Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | ICYO TWAMENYA KU BIREMWA BYO MU IJURU

Ibibazo abantu bibaza ku biremwa byo mu ijuru

Ibibazo abantu bibaza ku biremwa byo mu ijuru

Ese wigeze wibaza ibirebana n’ibiremwa byo mu ijuru n’aho biba? Niba ari uko bimeze, si wowe wenyine. Hashize imyaka myinshi abantu bajya impaka kuri iyo ngingo. Bamwe bavuga ko ari ho abakurambere bacu baba kandi ko bagomba kwambazwa. Abandi bavuga ko ari ahantu harangwa ibyishimo n’umutuzo, hatuye abamarayika n’abantu bapfuye barakoze ibyiza. Hari n’abavuga ko ari ho imana zibarirwa muri za miriyoni ziba.

Abantu benshi bavuga ko nta wamenya ibibera mu ijuru, kuko nta wigeze ajyayo ngo agaruke abitubwire. Ariko ibyo si byo, kuko Yesu yabaye mu ijuru, aho ibiremwa by’umwuka biba, mbere y’uko aza ku isi. Yabwiye abayobozi b’amadini yo mu kinyejana cya mbere adaciye ku ruhande ati “naje nturutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.” Ubwo rero igihe Yesu yabwiraga intumwa ze ati “mu nzu ya Data harimo imyanya myinshi,” ibyo yavugaga yari abisobanukiwe neza.—Yohana 6:38; 14:2.

Se wa Yesu ni Imana, kandi izina rye bwite ni Yehova. Yehova aba mu ijuru (Zaburi 83:18). Bityo rero, nta muntu wasobanura ibibera mu ijuru kurusha Yehova Imana na Yesu Kristo. Kandi koko, basobanuriye abantu b’indahemuka ibintu bitandukanye bibera mu ijuru, binyuze mu iyerekwa.

Ingingo ikurikira iradusobanurira inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibyo abantu bagiye babona mu iyerekwa. Mu gihe uri bube usuzuma ibyo beretswe, uzirikane ko aho ibyo biremwa biba ari ahantu hatagaragara, haba ibintu tudashobora kubona cyangwa gukoraho. Nubwo bimeze bityo, Imana yadusobanuriye ibirebana n’ibiremwa byo mu ijuru ikoresheje imvugo dushobora kumva. Ibyo abantu babonye mu iyerekwa biragufasha gusobanukirwa ibibera mu ijuru, ari ho Yesu yavuze ko hari “imyanya myinshi.”