Nafashijwe kwikuramo ibyo kugira amasonisoni
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Nafashijwe kwikuramo ibyo kugira amasonisoni
BYAVUZWE NA RUTH L. ULRICH
Nananiwe kwihangana maze nkigera mu muryango w’inzu y’umukuru w’idini ntangira kurira. Yari amaze gushinja Charles T. Russell wabaye perezida wa mbere wa Watch Tower Bible and Tract Society ibirego byinshi by’ibinyoma. Reka mbasobanurire ukuntu jye wari umukobwa ukiri muto najyaga gusura abantu.
NAVUTSE mu mwaka wa 1910, mvukira mu muryango witaga ku bintu by’idini cyane wari utuye mu isambu yari iri i Nebraska ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umuryango wacu wasomeraga Bibiliya hamwe buri gitondo na nimugoroba tumaze kurya. Papa yayoboraga Ishuri ryo ku Cyumweru mu idini ry’Abametodisite mu mujyi muto wa Winside, ku birometero bigera kuri bitandatu uturutse ku isambu yacu. Twari dufite imodoka ikururwa n’ifarashi ifite imyenda ikinze mu madirishya, ku buryo uko ikirere cyabaga kimeze kose twashoboraga kujya mu rusengero ku Cyumweru mu gitondo.
Igihe nari mfite imyaka igera ku munani, musaza wanjye wari ukiri uruhinja yarwaye imbasa araremba cyane maze Mama amujyana mu bitaro byo muri leta ya Iowa kumuvurizayo. N’ubwo yamwitayeho uko bishoboka kose, uwo musaza wanjye yapfiriyeyo. Ariko kandi, hagati aho igihe Mama yari akiri i Iowa, yahuye n’Umwigishwa wa Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Baganiriye incuro nyinshi, ndetse Mama yajyaga ajyana n’uwo mugore muri amwe mu materaniro y’Abigishwa ba Bibiliya.
Igihe Mama yagarukaga mu rugo, yazanye imibumbe myinshi y’igitabo Études des Écritures, yanditswe na Watch Tower Society. Nyuma y’igihe gito yemeraga adashidikanya ko Abigishwa ba Bibiliya bigishaga ukuri, kandi ko inyigisho z’ukudapfa k’ubugingo bw’umuntu n’iyo kubabazwa iteka kw’abantu babi zitari iz’ukuri.—Itangiriro 2:7; Umubwiriza 9:5, 10; Ezekiyeli 18:4.
Icyakora, Papa we yararakaye cyane kandi yarwanyaga Mama mu mihati yashyiragaho kugira ngo ajye mu materaniro y’Abigishwa ba Bibiliya. Yakomeje kujya atujyana mu rusengero jye na musaza wanjye mukuru, Clarence. Ariko kandi, mu gihe Papa yabaga atari imuhira, Mama yatwigishaga Bibiliya. Ibyo byatumye twebwe abana tubona uburyo bwiza bwo kugereranya inyigisho z’Abigishwa ba Bibiliya n’izo mu idini ryacu.
Jye na Clarence, buri gihe twajyaga mu Ishuri ryo ku Cyumweru mu rusengero, kandi musaza wanjye yabazaga umwarimukazi ibibazo atashoboraga gusubiza. Mu gihe twabaga tugeze imuhira, twabibwiraga mama, bigatuma tugirana ibiganiro birebire kuri izo ngingo. Amaherezo navuye muri iryo dini, maze ntangira kujya njyana na Mama mu materaniro y’Abigishwa ba Bibiliya, kandi bidateye kabiri na Clarence abigenza atyo.
Mpangana n’ibyo kugira amasonisoni
Muri Nzeri 1922, jye na Mama twagiye mu ikoraniro ritazibagirana ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabereye i Cedar Point, ho muri leta ya Ohio. Ndacyareba wa mwenda munini wari wanditsweho amagambo agaragara neza mu gihe Joseph F. Rutherford, icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Society, yateraga inkunga abantu basaga 18.000 bari bateranye akoresheje amagambo yari yanditswe kuri uwo mwenda: amagambo yagiraga ati “mutangaze Umwami n’Ubwami.” Ibyo byangeze ku mutima mu buryo bwimbitse kandi numvise ko kubwira abandi ibihereranye n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana byihutirwaga.—Matayo 6:9, 10; 24:14.
Mu makoraniro yabaye guhera mu mwaka wa 1922 kugeza mu mwaka 1928, hari uruhererekane rw’ibyemezo byagiye bifatwa, kandi ubutumwa bwari bukubiyemo bwashyizwe mu nkuru z’Ubwami zigera kuri miriyoni zibarirwa muri za mirongo Abigishwa ba Bibiliya bagiye baha abantu bo hirya no hino ku isi. Nari nanutse cyane kandi ndi muremure cyane—abantu bakaba baranyitaga greyhound, ni ukuvuga imbwa ndende izi kwiruka cyane—kandi najyaga ku nzu n’inzu nihuta ntanga ubwo butumwa bucapwe. Mu by’ukuri nishimiraga uwo murimo. Icyakora, kuganira n’abantu mu ngo zabo, jye ubwanjye nkabwira abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana, byo byari ibindi bindi.
Yewe, nagiraga amasonisoni cyane ku buryo ndetse numvaga mfite ubwoba mu gihe Mama yabaga yatumiye abantu benshi bo muri bene wacu buri mwaka. Nazimiriraga mu cyumba cyanjye nkigumirayo. Igihe kimwe, Mama yashakaga gufotora abagize umuryango bose uko bakabaye, maze arampamagara ngo nsohoke. Kubera ko ntashakaga kwifatanya na bo, naratatse cyane igihe yankurubanaga ankura mu cyumba cyanjye.
Ariko kandi, amaherezo naje gushyira mu isakoshi yanjye ibitabo bimwe na bimwe by’imfashanyigisho za Bibiliya niyemeza kubitanga. Ubundi nakomezaga kuvuga ngo “sinashobora kubikora,” ariko mu kandi kanya naribwiye nti “ngomba kubikora.” Amaherezo nagiye kubwiriza. Hanyuma, nashimishijwe cyane n’uko nagize ubutwari bwo kugenda. Icyanteraga ibyishimo kurusha ibindi byose si ugukora uwo murimo ubwabyo, ahubwo ni ukunyurwa naterwaga no kuba narabaga nawukoze. Muri icyo gihe ni bwo nahuye na wa mukuru w’idini navuze ngitangira, nkagenda ndira. Uko igihe cyagendaga gihita, mbifashijwemo na Yehova, nashoboye kuganira n’abantu mu ngo zabo, kandi ibyishimo byanjye byariyongereye. Hanyuma, mu mwaka wa 1925, nagaragaje ko niyeguriye Yehova mbatizwa mu mazi.
Ntangira gukora umurimo w’igihe cyose
Igihe nari mfite imyaka 18, naguze imodoka nkoresheje amafaranga mukuru wa mama yampaye, maze ntangira gukora ubupayiniya, nk’uko umurimo w’igihe cyose witwa. Hashize imyaka ibiri nyuma y’aho, ni ukuvuga mu mwaka wa 1930, jye n’undi mupayiniya mugenzi wanjye twemeye guhabwa ifasi yo kubwirizamo. Icyo gihe Clarence na we yari yaratangiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Hashize igihe gito nyuma y’aho, yemeye itumirwa ryamusabaga kujya gukora kuri Beteli, ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova byo mu rwego rw’isi yose biri i Brooklyn, New York.
Muri icyo gihe, ababyeyi bacu baratandukanye, bityo jye na Mama twubatse inzu ikururwa n’imodoka maze dutangira gukorera hamwe umurimo w’ubupayiniya. Icyo cyari igihe ibibazo byatewe no Kugwa Gukomeye k’Ubukungu byageraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Gukomeza gukora umurimo w’ubupayiniya byabaye ikibazo cy’ingorabahizi, ariko twari twariyemeje kutazawureka. Twatangaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bakaduha inkoko, amagi, imboga hamwe n’ibindi bintu bimwe na bimwe, urugero nka za batiri zishaje na za aluminiyumu babaga batagikoresha. Izo batiri zishaje na za aluminiyumu zabaga zitagikoreshwa twarazigurishaga tukabona amafaranga yo kugura lisansi y’imodoka no gukemura ibindi bibazo. Nanone kandi, jyewe ubwanjye nize gushyira amavuta mu modoka no gukora vidanji kugira ngo tugabanye umubare w’amafaranga twakoreshaga. Twiboneye ukuntu Yehova asohoza isezerano rye ryo kuducira akanzu kugira ngo adufashe kurenga inzitizi.—Matayo 6:33.
Njya mu mafasi nakoreyemo umurimo w’ubumisiyonari
Mu mwaka wa 1946, natumiriwe kujya mu ishuri rya karindwi ry’Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower ryari riri hafi ya South Lansing, ho muri New York. Kugeza icyo gihe, jye na Mama twari twarakoranye umurimo w’ubupayiniya mu gihe cy’imyaka isaga 15, nyamara ntiyigeze ashaka kumbangamira muri ubwo buryo nari mbonye bwo guhabwa imyitozo mu murimo w’ubumisiyonari. Bityo yanteye inkunga yo kwemera icyo gikundiro cyo kwiga mu Ishuri rya Galeedi. Tumaze guhabwa impamyabumenyi, jye na Martha Hess w’i Peoria ho muri leta ya Illinois twagiye gukorera hamwe. Twembi hamwe n’abandi babiri twoherejwe i Cleveland ho muri Ohio, tumarayo umwaka umwe dutegereje koherezwa mu mahanga.
Iyo nshingano twayibonye mu mwaka wa 1947. Jye na Martha twoherejwe muri Hawayi. Kubera ko kwimukira muri ibyo birwa byari byoroshye, Mama yaraje atura hafi yacu mu mujyi wa Honolulu. Ubuzima bwe bwari burimo bukendera, bityo nafashije Mama ari na ko nita ku bikorwa byanjye by’ubumisiyonari. Nashoboye kumwitaho kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 1956 afite imyaka 77, aguye muri Hawayi. Igihe twageraga muri Hawayi, hari hari Abahamya bagera ku 130, ariko igihe Mama yapfaga, hari hamaze kuba abasaga igihumbi, kandi abamisiyonari ntibari bagikenewe.
Hanyuma, jye na Martha twabonye ibaruwa ya Watch Tower Society yatwoherezaga gukorera umurimo mu Buyapani. Icyari kiduhangayikishije mbere na mbere ni ukumenya niba twari gushobora kwiga ururimi rw’Ikiyapani n’imyaka twari dufite. Icyo gihe nari mfite imyaka 48, naho Martha namurushaga imyaka ine gusa. Ariko kandi, icyo kibazo twagishyize mu maboko ya Yehova, maze twemera kugenda.
Ikoraniro mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 1958 ryabereye i Yankee Stadium na Polo Grounds ho muri New York City rikimara kurangira, twafashe ubwato
tujya i Tokyo. Twakubiswe n’umuhengeri igihe twarimo twegera icyambu cya Yokohama, aho twahuriye na Don na Mabel Haslett, Lloyd na Melba Barry, hamwe n’abandi bamisiyonari. Icyo gihe mu Buyapani hari hari Abahamya 1.124 gusa.Twahise dutangira kwiga ururimi rw’Ikiyapani no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Twakoreshaga inyuguti z’icyongereza tukandika ibiganiro twari gukoresha mu rurimi rw’Ikiyapani, tukaza kubisoma. Mu kudusubiza, ba nyir’inzu baravugaga bati “Yoroshii desu” cyangwa “Kekko desu,” byasobanurwaga ngo “ni byiza.” Ariko si ko buri gihe twamenyaga niba nyir’inzu yashimishijwe cyangwa atashimishijwe, kubera ko ayo magambo nanone akoreshwa umuntu yanga ikintu. Ibisobanuro biterwa n’uko ijwi rikoreshejwe cyangwa isura umuntu agaragaje mu maso. Byafashe igihe kugira ngo tumenye kubisobanukirwa.
Ibintu nagiye mbona byatumye umutima wanjye ususuruka
Mu gihe nari nkirwana n’ururimi, umunsi umwe nasuye amacumbi y’abakozi b’Isosiyete ya Mitsubishi, maze mpura n’umukobwa w’imyaka 20. Yagize amajyambere ashimishije mu bumenyi bwa Bibiliya maze mu mwaka wa 1966 arabatizwa. Hashize umwaka umwe nyuma y’aho yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya, maze nyuma y’aho gato aba umupayiniya wa bwite. Kuva icyo gihe yakomeje kuba umupayiniya. Kubona ukuntu yakoresheje igihe cye n’imbaraga ze mu murimo w’igihe cyose uhereye mu bukumi bwe, buri gihe byagiye bimbera isoko y’inkunga.
Gukomera ku kuri kwa Bibiliya ni ikibazo cy’ingorabahizi kirushaho kuba insobe mu buryo bwihariye ku bantu baba mu miryango itari iya Gikristo. Nyamara kandi, hari abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bashoboye guhangana n’icyo kibazo, hakubiyemo n’abantu benshi niganye na bo Bibiliya. Bashenye ibicaniro bihenze byo mu idini ry’Ababuda hamwe n’utugege tubaho ibicaniro by’Abashinto usanga mu muco karande w’Abayapani biboneka muri buri rugo. Kubera ko rimwe na rimwe bene ibyo bikorwa Ibyakozwe 19:18-20.
abantu bo mu muryango babyumva nabi bakabona ko ari ugusuzugura abakurambere bapfuye, abashya bibasaba kugira ubutwari kugira ngo babikore. Ibikorwa byabo birangwa n’ubutwari bituma umuntu yibuka iby’Abakristo ba mbere bikuyeho ibintu byari bifitanye isano n’ugusenga kw’ikinyoma.—Ndibuka umwigishwa wa Bibiliya umwe, akaba yari umugore wirirwaga mu rugo wateganyaga kwimukana n’umuryango we bakava mu mujyi wa Tokyo. Yashakaga kwimukira mu nzu nshya itari irimo ibintu bifitanye isano no gusenga kwa gipagani. Bityo, yabwiye umugabo ibyo yifuzaga gukora, kandi uwo mugabo we yafatanyije na we abikunze. Yambwiye uko byagenze yishimye ariko aza kwibuka ko mu bintu yari yapakiye hari harimo urwabya runini, ruhenda rubajwe mu ibuye ry’urugarika, akaba yari yararuguze bitewe n’uko bavugaga ko ngo rutuma mu muryango haba ibyishimo. Kubera ko yakekaga ko urwo rwabya rwari rufitanye isano n’ugusenga kw’ikinyoma, yafashe inyundo ararujanjagura arangije ararujugunya.
Kubona ukuntu uwo mugore hamwe n’abandi bagiye bikuraho ibintu bihenze bifitanye isano n’ugusenga kw’ikinyoma babigiranye umutima ukunze kandi bagatangirana ubutwari imibereho irangwa no gukorera Yehova, ni byo bintu byagiye binshimisha cyane kandi bikantera kunyurwa kurusha ibindi byose nagiye mbona. Buri gihe nshimira Yehova ku bwo kuba narashoboye kumara imyaka isaga 40 nishimira umurimo w’ubimisiyonari mu Buyapani.
“Ibitangaza” byo muri iki gihe
Iyo nshubije amaso inyuma ngatekereza ku myaka isaga 70 maze mu murimo w’igihe cyose, ntagazwa n’ibintu bigaragara nk’aho ari ibitangaza byo muri iki gihe. Nkiri muto mfite ingorane yo kugira amasonisoni, sinigeze na rimwe ntekereza ko nari gushobora kumara ubuzima bwanjye bwose mfata iya mbere mu kubwira abantu ibyerekeranye n’Ubwami, abenshi muri bo baba batanashaka kumva ibyabwo. Nyamara, sinashoboye kubikora gusa, ahubwo niboneye n’abandi babarirwa mu magana, niba batabarirwa mu bihumbi, na bo babigenza batyo. Kandi ibyo babikoze mu buryo bugira ingaruka nziza cyane, ku buryo Abahamya bake basagaga igihumbi igihe nageraga mu Buyapani mu mwaka wa 1958 biyongereye ubu bakaba basaga 222.000!
Igihe jye na Martha twageraga mu Buyapani bwa mbere, twoherejwe kuba mu biro by’ishami by’i Tokyo. Mu mwaka wa 1963, inzu nshya y’ishami yari igizwe n’amagorofa atandatu yubatswe muri icyo kibanza, kandi kuva icyo gihe ni ho twabaye. Mu kwezi k’Ugushyingo 1963 twari turi mu bantu 163 bari bahari mu gihe hatangwaga disikuru yo kwegurira Yehova iyo nzu, yatanzwe n’umugenzuzi w’ishami ryacu ari we Lloyd Barry. Icyo gihe mu Buyapani twari tumaze kuba Abahamya 3.000.
Kubona ukuntu umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wagiye waguka mu buryo buhambaye, umubare w’ababwiriza ukagera ku 14.000 bisaga mu mwaka wa 1972 ubwo ibiro bishya by’ishami byaguwe mu mujyi wa Numazu byuzuraga, byari ibintu bishimishije. Ariko mu mwaka wa 1982, mu Buyapani hari hamaze kuba ababwiriza b’Ubwami basaga 68.000, maze amazu y’ishami yagutse kurushaho yubakwa mu mujyi wa Ebina, ku birometero 80 uturutse i Tokyo.
Hagati aho, amazu yahoze ari ibiro by’ishami i Tokyo rwagati yaravuguruwe. Nyuma y’igihe runaka yaje kuba icumbi ry’abamisiyonari basaga 20 bakoreye umurimo mu buyapani mu gihe cy’imyaka igera kuri 40 cyangwa 50, cyangwa se irenga, hakubiyeno nanjye na mugenzi wanjye tumaranye igihe, ari we Martha Hess. Nanone kandi, hari umuganga n’umugore we w’umuforomokazi baba mu icumbi ryacu. Batwitaho, bakamenya ubuzima bwacu mu buryo bwuje urukundo. Vuba aha, hari undi muforomokazi wiyongereye kuri abo ngabo, kandi hari bashiki bacu b’Abakristokazi baza gufasha abaforomokazi ku manywa. Abantu babiri mu bagize umuryango wo kuri Beteli y’i Ebina bajya ibihe byo kuza kudutekera no gusukura inzu yacu. Koko rero, Yehova yatubereye mwiza.—Zaburi 34:9, 11, umurongo wa 8 n’uwa 10 muri Biblia Yera.
Ikintu cy’ingenzi cyane kitazibagirana mu mibereho yanjye y’ubumisiyonari cyabaye mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, hashize imyaka 36 nyuma y’aho inzu benshi mu bamisiyonari tumaze igihe ubu dutuyemo yeguriwe Yehova. Ku itariki ya 13 Ugushyingo 1999, nari umwe mu bantu 4.486, hakubiyemo n’Abahamya bamaze igihe kirekire babarirwa mu magana baturutse mu bihugu 37, bari bateranye kuri porogaramu yo kwegurira Yehova amazu yaguwe y’ibiro by’ishami rya Watch Tower Bible and Tract Society byo mu Buyapani biri i Ebina. Ubu hari abantu 650 bagize umuryango wo kuri iryo shami.
Mu myaka igera hafi kuri 80 ishize uhereye igihe natangiriye kujya ku nzu n’inzu mfite amasonisoni ntanga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya, Yehova yagiye ambera ubufasha bunkomeza. Yamfashije kwikuramo ibyo kugira amasonisoni. Nemera ntashidikanya ko Yehova ashobora gufasha uwo ari we wese umwiringira, ndetse n’abantu bagira amasonisoni mu buryo bukabije nkanjye. Kandi se mbega imibereho irangwa no kunyurwa naboneye mu kubwira abanyamahanga ibihereranye n’Imana yacu Yehova!
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Ndi kumwe na Mama na Clarence, wari wadusuye avuye kuri Beteli
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Abize mu ishuri ryacu twigira mu busitani mu Ishuri rya Galeedi ryari hafi ya South Lansing, ho muri New York
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ibumoso: jyewe, Martha Hess na mama turi muri Hawayi
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Iburyo: Ababa mu icumbi ryacu ry’abamisiyonari i Tokyo
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Ahagana hepfo: Ndi kumwe na mugenzi wanjye tumaranye igihe kirekire, Martha Hess
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Amazu yaguwe y’ibiro by’ishami ryacu ari i Ebina yeguriwe Yehova mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize