Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wabona umudendezo nyakuri

Uko wabona umudendezo nyakuri

“Umwana nababatura, ni bwo muzaba mubatuwe by’ukuri.”—YOH 8:36.

INDIRIMBO: 54, 36

1, 2. (a) Ni iki kigaragaza ko abantu bahatanira kugira umudendezo? (b) Ibyo bakora kugira ngo bawubone bibageza ku ki?

MURI iki gihe, abantu bajya impaka z’urudaca ku bijyanye n’uburinganire, ubwigenge n’umudendezo. Abantu bo hirya no hino ku isi bifuza kubaho badakandamizwa, nta vangura cyangwa ubukene. Abandi bifuza guhabwa uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, guhitamo ibyo bashaka no kuyoborwa uko bashaka. Muri rusange, abantu bose bifuza umudendezo.

2 Ariko kugira ngo abantu babone umudendezo bifuza ntibiba byoroshye. Ni yo mpamvu abenshi bitabaza imyigaragambyo, imyivumbagatanyo n’impinduramatwara. Ariko se ibyo hari icyo bibagezaho? Nta cyo bibagezaho. Ahubwo bituma ibintu birushaho kuzamba ndetse bamwe bakahasiga ubuzima. Ibyo bihamya ko ibyo Umwami Salomo yavuze ari ukuri. Yaravuze ati: “Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—Umubw 8:9.

3. Twakora iki ngo tubone ibyishimo nyakuri?

3 Umwigishwa Yakobo yagaragaje uko twabona ibyishimo n’umudendezo nyakuri. Yaravuze ati: ‘Ucukumbura mu mategeko atunganye atera umudendezo kandi agakomeza kuyibandaho, azagira ibyishimo’ (Yak 1:25). Yehova, we watanze ayo mategeko atunganye, ni we uzi neza ibyo abantu bakeneye kugira ngo bagire ibyishimo nyakuri. Yahaye umugabo n’umugore ba mbere icyo bari bakeneye cyose kugira ngo bagire ibyishimo. Mu byo yabahaye, harimo n’umudendezo nyakuri.

NI RYARI ABANTU BARI BAFITE UMUDENDEZO NYAKURI?

4. Ni uwuhe mudendezo Adamu na Eva bari bafite? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

4 Iyo dusomye ibice bibiri bibanza byo mu gitabo k’Intangiriro, duhita tubona ko Adamu na Eva bari bafite umudendezo nk’uwo abantu bo muri iki gihe bifuza kugira, ariko ntibawubone. Bari bafite ibintu byose bifuzaga, nta cyo bikangaga kandi ntibakandamizwaga. Ntibahangayikishwaga no kubura ibyokurya, akazi, ibibazo by’uburwayi cyangwa urupfu (Intang 1:27-29; 2:8, 9, 15). Ariko se ibyo bisobanura ko bari bafite umudendezo utagira imipaka? Reka tubisuzume.

5. Ni iki abantu bakeneye kugira ngo bagire umudendezo?

5 Muri iki gihe, abantu benshi bumva ko umuntu ufite umudendezo ari ukora icyo ashaka, atitaye ku ngaruka byagira. Hari igitabo cyasobanuye ko umudendezo ari “ubushobozi bwo guhitamo icyo ushaka kandi ukagikora.” Icyakora, gikomeza kigira kiti: “Abantu bagira umudendezo ari uko leta ibashyiriraho amategeko akwiriye, ya ngombwa kandi ashyize mu gaciro” (The World Book Encyclopedia). Ibyo byumvikanisha ko kugira ngo twese tugire umudendezo, hagomba kubaho amategeko. Ariko se ni nde ufite uburenganzira bwo kudushyiriraho amategeko akwiriye, ya ngombwa kandi ashyize mu gaciro?

6. (a) Kuki Yehova ari we wenyine ufite umudendezo wuzuye? (b) Ni uwuhe mudendezo abantu bafite, kandi kuki?

6 Tugomba kuzirikana ko Yehova ari we wenyine ufite umudendezo wuzuye kandi utagira imipaka. Kubera iki? Ni ukubera ko ari Umuremyi w’ibintu byose, kandi akaba Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi (1 Tim 1:17; Ibyah 4:11). Umwami Dawidi yakoresheje amagambo meza cyane asobanura umwanya wihariye Yehova afite. (Soma mu 1 Ibyo ku Ngoma 29:11, 12.) Icyakora ibyaremwe byose, byaba ibyo mu ijuru cyangwa ku isi, byo bifite umudendezo uciriritse. Tugomba kumenya ko Yehova ari we wenyine ufite uburenganzira busesuye bwo kudushyiriraho amategeko akwiriye, ya ngombwa kandi ashyize mu gaciro. Mu by’ukuri, ibyo ni byo yakoze igihe yaremaga abantu.

7. Ni ayahe mategeko atuma tugira ibyishimo?

7 Nubwo Adamu na Eva bari bafite umudendezo uhagije, hari amategeko bagombaga kubahiriza. Amwe muri yo barayaremanywe. Urugero, bari bazi ko kugira ngo babeho bagombaga guhumeka, kurya, kuryama n’ibindi. Ese ibyo byababuzaga umudendezo? Oya. Yehova yashakaga ko bagira ubuzima bwiza n’ibyishimo (Zab 104:14, 15; Umubw 3:12, 13). Twese dushimishwa no guhumeka akuka keza, kurya ibyokurya dukunda no gusinzira neza. Ibyo byose tubikora tubyishimiye, tutumva ko ari umutwaro. Adamu na Eva na bo barabyishimiraga.

8. Ni irihe tegeko ryihariye Imana yahaye Adamu na Eva, kandi se kuki yaribahaye?

8 Hari irindi tegeko ryihariye Yehova yahaye Adamu na Eva. Yabasabye kubyara bakororoka, bakuzura isi kandi bakayitaho (Intang 1:28). Ese iryo tegeko ryababuzaga umudendezo? Oya rwose. Ryari gutuma bagira uruhare mu isohozwa ry’umugambi w’Umuremyi wo guhindura isi paradizo, igaturwaho iteka n’abantu batunganye (Yes 45:18). Muri iki gihe, iyo umuntu ahisemo kudashaka cyangwa yashaka agahitamo kutabyara, ntaba yishe itegeko ry’Imana. Abantu benshi barashaka kandi bakabyara, nubwo baba batayobewe ko biteza ibibazo (1 Kor 7:36-38). Kuki bashaka? Ni ukubera ko ubusanzwe gushaka no kubyara bitera ibyishimo (Zab 127:3). Iyo Adamu na Eva bumvira Yehova, bari kugira ibyishimo iteka ryose bo n’abari kuzabakomokaho.

UKO ABANTU BABUZE UMUDENDEZO NYAKURI

9. Kuki itegeko Imana yatanze riri mu Ntangiriro 2:17 ryari rikwiriye, ari ngombwa kandi rishyize mu gaciro?

9 Yehova yahaye Adamu na Eva irindi tegeko ryari risobanutse neza, avuga ko nibaryica bazahanwa. Iryo tegeko rigira riti: “Igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intang 2:17). Ese iryo tegeko ryari rikwiriye, ari ngombwa kandi rishyize mu gaciro? Ese ryabuzaga Adamu na Eva umudendezo? Oya. Hari abahanga mu bya Bibiliya bagaragaje ko iryo tegeko ryari rishyize mu gaciro kandi ko ryari rikwiriye. Urugero, hari uwavuze ko itegeko ryo mu [Ntangiriro 2:16, 17] ritwigisha ko “Imana ari yo yonyine izi icyatuma abantu bamererwa neza . . . cyangwa icyabateza . . . akaga. Kugira ngo abantu ‘bamererwe neza,’ bagomba kwizera Imana kandi bakayumvira. Iyo bayisuzuguye, baba biyemeje kwihitiramo ikiza . . . n’ikibi.” Ariko nk’uko tubizi, abantu ntibashobora kwihitiramo ikiza n’ikibi.

Umwanzuro Adamu na Eva bafashe wateje akaga gakomeye (Reba paragarafu ya 9-12)

10. Kuki umudendezo wo guhitamo icyo ushaka utandukanye n’uburenganzira bwo kugena ikiza n’ikibi?

10 Hari abantu bavuga ko iryo tegeko Yehova yahaye Adamu, ryamubuzaga umudendezo wo gukora icyo ashaka. Ariko iyo batekereje batyo, baba birengagije ko umudendezo wo guhitamo icyo ushaka utandukanye n’uburenganzira bwo kugena ikiza n’ikibi. Adamu na Eva bari bafite umudendezo wo guhitamo kumvira Imana cyangwa kutayumvira. Icyakora, Yehova ni we wenyine ufite uburenganzira bwuzuye bwo kwemeza ko ikintu ari kiza cyangwa ari kibi. Ibyo byagaragazwaga n’“igiti kimenyesha icyiza n’ikibi” cyari mu busitani bwa Edeni (Intang 2:9). Tuvugishije ukuri, iyo dufashe imyanzuro si ko buri gihe tuba tuzi uko bizagenda nyuma yaho, kandi ntituba twizeye ko bizagenda neza. Ni yo mpamvu akenshi abantu bafata imyanzuro bafite intego nziza, ariko ikazatuma bahura n’imibabaro, akaga cyangwa ibindi bibazo (Imig 14:12). Ibyo biterwa ahanini n’uko ubushobozi bw’abantu bufite aho bugarukira. Igihe Yehova yabuzaga Adamu na Eva kurya kuri cya giti, yashakaga kubigisha ko kumwumvira ari byo byari kuzabahesha umudendezo nyakuri. Ariko se Adamu na Eva bahisemo iki?

11, 12. Kuki umwanzuro Adamu na Eva bafashe wagize ingaruka mbi? Tanga urugero.

11 Ikibabaje ni uko Adamu na Eva bahisemo gusuzugura Yehova. Eva yahisemo kumvira Satani wamusezeranyije ati: ‘Amaso yanyu azahumuka mumere nk’Imana, mumenye icyiza n’ikibi’ (Intang 3:5). Ese ibyo byatumye Adamu na Eva barushaho kugira umudendezo nk’uko Satani yari yabibabwiye? Ashwi da! Ahubwo bamenye ko gusuzugura Yehova biteza akaga (Intang 3:16-19). Kuki biteza akaga? Ni ukubera ko Yehova atahaye abantu uburenganzira bwo kugena ikiza n’ikibi.—Soma mu Migani 20:24; Yeremiya 10:23.

12 Reka dufate urugero rw’umuntu utwara indege. Kugira ngo agere aho ajya amahoro, agomba guca mu kerekezo gikwiriye, agakoresha neza ibikoresho byo mu ndege bimuyobora, kandi agakomeza kuvugana n’abamuyobora bari ku butaka. Ariko aramutse yirengagije amabwiriza ahabwa, agaca mu kerekezo yihitiyemo, ashobora guhura n’akaga. Adamu na Eva na bo bagombaga kumvira amabwiriza Imana yabahaye, ariko ntibayumviye. Byagize izihe ngaruka? Byabateje akaga, bikururira icyaha n’urupfu bo n’urubyaro rwabo (Rom 5:12). Igihe Adamu na Eva bafataga umwanzuro wo kwihitiramo ikiza n’ikibi, batakaje umudendezo nyakuri bari barahawe.

UKO TWABONA UMUDENDEZO NYAKURI

13, 14. Twabona dute umudendezo nyakuri?

13 Hari abantu bibwira ko kubaho badafite amategeko ari byo byatuma barushaho kumererwa neza. Nyamara kugira umudendezo utagira imipaka, biteza akaga gakomeye. Mu by’ukuri, umudendezo ufite akamaro kanini. Ariko tekereza uko byaba bimeze ku isi nta mategeko ahari. Icyakora cya gitabo twigeze kuvuga, cyavuze ko ayo mategeko na yo atera urujijo. Amategeko agamije kukurengera, aba afite n’ibyo akubuza. Ni yo mpamvu kuyakurikiza bigora abantu. Usanga hariho amategeko atagira ingano, bikaba ngombwa ko habaho abacamanza na ba avoka benshi bo kuyasobanura no kwerekana uko yakurikizwa.

14 Yesu Kristo yasobanuye uko twagira umudendezo nyakuri. Yaravuze ati: “Niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura” (Yoh 8:31, 32). Ibyo Yesu yavuze bigaragaza ko hari ibintu bibiri bisabwa kugira ngo tugire umudendezo nyakuri. Dusabwa kwemera ukuri yigishije no kuba abigishwa be. Ariko se uwo mudendezo uzatuma tubaturwa ku ki? Yesu yabisobanuye agira ati: “Ukora ibyaha wese aba ari imbata y’ibyaha. . . . Umwana nababatura, ni bwo muzaba mubatuwe by’ukuri.”—Yoh 8:34, 36.

15. Kuki umudendezo Yesu yadusezeranyije uzatuma ‘tubaturwa by’ukuri’?

15 Umudendezo Yesu yasezeranyije abigishwa be, uruta kure cyane umudendezo abantu benshi baharanira muri iki gihe. Igihe Yesu yavugaga ati: “Umwana nababatura, ni bwo muzaba mubatuwe by’ukuri,” yerekezaga ku kubaturwa ku bubata bukomeye cyane abantu barimo, ni ukuvuga ‘ububata bw’icyaha.’ Icyaha gituma dukora ibibi, kikanatuma tudakora ibintu tuzi ko ari byiza cyangwa bikwiriye. Ni yo mpamvu turi imbata z’icyaha, kandi ingaruka zacyo ni ugushoberwa, agahinda, imibabaro n’urupfu (Rom 6:23). Intumwa Pawulo yari azi ukuntu kuba imbata z’icyaha bibabaza cyane. (Soma mu Baroma 7:21-25.) Nitubohorwa ku ngoyi z’icyaha ni bwo tuzabona umudendezo nyakuri nk’uwo Adamu na Eva bari bafite.

16. Tuzabaturwa by’ukuri dute?

16 Amagambo ya Yesu agira ati: “Niba muguma mu ijambo ryanjye,” agaragaza ko hari ibyo dusabwa kugira ngo tubone umudendezo nyakuri. Kubera ko turi Abakristo biyeguriye Imana, twariyanze duhitamo kutarenga imipaka dushyirirwaho n’inyigisho za Kristo (Mat 16:24). Nk’uko Yesu yabidusezeranyije, tuzabaturwa by’ukuri igihe tuzabona imigisha yose dukesha igitambo k’inshungu.

17. (a) Ni iki cyatuma tugira ibyishimo? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Twe abigishwa ba Yesu, nidukurikiza inyigisho ze bizaduhesha ibyishimo kandi tugire ubuzima bufite intego. Ibyo na byo bizatuma tugira ibyiringiro byo kuzabaturwa burundu ku cyaha n’urupfu. (Soma mu Baroma 8:1, 2, 20, 21.) Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uko twakoresha neza umudendezo dufite muri iki gihe kugira ngo duheshe Yehova icyubahiro, we Mana itanga umudendezo nyakuri iteka ryose.