Kumenya ko Imana ikwitaho bigufitiye akamaro
Imana yaremanye umubiri wacu ubushobozi bwo kwisana mu gihe turwaye. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo dukomeretse cyangwa tugasenuka, “umubiri utangira igikorwa gihambaye cyo kuvura igikomere cyaba gito cyangwa kinini.” Icyo gihe umubiri uhita utangira akazi kawo, urugero nko guhagarika amaraso ngo adakomeza kuva, gutuma amaraso yongera gutembera neza, gusana ahari igisebe no gutuma ahakomeretse hongera kwisubiranya.
BITEKEREZEHO: Niba Umuremyi wacu yararemanye umubiri wacu ubushobozi bwo kwisana mu gihe wakomeretse, ubwo ntitwakwizera ko azadukiza n’ibikomere byo mu byiyumvo? Bibiliya igira iti: “Akiza abafite imitima imenetse, agapfuka ibikomere byabo” (Zaburi 147:3). None se mu gihe twahungabanye twakwemezwa n’iki ko Yehova yaduhumuriza muri iki gihe no mu gihe kizaza?
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Imana iduhumuriza igira iti: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri” (Yesaya 41:10). Umuntu uzi ko Yehova amwitaho aba afite amahoro yo mu mutima kandi bimufasha guhangana n’ibigeragezo bitandukanye. Intumwa Pawulo yavuze ko bene ayo mahoro ari “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.” Yongeyeho ati: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:4-7, 9, 13.
Ibyanditswe bidufasha kwizera amasezerano ya Yehova arebana n’igihe kizaza. Urugero, mu Byahishuwe 21:4, 5 hatubwira ibyo azakora n’impamvu twagombye kwiringira ko azabikora.
-
‘Azahanagura amarira’ ku maso y’abantu. Yehova azakuraho imibabaro yose n’ibintu byose biduhangayikisha, nubwo abandi baba babona ko byoroheje.
-
‘Uwicaye ku ntebe y’ubwami’ mu ijuru ari we Mwami Ushoborabyose waremye byose, azakoresha ububasha bwe akureho imibabaro kandi aduhe ibyo tuzaba dukeneye.
-
Yehova atwizeza ko amagambo ye ari ayo “kwizerwa n’ay’ukuri.” Ibyo bigaragaza ko ibyo Yehova yavuze bizasohora nta kabuza kuko ari Imana y’ukuri.
“‘Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.’ Nuko Uwicaye kuri ya ntebe y’ubwami aravuga ati ‘dore ibintu byose ndabigira bishya.’ Arongera aravuga ati ‘andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’” —Ibyahishuwe 21:4, 5.
Bibiliya hamwe n’ibyaremwe bituma tumenya imico ya Data wo mu ijuru. Kwitegereza ibyaremwe bidushishikariza kumenya ko Imana idukunda, naho Bibiliya ikatubwira iti: “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Nanone mu Byakozwe 17:27 hagira hati: ‘Ntiri kure y’umuntu wese muri twe.’
Uko uzagenda wiga byinshi ku byerekeye Imana, ni ko uzarushaho kwibonera ko ‘ikwitaho’ (1 Petero 5:7). None se kwiringira Yehova bizakugirira akahe kamaro?
Reka turebe ibyabaye kuri Toru wo mu Buyapani. Toru yarezwe na nyina wari Umukristo, ariko Toru yaje kujya mu gatsiko k’amabandi ko mu Buyapani kitwa yakuza. Yaravuze ati: “Numvaga ko Imana itankundaga kandi iyo nabonaga abantu bapfa, cyanecyane inshuti zange, numvaga ari Imana yabaga impana bitewe n’ibyo nakoraga.” Toru avuga ko kuba muri ubwo buzima byatumye aba “umurakare n’umuntu utagira impuhwe.” Yakomeje agira ati: “Nifuzaga gupfa nkiri muto ariko nange ngapfa maze kwivugana umuntu w’ikirangirire ku buryo nzamenyekana.”
Icyakora Toru n’umugore we Hannah bamaze kwiga Bibiliya, Toru yarahindutse cyane. Hannah yaravuze ati: “Umugabo wange yagendaga ahinduka mbireba.” Ubu asigaye avugana ikizere ati: “Ni ukuri Imana ibaho kandi yita kuri buri muntu ku giti ke. Ntiyifuza ko hagira umuntu urimbuka, kandi yiteguye kubabarira abihana by’ukuri. Imana idutega amatwi tukayibwira ibintu tudashobora kubwira undi muntu, kandi iratwumva no mu gihe abandi badashobora kutwumva. Vuba aha Yehova azakuraho ibibazo byose dufite hamwe n’imibabaro yacu kandi no muri iki gihe aradufasha no mu gihe tutari tubyiteze. Aradukunda kandi akadufasha mu gihe twacitse intege.”—Zaburi 136:23.
Nk’uko ibyabaye kuri Toru bibigaragaza, kumenya ko vuba aha Imana izakuraho imibabaro yose kandi ikaduhanagura amarira yose, bituma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza, kandi bigatuma tugira imibereho myiza muri iki gihe. Koko rero, no muri iyi si yuzuyemo imibabaro, ushobora guhumurizwa n’uko Imana ikwitaho.