INGINGO Y’IBANZE | ESE UHA AGACIRO IMPANO TWAHAWE N’IMANA?
Kuki incungu ari yo mpano y’agaciro kenshi Imana yatanze?
Ni ibihe bintu bigaragaza ko impano ifite agaciro? Dore ibintu bine bibigaragaza: (1) uwayitanze (2) impamvu yayitanze (3) icyo yigomwe ngo ayiguhe (4) no kuba wari uyikeneye. Gusuzuma ibyo bintu biradufasha guha agaciro incungu, ari yo mpano iruta izindi Imana yaduhaye.
UWAYITANZE
Hari impano duha agaciro bitewe n’uko twayihawe n’umuntu ukomeye cyangwa twubaha cyane. Hari n’impano ziba zidahenze, tukaziha agaciro kubera ko tuba twazihawe na mwene wacu cyangwa incuti magara. Uko ni ko Jordan twavuze mu ngingo ibanziriza iyi yabonaga impano Russell yamuhaye. None se kuki twavuga ko impano y’incungu ifite agaciro bitewe n’uwayitanze?
Icya mbere, Bibiliya ivuga ko ‘Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone ubuzima binyuze kuri we’ (1 Yohana 4:9). Ibyo bituma iyo mpano igira agaciro, kuko nta wukomeye kuruta Imana. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati ‘wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose’ (Zaburi 83:18). Nta yindi mpano twahabwa n’umuntu ukomeye waruta Yehova.
Icya kabiri, Imana ni “Data” kuko yaduhaye ubuzima (Yesaya 63:16). Nanone itwitaho mu budahemuka nk’uko umubyeyi yita ku bana be. Hari igihe yabajije ubwoko bwayo bwari buhagarariwe n’umuryango wa Efurayimu iti “ese Efurayimu si umwana wanjye w’agaciro kenshi nkunda cyane nkamukuyakuya? . . . Amara yanjye yigoroye kubera igishyika mufitiye. Nzamugirira impuhwe nta kabuza” (Yeremiya 31:20). Nguko uko Imana ibona abayisenga muri iki gihe. Yehova ni Umuremyi wacu ushobora byose, akaba Data utwitaho n’incuti yacu. Ese ibyo ntibyagombye gutuma duha agaciro impano iyo ari yo yose aduha?
IMPAMVU YAYITANZE
Hari impano igira agaciro bitewe n’uko yatanzwe ku bushake kandi uwayitanze akaba yabitewe n’urukundo. Umuntu nk’uwo atanga adategereje inyiturano.
Imana yaduhaye Umwana wayo kubera ko idukunda. Bibiliya igira iti “iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda: ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege.” Kuki yamutanze? Yagira ngo “tubone ubuzima binyuze kuri we” (1 Yohana 4:9). Ese byari itegeko ko Imana itanga Umwana wayo? Oya. Imana yatugiriye “ubuntu butagereranywa,” itanga “Kristo Yesu” ngo abe ‘incungu.’—Abaroma 3:24.
Kuki iyo mpano igaragaza “ubuntu butagereranywa” bw’Imana? Bibiliya igira iti ‘Imana yatweretse urukundo rwayo ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha’ (Abaroma 5:8). Urukundo rutagereranywa Yehova adukunda, rwatumye atabara abantu b’abanyabyaha batagira kirengera. Iyo mpano igaragaza urukundo rukomeye yadukunze. Ntitwari turukwiriye kandi nta cyo twamwitura.
ICYO YIGOMWE
Hari impano igira agaciro kenshi bitewe n’uko uwayitanze aba yigomwe ikintu gikomeye. Iyo umuntu yigomwe akaduha ikintu cyari kimufitiye akamaro, natwe tugiha agaciro kenshi.
Imana “yatanze Umwana wayo w’ikinege” (Yohana 3:16). Yaduhaye umuntu yakundaga kuruta abandi. Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za miriyari Imana yamaze irema isanzure, yakoranaga na Yesu ku buryo byatumye ‘imukunda mu buryo bwihariye’ (Imigani 8:30). Yesu ni ‘ishusho y’Imana itaboneka’ akaba n’‘Umwana ikunda’ (Abakolosayi 1:13-15). Nta bantu bigeze bakundana batyo.
Nyamara nubwo Imana yakundaga Umwana wayo ‘ntiyamutwimye’ (Abaroma 8:32). Yehova yaduhaye impano iruta izindi zose. Nta mpano yatanze iruta iyo.
YARI IKENEWE CYANE
Hari ubwo impano igira agaciro kubera ko uyihawe yari ayikeneye byihutirwa. Urugero, tekereza warembye kandi nta bushobozi ufite bwo kwigurira imiti, maze umugiraneza akakwishyurira imiti wari ukeneye ngo ukire. Iyo mpano yaba ari iy’agaciro rwose!
Bibiliya igira iti “nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo” (1 Abakorinto 15:22). Kubera ko dukomoka kuri Adamu, twarazwe “urupfu.” Ntaho twari guhungira indwara n’urupfu. Nanone ntitwari kwiyunga n’Imana ngo tugire umutimanama utaducira urubanza. Nanone kubera ko turi abantu buntu, ntitwari kwitangira incungu cyangwa ngo tugire undi tuyitangira. Bibiliya ibisobanura igira iti “nta n’umwe muri bo ushobora gucungura umuvandimwe, cyangwa ngo ahe Imana incungu ye,” kuko nta wabona ikiguzi cyayo (Zaburi 49:7, 8). Dukeneye gufashwa kuko tudashobora kwicungura. Iyo tutabona utwitangira byari kuba biturangiranye.
Kubera ko Yehova adukunda cyane, yatwishyuriye icyo twagereranya n’umuti twari dukeneye kugira ngo turokoke. Nguko uko “abantu bose bazaba bazima” binyuze kuri Yesu. Ni mu buhe buryo incungu yatumye ibyo bishoboka? Bibiliya igira iti “amaraso y’Umwana wayo Yesu atwezaho icyaha 1 Yohana 1:7; 5:13). Ni iki incungu izamarira abo twapfushije? Bibiliya igira iti “nk’uko urupfu rwaje binyuze ku muntu umwe, ni na ko umuzuko w’abapfuye uzabaho binyuze ku muntu umwe” ari we Yesu.—1 Abakorinto 15:21. *
cyose.” Iyo twizeye amaraso ya Yesu, tubabarirwa ibyaha kandi tukiringira kuzabona ubuzima bw’iteka (Igitambo cya Yesu ni yo mpano yatanzwe n’umuntu ukomeye, kandi akayitanga kubera urukundo rwinshi adukunda. Yehova Imana ni we wenyine wigomwe impano y’agaciro kenshi kurusha izindi. Nanone kandi, incungu ni yo mpano iruta izindi twabonye twari tuyikeneye, kuko itubatura ku cyaha n’urupfu. Uretse n’ibyo, nta yindi mpano yagira agaciro nk’ak’incungu.
^ par. 19 Niba wifuza kumenya umugambi Imana ifite wo kuzura abapfuye, reba igice cya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka kuri www.dan124.com/rw.