Nkomeza koroshya ubuzima kugira ngo nkorere Yehova
Inkuru ivuga ibyabayeho mu mibereho
Nkomeza koroshya ubuzima kugira ngo nkorere Yehova
BYAVUZWE NA CLARA GERBER MOYER
Mfite imyaka 92 kandi nshobora kugenda bingoye cyane, ariko ndacyafite ubwenge bufungutse, butagira amazinda. Mbega ukuntu nshimira ku bwo kuba naragize igikundiro cyo gukorera Yehova kuva nkiri umwana! Kugira ubuzima bworoheje, budakanganye, byagize uruhare ruhambaye muri ubwo butunzi.
NAVUTSE ku itariki ya 18 Kanama 1907, mvukira mu karere ka Alliance, Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nkaba ndi imfura mu bana batanu. Igihe nari mfite imyaka umunani, umukozi w’igihe cyose w’Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, yaje ku ikaragiro ryo mu isambu yacu ari ku igare. Yahuye na mama, witwa Laura Gerber, bahurira ku muryango maze amubaza niba yari azi impamvu ububi bwemererwa kubaho. Buri gihe, Mama na we yajyaga yibaza ibyo bintu.
Mama amaze kubyumvikanaho na Papa, icyo gihe akaba yari mu nzu ibikwamo imyaka n’ibindi bikoresho byo mu isambu, yasabye imibumbe itandatu y’igitabo Etudes des Écritures. Yasomye ibyo bitabo abishishikariye cyane, kandi ukuri kwa Bibiliya yari arimo yiga kwamugeze ku mutima mu buryo bwimbitse. Yize Umubumbe wa 6, La nouvelle création, kandi yasobanukiwe neza ko ari ngombwa ko Abakristo babatizwa bibijwe. Kubera ko atari azi ukuntu yabona Abigishwa ba Bibiliya, yasabye Papa kumubatiza mu kagezi gato kanyuraga mu isambu yacu, n’ubwo hari mu kwezi kw’imbeho kwa Werurwe 1916.
Nyuma
y’aho gato, Mama yabonye itangazo ryamamaza mu kinyamakuru ryatangazaga disikuru yari kuzabera mu nzu yitwa Daughters of Veterans Hall mu karere ka Alliance. Iyo disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Umugambi w’Imana w’Igihe Kirekire.” Yahise abyitabira ako kanya, kubera ko Umubumbe wa 1 w’igitabo Etudes des Écritures wari ufite umutwe nk’uw’iyo disikuru. Baziritse imodoka ikururwa ku ifarashi, maze abagize umuryango wacu twese tujya mu materaniro yacu ya mbere turi muri iyo modoka ikuruwe n’ifarashi. Kuva icyo gihe, twajyaga tujya mu materaniro mu ngo z’abavandimwe ku Cyumweru no ku wa Gatatu nimugoroba. Nyuma y’aho gato, Mama yarongeye abatizwa n’uwari uhagarariye itorero rya Gikristo. Papa buri gihe wahoraga ahugiye mu mirimo yo mu isambu, amaherezo yaje gushishikarira icyigisho cya Bibiliya, maze abatizwa hashize imyaka mike nyuma y’aho.Duhura n’abayoboraga
Ku itariki ya 10 Kamena 1917, J. F. Rutherford, icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Society, yasuye Alliance kugira ngo atange disikuru ku ngingo yagiraga iti “Kuki Amahanga Arwana?” Nari mfite imyaka icyenda, kandi nateranye ndi kumwe n’ababyeyi banjye hamwe na basaza banjye babiri ari bo Willie na Charles. Hari abantu batari bake basaga ijana bari bateranye. Nyuma ya disikuru y’Umuvandimwe Rutherford, abenshi mu bari bateranye bagiye kwifotoreza hanze y’iyo nzu yitwa Columbia Theater, ari na ho disikuru ye yari yatangiwe. Mu cyumweru cyakurikiyeho, aho ngaho nyine, A. H. Macmillan yatanze disikuru ku ngingo yavugaga ngo “Ubwami bw’Imana Buzaza.” Kuba abo bavandimwe barasuye umujyi wacu muto cyari igikundiro.
Amakoraniro yo hambere atazibagirana
Ikoraniro rya mbere nagiyemo ni iryabaye mu mwaka wa 1918, rikabera ahitwa Atwater muri leta ya Ohio, ku birometero bike uturutse mu karere ka Alliance. Mama yabajije umuntu wari uhagarariye Sosayiti aho ngaho niba nari mukuru bihagije ku buryo nabatizwa. Numvaga mu buryo bukwiriye nari nariyeguriye Imana kugira ngo nkore ibyo ishaka, bityo nemerewe kubatizwa uwo munsi mu kagezi kari hafi y’umurima munini bahingagamo ibiti by’imbuto bita pome. Nahinduriye imyenda mu ihema abavandimwe bari bashinze kugira ngo ryambarirwemo, kandi nabatijwe nambaye ikanzu bararana ishaje, imeze nk’ikiringiti.
Muri Nzeri 1919, jye n’ababyeyi banjye twafashe gari ya moshi yatujyanye i Sandusky, muri leta ya Ohio, ku Kiyaga cyitwa Erie. Tugezeyo twafashe ubwato, maze mu gihe gito tuba tugeze i Cedar Point aho ikoraniro ryacu ritazibagirana ryari kubera. Mu gihe twasohokaga mu bwato, ku cyambu hari hari akameza bacururizagaho ibiribwa. Bampaye umugati urimo inyama, mu by’ukuri kuri jye ukaba wari ikintu cy’akataraboneka muri iyo minsi. Wari uryoshye cyane! Umubare w’abateranye muri iryo koraniro ry’iminsi umunani, wageze ku 7.000. Nta byuma birangurura amajwi byari bihari, bityo byabaye ngombwa ko ntega amatwi mbigiranye ubwitonzi cyane.
Muri iryo koraniro, hasohotse igazeti mugenzi w’Umunara w’Umurinzi, yari ifite umutwe uvuga ngo L’âge d’or (ubu ikaba yitwa Réveillez-vous!). Kugira ngo nterane iryo koraniro, nasibye icyumweru cya mbere ku ishuri, ariko ntibyari imfabusa rwose. I Cedar Point hari ahantu abantu basohokeraga mu biruhuko, kandi bari bafite abatetsi muri resitora batekeraga abari bari mu ikoraniro. Ariko kandi, kubera impamvu runaka, abo batetsi hamwe n’abagore batangaga ibiryo, bakoze imyigaragambyo yo guhagarika akazi, bityo abavandimwe b’Abakristo bari bafite ubumenyi mu bihereranye no guteka bahise batangira gukorana umwete kugira ngo batekere abari bari mu ikoraniro. Mu myaka myinshi ibarirwa muri za mirongo nyuma y’aho, abagize ubwoko bwa Yehova bagiye bitegurira ibyo kurya byabo mu makoraniro mato n’amanini.
Nanone kandi, twagize igikundiro cyo gusubira i Cedar Point muri Nzeri 1922 tugiye mu ikoraniro ry’iminsi icyenda, ryateranyemo abantu basaga 18.000. Aho ni ho Umuvandimwe Rutherford yadutereye inkunga agira ati “mutangaze, mutangaze, mutangaze, Umwami n’ubwami bwe.” Ariko kandi, umurimo wanjye bwite wari waratangiranye no gutanga inkuru z’ubwami na L’âge d’or mu myaka runaka mbere y’aho.
Mfatana uburemere umurimo
Mu ntangiriro z’umwaka wa 1918, nifatanyije mu gutanga inkuru y’ubwami yitwaga The Fall of Babylon (Kugwa kwa Babuloni) mu masambu twari duturanye. Kubera ko hari mu gihe cy’imbeho, twafataga ibuye ryitwa stéatite tukarishyushya mu ziko ricanwamo inkwi ryo mu rugo maze tukajyana iryo buye mu modoka ikururwa n’ifarashi kugira ngo turikoreshe mu gususurutsa ibirenge byacu. Twambaraga amakoti aremereye hamwe n’ingofero, kubera ko iyo modoka ikururwa n’ifarashi yari ifite igisenge gusa hamwe n’imyenda yo ku mpande ariko ntigire iziko ryo kuyishyushya. Ariko kandi, ibyo byari ibihe bishimishije.
Mu mwaka wa 1920, igitabo Le mystère accompli cyateguwe mu buryo budasanzwe kimeze nk’igazeti, kikaba cyaritwaga ZG. * Jye n’ababyeyi banjye twasubiye mu karere ka Alliance dufite icyo gitabo. Muri iyo minsi buri wese yajyaga mu murimo wo ku nzu n’inzu ari wenyine, bityo nazamutse njya ku ibaraza ryari ryicayeho abantu benshi mfite ubwoba. Mu gihe nari maze kuvuga icyangenzaga, umugore umwe yaravuze ati “yewe, atanze disikuru ngufi nziza,” maze yakira icyo gitabo. Uwo munsi natanze za ZGs 13, bikaba byari bibaye ubwa mbere ntanga ikiganiro kirekire mu buryo bufatiweho mu murimo wo ku nzu n’inzu.
Igihe nari ngeze mu mwaka wa cyenda, Mama yarwaye umusonga, amara igihe gisaga ukwezi yaraheze mu buriri. Murumuna wanjye witwaga Hazel, yari uruhinja, bityo navuye mu ishuri kugira ngo mfashe mu mirimo yo mu isambu no kwita ku bana. Icyakora, umuryango wacu wafatanaga uburemere ukuri kwa Bibiliya, kandi twajyaga mu materaniro yose y’itorero buri gihe.
Mu mwaka wa 1928, ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo, abari bateranye bose bahawe inkuru y’ubwami yari ifite umutwe uvuga ngo “Where Are the Nine?” (Ba Bandi Cyenda Bari He?). Yasobanuraga ibivugwa muri Luka 17:11-19, aho Bibiliya ivuga ko umwe gusa mu babembe icumi bahumanuwe ari we washimiye Yesu abigiranye ukwicisha bugufi ku bwo kuba yari yamukijije mu buryo bw’igitangaza. Ibyo byangeze ku mutima. Naribajije nti ‘ndi umuntu ushimira mu rugero rungana iki?’
Kubera ko icyo gihe mu rugo ibintu byagendaga neza, kandi nkaba nari mfite amagara mazima nta n’inshingano zinzitira, nafashe icyemezo cyo kuva mu rugo ngatangira gukora umurimo w’ubupayiniya, nk’uko umurimo w’igihe cyose witwa. Ababyeyi banjye banteye inkunga yo kubigenza ntyo. Bityo, jye na mugenzi wanjye Agnes Aleta twahawe ifasi, maze ku itariki ya 28 Kanama 1928 twurira gari ya moshi saa 3:00 za nijoro. Buri wese muri twe yari afite ivarisi imwe n’agafuka kamwe gusa ko gutwaramo ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya. Aho za gari ya moshi zihagarara, barumuna banjye n’ababyeyi banjye barimo barira, kandi natwe byari uko. Natekerezaga ko ntari kuzigera nongera kubabona, kubera ko twibwiraga ko Harimagedoni yari iri hafi. Bukeye bwaho mu gitondo, twageze mu ifasi yacu i Brooksville ho muri leta ya Kentucky.
Twakodesheje icyumba gito mu nzu y’amacumbi, maze tugura ibikombe birimo za sipageti, kandi nanone twikoreraga imigati. Buri munsi twagendaga tugana mu cyerekezo gitandukanye, buri wese agakora ukwe kandi tugaha ba nyir’urugo ibitabo bitanu bifunitse batanze impano y’idorari rimwe ry’irinyamerika n’ibice 98. Buhoro buhoro twabwirije muri uwo mujyi wose, duhura n’abantu benshi bari bashimishijwe cyane na Bibiliya.
Mu gihe kigeze hafi ku mezi atatu, twari twarasuye buri wese mu batuye umujyi wa Brooksville no mu nkengero zawo kimwe no mu mujyi wa Augusta. Bityo, twarimutse dukomereza umurimo mu mijyi ya Maysville, Paris na Richmond. Mu myaka itatu yakurikiyeho, twabwirije mu makomini menshi yo muri Kentucky aho amatorero yari atarashingwa. Akenshi twafashwaga n’incuti hamwe n’abagize umuryango bafataga imodoka baturutse muri Ohio bakaza kwifatanya natwe mu murimo mu gihe cy’icyumweru cyangwa kirenga.
Andi makoraniro atazibagirana
Ikoraniro ryabereye i Columbus, muri leta ya Ohio kuva ku itariki ya 24-30 Nyakanga 1931, ntirizibagirana rwose. Aho ni ho byatangarijwe ko twari tugiye kuzajya twitwa izina rishingiye kuri Bibiliya, ari ryo ry’Abahamya ba Yehova (Yesaya 43:12). Mbere y’aho, iyo abantu batubazaba idini ryacu twaravugaga tuti turi “Abigishwa Mpuzamahanga ba Bibiliya.” Ariko kandi, mu by’ukuri ibyo ntibyadutandukanyaga n’abandi neza cyane, kubera ko hari hari abandi bigishwa ba Bibiliya bo mu yandi matsinda anyuranye yo mu rwego rw’idini.
Mugenzi wanjye Agnes yari yarashatse, icyo gihe nkaba nari nsigaye jyenyine; bityo narishimye cyane ubwo batangazaga ko abashaka abo bakorana mu murimo w’ubupayiniya bagombaga kwitaba bakajya ahantu runaka. Aho ngaho nahahuriye na Bertha, Elsie Garty na Bessie Ensminger. Bari bafite imodoka ebyiri, kandi bari barimo bashakisha umupayiniya wa kane w’igitsina gore kugira ngo akorane na bo. Twavuye muri iryo koraniro tujyanye, n’ubwo mbere y’aho tutari twarigeze duhura.
Mu mpeshyi twakoze muri leta ya Pennsylvania hose. Hanyuma, mu gihe amezi y’imbeho yari yegereje, twasabye ko twakorera mu mafasi ashyuha kurushaho muri leta zo mu majyepfo za Karolina y’Amajyaruguru, Virijiniya na Maryland. Mu rugaryi twasubiye mu majyaruguru. Icyo gihe abapayiniya bakundaga kubigenza batyo. Mu mwaka wa 1934, John Booth na Rudolph Abbuhl, na bo bakaba barakundaga kubigenza batyo, bafashe Ralph Moyer na murumuna we Willard, babajyana i Hazard ho muri Kentucky.
Nari naragiye mpura na Ralph incuro nyinshi, kandi twarushijeho kumenyana neza mu ikoraniro rinini ryabereye i Washington, D.C., ku itariki ya 30 Gicurasi kugeza ku itariki ya 3 Kamena 1935. Jye na Ralph twari twicaranye ku ibaraza ubwo hatangwaga disikuru ivuga ibihereranye n’abagize “imbaga nyamwinshi,” cyangwa “[imbaga y’]abantu benshi” (Ibyahishuwe 7:9-14). Kugeza icyo gihe, twatekerezaga ko abagize imbaga nyamwinshi bari abagize itsinda ryo mu ijuru ritizerwa cyane nk’abagize 144.000 (Ibyahishuwe 14:1-3). Bityo sinifuzaga kuba umwe muri bo!
Igihe Umuvandimwe Rutherford yasobanuraga ko abagize imbaga nyamwinshi bari bagize itsinda ryo ku isi ry’abantu bizerwa bazarokoka Harimagedoni, benshi baratangaye. Hanyuma, yatumiriye abagize imbaga nyamwinshi bose guhaguruka. Jye sinigeze mpaguruka, ariko Ralph we yarahagurutse. Nyuma y’aho ibintu byagiye birushaho gusobanuka mu bwenge bwanjye, bityo umwaka wa 1935, ni wo mwaka wa nyuma nariye ku bigereranyo by’umugati na divayi ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Icyakora, Mama we yakomeje kuryaho kugeza igihe yapfiriye mu kwezi k’Ugushyingo 1957.
Mugenzi wanjye uhoraho
Jye na Ralph twakomeje kwandikirana. Nakoreraga mu mujyi wa Placid Lake, muri leta ya New York, na ho we yari mu leta ya Pennsylvania. Mu mwaka wa 1936 yubatse akazu gato kimukanwa yashoboraga kuzajya akurura akoresheje imodoka ye. Yakavanye i Pottstown, ho muri Pennsylvania, akageza i Newark ho muri leta ya New Jersey, aje mu ikoraniro ryari ryabereye aho ngaho mu kwezi k’Ukwakira kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 18. Nyuma ya porogaramu, benshi mu bapayiniya twagiye kureba inzu nshya yimukanwa ya Ralph. Jye na we twari turi imbere muri ako kazu kimukanwa duhagaze iruhande rw’agakarabiro gato kari kubakiwemo ubwo yambazaga ati “wakunze iyi nzu?”
Ubwo namwemereraga nzunguza umutwe, yarambajije ati “mbese, urashaka kuyituramo?”
Naramushubije nti “yego,” maze ahita ansoma mu buryo burangwa n’ubwuzu ku buryo ntazabyibagirwa. Hashize iminsi mike nyuma y’aho, twabonye icyemezo cy’ishyingiranwa. Ku itariki ya 19 Ukwakira, nyuma y’ikoraniro ku munsi wakurikiyeho, twagiye i Brooklyn maze dusura amazu y’icapiro rya Watch Tower Society. Hanyuma twasabye ifasi yo gukoreramo umurimo. Grant Suiter ni we wari ushinzwe ifasi, maze abaza uzayikoramo uwo ari we. Ralph yaravuze ati “tuzayikoramo, niba dushobora gushyingiranwa.”
Umuvandimwe Suiter yaramushubije ati “nimugaruka saa 11 za nimugoroba, dushobora kubitunganya.” Bityo, kuri uwo mugoroba twashyingiriwe mu rugo rw’Umuhamya i Brooklyn Heights. Twafashe amafunguro turi kumwe n’incuti muri resitora yo muri ako karere, hanyuma dufata imodoka itwara abagenzi tujya aho inzu yimukanwa ya Ralph yari iri i Newark, muri leta ya New Jersey.
Nyuma y’aho gato, twagiye mu mudugudu wa Heathsville, muri leta ya Virijiniya, aho twakoreye umurimo w’ubupayiniya ku ncuro ya mbere turi kumwe. Twakoze muri komine ya Northumberland County, hanyuma tuza kwimukira mu makomine ya Fulton na Franklin yo muri Pennsylvania. Mu mwaka wa 1939, Ralph yatumiriwe gukora umurimo wo kuba umugenzuzi wa zone, uwo ukaba ari umurimo twari kujya dukora dusura amatorero runaka tukagenda tuyazenguruka. Twasuye amatorero yo muri leta ya Tennessee. Mu mwaka wakurikiyeho, umuhungu wacu, Allen, yaravutse, maze mu mwaka wa 1941 umurimo wo kuba umugenzuzi wa zone urahagarara. Icyo gihe twoherejwe gukorera i Marion ho muri Virijiniya, turi abapayiniya ba bwite. Muri iyo minsi, ibyo byasabaga kumara amasaha 200 buri kwezi mu murimo.
Tugira ibyo duhindura
Mu mwaka wa 1943, nasanze ari ngombwa ko ndeka umurimo w’ubupayiniya bwa bwite. Gutura
mu kazu gato kimukanwa, kwita ku mwana muto, guteka, kumesa kugira ngo twese duhore twambaye imyenda isukuye, no kumara amasaha agera kuri 60 buri kwezi mu murimo, ni byo byonyine nashoboraga gukora. Ariko Ralph we yakomeje kuba umupayiniya wa bwite.Twarimutse dusubira mu karere ka Alliance muri Ohio mu mwaka wa 1945, tugurisha ya nzu yimukanwa twari twarabayemo mu gihe cy’imyaka icyenda, maze twimukira mu nzu yo mu isambu tubana n’ababyeyi banjye. Aho ngaho ku ibaraza ry’ahagana imbere, ni ho Rebekah, umukobwa wacu yavukiye. Ralph yashatse akazi k’igice cy’umunsi mu mujyi, maze akomeza kuba umupayiniya w’igihe cyose. Nakoraga mu isambu kandi ngakora ibyo nshoboye byose kugira ngo mufashe gukomeza umurimo w’ubupayiniya. N’ubwo umuryango wanjye waduhaye isambu n’inzu by’ubuntu, Ralph yarabyanze. Yifuzaga kutagira ibintu bimuzitira kugira ngo dushobore gukurikirana inyungu z’Ubwami mu buryo bwuzuye kurushaho.
Mu mwaka wa 1950, twongeye kujya i Pottstown, muri Pennsylvania, maze dukodesha inzu ku madolari y’Amanyamerika 25 ku kwezi. Mu gihe cy’imyaka 30 yakurikiyeho, amafaranga yo gukodesha yagiye azamuka agera ku madolari y’Amanyamerika 75 gusa. Twumvaga ko Yehova yari arimo adufasha koroshya ubuzima bwacu (Matayo 6:31-33). Ralph yakoraga akazi ko kogosha iminsi itatu mu cyumweru. Buri cyumweru twiganaga Bibiliya n’abana bacu uko ari babiri, tukajya mu materaniro y’itorero, kandi tukabwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu rwego rw’umuryango. Ralph yari umugenzuzi uhagarariye itorero ryo muri ako karere. Binyuriye mu gukomeza koroshya ubuzima, twashoboraga gukora byinshi mu murimo wa Yehova.
Mfusha mugenzi wanjye nakundaga
Ku itariki ya 17 Gicurasi 1981, twari twicaye mu Nzu y’Ubwami twumva disikuru y’abantu bose. Ralph yumvise asa n’urwaye, aragenda ajya ahagana inyuma mu Nzu y’Ubwami, maze aha uwakira abantu akandiko amenyesha ko yari agiye imuhira. Ibyo byari bidasanzwe rwose kuri Ralph, ku buryo nasabye umuntu guhita anjyana imuhira mu modoka ako kanya. Mu gihe cy’isaha imwe, Ralph yari amaze gupfa ahitanywe n’indwara yo mu bwonko yatewe n’uko udutsi tujyanayo amaraso twari twacitse mu buryo bukomeye. Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kirangiye muri icyo gitondo, itorero ryatangarijwe ko yari yapfuye.
Muri uko kwezi, Ralph yari amaze gukora amasaha asaga 50 mu murimo. Umwuga we w’igihe cyose mu murimo w’ubupayiniya wamaze imyaka isaga 46. Yari yarayoboreye ibyigisho bya Bibiliya abantu basaga ijana, amaherezo bakaba baraje kuba Abahamya ba Yehova babatijwe. Imigisha yo mu buryo bw’umwuka twabonye rwose yari ikwiranye n’ibintu ibyo ari byo byose twigomwe muri iyo myaka yose.
Ndashimira ku bw’igikundiro nagize
Mu myaka 18 ishize, naribanaga, nkajya mu materaniro, nkabwiriza abandi uko nshoboye kose, kandi nkiga Ijambo ry’Imana. Ubu mba mu nzu igenewe abantu bari mu kiruhuko cy’iza bukuru. Mfite udukoresho two mu nzu duke gusa, kandi nahisemo kudatunga televiziyo. Ariko kandi, ubuzima bwanjye buruzuye kandi burakungahaye mu buryo bw’umwuka. Ababyeyi banjye na basaza banjye babiri bakomeje kuba abizerwa kugeza igihe bapfiriye, kandi barumuna banjye babiri baracyakomeza kugendera mu nzira y’ukuri ari abizerwa.
Nishimira ko umuhungu wanjye Allen ari umusaza mu itorero rya Gikristo. Mu gihe cy’imyaka myinshi yagiye ashyira ibyuma birangurura amajwi mu Mazu y’Ubwami no mu Mazu y’Amakoraniro, kandi yagiye akora mu bihereranye no gutunganya ibyuma birangurura amajwi mu makoraniro aba mu mpeshyi. Umugore we ni umukozi w’Imana w’indahemuka, kandi abahungu babo babiri ni abasaza. Umukobwa wanjye Rebekah Karres amaze imyaka isaga 35 mu murimo w’igihe cyose, hakubiyemo n’imyaka ine yakoze ku biro bikuru byo mu rwego rw’isi yose by’Abahamya ba Yehova biri i Brooklyn. We n’umugabo we bamaze imyaka 25 bakora umurimo wo gusura amatorero mu duce tunyuranye two mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Yesu yavuze ko Ubwami bugereranywa n’ubutunzi buhishwe umuntu ashobora kubona (Matayo 13:44). Ndashimira ku bwo kuba umuryango wanjye warabonye ubwo butunzi mu myaka myinshi cyane ishize. Mbega ukuntu ari igikundiro gusubiza amaso inyuma nkibuka imyaka isaga 80 maze nkora umurimo urangwa no kwiyegurira Imana—nkaba nta cyo nicuza! Ndamutse nshoboye gusubiza ubuzima bwanjye inyuma, nakongera nkabaho nk’uko nabayeho bitewe n’uko mu by’ukuri, ‘imbabazi z’Imana ari izo gukundwa kuruta ubugingo.’—Zaburi 63:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 17 Igitabo Le mystère accompli cyari icya karindwi mu ruhererekane rw’imibumbe yitwaga Études des Écritures, imibumbe itandatu ya mbere ikaba yaranditswe na Charles Taze Russell. Igitabo Le mystère accompli cyasohotse nyuma y’urupfu rwa Russell.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Twumvise disikuru y’Umuvandimwe Rutherford mu mwaka wa 1917 mu karere ka Alliance ho muri leta ya Ohio
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ndi kumwe na Ralph imbere y’inzu yimukanwa yari yarubatse
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Ndi kumwe n’abana banjye babiri muri iki gihe