“Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose”
“Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza . . . , mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.”—MAT 28:19, 20.
1, 2. Amagambo ya Yesu ari muri Matayo 24:14 atuma twibaza ibihe bibazo?
BABA abantu batwemera cyangwa abaturwanya cyane, bake gusa ni bo bahakana ko Abahamya ba Yehova ari bo bakora umurimo wo kubwiriza. Ushobora no kuba warahuye n’abantu uri mu murimo wo kubwiriza bakakubwira ko nubwo batemera imyizerere yacu, batwubahira umurimo dukora. Nk’uko tubizi, Yesu yari yaravuze ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwari kubwirizwa mu isi yose ituwe (Mat 24:14). Ariko se tubwirwa n’iki ko iyo dukora uwo murimo tuba dusohoza ubuhanuzi bwa Yesu? Ese iyo tuvuze ko ari twe dukora uwo murimo tuba twiyemeye?
2 Abantu bo mu madini menshi na bo bumva ko babwiriza Ivanjiri cyangwa ubutumwa bwiza. Icyakora, usanga bibanda ku gutanga ubuhamya, gutanga ibibwiriza mu rusengero, cyangwa ibiganiro banyuza mu itangazamakuru, haba kuri televiziyo cyangwa kuri interineti. Abandi bo usanga bibanda ku bikorwa by’ubugiraneza, cyangwa ubuvuzi n’uburezi. Ariko se ibyo bihuriye he n’umurimo wo kubwiriza Yesu yategetse abigishwa be?
3. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 28:19, 20 ni ibihe bintu bine abigishwa ba Yesu bagomba gukora?
Mat 28:19, 20). Kubera ko turi abigishwa ba Yesu, hari ibintu bine tugomba gukora. Tugomba guhindura abantu abigishwa, tukababatiza kandi tukabigisha. Ariko mbere na mbere tugomba ‘kugenda’ tugasanga abo bantu aho bari. Hari umuhanga mu bya Bibiliya wasobanuye iryo tegeko avuga ko “buri wese wizera asabwa ‘kugenda,’ byaba bimusaba kwambuka umuhanda cyangwa inyanja.”—Mat 10:7; Luka 10:3.
3 Ese abigishwa ba Yesu bari kwiyicarira bagategereza ko abantu babasanga? Oya rwose. Yesu amaze kuzuka yabwiye abigishwa be babarirwa mu magana ati “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza . . . , mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose” (4. Kuba “abarobyi b’abantu” bikubiyemo iki?
4 Ese Yesu yaba yaravugaga ko buri mwigishwa yari gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ku giti cye, cyangwa wari gukorwa kuri gahunda mu rwego rw’itsinda? Kubera ko umuntu umwe ku giti cye adashobora kujya “mu mahanga yose,” uwo murimo wari gukorwa n’abantu benshi bakorera kuri gahunda. Ibyo ni byo Yesu yavugaga igihe yabwiraga abigishwa be ko yari kubagira “abarobyi b’abantu.” (Soma muri Matayo 4:18-22.) Yesu ntiyashakaga kuvuga umurobyi umwe ufata indobani akayishyiraho icyambo maze akicara ahantu hamwe agategereza gufata ifi imwe. Ahubwo yavugaga abarobyi bakoresha inshundura, babaga rimwe na rimwe bagomba gukorera hamwe ari benshi.—Luka 5:1-11.
5. Ni ibihe bibazo bine tugomba gusubiza, kandi kuki?
5 Kugira ngo tumenye abasohoza ubuhanuzi bwa Yesu babwiriza ubutumwa bwiza muri iki gihe, tugomba gusubiza ibi bibazo bine:
-
Ni ubuhe butumwa tugomba kubwiriza?
-
Ni iki cyagombye gutuma dukora uwo murimo?
-
Ni ubuhe buryo twagombye gukoresha tubwiriza?
-
Umurimo wo kubwiriza wagombye gukorwa mu rugero rungana iki no mu gihe kingana iki?
Ibisubizo by’ibyo bibazo biri budufashe kumenya abakora uwo murimo urokora ubuzima, kandi bitume turushaho gukomera ku cyemezo twafashe cyo gukomeza kuwukora mu budahemuka.—1 Tim 4:16.
NI UBUHE BUTUMWA TUGOMBA KUBWIRIZA?
6. Tubwirwa n’iki ko Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bukwiriye?
6 Soma muri Luka 4:43. Yesu yabwirizaga “ubutumwa bwiza bw’ubwami,” kandi aba yiteze ko n’abigishwa be babigenza batyo. Ni ba nde babwiriza ubwo butumwa “mu mahanga yose”? Igisubizo kirigaragaza. Ni Abahamya ba Yehova bonyine. Hari n’abaturwanya babyemera. Urugero, hari umupadiri w’umumisiyonari wigeze kubwira Umuhamya ko yari yarabaye mu bihugu byinshi kandi ko yari yarabajije Abahamya bo muri buri gihugu ubutumwa babwiriza ubwo ari bwo. Bamushubije iki? Uwo mupadiri yaravuze ati “bose bari injiji cyane ku buryo batangaga igisubizo kimwe ngo ni ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami.’” Icyakora Abahamya si “injiji,” ahubwo bavuga rumwe kuko ari Abakristo b’ukuri (1 Kor 1:10). Ubwo butumwa batangaza ni na bwo buboneka mu Munara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova. Iyo gazeti iboneka mu ndimi 254 kandi buri nomero isohoka ari kopi zigera hafi kuri miriyoni 59, bigatuma iba ikinyamakuru gikwirakwizwa kurusha ibindi ku isi.
7. Tubwirwa n’iki ko abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo batabwiriza ubutumwa bagombye kuba babwiriza?
7 Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo, ntibatangaza Ubwami bw’Imana. N’iyo bavuze Ubwami, abenshi bavuga ko buba mu mutima w’Umukristo (Luka 17:21). Ntibafasha abantu gusobanukirwa ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi bwo mu ijuru, buyobowe na Yesu Kristo. Nta nubwo bababwira ko ari bwo muti w’ibibazo byose by’abantu, kandi ko vuba aha buzakura ibibi byose kuri iyi si (Ibyah 19:11-21). Ahubwo bahitamo kwibuka Yesu kuri Noheli na Pasika. Usanga nta cyo bazi ku birebana n’ibyo Yesu azakora igihe azaba ari Umutegetsi mushya w’isi. None se ko batazi ubutumwa bagombye kubwiriza, twagombye gutangazwa n’uko batazi n’impamvu bagombye kubwiriza?
NI IKI CYAGOMBYE GUTUMA DUKORA UMURIMO WO KUBWIRIZA?
8. Ni iyihe mpamvu idakwiriye yo gukora umurimo wo kubwiriza?
8 Ni iki cyagombye gutuma dukora umurimo wo kubwiriza? Ntitwagombye kuwukora tugamije gukusanya amafaranga no kubaka amazu y’akataraboneka. Yesu yabwiye abigishwa be ati “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Mat 10:8). Ntitugomba gucuruza Ijambo ry’Imana (2 Kor 2:17). Ababwiriza ubutumwa ntibagomba gushakira inyungu mu murimo bakora. (Soma mu Byakozwe 20:33-35.) Nubwo ayo mabwiriza asobanutse neza, amadini menshi arangajwe no gukusanya amafaranga cyangwa kubungabunga ubukungu bwayo. Aba agomba guhemba abayobozi bayo n’abandi bakozi benshi. Akenshi usanga abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo barirundanyirije ubutunzi bwinshi.—Ibyah 17:4, 5.
9. Abahamya ba Yehova bagaragaza bate ko babwiriza babitewe n’impamvu zikwiriye?
9 Abahamya ba Yehova babona bate ibyo kwaka amaturo? Umurimo wabo ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake (2 Kor 9:7). Nta maturo yakwa mu Mazu y’Ubwami yabo cyangwa mu makoraniro. Nyamara, mu mwaka ushize Abahamya ba Yehova bamaze amasaha miriyari 1,93 babwiriza ubutumwa bwiza, kandi buri kwezi bigishaga Bibiliya abantu basaga miriyoni icyenda ku buntu. Birashishikaje kumenya ko ibyo byose bakora batabihemberwa. Bishimira gukoresha amafaranga yabo muri uwo murimo. Hari umushakashatsi wavuze ibirebana n’umurimo w’Abahamya ba Yehova agira ati “intego yabo y’ibanze ni ukubwiriza no kwigisha. . . . Ntibagira abayobozi b’idini bakenera guhembwa, ibyo bikaba bituma badakoresha amafaranga menshi.” None se ni iyihe mpamvu ituma dukora uwo murimo? Muri make, tuwukora ku bushake kubera ko dukunda Yehova na bagenzi bacu. Uwo mutima w’ubwitange usohoza ubuhanuzi bwo muri Zaburi ya 110:3. (Hasome.)
NI UBUHE BURYO TWAGOMBYE GUKORESHA TUBWIRIZA?
10. Ni ubuhe buryo Yesu n’abigishwa be bakoreshaga babwiriza?
10 Ni ubuhe buryo Yesu n’abigishwa be bakoreshaga babwiriza ubutumwa bwiza? Basangaga abantu aho babaga bari hose, haba mu ruhame cyangwa mu ngo zabo. Bajyaga no ku nzu n’inzu gushakisha abakwiriye (Mat 10:11; Luka 8:1; Ibyak 5:42; 20:20). Ubwo buryo bwo kubwiriza kuri gahunda bwatumaga nta muntu n’umwe ucikanwa.
11, 12. Ku birebana no kubwiriza ubutumwa bwiza, Abahamya ba Yehova batandukaniye he n’amadini yiyita aya gikristo?
11 Ese amadini yiyita aya gikristo abwiriza ubutumwa bwiza nk’uko Yesu yabigenzaga?
Abayoboke b’amadini menshi bahariye umurimo wo kubwiriza abayobozi babihemberwa. Aho kugira ngo abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo babe “abarobyi b’abantu,” usanga ikibashishikaza cyane ari ukugumana “amafi” basanganywe. Ni iby’ukuri ko hari igihe abayobozi b’amadini banyuzamo bagashishikariza abayoboke babo kubwiriza. Urugero, mu ntangiriro z’umwaka wa 2001, Papa Yohani Pawulo wa II yanditse ibaruwa agira ati “maze imyaka myinshi nshishikariza abakirisitu kwamamaza Inkuru Nziza. Reka nongere mbivuge . . . Tugomba kwiminjiramo agafu, tukagira ishyaka rigurumana nk’irya Pawulo, wavuze ati ‘ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza.’” Papa yakomeje avuga ko iyo nshingano “itagomba guharirwa itsinda runaka ry’abantu ‘babitorewe,’ ahubwo ko ireba abagize Ubwoko bw’Imana bose.” Ariko se ni bangahe babyumviye?12 Bite se ku birebana n’Abahamya ba Yehova? Ni bo bonyine babwiriza ko Yesu yabaye Umwami kuva mu mwaka wa 1914. Nk’uko Yesu yabitegetse, bashyira imbere umurimo wo kubwiriza (Mar 13:10). Hari igitabo kivuga iby’amadini yo muri Amerika cyavuze ko “Abahamya ba Yehova babona ko umurimo wo kubwiriza ari wo ugomba kuza imbere y’ibindi byose.” Umwanditsi w’icyo gitabo yagarutse ku magambo yavuzwe n’Umuhamya, maze aravuga ati “iyo babonye abantu bashonje, bigunze cyangwa barwaye, bagerageza kubafasha, . . . ariko ntibibagirwa ko inshingano yabo y’ibanze ari ugutangariza abantu ko imperuka y’iyi si mbi yegereje kandi ko bakeneye agakiza.” Abahamya ba Yehova bakomeje gutangaza ubwo butumwa bakoresheje uburyo Yesu n’abigishwa be bakoreshaga.
UMURIMO WO KUBWIRIZA WAGOMBYE GUKORWA MU RUGERO RUNGANA IKI NO MU GIHE KINGANA IKI?
13. Umurimo wo kubwiriza ugomba gukorwa mu rugero rungana iki?
13 Yesu yagaragaje urugero umurimo wo kubwiriza ugomba gukorwamo avuga ko ubutumwa bwiza bwari kubwirizwa “mu isi yose ituwe” (Mat 24:14). Tugomba guhindura abigishwa “mu bantu bo mu mahanga yose” (Mat 28:19, 20). Ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa ku isi yose.
14, 15. Ni iki cyerekana ko Abahamya ba Yehova bashohoje ubuhanuzi bwa Yesu, bugaragaza ko umurimo wo kubwiriza wari gukorwa mu rugero rwagutse? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
14 Reka dusuzume ibintu byerekana ko Abahamya ba Yehova bashohoje ubuhanuzi bwa Yesu, bugaragaza ko umurimo wo kubwiriza wari gukorwa mu rugero rwagutse. Amadini atandukanye yo muri Amerika afite abayobozi bagera hafi ku 600.000, naho Abahamya ba Yehova baho bakaba bagera kuri 1.200.000. Ku isi hose, Kiliziya Gatolika y’i Roma ifite abapadiri barengaho gato 400.000. Noneho tekereza umubare w’Abahamya bakora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Ku isi hose hari Abahamya bagera kuri miriyoni umunani, bitangiye kubwiriza abantu bo mu bihugu 240. Bakora umurimo uhebuje rwose Zab 34:1; 51:15.
uhesha Yehova ikuzo.—15 Twebwe Abahamya ba Yehova twifuza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose mbere y’uko imperuka iza. Ni yo mpamvu dutandukanye n’abandi mu birebana no gusohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya no kubihindura mu ndimi nyinshi. Tumaze gutanga ibitabo, amagazeti, inkuru z’Ubwami n’impapuro zitumirira abantu kujya mu makoraniro no mu Rwibutso bibarirwa muri za miriyoni, kandi byose tukabitangira ubuntu. Dusohora ibitabo bitandukanye mu ndimi zisaga 700. Hasohotse Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’isi nshya zirenga miriyoni 200, mu ndimi zisaga 130. Mu mwaka ushize gusa, twasohoye imfashanyigisho za Bibiliya zigera hafi kuri miriyari 4,5. Ubutumwa buri ku rubuga rwacu buboneka mu ndimi zisaga 750. Ese hari irindi dini rikora umurimo nk’uwo?
16. Ni iki kitwemeza ko Abahamya ba Yehova bafite umwuka w’Imana?
16 Umurimo wo kubwiriza wari gukorwa mu gihe kingana iki? Yesu yavuze ko uyu murimo ukorerwa ku isi hose wari gukomeza kugeza mu minsi ya nyuma, ‘hanyuma imperuka ikabona kuza.’ Ese hari irindi dini ryakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza muri iyi minsi y’imperuka? Hari abantu duhura na bo mu murimo bashobora kuvuga bati “dufite umwuka wera, ariko mwe mukora umurimo.” Ariko kuba dukomeza gukora umurimo ubwabyo bigaragaza ko dufite umwuka w’Imana (Ibyak 1:8; 1 Pet 4:14). Hari amadini yagerageje gukora umurimo nk’uwo Abahamya ba Yehova bakora, ariko birabananira. Abandi bo bamara igihe gito mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa, ubundi bakisubirira mu buzima busanzwe. Hari n’abagerageza kubwiriza ku nzu n’inzu. Ariko se baba babwiriza iki? Igisubizo cy’icyo kibazo kigaragaza rwose ko badakora umurimo Yesu yatangije.
NI BA NDE MU BY’UKURI BABWIRIZA UBUTUMWA BWIZA MURI IKI GIHE?
17, 18. (a) Kuki twemeza tudashidikanya ko Abahamya ba Yehova ari bo babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami muri iki gihe? (b) Ni iki gituma dushobora gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza?
17 None se ubwo ni ba nde mu by’ukuri babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami muri iki gihe? Dushobora kwemeza tudashidikanya ko ari “Abahamya ba Yehova.” Kuki dushobora kubyemeza? Ni ukubera ko ari twe tubwiriza ubutumwa bukwiriye, ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nanone dukoresha uburyo bukwiriye, tukagenda tugasanga abantu aho bari. Dukora umurimo wo kubwiriza tubitewe n’impamvu zikwiriye. Tuwukora tubitewe n’urukundo si ugushaka amafaranga. Dukora uwo murimo mu rugero rwagutse cyane, kuko tubwiriza abantu bo mu mahanga yose n’indimi zose. Ikindi kandi, tuzakomeza gukora uwo murimo nta gucogora, uko umwaka ushira undi ugataha, kugeza igihe imperuka izazira.
18 Mu by’ukuri, dutangazwa n’ibyo abagize ubwoko bw’Imana bageraho muri ibi bihe bishishikaje turimo. Ariko se ni iki gituma dushobora kugera kuri ibyo byose? Intumwa Pawulo atanga igisubizo mu rwandiko yandikiye Abafilipi, agira ati “Imana ni yo ikorera muri mwe ihuje n’ibyo yishimira, kugira ngo ibatere kugira ubushake no gukora” (Fili 2:13). Twifuza ko Yehova yaduha imbaraga dukeneye kugira ngo dukomeze kubwiriza ubutumwa bwiza nk’uko Yesu Kristo yabitegetse.—2 Tim 4:5.