Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese igihe Yesu yagereranyaga abantu n’“ibibwana by’imbwa” yari abatutse?

Igishushanyo cy’umwana w’Umugiriki cyangwa Umuroma ufashe ikibwana (hagati y’ikinyejana cya 1 Mbere ya Yesu n’icya 2 Nyuma ya Yesu.)

Igihe Yesu yari mu ntara ya Siriya yategekwaga n’Abaroma yahanaga imbibi na Isirayeli, hari umugore w’Umugiriki waje kumusaba ko yamufasha. Amagambo Yesu yamubwiye yumvikanamo imvugo yo kugereranya abatari Abayahudi n’“ibibwana by’imbwa.” Mu gihe cy’amategeko ya Mose, imbwa yari mu nyamaswa zihumanye (Abalewi 11:27). Ese igihe Yesu yavugaga ayo magambo, yari atutse uwo mugore n’abandi batari Abayahudi?

Oya. Yesu yashakaga gusobanurira abigishwa be ko icyari kimushishikaje mbere na mbere ari ugufasha Abayahudi. Ni yo mpamvu yabwiye uwo Mugirikikazi ati: “Ntibikwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa” (Matayo 15:21-26; Mariko 7:26). Mu muco w’Abaroma n’Abagiriki, imbwa yari itungo rikundwa, ryabaga mu nzu kandi rigakina n’abana. Bityo rero, amagambo ngo “ibibwana by’imbwa,” agomba kuba yarumvikanishaga ko imbwa yari itungo rishimishije. Uwo mugore amaze kumva ibyo Yesu amubwiye, yaramushubije ati: “Ibyo ni ko biri Mwami. Ariko rwose n’ibibwana by’imbwa birya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba shebuja.” Yesu yashimiye uwo mugore kuba yari afite ukwizera maze amukiriza umukobwa.—Matayo 15:27, 28.

Ese inama ya Pawulo yo gusubika urugendo rwo mu nyanja yari nziza?

Ubwato bwifashishwaga mu gutabara (ikinyejana cya 1)

Ubwato bwari bujyanye Pawulo mu Butaliyani bwahuye n’umuyaga wabuturukaga imbere. Pawulo yagiriye abari muri ubwo bwato inama yo kudakomeza urugendo (Ibyakozwe 27:9-12). Ese iyo nama yari ikwiriye?

Abasare ba kera bari bazi neza ko gukora ingendo mu nyanja ya Mediterane mu mezi y’imbeho byari ukwiyahura. Mu mezi y’Ugushyingo kugeza muri Werurwe, izo ngendo zarahagararaga. Ariko icyo gihe, urwo rugendo Pawulo yavuze yarukoze muri Nzeri cyangwa mu Kwakira. Hari umwanditsi w’Umuroma witwa Vegetius (wo mu kinyejana cya kane) wavuze ati: “Mu mezi amwe n’amwe gukora ingendo byabaga byoroshye, andi bigoye naho andi bidashoboka.” Vegetius yavuze ko ingendo zari nziza kuva ku itariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 14 Nzeri. Igihe kibi cyatangiraga ku itariki ya 15 Nzeri kugeza ku ya 11 Ugushyingo no kuva ku itariki ya 11 Werurwe kugeza ku ya 26 Gicurasi. Ibyo byose Pawulo yari abizi kuko yari amenyereye ingendo. Umutware w’abasare na nyiri ubwato na bo bari babizi, ariko banze kumvira inama ya Pawulo, ni yo mpamvu bahuye n’impanuka.—Ibyakozwe 27:13-44.