Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 7

Ubutware abasaza bafite mu itorero

Ubutware abasaza bafite mu itorero

‘Kristo ni we mutware w’itorero akaba n’umukiza w’uwo mubiri.’—EFE 5:23.

INDIRIMBO YA 137 Bashiki bacu bizerwa

INSHAMAKE *

1. Kuki abagize umuryango wa Yehova bunze ubumwe?

DUSHIMISHWA no kuba turi mu muryango wa Yehova. Ni iki gituma abagize uwo muryango babana amahoro kandi bakunga ubumwe? Impamvu imwe ibitera, ni uko twese dukora uko dushoboye tukumvira abo Yehova yahaye ubutware. Iyo dusobanukiwe neza ko ari Yehova wabahaye ubwo butware, turushaho kunga ubumwe.

2. Ni ibihe bibazo turi burebe muri iki gice?

2 Muri iki gice turi burebe abo Yehova yahaye ubutware mu itorero. Nanone turi busubize ibibazo bikurikira: Ni iyihe nshingano bashiki bacu bafite mu itorero? Ese umuvandimwe wese ni umutware wa buri Mukristokazi? Ese ubutware abasaza bafite mu itorero bungana n’ubwo umugabo afite mu muryango we? Reka tubanze turebe uko twagombye kubona bashiki bacu.

UKO DUKWIRIYE KUBONA BASHIKI BACU

3. Ni iki cyadufasha kurushaho guha agaciro ibyo bashiki bacu bakora?

3 Bashiki bacu bakora uko bashoboye bakita ku miryango yabo, bakabwiriza ubutumwa bwiza kandi bagafasha abandi mu itorero, tubona ko bafite agaciro. Dushobora kurushaho guha agaciro ibyo bakora dutekereje ukuntu Yehova na Yesu bababona. Nanone kumenya uko Pawulo yitaga kuri bashiki bacu biri budufashe kumenya uko natwe dukwiriye kubabona.

4. Bibiliya igaragaza ite ko Yehova abona ko abagabo n’abagore banganya agaciro?

4 Bibiliya igaragaza ko Yehova abona ko abagabo n’abagore banganya agaciro. Urugero, igaragaza ko mu kinyejana cya mbere Yehova yahaye umwuka wera abagabo n’abagore kandi akabaha ubushobozi bwo gukora ibitangaza, urugero nko kuvuga izindi ndimi (Ibyak 2:1-4, 15-18). Nanone abagabo n’abagore basutsweho umwuka kugira ngo bazategeke hamwe na Kristo (Gal 3:26-29). Ikindi kandi, abagabo n’abagore bari mu bazabona ubuzima bw’iteka hano ku isi (Ibyah 7:9, 10, 13-15). Abagabo n’abagore, bose bafite inshingano yo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza (Mat 28:19, 20). Igitabo k’Ibyakozwe n’Intumwa kinagaragaza ko mushiki wacu witwa Purisikila hamwe n’umugabo we Akwila, bafashije umugabo wari umuhanga cyane witwa Apolo agasobanukirwa neza inyigisho ziva ku Mana.—Ibyak 18:24-26.

5. Muri Luka 10:38, 39, 42 hagaragaza ko Yesu yabonaga ate abagore?

5 Yesu yubahaga abagore. Ntiyari ameze nk’Abafarisayo babasuzuguraga, bakanga kuvugana na bo abandi babareba kandi ntibabigishe Ibyanditswe. Ahubwo iyo Yesu yabaga yigisha, n’abagore babaga bahari. * (Soma muri Luka 10:38, 39, 42.) Nanone yajyanaga na bo kubwiriza (Luka 8:1-3). Ikindi kandi ni bo Yesu yatumye ngo bage kubwira intumwa ko yazutse.—Yoh 20:16-18.

6. Pawulo yagaragaje ate ko yubahaga abagore?

6 Intumwa Pawulo yibukije Timoteyo kubaha abagore. Yamusabye kujya afata ‘abakecuru nka ba nyina’ naho abagore bakiri bato akabafata ‘nka bashiki be’ (1Tim 5:1, 2). Nubwo Pawulo yakoze byinshi kugira ngo afashe Timoteyo kugira ukwizera gukomeye, yibukaga ko ari nyina na nyirakuru babanje kumwigisha “ibyanditswe byera” (2 Tim 1:5; 3:14, 15). Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, yashuhuje Abakristokazi abavuga mu mazina yabo bwite. Pawulo yitaga ku byo bashiki bacu bakoraga mu itorero kandi akabibashimira.—Rom 16:1-4, 6, 12; Fili 4:3.

7. Ni ibihe bibazo tugiye gusubiza?

7 Nk’uko twamaze kubibona, nta hantu na hamwe mu Byanditswe hagaragaza ko bashiki bacu bafite agaciro gake ugereranyije n’abavandimwe. Kuba bashiki bacu bagira urukundo kandi bakagira ubuntu, bifasha abandi kandi abasaza bishimira ko batuma mu itorero haba amahoro n’ubumwe. Ariko hari ibibazo dushobora kwibaza. Urugero, kuki hari igihe Yehova asaba mushiki wacu gutwikira umutwe? Nanone tuzi ko abavandimwe ari bo bonyine bahabwa inshingano yo kuba abasaza cyangwa abakozi b’itorero. None se ibyo byaba bishatse kuvuga ko umuvandimwe wese ari umutware wa buri Mukristokazi?

ESE UMUVANDIMWE WESE NI UMUTWARE WA BURI MUKRISTOKAZI?

8. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 5:23, ese umuvandimwe wese ni umutware wa buri Mukristokazi? Sobanura.

8 Umuvandimwe wese si umutware wa buri Mukristokazi. Ahubwo ni Kristo. (Soma mu Befeso 5:23.) Mu muryango, umugabo ni umutware w’umugore we. Umwana w’umuhungu wabatijwe si umutware wa nyina (Efe 6:1, 2). Nanone mu itorero, ubutware abasaza bafite ku bavandimwe na bashiki bacu bufite aho bugarukira (1 Tes 5:12; Heb 13:17). Ariko se twavuga iki kuri bashiki bacu b’abaseribateri batakibana n’ababyeyi? Bakomeza kububaha kandi bakubaha n’abasaza b’itorero. Ariko kimwe n’abavandimwe, umutware wabo ni Kristo.

Abaseribateri batakibana n’ababyeyi babo, umutware wabo ni Yesu (Reba paragarafu ya 8)

9. Kuki hari igihe bashiki bacu basabwa gutwikira umutwe?

9 Yehova ni we wahaye abagabo inshingano yo kwigisha no kuyobora itorero ntiyayiha abagore (1 Tim 2:12). Kuki yabigenje atyo? Ibuka icyatumye agira Yesu umutware w’umugabo. Kwari ukugira ngo mu itorero habeho gahunda. Ni yo mpamvu Yehova asaba mushiki wacu gutwikira umutwe * mu gihe bibaye ngombwa ko akora ibintu ubusanzwe bikorwa n’umuvandimwe (1 Kor 11:4-7). Ibi Yehova ntabisaba bashiki bacu kugira ngo abateshe agaciro. Ahubwo ni ukugira ngo abahe uburyo bwo kugaragaza ko bubaha gahunda y’ubutware yashyizeho. Reka noneho dusubize ikibazo kibaza ngo: “Ese ububasha abasaza bafite mu itorero, bungana n’ubwo abagabo bafite mu miryango yabo?”

UBUBASHA BW’ABASAZA MU ITORERO N’ABAGABO MU MIRYANGO YABO

10. Ni iki gishobora gutuma umusaza ashyiriraho amategeko abagize itorero?

10 Abasaza bakunda Kristo n’“intama” Yehova na Yesu babashinze (Yoh 21:15-17). Kubera ko umusaza aba akunda cyane abagize itorero, hari igihe yakumva ameze nk’umubyeyi wabo. Ashobora gutekereza ko niba umutware w’umuryango afite uburenganzira bwo gushyiriraho abagize umuryango we amategeko yo kubarinda, umusaza na we ashobora kubigenza atyo mu itorero. Hari n’igihe abavandimwe na bashiki bacu bashobora kugusha abasaza muri uwo mutego babasaba kubafatira umwanzuro. Ariko se koko ubutware abasaza bafite mu itorero bungana n’ubwo abagabo bafite mu miryango yabo?

Abasaza bafasha abagize itorero kuba inshuti za Yehova no kumva bakunzwe. Nanone Yehova yabahaye inshingano yo kuvana mu itorero abanyabyaha batihana (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12)

11. Inshingano z’abasaza b’itorero n’iz’abatware b’imiryango zihuriye he?

11 Intumwa Pawulo yagaragaje ko inshingano y’umutware w’umuryango ifite aho ihuriye n’iyo umusaza w’itorero (1 Tim 3:4, 5). Urugero, Yehova asaba abagize umuryango kumvira umutware w’umuryango (Kolo 3:20). Nanone asaba abagize itorero kumvira abasaza. Yehova ashaka ko abatware b’imiryango n’abasaza b’itorero bigisha Ijambo rye abo bashinzwe kwitaho. Abatware b’imiryango n’abasaza b’itorero basabwa gukunda abo bashinzwe kwitaho. Kimwe n’abatware beza b’imiryango, abasaza na bo bita ku bagize itorero mu gihe bafite ibibazo (Yak 2:15-17). Nanone Yehova yifuza ko abasaza n’abatware b’imiryango, bafasha abo bayobora kumvira amategeko ye. Ariko nanone abasaba ‘kudatandukira ibyanditswe’ muri Bibiliya.—1 Kor 4:6.

Abatware b’imiryango bafite inshingano yo kwita ku miryango yabo. Umugabo mwiza abanza kugisha inama umugore we mbere yo gufata imyanzuro (Reba paragarafu ya 13)

12-13. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 7:2, inshingano y’abatware b’imiryango itandukaniye he n’iy’abasaza b’itorero?

12 Hari aho inshingano y’umusaza w’itorero itandukaniye cyane n’iy’umutware w’umuryango. Urugero, Yehova yahaye abasaza inshingano yo guca imanza n’uburenganzira bwo kuvana mu itorero abanyabyaha batihana.—1 Kor 5:11-13.

13 Ariko nanone, hari ububasha abatware b’imiryango bafite, abasaza badafite. Urugero, Yehova yemeye ko abatware b’imiryango bashyiriraho amategeko abayigize kandi bakareba ko bayakurikiza. (Soma mu Baroma 7:2.) Umutware w’umuryango afite n’uburenganzira bwo gushyiriraho abana be isaha yo kugerera mu rugo. Nanone afite uburenganzira bwo kubahana mu gihe batumviye iryo tegeko (Efe 6:1). Birumvikana ko umugabo mwiza abanza kubaza umugore we mbere yo gushyiriraho abagize umuryango amategeko. N’ubundi kandi baba ari “umubiri umwe.” *​—Mat 19:6.

TWUBAHA KRISTO KUKO ARI WE MUTWARE W’ITORERO

Yehova yahaye Yesu ubutware ngo ayobore itorero rya gikristo (Reba paragarafu ya 14)

14. (a) Dukurikije ibivugwa muri Mariko 10:45, kuki Yehova yagize Yesu umutware w’itorero? (b) Ni iyihe nshingano y’Inteko Nyobozi? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Inshingano y’Inteko Nyobozi.”)

14 Yehova yatanze Umwana we kugira ngo acungure buri wese mu bagize itorero. (Soma muri Mariko 10:45; Ibyak 20:28; 1 Kor 15:21, 22). Ni yo mpamvu Yehova yagize Yesu umutware w’itorero kuko ari we waricunguye. Kubera ko Yesu ari we mutware wacu, afite uburenganzira bwo gushyiraho amategeko agenga buri muntu wese, imiryango n’itorero muri rusange (Gal 6:2). Nanone afite uburenganzira bwo kureba ko ayo mategeko akurikizwa. Ariko si ibyo gusa. Ahubwo atugaragariza urukundo kandi akatwitaho.—Efe 5:29.

15-16. Ni irihe somo twavana ku byo mushiki wacu witwa Marley n’umuvandimwe witwa Benjamin bavuze?

15 Bashiki bacu bubaha Kristo bakurikiza inama bagirwa n’abagabo bashyizweho ngo babayobore. Mushiki wacu witwa Marley uba muri Amerika, yavuze igitekerezo ahuriyeho n’abandi Bakristokazi agira ati: “Nshimishwa cyane n’umwanya mfite mu muryango wange no mu itorero. Nkora uko nshoboye ngo ngaragaze ko nubaha umugabo wange n’abasaza kuko ari bo Yehova yahaye ubutware. Umugabo wange n’abandi bavandimwe batuma ibyo binyorohera kubera ko banyubaha kandi bakanshimira ibyo nkora.”

16 Abavandimwe basobanukiwe gahunda y’ubutware bubaha bashiki bacu kandi bakabaha agaciro. Umuvandimwe witwa Benjamin wo mu Bwongereza yaravuze ati: “Nkunda cyane ibitekerezo bashiki bacu batanga mu materaniro n’inama batanga zadufasha kwiyigisha no gukora neza umurimo wo kubwiriza. Mbona ko umurimo bakora ari uw’agaciro kenshi.”

17. Kuki twagombye kubaha abo Yehova yahaye inshingano y’ubutware?

17 Iyo buri wese mu bagize itorero, baba abagabo, abagore, abatware b’imiryango n’abasaza b’amatorero basobanukiwe gahunda y’ubutware kandi bakayubaha, mu itorero haba amahoro. Ariko ik’ingenzi kurushaho, bihesha ikuzo Data wo mu ijuru Yehova.—Zab 150:6.

INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana

^ par. 5 Ni iyihe nshingano bashiki bacu bafite mu itorero? Ese umuvandimwe wese ni umutware wa buri Mukristokazi? Ese ubutware abasaza bafite mu itorero bungana n’ubwo abagabo bafite mu miryango yabo? Mu iri iki gice turi burebe uko Ijambo ry’Imana risubiza ibyo bibazo.

^ par. 5 Reba igice kivuga ngo: “Jya ushyigikira Abakristokazi bo mu itorero ryawe,” mu Munara w’Umurinzi wo muri Nzeri 2020, paragarafu ya 6.

^ par. 9 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ni ryari mushiki wacu asabwa gutwikira umutwe?

^ par. 13 Niba wifuza kumenya uwafata umwanzuro ku birebana n’itorero abagize umuryango bateraniramo, reba igice gifite umutwe uvuga ngo: “Jya wubaha abagize itorero,” mu Munara w’Umurinzi wo muri Kanama 2020, paragarafu ya 17-19.

^ par. 59 Ibisobanuro by’inyongera kuri iyi ngingo wabisanga mu gitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” ku ipaji ya 209-212.

^ par. 64 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’inshingano y’Inteko Nyobozi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2013, ku ipaji ya 20-25.