“Mushake Uwiteka n’imbaraga ze”
“Mushake Uwiteka n’imbaraga ze”
“Amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.”—2 NGOMA 16:9.
1. Imbaraga ni iki, kandi se, ni gute abantu bagiye bazikoresha?
IMBARAGA zishobora gusobanura ibintu byinshi, urugero nko kugira ububasha bwo gutegeka abandi, ubutware bwo kubayobora cyangwa kugira ingaruka ku byo bakora; kugira ubushobozi bwo gukora cyangwa bwo gutuma ikintu kigira icyo kigeraho; imbaraga zo mu buryo bw’umubiri (imirya); cyangwa kugira ingaruka nziza mu birebana n’ubwenge cyangwa umuco. Abantu bazwiho ibintu bibi mu bihereranye no gukoresha imbaraga. Umuhanga mu by’amateka witwa Lord Acton yerekeje ku bubasha bufitwe n’abanyapolitiki, agira ati “kugira ububasha usanga bishaka konona abantu kandi ububasha busesuye buronona mu buryo budasubirwaho.” Mu mateka yo muri iki gihe harimo ingero nyinshi zigaragaza ukuri rusange kw’amagambo yavuzwe na Lord Acton. Mu kinyejana cya 20, “umuntu [yagiye] agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” kuruta ikindi gihe cyose (Umubwiriza 8:9). Abategetsi bononekaye batwaza igitugu bakoresheje nabi ububasha bwabo mu buryo bukabije, kandi batsembyeho ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni. Imbaraga zidakumiriwe n’urukundo, ubwenge n’ubutabera ni ikintu gishobora guteza akaga.
2. Sobanura ukuntu indi mico y’Imana igira ingaruka ku buryo Yehova akoresha imbaraga ze.
2 Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bantu benshi, buri gihe Imana yo ikoresha imbaraga zayo igamije ibyiza. “Amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Yehova ntakoresha imbaraga ze mu buryo butagira rutangira. Umuco wo kwihangana utuma Imana yifata ikaba iretse kurimbura ababi, kugira ngo ibahe uburyo bwo kwihana. Urukundo ruyisunikira kuvushiriza izuba abantu b’ingeri zose—baba abakiranutsi n’abakiranirwa. Amaherezo, ubutabera buzayisunikira gukoresha imbaraga zayo zitagira imipaka kugira ngo itsembeho ufite ubutware bwo guteza urupfu, ari we Satani Diyabule.—Matayo 5:44, 45; Abaheburayo 2:14; 2 Petero 3:9.
3. Kuki kuba Imana ifite imbaraga zihambaye ari impamvu ituma tuyiringira?
3 Imbaraga ziteye ubwoba za Data wo mu ijuru ni impamvu ituma twiringira kandi tukizera ko amasezerano ye azasohozwa kandi ko azaturinda. Iyo umwana muto ari mu bantu atazi yumva afite umutekano mu gihe afashe ukuboko kwa se, bitewe n’uko aba azi ko se atareka ngo hagire ikintu icyo ari cyo cyose kimugirira nabi. Mu buryo nk’ubwo, Data wo mu ijuru, we “nyir’imbaraga zo gukiza,” azaturinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatugirira nabi mu buryo burambye nitugendana na we (Yesaya 63:1; Mika 6:8). Kandi kubera ko Yehova ari Umubyeyi mwiza, buri gihe asohoza amasezerano ye. Imbaraga ze zitagira umupaka zitwizeza ko ‘ijambo rye rizashobora gukora icyo yaritumye.’—Yesaya 55:11; Tito 1:2.
4, 5. (a) Mu gihe Umwami Asa yiringiraga Yehova byimazeyo, ingaruka yabaye iyihe? (b) Ni gute bishobora kugenda turamutse twishingikirije ku bantu ngo abe ari bo badukemurira ibibazo?
4 Kuki ari iby’ingenzi cyane ko twiyemeza tumaramaje kutazigera tunanirwa kubona ko Data wo mu ijuru azaturinda? Ni ukubera ko bishoboka ko twaheranwa n’imimerere maze tukibagirwa aho umutekano wacu nyakuri uturuka. Ibyo bigaragarira mu rugero rw’Umwami Asa, umuntu muri rusange wiringiraga Yehova. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Asa, umutwe w’ingabo zikomeye z’Abanyetiyopiya wari ugizwe n’abantu bagera kuri miriyoni bagabye igitero ku Buyuda. Mu gihe Asa yari amaze kubona ko abanzi be ari bo bari bakomeye mu rwego rwa gisirikare, yasenze agira ati “Uwiteka, nta mutabazi utari wowe, uvuna abanyantegenke ku bakome2 Ngoma 14:10, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) Yehova yahaye Asa ibyo yasabaga maze amuha kunesha mu buryo budasubirwaho.
ye; udutabare, Uwiteka Mana yacu; kuko ari wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu; ntiwemere ko waneshwa n’umuntu.” (5 Ariko kandi, mu gihe Asa yari amaze imyaka myinshi akorera Yehova ari uwizerwa, icyizere yari afitiye imbaraga Ze zirokora cyarahungabanye. Kugira ngo akumire igitero cya gisirikare cyari kigabwe n’ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, yahindukiriye Siriya ayishakiraho ubufasha (2 Ngoma 16:1-3). N’ubwo impongano yoherereje Benihadadi Umwami w’i Siriya yatumye akaga Isirayeli yashoboraga guteza u Buyuda kavanwaho, isezerano Asa yagiranye na Siriya ryagaragaje ko atari agifitiye Yehova icyizere. Umuhanuzi Hanani yamubajije mu buryo butaziguye ati “mbese Abanyetiyopiya n’Abalubimu ntibari ingabo nyinshi bikabije, bafite amagare n’abagendera ku mafarashi byinshi cyane? Ariko kuko wiringiye Uwiteka arabakugabiza (2 Ngoma 16:7, 8). Nyamara kandi, Asa yanze uko gucyahwa (2 Ngoma 16:9-12). Mu gihe tugezweho n’ingorane, ntituzigere twishingikiriza ku bantu ngo abe ari bo bazidukemurira. Ahubwo nimucyo tugaragaze ko Imana ari yo dufitiye icyizere, kubera ko kwiringira imbaraga z’abantu byanze bikunze bizatuma tumanjirwa.—Zaburi 146:3-5.
Shaka imbaraga zitangwa na Yehova
6. Kuki twagombye ‘gushaka Uwiteka n’imbaraga ze’?
6 Yehova ashobora guha abagaragu be imbaraga kandi ashobora kubarinda. Bibiliya itugira inama yo ‘gushaka Uwiteka n’imbaraga ze’ (Zaburi 105:4). Kubera iki? Ni ukubera ko nidukora ibintu tubifashijwemo n’imbaraga z’Imana, imbaraga zacu zizakoreshwa ku bw’inyungu z’abandi, aho kugira ngo zikoreshwe mu kubagirira nabi. Nta handi twabonera urugero ruhebuje rugaragaza ibyo bintu atari muri Yesu Kristo, wakoze ibitangaza byinshi abifashijwemo n’“imbaraga z’Umwami Imana” (Luka 5:17). Yesu yashoboraga kwitangira kuba umukire, akaba ikirangirire, ndetse wenda akaba n’umwami ukomeye ufite ububasha buhanitse (Luka 4:5-7). Aho kubigenza atyo, yakoresheje imbaraga yahawe n’Imana mu gutoza no kwigisha, mu gufasha no gukiza (Mariko 7:37; Yohana 7:46). Mbega urugero ruhebuje yadusigiye!
7. Ni uwuhe muco w’ingenzi twihingamo mu gihe dukora ibintu tubifashijwemo n’imbaraga z’Imana aho kubikora ku bw’imbaraga zacu bwite?
7 Byongeye kandi, mu gihe dukoze ibintu tubifashijwemo n’“imbaraga Imana itanga,” bizadufasha gukomeza kwicisha bugufi (1 Petero 4:11). Abantu bishakira kugira ububasha bariyemera. Urugero rubigaragaza ni urwa Esarihadoni Umwami w’i Siriya, wavuganye ubwirasi ati “ndakomeye, ni jye muntu ukomeye cyane kurusha abandi bose, ndi intwari, ndi igihangange, ndi igikonyozi.” Ibinyuranye n’ibyo, Yehova “yatoranije ibinyantege nke byo mu isi, ngo ikoze isoni ibikomeye.” Ku bw’ibyo, iyo Umukristo w’ukuri yirase, yirata Yehova, kuko aba azi ko ibyo yakoze aba atarabikoze ku bw’imbaraga ze bwite. ‘Kwicisha bugufi turi munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana,’ bizatuma dushyirwa hejuru mu buryo nyakuri.—1 Abakorinto 1:26-31; 1 Petero 5:6.
8. Ni iki mbere na mbere twagombye gukora kugira ngo tubone imbaraga za Yehova?
8 Ni gute tubona imbaraga z’Imana? Mbere na mbere, tugomba kuzisaba mu isengesho. Yesu yijeje abigishwa be ko Se yari guha umwuka wera abawusaba (Luka 11:10-13). Zirikana ukuntu wahaye abigishwa ba Kristo imbaraga ubwo bahitagamo kumvira Imana aho kumvira abayobozi ba kidini bari barabategetse kureka kubwiriza ibyerekeye Yesu. Mu gihe basengaga Yehova bamusaba ubufasha, isengesho ryabo ryari rivuye ku mutima ryarashubijwe, maze umwuka wera ubaha imbaraga zo gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bashize amanga.—Ibyakozwe 4:19, 20, 29-31, 33.
9. Vuga isoko ya kabiri y’imbaraga zo mu buryo bw’umwuka, kandi uvuge urugero rwo mu Byanditswe kugira ngo ugaragaze ukuntu igira ingaruka nziza.
9 Icya kabiri, dushobora kubonera imbaraga zo mu buryo bw’umwuka muri Bibiliya (Abaheburayo 4:12). Imbaraga z’ijambo ry’Imana zagaragaye mu gihe cy’Umwami Yosiya. N’ubwo uwo mwami w’i Buyuda yari yaravanye ibigirwamana by’abapagani muri icyo gihugu, kuba Amategeko ya Yehova yaravumbuwe mu rusengero mu buryo butunguranye, byamushishikarije kurushaho gukaza umurego mu gukora icyo gikorwa cyo kweza. * Mu gihe Yosiya ubwe yari amaze gusomera abantu ayo Mategeko, ishyanga ryose ryagiranye na Yehova isezerano, hanyuma hatangizwa gahunda ya kabiri kandi ikomeye kurushaho yo kurwanya ibikorwa byo gusenga ibigirwamana. Ingaruka nziza zaturutse ku ivugurura ryakozwe na Yosiya ni uko ‘iminsi yose akiriho bataretse gukurikira Uwiteka, Imana ya ba sekuruza.’—2 Ngoma 34:33.
10. Ni ubuhe buryo bwa gatatu bwo kubonera imbaraga kuri Yehova, kandi se kuki ari ubw’ingenzi?
10 Icya gatatu, tubonera imbaraga kuri Yehova binyuriye mu mishyikirano ya Gikristo. Pawulo yateye Abakristo inkunga yo kujya mu materaniro buri gihe, kugira ngo ‘baterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ kandi baterane inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Mu gihe Petero yabohorwaga mu nzu y’imbohe mu buryo bw’igitangaza, yifuzaga kuba ari kumwe n’abavandimwe be, bityo yahise yihutira kujya mu rugo rwa nyina wa Yohana Mariko, aho “abantu benshi bari bateraniye basenga” (Ibyakozwe 12:12). Birumvikana ko bose bashoboraga kwigumira mu ngo zabo bagasengerayo. Ariko kandi, bahisemo guteranira hamwe kugira ngo basenge kandi baterane inkunga muri icyo gihe cyari kigoye. Mu gihe Pawulo yari ari hafi kurangiza urugendo rurerure kandi rwari rurimo akaga yari yakoze ajya i Roma, yahuriye n’abavandimwe bamwe na bamwe ahitwa i Puteyoli, hanyuma aza kubonana n’abandi bari bakoze urugendo baje kumusanganira. Yabyifashemo ate? ‘Pawulo abonye [abo bavandimwe bavuzwe nyuma] ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda’ (Ibyakozwe 28:13-15). Yakomejwe no kuba yarongeye kubonana n’Abakristo bagenzi be. Natwe tubonera imbaraga mu kwifatanya n’Abakristo bagenzi bacu. Igihe cyose tugifite umudendezo kandi tukaba dushobora kwifatanya na bagenzi bacu, ntitugomba kugerageza kugenda twenyine mu nzira ifunganye igana mu buzima.—Imigani 18:1; Matayo 7:14.
11. Vuga imimerere imwe n’imwe aho “imbaraga zisumba byose” ziba zikenewe mu buryo bwihariye.
11 Binyuriye mu isengesho rya buri gihe, kwiga Ijambo ry’Imana no kwifatanya na bagenzi bacu duhuje ukwizera, dukomeza kugenda ‘dukomerera mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi’ (Abefeso 6:10). Nta gushidikanya ko twese dukeneye ‘gukomerera mu Mwami.’ Hari bamwe bafite indwara zabanegekaje, abandi bashengurwa no gusaza, cyangwa gutakaza incuti baba bamaranye igihe kirekire. (Zaburi 41:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Abandi na bo bihanganira kurwanywa n’uwo bashakanye utizera. Ababyeyi, cyane cyane abarera abana bari bonyine, bashobora kubona ko kwita ku nshingano zijyanirana n’akazi k’igihe cyose ari na ko bita ku bana babo ari inshingano inaniza. Abakristo bakiri bato bakeneye imbaraga zo guhangana n’amoshya y’urungano no kwanga kwishora mu biyobyabwenge no mu bwiyandarike. Nta muntu n’umwe wagombye kujijinganya gusaba Yehova “imbaraga zisumba byose” zo kumufasha guhangana n’ibyo bibazo by’ingorabahizi.—2 Abakorinto 4:7.
“Iha intege abarambiwe”
12. Ni gute Yehova adushyigikira mu gihe dukora umurimo wa Gikristo?
12 Byongeye kandi, Yehova aha abagaragu be imbaraga mu gihe basohoza umurimo wabo. Mu buhanuzi bwa Yesaya, dusoma ngo “ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga. . . . Abategereza Uwiteka, bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukisha amababa nk’ibisiga: baziruka, be kunanirwa, bazagenda be gucogora” (Yesaya 40:29-31). Intumwa Pawulo ubwayo yahawe imbaraga zo gusohoza umurimo wayo. Ibyo byatumye umurimo wayo ugira ingaruka nziza. Yandikiye Abakristo bari i Tesalonike agira ati ‘ubutumwa twahawe ntibwabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n’imbaraga n’umwuka wera’ (1 Abatesalonike 1:5). Umurimo yakoraga wo kubwiriza no kwi gisha wari ufite imbaraga zo gutuma ababaga bamuteze amatwi bagira ihinduka rikomeye mu mibereho yabo.
13. Ni iki cyatumye Yeremiya abona imbaraga zo kwihangana n’ubwo yarwanywaga?
13 Mu gihe duhuye n’abantu bafite umwuka wo kutitabira ibintu mu ifasi yacu—ifasi dushobora kuba tumaze imyaka myinshi tubwirizamo kenshi ariko abantu bakaba batitabira ubutumwa bwacu cyane—dushobora gucika intege. Yeremiya na we yumvise aciwe intege no kurwanywa, gukobwa no kuba yarahuraga n’abantu bagaragazaga ko batishimiye ubutumwa bwe. Yaribwiye ati ‘sinzavuga [Imana], haba no guterurira mu izina ryayo.’ Ariko rero ntiyashoboraga guceceka. Ubutumwa bwe bwari ‘bumeze nk’umurimo ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa ye’ (Yeremiya 20:9). Ni iki cyamusubijemo imbaraga nshya muri icyo gihe cy’ingorane nyinshi cyane? Yeremiya yagize ati “Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk’intwari iteye ubwoba” (Yeremiya 20:11). Kuba Yeremiya yari azi ko ubutumwa bwe bwari ubw’ingenzi cyane kandi akaba yari azi inshingano yari yarahawe n’Imana, byatumye yitabira inkunga yatewe na Yehova.
Imbaraga zo gukomeretsa n’imbaraga zo gukiza
14. (a) Ururimi ni igikoresho gifite imbaraga mu rugero rungana iki? (b) Tanga ingero zigaragaza ukuntu ururimi rushobora kwangiza.
14 Imbaraga dufite si ko zose zituruka ku Mana mu buryo butaziguye. Urugero, ururimi rufite imbaraga zo gukomeretsa no gukiza. Salomo atanga umuburo agira ati “ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza” (Imigani 18:21). Ingaruka z’ikiganiro kigufi Satani yagiranye na Eva zigaragaza ukuntu amagambo ashobora kwangiza mu buryo bukomeye cyane (Itangiriro 3:1-5; Yakobo 3:5). Natwe dushobora kwangiza byinshi dukoresheje ururimi. Amagambo asuzuguza avugwa ku birebana n’ibiro umukobwa ukiri muto afite ashobora gutuma atangira kujya yiyicisha inzara. Gupfa gusubiramo mu buryo budatekerejweho amagambo runaka asebanya, bishobora gusenya ubucuti bwari bumaze igihe kirekire. Ni koko, ururimi rugomba gutegekwa.
15. Ni gute dushobora gukoresha ururimi rwacu mu kubaka no mu gukiza?
15 Ariko kandi, ururimi rushobora kubaka kimwe n’uko rushobora gusenya. Umugani wo muri Bibiliya ugira uti “habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota; ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza” (Imigani 12:18). Abakristo b’abanyabwenge bakoresha imbaraga z’ururimi mu guhumuriza abihebye hamwe n’abapfushije. Amagambo agaragaza ko umuntu yishyize mu mwanya w’abandi ashobora gutera inkunga ingimbi n’abangavu bahatana kugira ngo baneshe amoshya y’urungano yangiza. Ururimi ruvuga ibintu rwabanje kubitekerezaho rushobora kwizeza abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru ko bagikenewe kandi ko bagikunzwe. Amagambo arangwa n’ubugwaneza ashobora gutuma umurwayi yirirwa neza. Ikirenze byose, dushobora gukoresha ururimi rwacu mu kugeza ubutumwa bw’Ubwami bufite imbaraga ku bantu bose babutega amatwi. Iyo dushyize umutima ku Ijambo ry’Imana tuba dufite ubushobozi bwo kuribwiriza. Bibiliya igira iti “abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera.”—Imigani 3:27.
Uburyo bukwiriye bwo gukoresha imbaraga
16, 17. Mu gihe abasaza, ababyeyi, abagabo hamwe n’abagore bakoresha ubutware bahawe n’Imana, ni gute bashobora kwigana Yehova?
16 N’ubwo Yehova ashobora byose, ategeka itorero abigiranye urukundo (1 Yohana 4:8). Mu kumwigana, abagenzuzi b’Abakristo bakoresha ubutware bwabo neza bita ku mukumbi w’Imana mu buryo bwuje urukundo—aho kubukoresha nabi. Ni iby’ukuri ko rimwe na rimwe abagenzuzi baba bagomba ‘guhana, gutesha, guhugura,’ ariko ibyo babikora ‘bafite kwihangana kose no kwigisha’ (2 Timoteyo 4:2). Bityo rero, buri gihe abasaza batekereza ku magambo intumwa Petero yandikiye abari bafite ubutware mu itorero, amagambo agira ati “muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe, mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze, nk’uko Imana ishaka; atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze; kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi.”—1 Petero 5:2, 3; 1 Abatesalonike 2:7, 8.
17 Ababyeyi n’abagabo na bo bafite ubutware bahawe na Yehova, kandi ubwo bubasha bwagombye gukoreshwa mu gufasha, kurera no gukundwakaza (Abefeso 5:22, 28-30; 6:4). Urugero rwatanzwe na Yesu rugaragaza ko ubutware bushobora gukoreshwa mu buryo bwuje urukundo kandi bugira ingaruka nziza. Iyo igihano gitanzwe mu buryo bushyize mu gaciro kandi nta kwivuguruza, abana ntibazinukwa (Abakolosayi 3:21). Iyo abagabo b’Abakristo bakoresheje ubutware bwabo mu buryo burangwa n’urukundo kandi abagore bakubaha mu buryo bwimbitse ubutware bw’abagabo babo aho kurengera imipaka bashyiriweho n’Imana bashaka gutegeka cyangwa bifuza ko ibyo bashaka ari byo bikorwa, ishyingiranwa rirakomera.—Abefeso 5:28, 33; 1 Petero 3:7.
18. (a) Ni gute twagombye kwigana urugero rwa Yehova mu birebana no gutegeka uburakari bwacu? (b) Ni iki abafite ubutware bagombye kugerageza gucengeza mu bo bashinzwe kwitaho?
18 Abafite ubutware mu muryango no mu itorero bagombye mu buryo bwihariye gutegeka uburakari bwabo, kubera ko uburakari butuma umuntu atinywa aho gukundwa. Umuhanuzi Nahumu yagize ati “Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi” (Nahumu 1:3; Abakolosayi 3:19). Gutegeka uburakari bwacu ni ikimenyetso kigaragaza ko dufite ubutwari, naho kwirekura tukabugaragaza ni ikimenyetso cy’uko dufite intege nke (Imigani 16:32). Haba mu muryango ndetse no mu itorero, intego ni iyo gucengeza urukundo—gukunda Yehova, gukunda bagenzi bacu no gukunda amahame akiranuka. Urukundo ni wo murunga ukomeye cyane w’ubumwe, kandi ni cyo kintu gikomeye kidusunikira gukora ibyo gukiranuka.—1 Abakorinto 13:8, 13; Abakolosayi 3:14.
19. Ni ikihe cyizere gihumuriza gitangwa na Yehova, kandi se, ni gute twagombye kucyitabira?
19 Kumenya Yehova ni ugusobanukirwa ibyerekeye imbaraga ze. Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yagize ati “se ntiwari wabimenya? Nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi, ntirambirwa, ntiruha” (Yesaya 40:28). Imbaraga za Yehova ntizishira. Nitumwishingikirizaho aho kwishingikiriza ku mbaraga zacu, ntazadutererana. Aduha icyizere agira ati “ntutinye, kuko ndi kumwe nawe; ntukihebe, kuko ndi Imana yawe; nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara; kandi nzajya nkuramiza ukuboko ku iburyo, ni ko gukiranuka kwanjye” (Yesaya 41:10). Ni gute twagombye kwitabira uko kuntu atwitaho mu buryo bwuje urukundo? Kimwe na Yesu, nimucyo buri gihe tujye dukoresha imbaraga izo ari zo zose duhabwa na Yehova mu gufasha abandi no mu kububaka. Nimucyo dutegeke ururimi rwacu ku buryo turukoresha mu gukiza aho kurukoresha mu kwangiza. Kandi turifuza ko buri gihe twazajya duhora turi maso mu buryo bw’umwuka, tugashikama mu kwizera, kandi tugakomerera mu mbaraga z’Umuremyi wacu Mukuru, ari we Yehova Imana.—1 Abakorinto 16:13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 9 Uko bigaragara, Abayahudi bavumbuye kopi y’umwimerere y’Amategeko ya Mose, yari yarabitswe mu rusengero mu binyejana byinshi mbere y’aho.
Mbese, ushobora gusobanura?
• Ni gute Yehova akoresha imbaraga ze?
• Ni mu buhe buryo dushobora kubona imbaraga za Yehova?
• Ni gute ububasha bw’ururimi bwagombye gukoreshwa?
• Ni gute ubutware butangwa n’Imana bushobora kuba umugisha?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Yesu yakoreshaga imbaraga za Yehova mu gufasha abandi
[Amafoto yo ku ipaji ya 17]
Iyo dushyize umutima ku Ijambo ry’Imana tuba dufite ubushobozi bwo kuribwiriza