INGINGO Y’IBANZE | ESE UHA AGACIRO IMPANO TWAHAWE N’IMANA?
Impano iruta izindi
JORDAN yahawe akuma gaconga ikaramu y’igiti kameze nk’ubwato, abona ari ibisanzwe. Nyamara nyuma yaho yabonye ko ifite agaciro kenshi. Jordan yaravuze ati “ako kantu nagahawe n’umusaza witwaga Russell nkiri umwana.” Russell amaze gupfa, Jordan yamenye ko yari yarabanye neza na sekuru n’ababyeyi be kandi akabafasha mu bihe bikomeye banyuzemo. Jordan yaravuze ati “nubwo iyi mpano yoroheje, nsigaye nyiha agaciro kenshi kuko nsobanukiwe neza ibya Russell wayimpaye.”
Ibyabaye kuri Jordan bigaragaza ko umuntu ashobora guhabwa impano ntayihe agaciro cyangwa akumva nta cyo imubwiye. Icyakora hari uyihabwa akabona ko ifite agaciro. Bibiliya ivuga iby’impano ifite agaciro kenshi cyane mu magambo azwi n’abantu benshi, igira iti “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16.
Tekereza nawe impano yaguhesha ubuzima bw’iteka! Ese hari impano yaruta iyo? Nubwo hari abantu batayiha agaciro, Abakristo b’ukuri bo bayiha “agaciro” (Zaburi 49:8; 1 Petero 1:18, 19). None se kuki Imana yatanze umwana wayo ngo adupfire?
Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati ‘icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rwinjira mu isi binyuze ku cyaha’ (Abaroma 5:12). Umuntu wa mbere ari we Adamu, yasuzuguye Imana ku bushake akatirwa urwo gupfa. Ibyo byatumye abantu bose bakomotse kuri Adamu baragwa urupfu.
Abaroma 6:23). Imana yohereje Umwana wayo Yesu Kristo ku isi, kugira ngo atange ubuzima bwe butunganye ho igitambo, bityo akize abantu urupfu. Icyo gitambo cyitwa “incungu,” gituma abantu bose bizera Yesu biringira kuzabona ubuzima bw’iteka.—Abaroma 3:24.
Bibiliya igira iti “ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu” (Pawulo yavuze ibirebana n’imigisha Imana iha abagaragu bayo binyuze kuri Yesu Kristo, agira ati “Imana ishimwe ku bw’impano yayo itagereranywa” (2 Abakorinto 9:15). Incungu ifite akamaro cyane ku buryo umuntu atabona amagambo akoresha ayisobanura! None se kuki incungu ari yo mpano iruta izindi zose Imana yatanze? Itandukaniye he n’izindi? * Twagaragaza dute ko duha agaciro iyo mpano? Ingingo ebyiri zikurikira ziratanga ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya by’ibyo bibazo. Isomere wumve.
^ par. 8 Yesu ni we watanze “ubugingo bwe ku bwacu” (1 Yohana 3:16). Icyakora, kuba Yesu yaratanze incungu byari mu mugambi w’Imana. Ni yo mpamvu ingingo zikurikira ziri bwibande ku ruhare Imana yagize mu gutanga incungu.