Ukwizera kwabo kwaragororewe
Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru
Ukwizera kwabo kwaragororewe
INTUMWA PAWULO yari umuntu wari ufite ukwizera gutangaje, kandi yateye bagenzi be bahuje ukwizera inkunga yo kwihingamo ukwizera na bo. Yagize ati “uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Inkuru zikurikira zituruka muri Mozambike, zigaragaza ukuntu Yehova agororera abantu bafite ukwizera gukomeye kandi agasubiza amasengesho avuganywe umwete.
• Mushiki wacu w’umupfakazi wo mu ntara yo mu majyaruguru ya Niassa yari ahangayikishijwe n’ukuntu we n’abana be batandatu bari kuzajya mu Ikoraniro ry’Intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana.” Yagurishaga ibicuruzwa ku isoko ryo mu karere k’iwabo, akaba ari ho honyine yakuraga udufaranga, ariko igihe itariki y’ikoraniro yari yegereje, yari afite amafaranga yo kwishyura amatike abagezayo gusa, we n’umuryango we, muri gari ya moshi ariko adafite azabagarura. Icyakora, yiyemeje kwiringira ibyo Yehova atanga, maze yikomereza imyiteguro ye yo kuzaba ari mu ikoraniro.
Yafashe gari ya moshi ari kumwe n’abana be batandatu. Mu gihe bari bakiri mu nzira, komvuwayeri wa gari ya moshi yaramusanze kugira ngo amuhe itike. Amaze kubona agakarita ke, yamubajije ubwoko bw’ako kapa yari yambaye. Uwo mushiki wacu yamubwiye ko kari akamuranga kagaragaza ko yari intumwa igiye mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova. Uwo mukomvuwayeri yaramubajije ati “iryo koraniro rizabera he?” Amaze kumenya ko iryo koraniro ryari kubera mu ntara yegeranye n’iyo ya Nampula, ku birometero bigera kuri 300 uvuye aho, mu buryo butari bwitezwe yamuciye kimwe cya kabiri gusa cy’igiciro gisanzwe ku itike! Hanyuma, kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’itike yari asigaranye, akimuhamo amatike yo kuzagaruka we n’umuryango we. Mbega ukuntu yishimiye kuba yariringiye Yehova!—Zaburi 121:1, 2.
• Umugore w’umunyedini cyane yamaze imyaka igera hafi kuri 25 asenga Imana ayisaba kumwereka uburyo buhuje n’ukuri bwo kuyisenga. Idini yasengeragamo ryafatanyaga imihango y’idini n’imigenzo gakondo, kandi yashidikanyaga kuri ubwo buryo bwo gusenga yibaza niba bwarashimishaga Imana.
Yagize ati “buri gihe nibukaga amagambo ya Yesu yanditswe muri Matayo 7:7 hagira hati ‘musabe, muzahabwa; mushake, muzabona; mukomange ku rugi, muzakingurirwa.’ Mu kuzirikana uwo murongo, nasengaga Imana buri gihe nyisaba ko yanyobora aho ukuri kuri. Umunsi umwe pasiteri wo mu rusengero rwacu yasabye abantu bose bacuruzaga ku isoko ryo mu karere k’iwacu kuzazana umubare runaka w’amafaranga hamwe na bimwe mu bicuruzwa byabo kugira ngo abihe umugisha. Ibyo bintu yari adusabye nabonaga bidahuje n’Ibyanditswe, bityo nta kintu nigeze nzana. Mu gihe pasiteri yabonaga ko nta ‘turo’ nazanye, yatangiye kuntukira imbere y’abagize idini bose. Uwo munsi nabonye ko ubwo atari bwo buryo Imana yifuza ko abantu bayisengamo, bityo mva muri iryo dini. Hagati aho, nakomeje gusenga nshyizeho umwete kugira ngo mbone ukuri.
“Amaherezo, naje kugira ubutwari maze nsanga mwene wacu, akaba ari umwe mu Bahamya ba Yehova. Yampaye inkuru y’Ubwami, maze ndangije kuyisoma mpita mbona ko Imana yari irimo isubiza amasengesho yanjye. Nyuma y’igihe runaka, mugenzi wanjye twabanaga, na we yatangiye kwishimira ukuri kwa Bibiliya, maze tuza kwandikisha ishyingiranwa ryacu mu buryo bwemewe n’amategeko. Icyakora, nyuma y’aho umugabo wanjye yararwaye cyane. Ariko kandi, kugeza igihe yapfiriye, yagiye antera inkunga yo kwihangana ngakomeza kugendera mu nzira y’ukuri kugira ngo tuzashobore kongera guhurira muri Paradizo.
“Igihe cyose mba nshimira Yehova ku bwo kuba yarashubije amasengesho yanjye kandi akaba yaranyeretse uburyo bukwiriye bwo kumusenga. Nanone kandi, amasengesho yanjye yarashubijwe mu buryo bw’uko abana banjye bose uko ari umunani babaye abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye.”