru ari kumwe na bagenzi be, bategereje ko umuvandimwe Rutherford avuga ayo magambo. Bidatinze disikuru yageze ahashyushye. Umuvandimwe Rutherford yatangaga iyo disikuru afite imbaraga kandi avuga cyane. Yaravuze ati: “Mukomeze kuba indahemuka, kandi mubwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami kugeza igihe Babuloni Ikomeye izarimbukira. Isi yose igomba kumenya ko Yehova ari Imana kandi ko Yesu ari Umwami w’abami. Uyu ni umunsi ukomeye cyane. Nimurebe, Umwami arategeka! Ni mwe mugomba kumwamamaza. Ku bw’ibyo nimutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe.”

Arthur yavuze ko we na bagenzi be bahise bakata imigozi yari iziritse wa mwenda, maze ukagenda umanuka neza buhoro buhoro. Icyo za nyuguti “ADV” zasobanuraga cyahise kimenyekana, kuko izo nyuguti zari impine y’amagambo y’Icyongereza avuga ngo: “Mutangaze Umwami n’Ubwami bwe.”

UMURIMO W’INGENZI

Ikoraniro ryabereye i Cedar Point, ryafashije abavandimwe kurushaho gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kandi ababikoze byarabashimishije. Umukoruporuteri (ubu witwa umupayiniya) wo muri leta ya Okalahoma muri Amerika, yaranditse ati: “Agace twabwirizagamo karimo ibirombe byacukurwagamo nyiramugengeri, kandi abantu baho bari bakennye cyane.” Nanone yavuze ko akenshi iyo abantu bumvaga ubutumwa bwiza bwasohokaga mu igazeti ya Nimukanguke!, baturikaga bakarira. Yakomeje agira ati: “Kubahumuriza byaradushimishaga cyane.”

Abigishwa ba Bibiliya bahise bamenya ko amagambo Yesu yavuze ari muri Luka 10:2, yihutirwaga cyane. Ayo magambo agira ati: “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake.” Uwo mwaka wa 1922 wagiye kurangira, biyemeje kurushaho gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami hirya no hino ku isi.

a Hari igihe umuvandimwe Rutherford bamwitaga umucamanza, kubera ko hari igihe yajyaga aca imanza muri leta ya Misuri muri Amerika.