Bibiliya ibivugaho iki?
Ese Imana isubiza amasengesho yose?
ESE WAVUGA KO ISUBIZA AMASENGESHO . . .
Yose
Amwe n’amwe
Nta yo isubiza
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
“Yehova aba hafi . . . y’abamwambaza mu kuri bose.”—Zaburi 145:18.
IBINDI BIBILIYA YIGISHA
Imana ntiyumva amasengesho y’abantu bayigomekaho (Yesaya 1:15). Ariko bashobora guhindura imyifatire yabo maze ‘bakanoza’ imishyikirano bafitanye na yo.—Yesaya 1:18.
Kugira ngo Imana isubize amasengesho yacu, tugomba gukora ibyo Bibiliya idusaba.—1 Yohana 5:14.
Ese Imana idutegeka uko tugomba kwifata mu gihe dusenga?
ICYO BAMWE BABIVUGAHO. Hari abatekereza ko bagomba gupfukama, abandi bakumva ko bagomba kubika umutwe, abandi bo bakumva ko bagomba gufatana mu biganza. Wowe se ubitekerezaho iki?
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Imana yumva amasengesho ya buri wese yaba ‘yicaye,’ ‘ahagaze,’ ‘yubamye’ cyangwa ‘apfukamye’ (1 Ibyo ku Ngoma 17:16; 2 Ibyo ku Ngoma 30:27; Ezira 10:1; Ibyakozwe 9:40). Ntishyiraho amategeko y’uko umuntu akwiriye kwifata.
IBINDI BIBILIYA YIGISHA
Imana yumva amasengesho y’abantu bicisha bugufi.—Zaburi 138:6.
Ushobora gusenga mu rurimi ushaka, cyangwa bucece.—2 Ibyo ku Ngoma 6:32, 33; Nehemiya 2:1-6.