INGINGO Y’IBANZE | WAKORA IKI MU GIHE UPFUSHIJE UWAWE?
Uko wahumuriza abapfushije
Ese wigeze kuba uri kumwe n’umuntu wapfushije, ukabura uko umuhumuriza? Hari igihe ubura icyo uvuga cyangwa icyo ukora, ugahitamo kwicecekera. Ariko hari inama zagufasha guhumuriza uwapfushije.
Akenshi gusura uwapfushije ukamubwira uti “mwihangane,” biba bihagije. Mu mico imwe n’imwe, guhobera umuntu cyangwa kumufata mu kiganza, bimwereka ko umwitayeho. Mu gihe uwapfushije ashaka kugira icyo avuga, ujye umutega amatwi witonze. Ikiruta byose, mu gihe hari imirimo atashoboye gukora ujye uyimukorera. Ushobora guteka, kwita ku bana cyangwa ukabafasha mu mirimo irebana no gushyingura mu gihe bikenewe. Kubakorera iyo mirimo bishobora kubahumuriza kuruta kubabwira amagambo.
Nyuma yaho, ushobora kugira icyo uvuga ku muntu wapfuye, wenda ukibanda ku mico myiza ye cyangwa amateka ye ashimishije. Ayo magambo ashobora gutuma uwapfushije atijima, agatangira kumwenyura. Urugero, Pam umaze imyaka itandatu apfushije umugabo we
witwaga Ian, yaravuze ati “iyo abantu bambwiye ibyiza umugabo wanjye yakoze, biranshimisha cyane.”Abashakashatsi bagaragaje ko abantu benshi bitabwaho bakimara gupfusha ariko nyuma yaho bagatereranwa, kuko incuti zabo zihita zongera guhugira mu bindi. Ni yo mpamvu twagombye gukora uko dushoboye kose tukajya tubavugisha kenshi na nyuma yo gupfusha. * Ibyo bifasha abenshi mu bagize ibyago kudaheranwa n’agahinda.
Reka dufate urugero rw’umukobwa witwa Kaori wo mu Buyapani. Igihe yari amaze umwaka n’amezi atatu apfushije nyina na mukuru we, incuti ze zakomeje kumuba hafi. Umwe muri bo ni Ritsuko umuruta cyane, wamwijeje ko azamuba hafi. Kaori yagize ati “mbabwije ukuri, mu mizo ya mbere ntibyanshimishije. Sinifuzaga ko hagira umuntu ujya mu mwanya wa mama kandi numvaga nta wabishobora. Ariko maze kubona ukuntu Ritsuko yamfataga, natangiye kumukunda. Buri cyumweru twajyanaga kubwiriza no mu materaniro. Yarantumiraga tugasangira icyayi, akanzanira ibyokurya kandi akanyandikira utubaruwa kenshi. Kuba yararangwaga n’icyizere byanyigishije byinshi.”
Ubu hashize imyaka 12 nyina wa Kaori apfuye, kandi we n’umugabo we bamara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza. Yaravuze ati “Ritsuko aracyanyitaho. Iyo ngiye iwacu nkunda kumusura maze tugaterana inkunga.”
Umuhamya wa Yehova witwa Poli wo muri Shipure, na we yishimiye ukuntu abantu bakomeje kumuhumuriza. Yari afite umugabo w’umugwaneza witwaga Sozos. Uwo mugabo yari umusaza mu itorero kandi yitaga ku mfubyi n’abapfakazi, akajya abatumira agasangira na bo, ibyo bikaba byarabereye abandi urugero rwiza (Yakobo 1:27). Ikibabaje ni uko Sozos yapfuye afite imyaka 53, ahitanywe n’ikibyimba cyo mu bwonko. Poli yagize ati “napfushije umugabo mwiza twari tumaranye imyaka 33 ari indahemuka.”
Nyuma yaho, Poli yimukiye muri Kanada ajyana n’umuhungu we muto w’imyaka 15 witwa Daniel. Bagezeyo, bakomeje guteranira mu itorero ry’Abahamya ba Yehova. Poli yaravuze ati “incuti zanjye zo mu itorero rishya ntizari zizi ibyago twahuye na byo. Ariko ibyo ntibyababujije kutwegera ngo baduhumurize, haba mu magambo no mu bikorwa. Ibyo byagize akamaro cyane, kuko byabaye mu gihe umuhungu wanjye yari akeneye se. Abasaza b’itorero bitaye kuri Daniel cyane. Umwe muri bo yakoraga uko ashoboye kose akamutumira bagasabana n’incuti cyangwa bakajyana gukina umupira.” Uwo mubyeyi n’umuhungu we ubu bameze neza.
Koko rero, hari ibintu byinshi byadufasha guhumuriza abagize ibyago. Muri byo harimo ibyiringiro by’igihe kizaza biboneka muri Bibiliya.
^ par. 6 Hari abandika kuri kalendari itariki uwo muntu yapfiriyeho, yaba yegereje cyangwa igeze, bakibuka ko bagomba guhumuriza abapfushije.