Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wishimira ko Yehova ari umubumbyi wacu

Jya wishimira ko Yehova ari umubumbyi wacu

‘Yehova, uri Umubumbyi wacu. Twese turi umurimo w’amaboko yawe.’—YES 64:8.

INDIRIMBO: 89, 26

1. Kuki Yehova ari we Mubumbyi ukomeye kuruta abandi?

MU KWEZI k’Ugushyingo 2010, hari ivaze y’idongo yabumbwe n’Abashinwa mu kinyejana cya 18 yagurishijwe amadolari agera hafi kuri miriyoni 70, muri cyamunara yabereye i Londres mu Bwongereza. Ibyo bigaragaza ko umubumbyi ashobora gufata ibumba iri risanzwe kandi ridahenze, akarikoramo ikintu cyiza cyane kandi gihenze. Icyakora nta mubumbyi ushobora kwigereranya na Yehova. Ku iherezo ry’umunsi wa gatandatu w’irema, Imana yaremye “mu mukungugu wo hasi [cyangwa ibumba]” umuntu utunganye, imuha ubushobozi bwo kugaragaza imico nk’iy’Umubumbyi we (Intang 2:7). Uwo muntu utunganye waremwe mu gitaka, ari we Adamu, yiswe “umwana w’Imana,” kandi byari bikwiriye.—Luka 3:38.

2, 3. Twakwigana dute Abisirayeli bihannye?

2 Icyakora, igihe Adamu yigomekaga ku Mubumbyi we, yatakaje uburenganzira bwo kwitwa umwana we. Ariko kandi, mu gihe cy’ibinyejana byinshi ‘igicu kinini cyane’ cy’abakomoka kuri Adamu bahisemo gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana (Heb 12:1). Bagandukiye Umuremyi wabo bicishije bugufi, bagaragaza ko ari we bifuza ko ababera Se n’Umubumbyi, aho kuba Satani (Yoh 8:44). Ubudahemuka bwabo butwibutsa amagambo ari mu gitabo cya Yesaya yavuzwe n’Abisirayeli bihannye. Baravuze bati “Yehova, uri Data. Turi ibumba nawe ukaba Umubumbyi wacu. Twese turi umurimo w’amaboko yawe.”—Yes 64:8.

3 Muri iki gihe, abantu bose basenga Yehova mu mwuka no mu kuri bihatira kugaragaza imyifatire nk’iyo yo kwicisha bugufi no kuganduka. Bumva ko kuba bashobora kwita Yehova Se kandi bakamugandukira kuko ari Umubumbyi wabo, bibahesha agaciro. Ese wumva uri ibumba ryoroshye mu ntoki z’Imana kandi wifuza ko ikubumbamo urwabya ibona ko ari rwiza? Ese ubona ko abavandimwe na bashiki bacu na bo ari inzabya Imana ikibumba? Kugira ngo tubyumve neza, nimucyo dusuzume uko Umubumbyi wacu Yehova ahitamo abo abumba, impamvu ababumba n’uko ababumba.

YEHOVA AHITAMO ABO ABUMBA

4. Yehova ahitamo ate abo yireherezaho? Tanga urugero.

4 Iyo Yehova yitegereza abantu, ntiyita ku isura. Ahubwo agenzura umutima, ni ukuvuga umuntu w’imbere. (Soma muri 1 Samweli 16:7b.) Ibyo byagaragaye neza igihe Imana yatangizaga itorero rya gikristo. Yireherejeho abantu benshi basaga n’abadakwiriye ukurikije uko abantu babona ibintu, anabarehereza ku Mwana we (Yoh 6:44). Umwe muri bo ni Umufarisayo witwaga Sawuli ‘watukaga Imana, agatoteza ubwoko bwayo kandi akaba umunyagasuzuguro’ (1 Tim 1:13). Icyakora, “ugenzura imitima” ntiyabonaga ko Sawuli ari ibumba ridafite akamaro (Imig 17:3). Ahubwo, Imana yabonaga ko ashobora kubumbwamo urwabya rwiza, ‘urwabya rwatoranyijwe,’ kugira ngo abwirize ‘abanyamahanga, abami n’Abisirayeli’ (Ibyak 9:15). Hari n’abandi bahoze ari abasinzi, abasambanyi n’abajura, ariko Imana yabonye ko bavamo inzabya ‘zikoreshwa iby’icyubahiro’ (Rom 9:21; 1 Kor 6:9-11). Igihe bagiraga ubumenyi nyakuri ku Ijambo ry’Imana maze bakizera, bemeye ko Yehova ababumba.

5, 6. Kuba twemera ko Yehova ari Umubumbyi wacu, byagombye gutuma tubona dute (a) abantu tubwiriza? (b) abavandimwe na bashiki bacu?

5 Ibyo tumaze kubona byadufasha bite? Kwemera ko Yehova afite ubushobozi bwo gusoma mu mitima no kwireherezaho abo yatoranyije, byagombye gutuma twirinda gucira abandi imanza, baba abo tubwiriza cyangwa abo mu itorero. Reka dufate urugero rw’umugabo witwa Michael. Yaravuze ati “iyo Abahamya ba Yehova bansuraga, sinabakiraga kandi narabirengagizaga. Narabasuzuguraga rwose! Nyuma yaho, hari umuryango twamenyanye kandi nishimiraga ukuntu abari bawugize bari bafite imyifatire myiza. Ariko naje kumenya ko ari Abahamya ba Yehova, ngwa mu kantu. Imyitwarire yabo yatumye nsuzuma impamvu nagiriraga Abahamya ba Yehova urwikekwe. Sinatinze kubona ko nagenderaga ku bujiji n’amabwire, aho kugendera ku bintu bifatika.” Michael yemeye kwiga Bibiliya kugira ngo abamenye neza. Nyuma yaho yabaye Umuhamya, kandi akora umurimo w’igihe cyose.

6 Nanone, kwemera ko Yehova ari Umubumbyi wacu bishobora gutuma duhindura uko tubona Abakristo bagenzi bacu. Ese ubona abavandimwe na bashiki bacu nk’uko Imana ibabona, ko batari inzabya zitunganye ahubwo ko bakiri kubumbwa? Ibona umuntu w’imbere, kandi ikabona icyo azavamo nirangiza kumubumba. Ku bw’ibyo, Yehova abona ibyiza mu bagize ubwoko bwe, kandi ntiyibanda ku kudatungana kutazahoraho (Zab 130:3). Dushobora kumwigana tubona ibyiza mu bagaragu be. Koko rero, dushobora gukorana n’Umubumbyi wacu dushyigikira abavandimwe na bashiki bacu mu gihe bihatira kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka (1 Tes 5:14, 15). Kubera ko abasaza ari “impano zigizwe n’abantu,” bagomba gufata iya mbere mu birebana n’ibyo.—Efe 4:8, 11-13.

KUKI YEHOVA ATUBUMBA?

7. Kuki wagombye kwishimira igihano cya Yehova?

7 Ushobora kuba warumvise umuntu avuga ati “sinigeze niyumvisha neza impamvu ababyeyi banjye bampanaga; nabyumvise maze kubyara.” Iyo tumaze kuba inararibonye, dushobora kubona igihano nk’uko Yehova akibona, tukabona ko kigaragaza urukundo. (Soma mu Baheburayo 12:5, 6, 11.) Koko rero, urukundo Yehova akunda abana be, ni rwo rutuma akomeza kutubumba. Ashaka ko tuba abanyabwenge kandi tukishima, maze tukamukunda (Imig 23:15). Ntiyishimira ko tubabara, kandi nta nubwo ashaka ko twapfa turi “abana b’umujinya,” dore ko ari wo murage Adamu yaraze abamukomokaho bose.—Efe 2:2, 3.

8, 9. Yehova atwigisha ate muri iki gihe, kandi se ni mu buhe buryo azarushaho kutwigisha mu gihe kizaza?

8 Tukiri “abana b’umujinya,” twagiraga ingeso nyinshi zidashimisha Imana, ndetse wenda zimeze nk’iz’inyamaswa! Ariko Yehova yaratubumbye, turahinduka tugira imico nk’iy’intama (Yes 11:6-8; Kolo 3:9, 10). Bityo, muri iki gihe Yehova atubumbira muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka igenda irushaho kuba nziza. Nubwo dukikijwe n’isi mbi, twumva dufite amahoro n’umutekano. Ikindi kandi abantu bakuriye mu miryango ifite ibibazo, batagaragarizwa urukundo, babonera urukundo nyakuri muri iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka (Yoh 13:35). Twitoje no gukunda abandi. Ikiruta byose, twamenye Yehova kandi twibonera urukundo rwe rwa kibyeyi.—Yak 4:8.

9 Mu isi nshya, tuzabona imigisha yose dukesha paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Icyo gihe, paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo ubu, iziyongeraho paradizo nyayo, izaba iyobowe n’Ubwami bw’Imana. Muri icyo gihe cyo guhindura isi yose paradizo, Yehova azakomeza kubumba abazaba bayituyemo, abigishe mu rugero tudashobora kwiyumvisha ubu (Yes 11:9). Byongeye kandi, Imana izatuma ubwenge bwacu n’imibiri yacu bitungana ku buryo tuzashobora kwiga inyigisho zayo no gukora ibyo ishaka mu buryo bwuzuye. Nimucyo rero twiyemeze gukomeza kugandukira Yehova, tumwereke ko tubona ko atubumba bitewe n’urukundo adukunda.—Imig 3:11, 12.

UKO YEHOVA ATUBUMBA

10. Yesu yagaragaje ate kwihangana n’ubuhanga nk’iby’Umubumbyi Ukomeye?

10 Kimwe n’umubumbyi w’umuhanga, Yehova aba azi uko “ibumba” riri mu ntoki ze rimeze, kandi ibyo ni byo aheraho amenya uko aribumba. (Soma muri Zaburi ya 103:10-14.) Mu by’ukuri buri wese amubumba ku giti cye, akazirikana intege nke afite n’urugero agezemo akura mu buryo bw’umwuka. Uko afata abagaragu be badatunganye byagaragajwe n’Umwana we. Reka dusuzume uko Yesu yabonaga intege nke intumwa ze zari zifite, cyane cyane ku kibazo cyo kumenya uwari kuba mukuru muri zo. Ese iyo uza kubona impaka zikaze zabaga hagati yazo, wari gutekereza ko abo bagabo bicishaga bugufi kandi ko bari ibumba ryoroshye? Icyakora Yesu ntiyigeze yibanda kuri izo ntege nke. Yari azi ko inama yagiraga izo ntumwa ze zizerwa mu bugwaneza kandi yihanganye, n’ukuntu zashoboraga kwitegereza urugero rwe rwo kwicisha bugufi, byari gutuma zihindura imitekerereze (Mar 9:33-37; 10:37, 41-45; Luka 22:24-27). Yesu amaze kuzurwa, n’umwuka wera ugasukwa ku ntumwa, ntizongeye kwibanda ku myanya y’icyubahiro, ahubwo zibanze ku murimo yari yarazihaye.—Ibyak 5:42.

11. Dawidi yagaragaje ate ko yari nk’ibumba ryoroshye, kandi se twamwigana dute?

11 Yehova abumba abagaragu be muri iki gihe akoresheje mbere na mbere Ijambo rye, umwuka we wera n’itorero rya gikristo. Ijambo ry’Imana rishobora kutubumba mu gihe turisomye dufite intego, tukaritekerezaho kandi tugasaba Yehova kudufasha kurishyira mu bikorwa. Dawidi yaranditse ati “nakwibukaga ndi ku buriri bwanjye, nkagutekerezaho mu bicuku bya nijoro” (Zab 63:6). Nanone yaranditse ati “nzasingiza Yehova we ungira inama. Mu by’ukuri, nijoro impyiko zanjye zirankosora” (Zab 16:7). Dawidi yemeye ko inama yahabwaga n’Imana zimugera ku mutima, zigahindura ibitekerezo bye n’ibyiyumvo bye ndetse no mu gihe yabaga yagiriwe inama itajenjetse (2 Sam 12:1-13). Dawidi yadusigiye urugero rwiza mu birebana no kwicisha bugufi no kuganduka. Ese nawe utekereza ku Ijambo ry’Imana ukemera ko rikugera ku mutima? Ese wagombye kurushaho kubikora?—Zab 1:2, 3.

12, 13. Yehova atubumba ate akoresheje umwuka we n’itorero rya gikristo?

12 Umwuka wera ushobora kutubumba mu buryo butandukanye. Urugero, ushobora gutuma tugira kamere nk’iya Kristo irangwa n’imbuto z’umwuka w’Imana (Gal 5:22, 23). Muri izo mbuto z’umwuka harimo urukundo. Dukunda Imana kandi twifuza kuyumvira no kubumbwa na yo, tuzirikana ko amategeko yayo atari umutwaro. Nanone umwuka wera ushobora gutuma tugira imbaraga zo kurwanya iyi si n’umwuka wayo (Efe 2:2). Igihe intumwa Pawulo yari akiri muto, yari umwibone bitewe n’umwuka warangaga abayobozi b’idini ry’Abayahudi. Ariko nyuma yaho yaranditse ati “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga” (Fili 4:13). Nimucyo rero kimwe na Pawulo tujye dukomeza gusaba umwuka wera. Yehova ntazirengagiza ibyo abicisha bugufi bamusaba babivanye ku mutima.—Zab 10:17.

Yehova akoresha abasaza b’Abakristo kugira ngo atubumbe, ariko natwe tugomba gushyiraho akacu(Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

13 Yehova akoresha itorero rya gikristo n’abagenzuzi baryo kugira ngo atubumbe buri wese ku giti cye. Urugero, iyo abasaza babonye ko dufite ibibazo byo mu buryo bw’umwuka, bagerageza kudufasha ariko batishingikirije ku bwenge bw’abantu (Gal 6:1). Ahubwo bicisha bugufi, bagasenga Imana bayibwira ibibazo dufite, bakayisaba ubushishozi n’ubwenge. Hanyuma bakora ubushakashatsi mu Ijambo ry’Imana no mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ibyo bituma bashobora kudufasha mu buryo buhuje n’ibyo dukeneye. Ese nibaza kukugira inama irangwa n’ineza kandi yuje urukundo, wenda ku bihereranye n’imyambarire, uzayemera ubona ko igaragaza urukundo Imana igukunda? Nuyemera uzaba ugaragaje ko umeze nk’ibumba ryoroshye mu ntoki za Yehova, mbese ko witeguye kubumbwa na we kuko ari wowe bifitiye akamaro.

14. Nubwo Yehova afite ububasha ku ibumba, agaragaza ate ko yubaha umudendezo wacu wo kwihitiramo?

14 Gusobanukirwa uko Yehova atubumba bishobora kudufasha kubana neza n’Abakristo bagenzi bacu, tukamenya uko twitwara ku bantu bo mu ifasi yacu hakubiyemo n’abo twigisha Bibiliya. Mu bihe bya Bibiliya, umubumbyi ntiyacukuraga ibumba ngo ahite atangira kuribumba. Yabanzaga kuritunganya arikuramo amabuye n’indi myanda. Imana na yo ifasha abantu babyifuza, bakuzuza ibisabwa kugira ngo ibabumbe. Ntibahatira guhinduka, ahubwo ibereka amahame yayo akiranuka kugira ngo bagire ibyo bahindura mu mibereho yabo ku bushake.

15, 16. Abantu biga Bibiliya bagaragaza bate ko bifuza ko Yehova ababumba? Tanga urugero.

15 Reka dufate urugero rwa Tessie wo muri Ositaraliya. Mushiki wacu wamwigishije Bibiliya yaravuze ati “Tessie yasobanukirwaga ukuri kwa Bibiliya bitamugoye. Icyakora ntiyagiraga amajyambere mu buryo bw’umwuka agaragara. Nta nubwo yajyaga mu materaniro. Maze kubitekerezaho nitonze kandi nkabishyira mu isengesho, niyemeje kureka kumwigisha. Icyakora habaye ikintu gitangaje. Igihe natekerezaga ko ari bwo bwa nyuma twari tugiye kwiga, Tessie yambwiye ibimuri ku mutima. Yambwiye ko yumvaga ameze nk’indyarya kubera ko yakundaga gukina urusimbi. Ariko yari yiyemeje kureka iyo ngeso mbi.”

16 Bidatinze, Tessie yatangiye kujya mu materaniro no kugaragaza imico ya gikristo, nubwo incuti ze zamukobaga. Uwo mushiki wacu yongeyeho ati “nyuma y’igihe, Tessie yarabatijwe kandi aza kuba umupayiniya w’igihe cyose nubwo yari afite abana bakiri bato.” Mu by’ukuri, iyo abantu biga Bibiliya batangiye kugira ihinduka mu mibereho yabo kugira ngo bashimishe Imana, irabegera kandi ikababumbamo inzabya nziza rwose.

17. (a) Ni iki gituma wishimira ko Yehova ari Umubumbyi wawe? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 No muri iki gihe, hari abantu bakibumba inzabya n’intoki, bakazibumba gahoro gahoro bitonze. Mu buryo nk’ubwo, Umubumbyi wacu aratwihanganira, akatubumba binyuze ku nama aduha akareba uko tuzakira. (Soma muri Zaburi ya 32:8.) Ese wumva Yehova akwitaho? Ese wumva urimo ubumbirwa mu ntoki ze? Niba ari ko biri, ni iyihe mico yindi izagufasha gukomeza kuba ibumba ryoroshye mu ntoki za Yehova? Ni ibihe bintu ugomba kwirinda kugira ngo utamera nk’ibumba rikomeye? Kandi se ababyeyi bakorana na Yehova bate mu gihe babumba abana babo? Igice gikurikira kizasuzuma izo ngingo.