Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Reka “ibyiringiro” byawe “byo kuzabona agakiza” bihore ari bizima!

Reka “ibyiringiro” byawe “byo kuzabona agakiza” bihore ari bizima!

Reka “ibyiringiro” byawe “byo kuzabona agakiza” bihore ari bizima!

‘Mwambare ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk’ingofero.’​—1 ABATESALONIKE 5:8.

1. Ni gute “ibyiringiro byo kuzabona agakiza” bifasha umuntu kwihangana?

IBYIRINGIRO byo kuzarokorwa bishobora gufasha umuntu kutadohoka, ndetse n’iyo yaba ari mu mimerere igoranye cyane. Umuntu warokotse mu nkuge imenetse akaba ari ku gihare kireremba hejuru y’amazi, ashobora kwihangana mu gihe kirekire kurushaho mu gihe yaba azi ko ari hafi gutabarwa. Mu buryo nk’ubwo, kwiringira “agakiza k’Uwiteka” byakomeje abagabo n’abagore bafite ukwizera mu bihe by’akaga mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, kandi ibyo byiringiro ntibyigeze bituma bamanjirwa. (Kuva 14:13; Zaburi 3:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; Abaroma 5:5; 9:33.) Intumwa Pawulo yagereranyije “ibyiringiro byo kuzabona agakiza” n’ “ingofero,” ikaba ari kimwe mu bigize intwaro zo mu buryo bw’umwuka z’Umukristo (1 Abatesalonike 5:8; Abefeso 6:17). Ni koko, kuba dufite icyizere cy’uko Imana izaturokora birinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza, bikadufasha gukomeza kuba bazima mu bwenge n’ubwo twagira amakuba, tukarwanywa kandi tugahura n’ibishuko.

2. Ni mu buryo ki “ibyiringiro byo kuzabona agakiza” ari cyo kintu cy’ibanze mu gusenga k’ukuri?

2 Igitabo cyitwa The International Standard Bible Encyclopedia kigira kiti “ibyiringiro bihereranye n’igihe kizaza si byo byarangaga abapagani” bari bakikije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere (Abefeso 2:12; 1 Abatesalonike 4:13). Ariko kandi, “ibyiringiro byo kuzabona agakiza” ni cyo kintu cy’ibanze kigize ugusenga k’ukuri. Mu buhe buryo? Mbere na mbere, agakiza k’abagaragu ba Yehova gafitanye isano n’izina rye bwite. Asafu, umwanditsi wa Zaburi, yasenze agira ati “Mana y’agakiza kacu, udutabare, ku bw’icyubahiro cy’izina ryawe: udukize” (Zaburi 79:9; Ezekiyeli 20:9). Byongeye kandi, kwiringira imigisha yasezeranyijwe na Yehova ni iby’ingenzi kugira ngo umuntu agirane na we imishyikirano myiza. Pawulo yabivuze muri aya magambo ngo “utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Ikindi kandi, Pawulo yasobanuye ko impamvu y’ingenzi yatumye Yesu aza ku isi, kwari ukugira ngo abantu bihana babone agakiza. Yagize ati “iri jambo ni iryo kwizerwa, rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha” (1 Timoteyo 1:15). Kandi intumwa Petero yerekeje ku gakiza ivuga ko ‘ari ko ngororano yo kwizera kwacu’ (1 Petero 1:9). Uko bigaragara, birakwiriye kugira ibyiringiro byo kuzabona agakiza. Ariko se mu by’ukuri, agakiza ni iki? Kandi se, ni iki gisabwa kugira ngo umuntu azakabone?

Agakiza ni iki?

3. Abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya kera babonye agakiza bwoko ki?

3 Mu Byanditswe bya Giheburayo, ubusanzwe ijambo “agakiza” risobanura igikorwa cyo gutabara cyangwa gucungura umuntu akavanwa mu nzara z’abamukandamiza cyangwa agasimbuka urupfu yari agiye gupfa ahohotewe kandi akenyutse. Urugero, Dawidi yise Yehova “umukiza,” maze agira ati “ni Imana igitare cyanjye, . . . ni ubuhungiro bwanjye. Ni umukiza wanjye unkiza urugomo. Ndambaza Uwiteka, ukwiriye gushimwa. Ni ko nzakizwa abanzi banjye” (2 Samweli 22:2-4). Dawidi yari azi ko Yehova yumva mu gihe abagaragu be bizerwa bamutakambiye bamusaba ubufasha.—Zaburi 31:23, 24, umurongo wa 22 n’uwa 23 muri Biblia Yera; 145:19.

4. Ni ibihe byiringiro by’igihe kizaza abagaragu ba Yehova babayeho mbere y’Ubukristo bari bafite?

4 Abagaragu ba Yehova babayeho mbere y’Ubukristo na bo bari bafite ibyiringiro byo kuzabaho mu gihe kizaza (Yobu 14:13-15; Yesaya 25:8; Daniyeli 12:13). Mu by’ukuri, amenshi mu masezerano yo gutabarwa aboneka mu Byanditswe bya Giheburayo yari ubuhanuzi buhereranye n’agakiza gakomeye kurushaho—agakiza kayobora ku buzima bw’iteka (Yesaya 49:6, 8; Ibyakozwe 13:47; 2 Abakorinto 6:2). Mu gihe cya Yesu, Abayahudi benshi bari bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka, ariko kandi, banze kwemera ko Yesu ari we rufunguzo rwo kuzasohoza ibyo byiringiro byabo. Yesu yabwiye abayobozi ba kidini bo mu gihe cye ati “murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho; kandi ari byo bimpamya.”—Yohana 5:39.

5. Mu by’ukuri, kubona agakiza bisobanura iki?

5 Binyuriye kuri Yesu, Imana yahishuye mu buryo bwuzuye icyo agakiza gasobanura. Gakubiyemo kubohorwa tukavanwa mu bubasha bw’icyaha, mu bubata bw’idini ry’ikinyoma, mu isi iri mu maboko ya Satani, mu bubata bwo gutinya abantu, ndetse no mu bubata bwo gutinya urupfu (Yohana 17:16; Abaroma 8:2; Abakolosayi 1:13; Ibyahishuwe 18:2, 4). Amaherezo ariko, ku bagaragu b’Imana bizerwa bo, kubona agakiza gaturuka ku Mana ntibikubiyemo gucungurwa bakavanwa mu nzara z’ababakandamiza no kuvanirwaho amakuba gusa, ahubwo hanakubiyemo kugira uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40; 17:3). Yesu yigishije ko ku bagize ‘umukumbi muto,’ kubona agakiza bikubiyemo kuzazurirwa ubuzima bwo mu ijuru kugira ngo bazafatanye na Kristo mu butegetsi bw’Ubwami (Luka 12:32). Ku bandi bantu basigaye, kubona agakiza bisobanura ko bazongera kugira ubuzima butunganye no kuzongera kugirana n’Imana imishyikirano Adamu na Eva bari bafitanye na yo muri Edeni mbere y’uko bacumura (Ibyakozwe 3:21; Abefeso 1:10). Ubuzima bw’iteka muri iyo mimerere ya paradizo ni wo wari umugambi wa mbere Imana yari ifitiye abantu (Itangiriro 1:28; Mariko 10:30). None se, ni gute iyo mimerere ishobora kongera kugarurwa?

Urufatiro rwo kuzabona agakiza—Ni incungu

6, 7. Ni uruhe ruhare Yesu afite mu birebana n’agakiza kacu?

6 Umuntu ashobora kuzabona agakiza k’iteka binyuriye gusa ku gitambo cy’incungu cya Kristo. Kubera iki? Bibiliya isobanura ko igihe Adamu yakoraga icyaha, ‘yigurishije’ kugira ngo ‘ategekwe’ n’icyaha we hamwe n’abari kuzamukomokaho bose natwe turimo—bityo biba ngombwa ko hakenerwa incungu kugira ngo abantu bazagire ibyiringiro bihamye (Abaroma 5:14, 15; 7:14). Kuba Imana yari guha abantu bose incungu byashushanywaga n’ibitambo by’amatungo byatangwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose (Abaheburayo 10:1-10; 1 Yohana 2:2). Yesu ni we watanze igitambo cyasohoje icyo ibyo bitambo byashushanyaga mu buryo bw’ubuhanuzi. Mbere yo kuvuka kwa Yesu, marayika wa Yehova yatangaje amagambo agira ati ‘azakiza abantu be ibyaha byabo.’—Matayo 1:21; Abaheburayo 2:10.

7 Yesu yavutse mu buryo bw’igitangaza abyawe n’isugi Mariya, kandi kubera ko yari Umwana w’Imana, ntiyarazwe urupfu rwakomotse kuri Adamu. Ibyo, hamwe no kuba yarabaye uwizerwa mu buryo butunganye mu mibereho ye, byatumye ubuzima bwe bugira agaciro kari gakenewe kugira ngo abantu bacungurwe bavanwe mu cyaha no mu rupfu (Yohana 8:36; 1 Abakorinto 15:22). Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bandi bantu bose, Yesu ntiyari yarakatiwe urwo gupfa bitewe n’icyaha. Yaje ku isi afite umugambi wo “gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya bose” (Matayo 20:28). Kubera ko ibyo Yesu yabikoze, ubu akaba yarazutse kandi yarimitswe, ashobora guha agakiza abantu bose bubahiriza ibyo Imana ibasaba.—Ibyahishuwe 12:10.

Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu azabone agakiza?

8, 9. (a) Ni gute Yesu yashubije ikibazo cyerekeranye n’agakiza cyabajijwe n’umusore wari umutware akaba n’umutunzi? (b) Ni gute Yesu yafatiye kuri iyo mimerere kugira ngo yigishe abigishwa be?

8 Igihe kimwe, umusore w’Umwisirayeli w’umutware, akaba n’umutunzi, yabajije Yesu ati “nkore nte, ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?” (Mariko 10:17). Ikibazo cye kigomba kuba cyaragaragaje imitekerereze yari yiganje mu Bayahudi bo mu gihe cye—imitekerereze y’uko hari ibikorwa runaka byiza Imana isaba umuntu gukora, kandi ko binyuriye mu gukora ibyinshi muri byo, umuntu ashobora kubona agakiza gaturuka ku Mana. Ariko kandi, uko kuyoboka Imana ibi byo kurangiza umuhango gusa byakomokaga ku ntego zishingiye ku bwikunde. Bene ibyo bikorwa byananiwe gutuma bagira ibyiringiro bidashidikanywa byo kuzabona agakiza, kubera ko nta muntu udatunganye washoboraga mu by’ukuri kubahiriza amahame y’Imana.

9 Mu gusubiza ikibazo cy’uwo musore, Yesu yamwibukije gusa ko yagombaga kumvira amategeko y’Imana. Uwo mutware wari ukiri muto yahise yizeza Yesu ko yari yaragiye ayitondera uhereye mu buto bwe. Igisubizo cye cyasunikiye Yesu kumva amukunze. Yesu yaramubwiye ati “ushigaje kimwe; genda, ibyo ufite byose ubigure impiya, uzifashishe abakene; ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” Ariko kandi, uwo musore yagiye afite agahinda, “kuko yari afite ubutunzi bwinshi.” Nyuma y’aho, Yesu yabwiye abigishwa be atsindagiriza ko gukabya kwizirika ku butunzi bw’isi bisiba amayira yo kuzabona agakiza. Yongeyeho ko nta muntu n’umwe ushobora kubona agakiza abikesheje imihati ye bwite. Icyakora, Yesu yakomeje abaha icyizere muri aya magambo ngo “ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana ko si ko biri: kuko byose bishobokera Imana” (Mariko 10:18-27; Luka 18:18-23). Ni gute kubona agakiza bishoboka?

10. Ni ibihe bintu tugomba kuba twujuje kugira ngo tuzabone agakiza?

10 Agakiza ni impano ituruka ku Mana, ariko kandi, ntipfa kuboneka gutya gusa (Abaroma 6:23). Hari ibintu runaka by’ibanze buri muntu wese agomba kuzuza kugira ngo abe akwiriye guhabwa iyo mpano. Yesu yagize ati “Imana yakunze abari mu isi cyane, [bituma] itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Intumwa Yohana na yo yongeyeho ko ‘uwizera uwo Mwana, aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana atazabona ubugingo’ (Yohana 3:16, 36). Uko bigaragara, Imana isaba ko buri muntu wese wiringira kuzabona agakiza k’iteka yakwizera kandi akumvira. Buri wese agomba gufata umwanzuro wo kwemera incungu no kugera ikirenge mu cya Yesu.

11. Ni gute umuntu udatunganye ashobora kwemerwa na Yehova?

11 Kubera ko tudatunganye, kumvira si ibintu bitubangukira muri kamere yacu, kandi ntibishoboka ko twakumvira mu buryo butunganye. Ni yo mpamvu Yesu yatanze incungu yo gutwikira ibyaha byacu. Icyakora, tugomba guhora twihatira kubaho mu buryo buhuje n’inzira z’Imana. Nk’uko Yesu yabwiye wa musore w’umutware wari umutunzi, tugomba kwitondera amategeko y’Imana. Kubigenza dutyo ntibituma twemerwa n’Imana gusa, ahubwo binatuma tugira ibyishimo byinshi, kuko “amategeko yayo [a]tarushya”; ahubwo atuma ‘tugarura ubuyanja’ (NW ) (1 Yohana 5:3; Imigani 3:1, 8). Icyakora, gukomeza kugira ibyiringiro byo kuzabona agakiza ubutanamuka ntibyoroshye.

“Mushishikarire kurwanira ibyo kwizera”

12. Ni gute ibyiringiro byo kuzabona agakiza bikomeza Umukristo kugira ngo ananire ibimwoshya kwishora mu bwiyandarike?

12 Umwigishwa Yuda yifuzaga kwandikira Abakristo ba mbere ibyerekeye ‘agakiza bari basangiye.’ Ariko kandi, imyifatire mibi irebana n’umuco yari yogeye yamuhatiye kugira abavandimwe be inama yo ‘gushishikarira kurwanira ibyo kwizera.’ Koko rero, kugira ngo umuntu azabone agakiza, kugira ukwizera, kwizirika ku idini ry’ukuri rya Gikristo no kumvira mu gihe ibintu byose bigenda neza byonyine ntibihagije. Tugomba kwiyegurira Yehova mu buryo bukomeye cyane kugira ngo bidufashe kunanira ibishuko n’imimerere y’ubwiyandarike. Nyamara kandi, imyifatire yo gukabya mu bihereranye n’ibitsina kandi y’akahebwe, kutubaha ubutware, amacakubiri no gushidikanya byari birimo bimunga itorero ryo mu kinyejana cya mbere. Kugira ngo Yuda afashe Abakristo bagenzi be kurwanya iyo myifatire, yabagiriye inama yo gukomeza kuzirikana intego yabo mu buryo busobanutse neza agira ati “mwebweho, bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu [m]wuka [w]era, mwikomereze mu rukundo rw’Imana, mutegereze imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho” (Yuda 3, 4, 8, 19-21). Ibyiringiro byo kuzabona agakiza byashoboraga kubakomeza mu ntambara barwanaga kugira ngo bakomeze kurangwa n’isuku mu birebana n’umuco.

13. Ni gute twagaragaza ko tutaherewe ubuntu bw’Imana gupfa ubusa?

13 Yehova Imana yiteze ko abo azaha agakiza bagira imyifatire ntangarugero mu bihereranye n’umuco (1 Abakorinto 6:9, 10). Icyakora, kutanamuka ku mahame mbonezamuco y’Imana ntibisobanura gucira abandi imanza. Si twe tugomba kugena uko bizagendekera bagenzi bacu mu gihe cy’iteka. Ahubwo, Imana ni yo izabikora, nk’uko Pawulo yabwiye Abagiriki bo muri Atenayi agira ati “yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije,” uwo akaba ari Yesu Kristo (Ibyakozwe 17:31; Yohana 5:22). Niba tubeshwaho no kwizera incungu ya Yesu, si ngombwa ko dutinya umunsi w’urubanza ugiye kuza (Abaheburayo 10:38, 39). Ikintu cy’ingenzi ni uko tutagomba na rimwe kuzigera ‘duherwa ubuntu bw’Imana [ni ukuvuga kuba twariyunze na yo binyuriye ku ncungu] gupfa ubusa,’ twemera gushukwa tukagira imitekerereze n’imyifatire mibi (2 Abakorinto 6:1). Byongeye kandi, mu gihe dufasha abandi kugira ngo bazabone agakiza, tuba tugaragaza ko tutapfushije ubusa imbabazi z’Imana. Ni gute dushobora kubafasha?

Tugeze ku bandi ibyiringiro byo kuzabona agakiza

14, 15. Ni bande Yesu yashinze umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’agakiza?

14 Mu gusubiramo amagambo yavuzwe n’umuhanuzi Yoweli, Pawulo yaranditse ati “umuntu wese ūzambaza izina ry’Umwami, azakizwa.” Hanyuma, yongeyeho ati “bamwambaza bate, bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate, ari nta wababwirije?” Nyuma yo kuvuga imirongo mike, Pawulo yagaragaje ko ukwizera kudapfa kwizana gutya gusa; ahubwo ko kuzanwa no “kumva,” ni ukuvuga kumva “ijambo rya Kristo.”—Abaroma 10:13, 14, 17; Yoweli 3:5 (2:32 muri Biblia Yera).

15 Ni nde uzageza ku mahanga “ijambo rya Kristo”? Uwo murimo Yesu yawushinze abigishwa be—ni ukuvuga abamaze kwigishwa iby’iryo ‘jambo’ (Matayo 24:14; 28:19, 20; Yohana 17:20). Mu gihe twifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa, tuba turimo dukora icyo intumwa Pawulo yanditse yerekezaho, icyo gihe bwo ikaba yari irimo isubira mu magambo ya Yesaya, agira ati “mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!” Ndetse n’iyo abenshi mu bo tugezaho ubutumwa bwiza batabwemera, kuri Yehova ibirenge byacu bikomeza kuba “byiza cyane.”—Abaroma 10:15; Yesaya 52:7.

16, 17. Ni iyihe ntego ikubiyemo ebyiri isohozwa binyuriye ku murimo dukora wo kubwiriza?

16 Gukora uwo murimo bisohoza intego ebyiri z’ingenzi. Iya mbere, ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa kugira ngo izina ry’Imana rihabwe ikuzo, kandi abifuza kuzabona agakiza bamenye aho bagashakira. Pawulo yari asobanukiwe iyo ntego y’uwo murimo. Yagize ati “kuko uku ari ko Umwami [“Yehova,” NW ] yadutegetse, ati ‘ngushyiriyeho kuba umucyo w’abanyamahanga, ngo ujyane agakiza, kurinda ugeza ku mpera y’isi.’ ” Ku bw’ibyo rero, kubera ko turi abigishwa ba Kristo, buri wese muri twe agomba kugira uruhare mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’agakiza.—Ibyakozwe 13:47; Yesaya 49:6.

17 Icya kabiri, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ushyiraho urufatiro rw’urubanza rukiranuka ruzacibwa n’Imana. Yesu yerekeje kuri urwo rubanza agira ati “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe: amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene.” N’ubwo guca imanza no kurobanura intama mu ihene bizakorwa igihe ‘Umwana w’umuntu azaza afite ubwiza bwe,’ umurimo wo kubwiriza urimo uratuma abantu muri iki gihe babona uburyo bwo kumenya abavandimwe ba Kristo bo mu buryo bw’umwuka, bityo bakabashyigikira kugira ngo bazabone agakiza k’iteka.—Matayo 25:31-46.

Mukomeze “kurinda ibyiringiro byuzuye”

18. Ni gute twatuma “ibyiringiro” byacu “byo kuzabona agakiza” bikomeza kuba bizima?

18 Nanone kandi, kwifatanya mu murimo wo kubwiriza tubishishikariye ni uburyo budufasha gutuma ibyiringiro byacu bihora ari bizima. Pawulo yaranditse ati “turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka” (Abaheburayo 6:11). Ku bw’ibyo rero, turifuza ko buri wese muri twe ‘yakwambara ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk’ingofero,’ bityo akibuka ko “Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n’Umwami wacu Yesu Kristo” (1 Abatesalonike 5:8, 9). Nimucyo nanone dushyire ku mutima inama ya Petero, igira iti “mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa” (1 Petero 1:13). Ababigenza batyo bose bazibonera ukuntu “ibyiringiro” byabo “byo kuzabona agakiza” bizasohozwa mu buryo bwuzuye!

19. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Hagati aho, ni gute twagombye kubona igihe iyi gahunda ishigaje? Ni gute twakoresha icyo gihe kugira ngo twironkere agakiza twe ubwacu hamwe n’abandi? Tuzasuzuma ibyo bibazo mu gice gikurikira.

Mbese, ushobora gusobanura?

• Kuki tugomba gutuma “ibyiringiro” byacu “byo kuzabona agakiza” bikomeza kuba bizima?

• Kubona agakiza bikubiyemo iki?

• Ni iki tugomba gukora kugira ngo duhabwe impano y’agakiza?

• Mu buryo buhuje n’umugambi w’Imana, ni iki gisohozwa binyuriye ku murimo wacu wo kubwiriza?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Kubona agakiza bisobanura ibirenze ibyo gucungurwa ugakizwa kurimbuka