Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyiringiro bya gikristo bigezwa ku bantu bo muri Senegali

Ibyiringiro bya gikristo bigezwa ku bantu bo muri Senegali

Turi abantu bafite ukwizera

Ibyiringiro bya gikristo bigezwa ku bantu bo muri Senegali

KUVA mu bihe bya kera, amafi yari ibiribwa by’ibanze. Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi byinshi, abantu bagiye baroba mu nyanja, mu biyaga no mu migezi byo mu isi. Bamwe mu ntumwa za Yesu Kristo bari abarobyi bo mu Nyanja ya Galilaya. Ariko kandi, abo ngabo Yesu yabigishije ibihereranye n’uburobyi bw’ubundi bwoko. Ubwo bwari uburobyi bwo mu buryo bw’umwuka butari kuzanira inyungu abarobyi gusa, ahubwo bwari no kungura amafi!

Ku bihereranye n’ibyo, Yesu yabwiye umurobyi witwaga Petero ati “uhereye none uzajya uroba abantu” (Luka 5:10). Ubwo burobyi burimo burakorwa muri iki gihe mu bihugu bisaga 230, hakubiyemo na Senegali (Matayo 24:14). Aho ngaho, “abarobyi b’abantu” bo muri iki gihe bageza ku bandi ibyiringiro byabo bya Gikristo babigiranye ubutwari.—Matayo 4:19.

Senegali iherereye ku ihembe rya Afurika ryo mu burengerazuba. Ihera mu turere tw’ubutayu turimo umucanga duhana imbibi na Sahara mu majyaruguru, ikagera mu mashyamba y’inzitane yo mu karere ka Casamance mu majyepfo. Senegali ni igihugu gihuhwamo n’imiyaga ikakaye ituruka mu butayu, hamwe n’imiyaga ihehereye, ifutse ituruka mu nyanja ya Atalantika. Icyo gihugu gituwe n’abaturage basaga miriyoni icyenda. Abaturage bo muri Senegali bazwiho kuba ari abantu bafite umuco wo kwakira abashyitsi. Abenshi ntibavuga ko ari Abakristo. Benshi ni aborozi b’intama, mu gihe abandi bo usanga batunze inka, ingamiya n’ihene. Nanone kandi, hari abahinzi bahinga ubunyobwa, ipamba n’umuceri. Ni koko, hari n’abarobyi bazamura incundura zuzuye amafi yo mu Nyanja ya Atalantika no mu migezi minini myinshi itemba muri icyo gihugu. Uburobyi bugira uruhare rw’ingenzi mu bukungu bwa Senegali. Mu by’ukuri, ibiryo byo muri icyo gihugu bikundwa cyane, ni ibyitwa ceebu jën, bikaba ari ibiryo biryoha cyane bigizwe n’umuceri, amafi n’imboga.

“Abarobyi b’abantu”

Muri Senegali hari ababwiriza b’Ubwami bw’Imana 863 bakorana umwete. Umurimo w’uburobyi bwo mu buryo bw’umwuka watangiye muri icyo gihugu mu ntangiriro z’imyaka ya za 50. Ibiro by’ishami rya Watch Tower Society byuguruwe mu murwa mukuru i Dakar, mu mwaka wa 1965. “Abarobyi” b’abamisiyonari batangiye kuhagera baturutse mu bihugu byinshi bya kure. Ibikorwa byo ‘kuroba’ byaratangiye, maze umurimo wo kugeza ibyiringiro bya Gikristo ku bantu bo muri Senegali ukomeza kujya mbere mu buryo buhamye. Amaherezo, hari amazu mashya y’ishami yubatswe ahitwa Almadies, ku nkengero z’umujyi wa Dakar, maze yegurirwa Yehova muri Kamena 1999. Mbega ukuntu cyari igihe cyo kwishima!

Ikibazo cy’ingorabahizi gihereranye no kwemera ukuri

Abantu bakuriye mu mimerere myinshi inyuranye barimo baragerwaho buri gihe, kandi hari bamwe bitabiriye neza ubutumwa bw’ibyiringiro biboneka mu Ijambo ry’Imana. N’ubwo hari benshi badafite ubumenyi ku byerekeye Bibiliya, bishimira kumenya ko amasezerano Yehova Imana yasezeranyije abahanuzi bizerwa ba kera agiye gusohora vuba aha.

Akenshi usanga bisaba ubutwari kugira ngo umuntu ashikame ku mahame ya Gikristo, cyane cyane iyo bigira ingaruka ku migenzo n’imico y’imiryango. Urugero, gutunga abagore benshi ni ibintu byogeye cyane muri Senegali. Reka dufate urugero rw’umugabo wari ufite abagore babiri igihe yatangiraga kwiga Bibiliya. Mbese, yari kugira ubutwari bwo kwemera ukuri kwa Gikristo, maze agakora ibihuje n’itegeko rishingiye ku Byanditswe risaba ko agomba kuba umugabo w’umugore umwe gusa (1 Timoteyo 3:2)? Kandi se, yari kugumana n’umugore wo mu busore bwe, ni ukuvuga umugore we mukuru? Ibyo ni byo yakoze, none ubu ni umusaza ukorana umwete muri rimwe mu matorero manini yo mu karere ka Dakar. Umugore we mukuru na we yemeye ukuri hamwe n’abana be bose uko ari 12, ni ukuvuga 10 yabyaranye n’umugore mukuru na 2 yabyaranye n’uwahoze ari mugore we muto.

Indi nzitizi ibuza abantu kwemera ibyiringiro bya Gikristo, ishobora kuba iyo kutamenya gusoma no kwandika. Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko umuntu utazi gusoma no kwandika adashobora kwemera ukuri kandi ngo agushyire mu bikorwa? Oya rwose. Reka dufate urugero rw’uwitwa Marie, akaba ari umubyeyi w’umunyamwete ufite abana umunani bakiri bato. Yahise abona akamaro ko gusuzuma umurongo wa Bibiliya buri munsi ari kumwe n’abana be mbere y’uko bajya ku ishuri ngo na we ajye mu mirimo ye. Ariko se, ni gute yari kubigeraho, kandi atarashoboraga gusoma? Buri munsi mu gitondo cya kare, yafataga agatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi maze agahagarara mu muhanda urimo umucanga imbere y’inzu ye. Mu gihe abantu babaga bahita, yababazaga niba barashoboraga gusoma. Iyo yabonaga umuntu washoboraga gusoma, yamuherezaga ako gatabo maze akamusaba amwinginga ati “sinzi gusoma, none se wansomera aha ngaha uyu munsi?” Yategaga amatwi ibyo babaga barimo bamusomera abigiranye ubwitonzi. Hanyuma, yashimiraga uwo mugenzi maze agahita yinjira mu nzu ye kugira ngo agirane n’abana be ikiganiro gishishikaje gishingiye kuri uwo murongo mbere y’uko bajya ku ishuri!

Abantu b’ingeri zose barabyitabira

Muri Senegali, ushobora gusanga abantu bicaye ku mihanda bagurisha amafi, imboga cyangwa imbuto ku isoko, cyangwa biyicariye munsi y’igiti kinini cya baobab banywa ikinyobwa cyitwa ataya, kikaba kimeze nk’icyayi gisharira gikozwe mu bibabi bitarahuguta. Hari abavandimwe babiri biyemeje kuzajya bageza ubutumwa bwiza ku bantu bose bahuye na bo, baganiriye n’umugabo wamugaye wari urimo asabiriza ku muhanda. Mu gihe bari bamaze kumusuhuza, baramubwiye bati “abantu benshi bajya baguha amafaranga, ariko ntibajya bahagarara ngo bakuvugishe. Twe tuzanywe hano no kukubwira ibihereranye n’ikintu cy’ingenzi cyane cyerekeranye n’imibereho yawe yo mu gihe kizaza.” Uwo mugabo wasabirizaga yaguye mu kantu. Abo bavandimwe bakomeje bagira bati “twifuzaga kugira ikibazo tukubaza. ‘Utekereza ko ari iyihe impamvu ituma mu isi hari imibabaro myinshi?’ ” Uwo mugabo usabiriza yashubije agira ati “ni ko Imana ibishaka.”

Abo bavandimwe bamufashije gutekereza bifashishije Ibyanditswe kandi bamusobanurira Ibyahishuwe 21:4. Uwo mugabo wasabirizaga yakozwe ku mutima mu buryo bwimbitse n’ubwo butumwa bw’ibyiringiro hamwe no kuba hari umuntu wari umwitayeho bihagije ku buryo yahagarara kugira ngo amubwire ibihereranye na Bibiliya. Amarira yatangiye kumubunga mu maso. Aho kugira ngo abasabe amafaranga, yinginze abo bavandimwe ngo bijyanire ibiceri byose yari afite mu kebo yashyiragamo amafaranga yasabye! Yakomeje kubinginga cyane ku buryo ibyo byatumye abantu bose banyuraga aho bibaza ibyabaye. Abo bavandimwe bashoboye kumwemeza ko yagumana amafaranga ye, ariko bibagoye cyane. Amaherezo yaremeye ariko abasaba ashimitse ko bazongera kumusura.

Kaminuza nini y’i Dakar na yo irimo irongera umubare w’amafi afatwa mu rushundura rwo mu buryo bw’umwuka. Muri iyo kaminuza, umunyeshuri wigaga iby’ubuvuzi witwa Jean-Louis yatangiye kwiga Bibiliya. Yemeye ukuri mu buryo bwihuse, yegurira Yehova ubuzima bwe, maze arabatizwa. Icyifuzo cye cyari icyo gukorera Imana akora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, ariko nanone yakundaga inyigisho ze z’iby’ubuvuzi. Kubera ko yari afitanye amasezerano n’igihugu cye, yagombaga kurangiza amashuri ye. Icyakora, yatangiye gukora ubupayiniya bw’ubufasha muri icyo gihe. Nyuma gato y’aho aboneye impamyabumenyi ye akaba umuganga wo mu rwego rwo hejuru, yatumiriwe gukora mu muryango mugari wa Beteli muri Afurika, aba umuganga w’uwo muryango. Undi musore wabwiririjwe muri Kaminuza y’i Dakar, ubu na we akorana n’umuryango wa Beteli wo mu gihugu cye.

Uburobyi bwo mu buryo bw’umwuka muri Senegali, butanga ingororano rwose. Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya by’Abahamya ba Yehova birishimirwa cyane, kandi ubu birimo birasohorwa mu rurimi rwo muri ako karere rwa Wolof. Kumva ubutumwa bwiza mu rurimi rwabo kavukire, byateye abantu benshi bafite imitima itaryarya inkunga yo kubwitabira babigiranye umutima ushima. Bitewe n’umugisha Yehova atanga, nta gushidikanya ko andi mafi menshi y’ikigereranyo azafatwa, mu gihe “abarobyi b’abantu” bakorana umwete bo muri Senegali bakomeza kugeza kuri bagenzi babo ibyiringiro bya Gikristo ari abizerwa kandi babigiranye ubutwari.

[Ikarita/​Ifoto yo ku ipaji ya 31]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

SENEGALI

[Ifoto]

Ibyiringiro bya Gikristo bigezwa ku bantu bo muri Senegali

[Aho ifoto yavuye]

Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.