Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese iyi si igiye kurangira?

Ese iyi si igiye kurangira?

Ushobora kuba uzi ko Bibiliya ivuga ko isi izashira (1 Yohana 2:17). Ese iyo ivuze ko isi izashira, iba ishaka kuvuga ko abayituyeho ari bo bazashira? Ese iba ishaka kuvuga ko iyi si izahinduka ubutayu cyangwa ko izarimbuka?

DUKURIKIJE BIBILIYA, IBISUBIZO BY’IBYO BIBAZO BYOMBI NI OYA

Ni iki kitazashira?

ABANTU

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Imana ntiyaremeye [isi] ubusa ahubwo yayiremeye guturwamo.” —YESAYA 45:18.

UMUBUMBE W’ISI

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ab’igihe kimwe baragenda hakaza ab’ikindi gihe, ariko isi ihoraho iteka ryose.”—UMUBWIRIZA 1:4.

ICYO BISOBANURA: Dukurikije Bibiliya, isi ntizigera irimbuka, ahubwo izahora ituwe. None se ubwo kuvuga ko isi izashira bisobanura iki?

BITEKEREZEHO: Bibiliya igereranya ibiba muri iyi minsi ya nyuma n’ibyabaye mu minsi ya Nowa. Icyo gihe isi yari ‘yuzuye urugomo’ (Intangiriro 6:13). Ariko Nowa we yari umukiranutsi. Ni yo mpamvu Imana yamurokoye we n’umuryango we, ikarimbura abandi bose ikoresheje umwuzure kuko bari babi. Bibiliya ivuga ibyabaye icyo gihe igira iti “ibyo ni byo byatumye isi y’icyo gihe irimburwa igihe yarengerwaga n’amazi” (2 Petero 3:6). Icyo gihe isi yari ishize. Ariko se ni iki cyarimbuwe? Harimbuwe abantu babi bari batuye ku isi icyo gihe; si umubumbe w’isi. Ubwo rero iyo Bibiliya ivuze ko isi izashira, ntiba ishaka kuvuga ko uyu mubumbe ari wo uzarimbuka. Ahubwo iba ishaka kuvuga ko abantu babi bari ku isi bazarimbuka kandi ibintu bibi byose biri ku isi bigakurwaho.

Ni iki kizashira?

IBIBAZO N’IBIBI BYOSE

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”—ZABURI 37:10, 11.

ICYO BISOBANURA: Umwuzure wo mu gihe cya Nowa ntiwakuyeho ibibi byose burundu. Nyuma y’umwuzure, abantu babi bongeye gutuma ubuzima buba bubi cyane ku bantu bose. Icyakora vuba aha, Imana igiye gukuraho ibibi byose burundu, nk’uko umwanditsi wa zaburi yabivuze agira ati ‘umuntu mubi ntazongera kubaho.’ Imana izakuraho ibibi byose ikoresheje Ubwami bwayo bwo mu ijuru, buzaba butegeka isi ituwe n’abantu bayumvira.

BITEKEREZEHO: Ese abategeka isi muri iki gihe bazemera gushyigikira Ubwami bw’Imana? Bibiliya igaragaza ko batazabushyigikira. Ahubwo bazaburwanya, kandi kuburwanya bizaba ari ubupfapfa (Zaburi 2:2). Bizabagendekera bite? Ubwami bw’Imana buzasimbura ubutegetsi bw’abantu bwose, “kandi buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44). None se kuki ubutegetsi bw’abantu bukwiriye kuvaho?

IBIKENEWE—Ubutegetsi bw’abantu bukwiriye kuvaho

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.”—YEREMIYA 10:23.

ICYO BISOBANURA: Abantu ntibaremewe kwiyobora. Bayobora abandi nabi kandi ntibakemure ibibazo byabo neza.

BITEKEREZEHO: Hari igitabo cyavuze ngo ‘bisa nk’aho ubutegetsi bw’abantu bwananiwe gukemura ibibazo biri ku isi, urugero nk’ikibazo cy’ubukene, inzara, indwara, ibiza, intambara n’urugomo.’ Icyo gitabo cyakomeje kigira kiti “hari . . . abatekereza ko ibyo bibazo byose byakemurwa n’ubutegetsi bumwe bw’abantu, bwayobora isi yose.” Ariko nubwo ubutegetsi bw’abantu bwakwishyira hamwe, n’ubundi isi yayoborwa n’abantu badatunganye, badashobora gukemura ibyo bibazo twavuze. Ubwo rero, Ubwami bw’Imana ni bwo bushobora gukemura burundu ibibazo byose biri ku isi.

Ni yo mpamvu Bibiliya igaragaza ko abantu beza batagomba gutinya iherezo ry’iyi si mbi. Ahubwo icyo ni ikintu tugomba gutegerezanya amatsiko, kuko iyi si mbi izasimburwa n’isi nshya Imana iduteganyiriza.

None se ibyo bizaba ryari? Ingingo ikurikira iraduha igisubizo gishingiye kuri Bibiliya.