Dukeneye isi nziza
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ari we António Guterres yaravuze ati “isi yuzuye ibibazo.” Wowe se si uko ubibona?
Mu makuru usanga huzuyemo ibintu biteye ubwoba
Indwara z’ibyorezo
Ibiza
Ubukene n’inzara
Kwangiza ikirere n’ubushyuhe bukabije
Ubugizi bwa nabi, urugomo na ruswa
Intambara
Mu by’ukuri dukeneye isi nziza:
Irimo ubuzima butunganye
Buri wese afite umutekano
Irimo ibiribwa bihagije
Ifite ikirere kidahumanye
Irimo ubutabera kuri bose
Ifite amahoro
None se iyo tuvuze isi nziza tuba dushatse kuvuga iki?
Bizagendekera bite iyi si dutuyeho?
Ni iki twakora ngo tuzabe muri iyo si nziza?
Iyi gazeti isobanura neza uko Bibiliya isubiza ibyo bibazo n’ibindi bifitanye isano na byo, kandi ibyo bisubizo birahumuriza.