Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 6

‘Umutware w’umugore ni umugabo’

‘Umutware w’umugore ni umugabo’

‘Umutware w’umugore ni umugabo.’—1 KOR 11:3.

INDIRIMBO YA 13 Kristo ni we cyitegererezo cyacu

INSHAMAKE *

1. Ni ibihe bibazo Umukristokazi uteganya gushaka akwiriye kwibaza?

ABAKRISTO bose bumvira umutware utunganye ari we Yesu Kristo. Ariko iyo Umukristokazi ashatse, aba yemeye kuyoborwa n’umugabo udatunganye. Ibyo bishobora kutamworohera. Ubwo rero mu gihe ahitamo uwo bazabana, byaba byiza yibajije ati: “Ni iki kinyemeza ko uyu muvandimwe azaba umutware mwiza w’umuryango? Ese gukorera Yehova ni byo aha agaciro? Niba atari ko bimeze se, nakwizera nte ko azamfasha gukomeza kuba inshuti ya Yehova?” Nanone yagombye kwibaza ati: “Ese imico yange izatuma ngira urugo rwiza? Ese ndihangana kandi nkagira ubuntu? Ese mfitanye na Yehova ubucuti bukomeye” (Umubw 4:9, 12)? Iyo Umukristokazi afashe imyanzuro myiza mbere y’uko ashaka, bishobora kumufasha kugira urugo rwiza.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Hari bashiki bacu babarirwa muri za miriyoni batanga urugero rwiza bakumvira abagabo babo kandi bakabubaha. Abo Bakristokazi ni abo gushimirwa! Dushimishwa no gukorera Yehova dufatanyije n’abo bagore b’indahemuka. Muri iki gice, turi busubize ibi bibazo bitatu: (1) Ni ibihe bibazo abagore bashobora kugira? (2) Kuki umugore akwiriye kumvira umugabo we? (3) Ku birebana no kumvira no kubaha ubutware, ni irihe somo abagabo n’abagore b’Abakristo bavana kuri Yesu, Abigayili na Mariya nyina wa Yesu?

NI IBIHE BIBAZO ABAGORE B’ABAKRISTO BAGIRA?

3. Kuki nta muryango ubura ibibazo?

3 Umuryango ni impano itunganye ituruka ku Mana, ariko umugabo n’umugore ntibaba batunganye (1 Yoh 1:8). Ni yo mpamvu Ijambo ry’Imana rivuga ko abashatse bazagira ibibazo bigereranywa n’“imibabaro mu mubiri wabo” (1 Kor 7: 28). Reka turebe bimwe mu bibazo umugore ashobora kugira.

4. Kuki hari igihe umugore yumva ko kumvira umugabo we bimutesha agaciro?

4 Hari igihe umugore yumva ko kugandukira umugabo bimutesha agaciro bitewe n’uko yarezwe. Hari mushiki wacu wo muri Amerika wavuze ati: “Aho nakuriye, abagore babwirwa kenshi ko abagore bareshya n’abagabo muri byose. Nzi neza ko Yehova ashaka ko abagabo baba abatware b’imiryango. Ariko nanone ashaka ko abagore bubahwa. Kumvira ubutware bw’umugabo wange buri gihe birangora, bitewe n’ibyo nigishijwe kuva nkiri muto.”

5. Ni iyihe mitekerereze idakwiriye abagabo bamwe na bamwe bafite?

5 Ariko nanone hari igihe umugore ashakana n’umugabo wumva ko abagore nta gaciro bafite. Mushiki wacu wo muri Amerika y’Epfo yaravuze ati: “Mu gace ntuyemo, abagabo ni bo babanza kurya, abagore bakarya nyuma. Abana b’abakobwa ni bo bateka kandi bagakora isuku. Ariko ab’abahungu bo ibintu byose babikorerwa na ba nyina na bashiki babo, kandi bahora babwirwa ko ari ‘abami mu muryango.’” Mushiki wacu wo muri Aziya we yaravuze ati: “Mu rurimi mvuga, harimo umugani uvuga ko atari ngombwa ko abagore biga cyangwa ngo bamenye ubwenge. Ibyabo ni ugukora imirimo yo mu rugo yose, kandi ntabwo bemerewe guha igitekerezo na kimwe abagabo babo.” Umugabo ufite iyo mitekerereze itarangwa n’urukundo kandi idahuje n’ibyo Bibiliya ivuga, atuma umugore we abaho nabi. Ntaba yigana Yesu kandi ibyo akora bibabaza Yehova.—Efe 5:28, 29; 1 Pet 3:7.

6. Ni iki abagore bagomba gukora kugira ngo ubucuti bafitanye na Yehova burusheho gukomera?

6 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yehova ashaka ko abagabo b’Abakristo bafasha abagize imiryango yabo gukomeza kumukorera, bakabaha ibyo bakenera kandi bagatuma bumva batekanye (1 Tim 5:8). Ariko abagore na bo nubwo bagira akazi kenshi, buri munsi bagomba gushaka umwanya wo gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho, kandi bagasenga Yehova bakamubwira ibibari ku mutima. Ibyo bishobora kugorana kubera ko baba batekereza ko batabona igihe n’imbaraga byo gukora ibyo byose. Ariko ni ngombwa ko bashaka uwo mwanya. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova ashaka ko umuntu wese akora uko ashoboye ngo ubucuti bafitanye burusheho gukomera.—Ibyak 17:27.

7. Ni iki cyafasha umugore kumvira no kubaha umugabo we?

7 Birumvikana ko kugira ngo umugore yumvire umugabo udatunganye kandi amwubahe, bishobora kutamworohera. Ariko iyo asobanukiwe impamvu Bibiliya imusaba kumwumvira no kumugandukira, birushaho kumworohera.

KUKI UMUGORE AKWIRIYE KUMVIRA UMUGABO WE KANDI AKAMWUBAHA?

8. Nk’uko bivugwa mu Befeso 5:22-24, kuki Umukristokazi akwiriye kumvira umugabo we kandi akamwubaha?

8 Impamvu Umukristokazi yumvira umugabo we kandi akamwubaha, ni uko ari byo Yehova amusaba. (Soma mu Befeso 5:22-24.) Yiringira Se wo mu ijuru kubera ko azi ko amukunda, kandi ko ibyo amusaba gukora byose ari we bifitiye akamaro.—Guteg 6:24; 1 Yoh 5:3.

9. Bigenda bite iyo mushiki wacu yumvira umugabo we kandi akamwubaha?

9 Abantu bo muri iyi si bashishikariza abagore kwirengagiza inama Yehova atanga kandi bakabumvisha ko kumvira abagabo babo no kububaha bibatesha agaciro. Birumvikana ko abantu bafite imitekerereze nk’iyo, batazi Imana yacu idukunda. Yehova ntiyasaba abakobwa be akunda kumvira itegeko ribatesha agaciro. Mushiki wacu ukora uko ashoboye akubaha umugabo we nk’uko Yehova abimusaba, atuma mu rugo haba amahoro (Zab 119:165). Bimuhesha agaciro, bigafasha umugabo we kandi bigatuma abana bamererwa neza.

10. Ibyo mushiki wacu yavuze bitwigisha iki?

10 Umugore wumvira umugabo we udatunganye kandi akamwubaha, aba agaragaje ko akunda Yehova kandi ko amwubaha kuko ari we wamuhaye ubutware. Mushiki wacu wo muri Amerika y’Epfo yaravuze ati: “Nzi ko umugabo wange ashobora gukora amakosa. Ariko nanone nzi ko uko nitwara mu gihe yakosheje bigaragaza uko ubucuti mfitanye na Yehova bungana. Ubwo rero ngerageza kumwubaha, kubera ko mba nifuza gushimisha Data wo mu ijuru.”

11. Ni iki gifasha mushiki wacu Aneese kubabarira umugabo we? Ibyo yavuze bitwigisha iki?

11 Iyo umugore yumva ko umugabo we atamwitaho cyangwa ngo yite ku bimuhangayikishije, kumwumvira no kumwubaha bishobora kumugora. Ariko reka twumve icyo mushiki wacu Aneese akora iyo bibaye. Yaravuze ati: “Ngerageza kwirinda kurakara. Nibuka ko twese dukora amakosa. Icyo mba nshaka ni ukumubabarira kubera ko na Yehova atubabarira. Kandi iyo mubabariye, numva rwose ntuje” (Zab 86:5). Iyo umugore akunda kubabarira, kumvira umugabo we no kumwubaha birushaho kumworohera.

AMASOMO TWAVANA KU BANTU BAVUGWA MURI BIBILIYA

12. Ni izihe ngero zivugwa muri Bibiliya?

12 Hari abumva ko kumvira no kubabarira bikorwa n’umuntu w’ikigwari. Ariko ibyo si byo. Muri Bibiliya harimo ingero z’abantu bagaragaje umuco wo kumvira no kuganduka, nyamara bari intwari. Reka turebe isomo twavana kuri Yesu, Abigayili na Mariya.

13. (a) Kuki Yesu yumvira Yehova kandi akamwubaha? (b) Urugero rwa Yesu rugaragaza rute ko kumvira no kubaha bitagaragaza ko umuntu ari ikigwari?

13 Kuba Yesu agandukira Yehova si uko adafite ubwenge cyangwa ubuhanga. Inyigisho ze n’uko yigishaga bigaragaza ko arusha ubwenge abantu bose (Yoh 7:45, 46). Yehova na we yemeraga ko Yesu afite ubuhanga bwinshi ku buryo yamwemereye ko bakorana igihe yaremaga ijuru n’isi (Imig 8:30; Heb 1:2-4). Nanone igihe Yehova yari amaze kuzura Yesu, yamuhaye “ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Mat 28:18). Nubwo Yesu afite ubuhanga n’ubushobozi bihambaye, yemera ko Yehova amuyobora. Kubera iki? Ni ukubera ko akunda Se cyane.—Yoh 14:31.

14. (a) Uko Yehova abona abagore byakwigisha iki abagabo? (b) Ni irihe somo abagabo bavana ku bivugwa mu Migani igice cya 31?

14 Icyo byigisha abagabo. Kuba Yehova asaba umugore kumvira umugabo no kumwubaha, si uko abona ko abagore nta gaciro bafite. Yehova yagaragaje ko abagore bafite agaciro yemera ko na bo baba bamwe mu bazategekana na Yesu (Gal 3:26-29). Nanone Yehova yagaragaje ko yizera Umwana we amuha ubutware. Ubwo rero umugabo w’umunyabwenge yizera umugore we akagira ibyo amushinga. Bibiliya isobanura ibyo umugore w’umunyabwenge ashobora gukora. Urugero, yita ku byo mu rugo rwe, akagira ibyo agura n’ibyo agurisha kandi agacunga umutungo w’umuryango. (Soma mu Migani 31:15, 16, 18.) Afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza ku myanzuro ifatwa mu muryango. Umugabo we na we aramwizera kandi agatega amatwi ibitekerezo bye. (Soma mu Migani 31:11, 26, 27.) Iyo umugabo yubashye umugore we atyo, umugore na we arishima akamwumvira kandi akamwubaha.

Kuba Yesu yarumviraga Yehova kandi akamwubaha, byakwigisha iki abagore bashoboye? (Reba paragarafu ya 15)

15. Ni irihe somo abagore bavana ku rugero rwa Yesu?

15 Icyo byigisha abagore. Nubwo Yesu yakoze ibintu bikomeye, kumvira Yehova no kumwubaha ntibimutesha agaciro (1 Kor 15:28; Fili 2:5, 6). Umugore ushoboye na we iyo yiganye Yesu akumvira umugabo we kandi akamwubaha, ntibimusuzuguza. Ashyigikira umugabo we kubera ko amukunda, ariko cyanecyane abitewe n’uko akunda Yehova kandi akamwubaha.

Abigayili yoherereje Dawidi n’ingabo ze ibyokurya kandi ajya kuvugana na we. Yapfukamye hasi amugira inama yo kwirinda kwihorera yica abantu b’inzirakarengane (Reba paragarafu ya 16)

16. Dukurikije ibivugwa muri 1 Samweli 25:3, 23-28, ni ibihe bibazo Abigayili yari afite? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

16 Abigayili yari afite umugabo witwa Nabali. Yari umuntu wikunda, wibona kandi udashimira abandi. Icyakora Abigayili ntiyashakishije uko yatana na we. Iyo abishaka yari kureka Dawidi n’ingabo ze bakaza bakamwica. Aho kubigenza atyo, yakoze ibishoboka byose ngo akize umugabo we Nabali n’abo mu rugo rwe. Guhangara abasirikare 400 no kuvugana na Dawidi kuri icyo kibazo, byamusabye ubutwari! Yari yiteguye no kwishyiraho amakosa umugabo we yari yakoze. (Soma muri 1 Samweli 25:3, 23-28.) Dawidi yahise abona ko ari Yehova wari ukoresheje uwo mugore w’intwari kugira ngo amugire inama yamurinze gukora ikosa rikomeye cyane.

17. Ni irihe somo abagabo bavana ku nkuru ya Dawidi na Abigayili?

17 Icyo byigisha abagabo. Abigayili yari umugore w’umunyabwenge. Dawidi na we yagaragaje ubwenge, yumvira inama yamugiriye. Ibyo byamurinze kwica abantu abahoye ubusa. Umugabo w’umunyabwenge na we, mbere yo gufata imyanzuro ikomeye, abanza kwita ku bitekerezo by’umugore we. Birashoboka ko wenda inama umugore we yamugira, yamurinda gufata imyanzuro mibi.

18. Ni irihe somo abagore bavana ku nkuru ya Abigayili?

18 Icyo byigisha abagore. Umugore ukunda Yehova kandi akamwubaha afasha abagize umuryango we, nubwo umugabo we yaba adakorera Yehova cyangwa ngo yumvire amategeko ye. Ntazashaka impamvu zidashingiye ku Byanditswe zatuma atana n’umugabo we. Ahubwo iyo akomeje kumvira umugabo we kandi akamwubaha, bishobora gutuma na we yifuza kumenya Yehova (1 Pet 3:1, 2). Ariko niyo uwo mugabo atahinduka, Yehova ashimishwa n’uko uwo mugore yumvira itegeko yamuhaye ryo kumvira umugabo we no kumwubaha.

19. Ni ryari Umukristokazi adasabwa kumvira umugabo we?

19 Nanone umugore w’Umukristo ntazashyigikira umugabo we umusabye kurenga ku mahame ya Bibiliya, ngo akunde agaragaze ko amwubaha. Reka tuvuge ko mushiki wacu ufite umugabo utari Umuhamya amusabye kubeshya, kwiba cyangwa gukora ikindi kintu kidashimisha Yehova. Abakristo bose, harimo na bashiki bacu bashatse, mbere na mbere bagomba kumvira Yehova. Ubwo rero hagize usaba mushiki wacu gukora ikintu kidahuje na Bibiliya, yabyanga akamusobanurira mu bugwaneza ariko akomeje impamvu adashobora kugikora.—Ibyak 5:29.

Reba paragarafu ya 20 *

20. Ni iki kitwemeza ko Mariya yakundaga Yehova cyane?

20 Mariya yakundaga Yehova cyane kandi yari azi neza Ibyanditswe. Igihe yaganiraga na Elizabeti nyina wa Yohana Umubatiza, yasubiyemo amagambo yo mu Byanditswe by’Igiheburayo inshuro zirenga 20 (Luka 1:46-55). Nanone wibuke ko nubwo Mariya yari hafi gushakana na Yozefu, igihe umumarayika yamumenyeshaga ko yari kuzabyara Umwana w’Imana atabanje kubibwira Yozefu. Ahubwo yahise amwibwirira (Luka 1:26-33). Yehova yari azi neza Mariya. Yari yiringiye ko azakunda uwo Mwana kandi akamwitaho. Mariya yakomeje gukunda Yehova n’igihe Yesu yari amaze gupfa akazurwa hanyuma akajya mu ijuru.—Ibyak 1:14.

21. Inkuru ya Mariya yakwigisha iki abagabo?

21 Icyo byigisha abagabo. Umugabo w’umunyabwenge ashimishwa n’uko umugore we asobanukirwa neza Ibyanditswe. Ntahangayikishwa n’uko umugore we ashobora kwigarurira ubutware bwe. Ahubwo abona ko kugira umugore usobanukiwe Bibiliya n’amahame yayo bishobora kugirira umuryango wabo akamaro. Birumvikana ko niyo umugore yaba yarize amashuri menshi kurusha umugabo, inshingano yo kwigisha abagize umuryango Ijambo ry’Imana no kubafasha gukorera Yehova, ikomeza kuba iy’umugabo.—Efe 6:4.

Ni irihe somo abagore bavana kuri Mariya nyina wa Yesu ku birebana no kwiga Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho? (Reba paragarafu ya 22) *

22. Ni irihe somo abagore bavana kuri Mariya?

22 Icyo byigisha abagore. Nubwo umugore agomba kumvira kandi akubaha umugabo we, agomba gukomeza kwiyigisha kugira ngo agire ukwizera gukomeye (Gal 6:5). Kugira ngo abigereho, agomba gushaka umwanya wo gusoma Ijambo ry’Imana kandi agatekereza ku byo asoma. Ibyo bizamufasha gukomeza gukunda Yehova no kumwubaha kandi ashimishwe no kugandukira umugabo we.

23. Iyo abagore bumviye abagabo babo kandi bakabubaha, bibafasha bite, kandi se bifasha bite abagize imiryango yabo n’itorero?

23 Abagore bakomeza kumvira abagabo babo kandi bakabubaha bitewe n’uko bakunda Yehova, bagira ibyishimo kuruta abasuzugura gahunda y’ubutware yashyizeho. Babera urugero rwiza abasore n’inkumi. Banatuma mu miryango yabo no mu itorero harangwa urukundo n’amahoro (Tito 2:3-5). Muri iki gihe, abenshi mu bakorera Yehova mu budahemuka ni abagore (Zab 68:11). Twese dushobora gutuma abagize itorero bagira ibyishimo. Mu gice gikurikira, tuzareba uko buri wese yabigiramo uruhare.

INDIRIMBO YA 131 “Icyo Imana yateranyirije hamwe”

^ par. 5 Yehova ashaka ko umugore yumvira umugabo we kandi akamwubaha. Ariko se ibyo bisobanura iki? Abagabo n’abagore b’Abakristo bashobora kwiga byinshi ku birebana no kumvira ubutware basuzumye urugero rwa Yesu n’inkuru z’abagore bavugwa muri Bibiliya.

^ par. 68 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Igihe Mariya yavuganaga na Elizabeti nyina wa Yohana Umubatiza, yasubiyemo amagambo yo mu Byanditswe by’Igiheburayo yari yarafashe mu mutwe.

^ par. 70 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umukristokazi agomba gushaka umwanya wo kwiyigisha Bibiliya kugira ngo akomeze kugira ukwizera gukomeye.