Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, ijambo “Umukristo” ririmo riratakaza ibisobanuro byaryo?

Mbese, ijambo “Umukristo” ririmo riratakaza ibisobanuro byaryo?

Mbese, ijambo “Umukristo” ririmo riratakaza ibisobanuro byaryo?

KUBA Umukristo bisobanura iki? Ni gute wasubiza? Hari abantu babajijwe icyo kibazo bapfuye gutoranywa mu bihugu bitandukanye nta kintu cyihariye gikurikijwe, none dore bimwe mu bisubizo byabo byatoranyijwe:

“Gukurikiza Yesu no kumwigana.”

“Kuba umuntu mwiza kandi ugafatanya n’abandi.”

“Kwemera ko Kristo ari Umwami n’Umukiza.”

“Kujya mu Misa, kuvuga Ishapure no guhazwa.”

“Sintekereza ko umuntu agomba kujya mu kiliziya kugira ngo akunde abe Umukristo.”

Ndetse n’inkoranyamagambo na zo zitanga urutonde rw’ibisobanuro byinshi bituma umuntu asigara mu rujijo. Mu by’ukuri, hari igitabo gitanga ibisobanuro icumi ku ijambo “Umukristo,” ibisobanuro bihera ku “kwizera Yesu Kristo cyangwa kuba mu idini rye” bikageza ku “muntu wiyubashye cyangwa wemewe.” Ntibitangaje rero kuba hari benshi bagira ingorane zo gusobanura icyo kuba Umukristo bisobanura.

Imyifatire yo kwishakira ubwigenge

Muri iki gihe, mu bantu biyita Abakristo—ndetse no mu basangiye idini—ushobora gusanga bafite ibitekerezo binyuranye cyane ku bibazo bimwe na bimwe, urugero nko kuba Bibiliya yarahumetswe n’Imana, inyigisho y’ubwihindurize, kwivanga muri politiki kwa kiliziya no kugeza ku bandi ibihereranye no kwizera k’umuntu. Ibibazo birebana n’umuco ku ngingo zimwe na zimwe, urugero nko gukuramo inda, kuryamana kw’abahuje ibitsina hamwe n’abagabo n’abagore babana nk’abashakanye batarashyingiranywe, akenshi usanga bigibwaho impaka zikaze. Imyifatire tutashidikanyaho ibitera, ni iyo kwishakira ubwigenge.

Urugero, ikinyamakuru cyitwa Christian Century cyavuze ko hari inama imwe y’Abaporotesitanti iherutse gukoresha amatora yo gufata icyemezo cyo gushyigikira uburenganzira itorero rifite bwo “gutora umugabo wendana n’abandi ku mugaragaro akaba umukuru mu nteko yaryo iyobora.” Abahanga mu bya tewolojiya bamwe na bamwe bo ndetse batanze igitekerezo cy’uko kwizera Yesu atari byo kamara kugira ngo umuntu abone agakiza. Inkuru yo mu kinyamakuru cyitwa The New York Times ivuga ko batekereza ko abayoboke b’idini rya Kiyahudi, Abisilamu hamwe n’abandi “bashobora kuba mu bazinjira mu ijuru [nk’uko n’Abakristo bashobora kuzaryinjiramo].”

Gerageza kwiyumvisha niba bishoboka, umuntu wayobotse amatwara ya Marx arimo yamamaza amatwara y’ubukapitalisiti, cyangwa umuyoboke wa demokarasi arimo ateza imbere ibyo gutegekesha igitugu, cyangwa umuntu uharanira kurengera ibidukikije arimo ashyigikira ibyo gutsemba amashyamba. Ushobora kuvuga uti “uwo muntu ntashobora mu by’ukuri kuba ari umuyoboke w’amatwara ya Marx cyangwa umuyoboke wa demokarasi, cyangwa ngo abe aharanira kurengera ibidukikije,” kandi waba uvugishije ukuri. Ariko kandi, iyo usuzumye ibitekerezo binyuranye abantu bo muri iki gihe biyita Abakristo bafite, ugenda ubona imyizerere ihabanye cyane rwose kandi akenshi ivuguruza ibyo Uwashinze Ubukristo, ari we Yesu Kristo, yigishije. Ni iki ibyo bitekerezo binyuranye cyane bigaragaza ku birebana n’Ubukristo bwabo?—1 Abakorinto 1:10.

Ibikorwa byo guhindura inyigisho za Gikristo kugira ngo zihuze n’imyifatire y’abantu bo mu gihe runaka bifite amateka maremare nk’uko turi buze kubibona. Ni ibihe byiyumvo Imana na Yesu Kristo bagira ku bihereranye n’iryo hinduka? Mbese, amadini yigisha inyigisho zidashingiye kuri Kristo ashobora kwiyita aya Gikristo mu buryo bukwiriye? Ibyo bibazo biri busuzumwe mu gice gikurikira.