Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mwumve impanuro maze mube abanyabwenge”

“Mwumve impanuro maze mube abanyabwenge”

‘Bana banjye, mwumve impanuro maze mube abanyabwenge.’—IMIG 8:32, 33.

INDIRIMBO: 56, 89

1. Ni iki gituma tubona ubwenge buturuka ku Mana, kandi se budufitiye akahe kamaro?

YEHOVA ni we soko y’ubwenge kandi abutanga atitangiriye itama. Muri Yakobo 1:5 hagira hati: ‘Niba muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro.’ Kwemera igihano ni kimwe mu bintu bituma tugira ubwenge buturuka ku Mana. Ubwo bwenge buturinda ibyaha kandi tugakomeza kuba inshuti zayo (Imig 2:10-12). Ibyo bituma ‘tuguma mu rukundo rw’Imana, twiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka.’—Yuda 21.

2. Ni iki cyadufasha kwishimira igihano Imana iduha?

2 Icyakora hari ibintu bishobora gutuma kwemera igihano bitugora. Muri byo harimo uko twarezwe, kuba turi abanyabyaha n’ibindi. Iyo tumaze kubona akamaro k’igihano, ni bwo tukishimira kandi tukemera ko Imana idukunda. Mu Migani 3:11, 12 hagira hati: ‘Mwana wanjye, ntukange igihano Yehova aguha, kuko acyaha uwo akunda.’ Tuge tuzirikana ko Yehova atwifuriza ibyiza. (Soma mu Baheburayo 12:5-11.) Buri gihe Imana iduha igihano gikwiriye kuko ituzi neza. Reka dusuzume uburyo bune bwo guhana: (1) kwicyaha, (2) igihano cy’ababyeyi, (3) igihano cyo mu itorero (4) n’ikintu kibabaza cyane kuruta igihano.

KWICYAHA BIGARAGAZA UBWENGE

3. Ni iki cyafasha umwana kumenya kwicyaha? Tanga urugero.

3 Kwicyaha ni ukumenya kwifata mu byo dutekereza no mu myifatire yacu. Mu by’ukuri, ntituvuka tuzi kwicyaha, ahubwo turabyiga. Urugero, iyo umwana atangiye kwiga igare, akenshi umubyeyi abanza kujya arifata kugira ngo ritamugusha. Ariko uko umwana agenda ashirika ubwoba, umubyeyi anyuzamo akajya arirekura. Iyo umwana amaze kurimenya, umubyeyi aramureka akijyana. Mu buryo nk’ubwo, iyo ababyeyi bihanganye bakarera abana babo ‘babahana nk’uko Yehova ashaka, kandi bakabatoza kugira imitekerereze nk’iye,’ bituma bagira ubwenge bakamenya no kwicyaha.—Efe 6:4.

4, 5. (a) Kuki kwicyaha ari ikintu k’ingenzi kigaragaza ko umuntu yambaye “kamere nshya”? (b) Nubwo twakosa, kuki tutagombye gucika intege?

4 Ibyo bishobora no gufasha abantu bamenye Yehova bamaze kuba bakuru. Mu by’ukuri, bashobora kuba bazi kwicyaha mu rugero runaka. Icyakora umwigishwa wa Kristo ukiri mushya, aba atarakura mu buryo bw’umwuka. Uko agenda yitoza kwambara “kamere nshya” akagira imico nk’iya Kristo, ni ko agenda akura mu buryo bw’umwuka (Efe 4:23, 24). Kwicyaha ni kimwe mu bidufasha gukura. Bitwigisha ‘kuzibukira kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi. Nanone bitwigisha kubaho muri iyi si tugaragaza ubwenge no gukiranuka no kwiyegurira Imana.’—Tito 2:12.

5 Icyakora, nta muntu n’umwe udakora ibyaha (Umubw 7:20). Ariko gukosa ntibigaragaza ko twananiwe kwicyaha burundu cyangwa ko tutabishoboye. Mu Migani 24:16 hagira hati: “Nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza.” Ni iki kizabimufashamo? Ni umwuka w’Imana aho kuba imbaraga ze. (Soma mu Bafilipi 4:13.) Mu mbuto z’uwo mwuka harimo no kumenya kwifata kandi bifitanye isano ya bugufi no kwicyaha.

6. Ni iki cyadufasha gukunda kwiga Ijambo ry’Imana? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

6 Gusenga Yehova tubivanye ku mutima, kwiyigisha Bibiliya no gutekereza ku byo twiga, na byo bidufasha kwicyaha. Wakora iki se mu gihe kwiga Ijambo ry’Imana bikugora cyangwa bikaba bitagushishikaza? Niwemera ko Yehova agufasha, azatuma ‘ugirira ipfa ryinshi’ Ijambo rye (1 Pet 2:2). Mbere na mbere, jya usenga Yehova agufashe kwicyaha, kugira ngo wige Ijambo rye. Hanyuma, jya ushyira mu bikorwa ibyo wasabye mu isengesho, wenda umare igihe gito wiga. Uko igihe kizagenda gihita, ni ko kwiyigisha bizagenda bikorohera kandi bikuryohere. Bizagera ubwo wishimira cyane igihe umara utuje, utekereza ku Ijambo rya Yehova ry’agaciro kenshi.—1 Tim 4:15.

7. Kwicyaha bidufasha bite kugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka?

7 Kwicyaha bidufasha kugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka. Reka dufate urugero rw’umutware w’umuryango wabonye ko atari akigira ishyaka mu murimo. Kubera ko byari bimuhangayikishije, yishyiriyeho intego yo kuba umupayiniya w’igihe cyose no gusoma ingingo zivuga iby’ubupayiniya, kandi abibwira Yehova mu isengesho. Ibyo byose byaramukomeje kandi bimufasha kugirana na Yehova ubucuti bukomeye. Nanone igihe cyose byabaga bimushobokera yakoraga umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Byamugiriye akahe kamaro? Nubwo yahuraga n’inzitizi, yakomeje kuzirikana intego yo kuba umupayiniya w’igihe cyose, kandi yayigezeho.

JYA URERA ABANA UBAHANA NK’UKO YEHOVA ASHAKA

Abana ntibavuka bazi gutandukanya ikiza n’ikibi, ahubwo barabitozwa (Reba paragarafu ya 8)

8-10. Ni iki cyafasha ababyeyi b’Abakristo kurera abana neza, bagakura bakorera Yehova? Tanga urugero.

8 Ababyeyi b’Abakristo bafite inshingano ikomeye yo kurera abana babo ‘babahana nk’uko Yehova ashaka kandi bakabatoza kugira imitekerereze nk’iye’ (Efe 6:4). Iyo nshingano ntiyoroshye muri iki gihe (2 Tim 3:1-5). Birumvikana ko abana batavuka bazi gutandukanya ikiza n’ikibi. Nubwo bavukana umutimanama, uba ukeneye gutozwa (Rom 2:14, 15). Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze ko ijambo ry’Ikigiriki rihindurwamo “igihano,” rishobora gusobanura “guha umwana uburere” kugira ngo azagire icyo yigezaho.

9 Abana bahanwa mu rukundo, akenshi bumva bafite umutekano. Bamenya ko uburenganzira bwabo bufite aho bugarukira, kandi ko imyanzuro bafata n’imyifatire yabo bishobora kubagirira akamaro cyangwa bikabagiraho ingaruka. Bityo rero, ababyeyi b’Abakristo bagomba kwishingikiriza kuri Yehova. Zirikana ko uburyo bwo kurera abana bugenda butandukana bitewe n’umuco cyangwa aho ibihe bigeze. Ababyeyi bumvira Imana baba bafite amahame abafasha kurera abana babo, aho kwishingikiriza ku mitekerereze y’abantu.

10 Reka dufate urugero rwa Nowa. Igihe Yehova yamubwiraga ngo yubake inkuge, ntiyari kwishingikiriza ku buhanga bwe, kuko atari yarigeze ayubaka. Ni yo mpamvu yumviye Yehova, agakora ibyo yamutegetse byose (Intang 6:22). Byamufashije bite? Iyo nkuge ni yo Nowa n’umuryango we barokokeyemo. Nanone yabaye umubyeyi mwiza bitewe n’uko yishingikirije ku Mana. Byanamufashije kwigisha abana be neza, ababera urugero rwiza, nubwo icyo gihe bitari byoroshye, bitewe n’uko abantu bariho mbere y’Umwuzure bari babi.—Intang 6:5.

11. Kuki ababyeyi bagomba gukora uko bashoboye bakigisha abana babo?

11 None se babyeyi, mwakora iki ngo murere abana nk’uko Imana ishaka? Muge mwumvira Yehova, mureke abereke uko mwabarera mukoresheje Ijambo rye n’inama duhabwa n’umuryango we. Nimubigenza mutyo, abana banyu bazabibashimira. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Nshimishwa cyane n’ukuntu ababyeyi bange bandeze, kuko bakoze uko bashoboye bakangera ku mutima. Ni bo batumye ndushaho kuba inshuti ya Yehova.” Icyakora hari abana bageraho bagata Yehova, kandi ababyeyi nta ko batagize. Ariko iyo ababyeyi bakoze uko bashoboye kose bakigisha umwana wabo ukuri, umutimanama wabo ntubacira urubanza. Bashobora no kwiringira ko umwana wataye Yehova azamugarukira.

12, 13. (a) Ababyeyi b’Abakristo bagaragaza bate ko bumvira Imana mu gihe umwana wabo yaciwe? (b) Kumvira Yehova byagiriye umuryango akahe kamaro?

12 Kimwe mu bigeragezo bikomeye ababyeyi bahura na byo, ni ugukomeza kumvira Yehova mu gihe umwana wabo aciwe. Reka dufate urugero rw’umubyeyi wari ufite umukobwa waciwe, hanyuma akava mu rugo. Uwo mubyeyi yaravuze ati: “Nashakishaga mu bitabo byacu impamvu z’urwitwazo zatuma mba ndi kumwe n’umukobwa wange hamwe n’umwuzukuru wange.” Ariko umugabo we yamufashije mu bugwaneza, abona ko umukobwa wabo ari mu maboko ya Yehova, kandi ko bagomba kubera Yehova indahemuka.

13 Nyuma y’imyaka mike, uwo mukobwa yaragaruwe. Nyina yaravuze ati: “Ubu arampamagara kandi akanyandikira hafi buri munsi. Aranyubaha kandi akubaha se, kuko azi ko twumviye Imana. Ubu tubanye neza cyane.” Ese niba ufite umwana waciwe, ‘uziringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntiwishingikirize ku buhanga bwawe’ (Imig 3:5, 6)? Ibuka ko igihano kigaragaza ko Yehova afite ubwenge bwinshi kandi ko adukunda. Yatanze Umwana we ngo acungure abantu bose, harimo n’umwana wawe. Imana ntishaka ko hagira umuntu urimbuka. (Soma muri 2 Petero 3:9.) Bityo rero, jya wibuka ko igihano Yehova atanga n’inama atugira biba bikwiriye. Mubyeyi, jya ukurikiza ibyo Yehova avuga no mu gihe wumva bitakoroheye. Jya ushyigikira igihano cya Yehova, aho kukirwanya.

IGIHANO CYO MU ITORERO

14. Inama Yehova atugira binyuze ku “gisonga cyizerwa” zitugirira akahe kamaro?

14 Yehova yasezeranyije ko yari kuzita ku bagize itorero rya gikristo, akabarinda kandi akabigisha. Ibyo abikora mu buryo butandukanye. Urugero, yashinze Umwana we itorero rya gikristo ngo aryiteho, na we ashyiraho ‘igisonga cyizerwa’ kugira ngo kige gitanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye (Luka 12:42). Ayo mafunguro aba akubiyemo amabwiriza cyangwa inama zitandukanye. Ese nta gihe wigeze kumva disikuru cyangwa ugasoma ingingo mu magazeti yacu, bikagufasha guhindura imitekerereze cyangwa imyifatire? Ni byiza kuba waremeye guhinduka, kuko ibyo bigaragaza ko wemeye ko Yehova agukosora.—Imig 2:1-5.

15, 16. (a) Twakora iki ngo umurimo abasaza bakora utugirire akamaro? (b) Twakorohereza abasaza dute kugira ngo basohoze inshingano yabo bishimye?

15 Nanone Kristo yahaye itorero “impano zigizwe n’abantu,” ari bo basaza baragira umukumbi w’Imana (Efe 4:8, 11-13). Twakora iki ngo umurimo abo basaza bakora utugirire akamaro? Twakwigana ukwizera kwabo n’urugero rwiza baduha. Nanone tugomba kumvira inama zishingiye ku Byanditswe batugira. (Soma mu Baheburayo 13:7, 17.) Tuge twibuka ko abasaza badukunda kandi ko bifuza ko tuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Urugero, iyo babonye ko dutangiye kujya dusiba amateraniro cyangwa ko ishyaka tugira mu murimo rigenda rigabanuka, baradufasha. Badutega amatwi, bakadutera inkunga mu bugwaneza, kandi bakatugira inama zishingiye ku Byanditswe. Ese iyo bagufashije, ubona ko urwo ari urukundo Yehova agukunda?

16 Icyakora hari igihe kutugira inama bibagora. Urugero, igihe umwami Dawidi yakoraga icyaha, yagerageje kugihisha. Ese utekereza ko kumugira inama byoroheye umuhanuzi Natani (2 Sam 12:1-14)? Nanone ibuka ukuntu Petero wari umwe mu ntumwa 12 yigeze kunena abatari Abayahudi, agatonesha Abayahudi. Kumugira inama bigomba kuba byaragoye intumwa Pawulo (Gal 2:11-14)! None se wakora iki ngo worohereze abasaza bo mu itorero ryawe? Jya wicisha bugufi, ube umuntu wishyikirwaho kandi ushimira. Niba bagufashije, uge ubona ko ari uburyo Yehova akoresheje kugira ngo akwereke ko agukunda. Ibyo bizakugirira akamaro kandi bitume na bo basohoza inshingano yabo bishimye.

17. Abasaza bafashije bate mushiki wacu?

17 Hari mushiki wacu wahuye n’ibibazo, bituma gukunda Yehova bimugora. Yaravuze ati: “Ibintu byambayeho n’ibindi bibazo nari nifitiye, byarampangayikishije cyane bituma numva ko ngomba kuganira n’abasaza. Ntibansuzuguye cyangwa ngo bangaye, ahubwo banteye inkunga kandi barampumuriza. Igihe amateraniro yabaga arangiye, n’iyo babaga bahuze cyane, nibura umwe muri bo yaranyegeraga akambaza uko merewe. Ibyambayeho byatumaga numva ko Imana idashobora kunkunda. Ariko Yehova ntiyahwemye kunyereka ko ankunda akoresheje itorero n’abasaza. Buri gihe nsenga Yehova musaba ko yamfasha ngakomeza kumubera indahemuka.”

IKINTU KIBABAZA CYANE KURUTA IGIHANO

18, 19. Ni iki kibabaza cyane kuruta igihano? Tanga ingero.

18 Nubwo igihano gishobora kutubabaza, hari ikintu kibabaza cyane kuruta icyo gihano. Ni ingaruka ziterwa no kwanga guhanwa (Heb 12:11). Reka dufate urugero rwa Kayini n’urw’Umwami Sedekiya. Igihe Kayini yagiriraga Abeli urwango rukabije, Imana yaramubwiye iti: “Ni iki gitumye uzabiranywa n’uburakari kandi mu maso hawe hakijima? Nuhindukira ugakora ibyiza ntuzashyirwa hejuru? Ariko nudahindukira ngo ukore ibyiza, icyaha cyubikiriye ku muryango wawe kandi ni wowe cyifuza. Ariko se uzashobora kukinesha” (Intang 4:6, 7)? Kayini yanze kumvira Yehova, maze akora icyaha. Kayini yiteje umubabaro n’agahinda kandi bitari ngombwa (Intang 4:11, 12). Iyo yumvira Yehova, ntiyari kugira umubabaro nk’uwo yagize.

19 Sedekiya yari umwami mubi kandi w’umugome. Yimye ingoma i Yerusalemu ibintu bimeze nabi. Umuhanuzi Yeremiya yamugiriye inama kenshi ngo areke ibibi yakoraga, ariko yanze kumwumvira, maze ahura n’akaga gakomeye (Yer 52:8-11). Yehova aba ashaka kuturinda imibabaro itari ngombwa.—Soma muri Yesaya 48:17, 18.

20. Abantu bemera igihano k’Imana n’abatakemera bizabagendekera bite?

20 Muri iki gihe, abantu benshi ntibaha agaciro igihano hakubiyemo no kwicyaha. Ariko vuba aha, umuntu wese wanga gucyahwa na Yehova azahura n’ingorane zikomeye (Imig 1:24-31). Bityo rero, nimucyo tuge ‘twumva impanuro maze tube abanyabwenge.’ Mu Migani 4:13 hatugira inama igira iti: “Gundira igihano ntukirekure. Ugikomeze kuko ari bwo buzima bwawe.”