Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, uzi gutegereza?

Mbese, uzi gutegereza?

Mbese, uzi gutegereza?

MBESE, ushobora kwiyumvisha uko igihe abantu bamara buri mwaka bategereje gusa kingana? Bategereza batonze umurongo ku iduka cyangwa se kuri sitasiyo ya lisansi. Bategereza muri resitora ko babazanira icyo bafungura. Barategereza kugira ngo babonane na muganga. Bategereza za bisi cyangwa za gari ya moshi. Ni koko, mu mibereho y’umuntu amara igihe kinini mu buryo butangaje ategereje ko hagira ibintu biba. Dukurikije uko umuntu umwe yabivuze, ugereranyije, Abadage bonyine batakaza amasaha miriyari 4,7 mu mwaka bategereje gusa kugira ngo babone inzira mu gihe cy’umubyigano w’imodoka! Hari umuntu wabaze asanga ayo masaha menshi gutyo ahwanye n’imyaka abantu 7.000 biringira kuzabaho uyiteranyije.

Gutegereza bishobora gutuma umuntu yumva ashobewe cyane. Muri iki gihe, nta na rimwe bijya bisa n’aho dufite igihe gihagije cyo gukora buri kintu cyose, kandi gutekereza ku bindi bintu twagombye kuba turimo dukora bishobora gutuma gutegereza bitubera ikigeragezo nyacyo. Umwanditsi witwaga Alexander Rose yigeze kuvuga ati “kimwe cya kabiri cy’akababaro umuntu agira mu mibereho ye giterwa no gutegereza.”

Umutegetsi w’Umunyamerika witwaga Benjamin Franklin yaje kubona ko gutegereza bishobora no guhenda. Ubu hashize imyaka isaga 250 agize ati “igihe kirahenda.” Ni yo mpamvu usanga abacuruzi bashakisha uburyo bwo kwirinda gutinza ibintu mu gihe cy’akazi bitari ngombwa. Ibintu byinshi bikozwe mu gihe gito bishobora kubahesha inyungu nyinshi. Abacuruzi bakorera abantu mu buryo butaziguye bwa rusange bagerageza gushyiraho imikorere yihuse—gutanga amafunguro mu buryo bwihuse, banki zirangiriza abakiriya ibibazo byabo batiriwe bava mu modoka n’ibindi nk’ibyo—kubera ko bazi ko gushimisha umukiriya bikubiyemo no kumugabanyiriza igihe agomba gutegereza.

Gupfusha ubusa ubuzima bwacu

Igihe kimwe, umusizi w’Umunyamerika wo mu kinyejana cya 19 witwa Ralph Waldo Emerson yigeze kwitotomba agira ati “mbega ukuntu igihe kinini cy’ubuzima bw’umuntu gishirira mu gutegereza!” Vuba aha cyane, umwanditsi witwa Lance Morrow yitotombeye ibihereranye n’ukuntu iyo umuntu ategereje yumva arambiwe kandi atamerewe neza mu mubiri. Hanyuma ariko, yavuze ibyerekeye “akababaro gafifitse kurushaho ko gutegereza.” Ako ni akahe? “Ni ukumenya ko ubutunzi bw’umuntu bw’agaciro kenshi, ni ukuvuga igihe, agace k’ubuzima bw’umuntu, burimo busahurwa, bukaba burimo butakara ku buryo budashobora kugaruzwa.” Birababaje, ariko kandi ni ukuri. Igihe gitakaye bitewe no gutegereza kiba gitakaye burundu.

Birumvikana ko iyo ubuzima buza kuba atari bugufi gutyo, gutegereza ntibyari kuduhangayikisha cyane. Ariko kandi, ubuzima ni bugufi. Imyaka ibarirwa mu bihumbi ishize, umwanditsi wa Bibiliya wa Zaburi yagize ati “iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, ariko kandi nitugira intege nyinshi, ikagera kuri mirongo inani, nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n’umubabaro; kuko ishira vuba, natwe tukaba tugurutse” (Zaburi 90:10). Aho twaba dutuye hose n’abo twaba turi bo bose, ubuzima bwacu—ni ukuvuga iminsi, amasaha, iminota tuba dufite imbere yacu iyo tuvutse—ni bugufi. Icyakora, ntidushobora kwirinda imimerere ituma duhatirwa gutakaza icyo gihe cy’agaciro hari ibintu cyangwa abantu dutegereje.

Twitoze uko twategereza

Abenshi muri twe twigeze kuba turi mu modoka itwawe n’umushoferi buri gihe wabaga arimo agerageza kunyura ku modoka imuri imbere. Akenshi, nta kintu cyihutirwa kiba gihari—nta gahunda yihutirwa uwo mushoferi aba afite. Nyamara, ntashobora kwihanganira ko umuvuduko we ugengwa n’undi mushoferi. Kuba abuze ukwihangana bigaragaza ko atigeze yitoza uko yategereza. Kwitoza? Ni koko, kumenya ukuntu wategereza ni isomo umuntu agomba kwiga. Nta muntu n’umwe ubivukana. Impinja zisaba ko zahita zitabwaho ako kanya igihe zishonje cyangwa se igihe zitaguwe neza. Mu gihe zimaze gukura, ni bwo gusa zisobanukirwa ko burya rimwe na rimwe ziba zigomba gutegereza kugira ngo zibone icyo zifuza. Mu by’ukuri, kubera ko gutegereza byanze bikunze ari kimwe mu bigize ubuzima, kumenya gutegereza umuntu yihanganye mu gihe ari ngombwa, ni ikimenyetso kigaragaza umuntu ukuze.

Birumvikana ko habaho imimerere yihutirwa aho kubura ukwihangana biba byumvikana. Mu gihe umugabo ushatse vuba aba arimo yihutira kugeza umugore we kwa muganga bitewe n’uko ari ku nda yaba adashoboye kwihanganira ibintu bimutinza, aho byaba byumvikana. Abamarayika bari barimo bingingira Loti kuva i Sodomu ntibari biteguye gutegereza igihe Loti yari arimo azarira. Irimbuka ryari ryegereje kandi ubuzima bwa Loti n’ubw’umuryango we bwari buri mu kaga (Itangiriro 19:15, 16). Icyakora incuro nyinshi, mu gihe abantu bahatiwe gutegereza, nta buzima buba buri mu kaga. Muri iyo mimerere, ibintu byarushaho gushimisha cyane buri wese aramutse yitoje kwihangana—kabone n’ubwo gutegereza byaba bitewe n’ubushobozi buke bw’umuntu runaka cyangwa kutita ku bintu. Byongeye kandi, kwihangana byarushaho koroha buri wese aramutse yitoje gukoresha igihe amara ategereje mu buryo bw’ingirakamaro. Agasanduku kari ku ipaji ya 5 gakubiyemo ibitekerezo bimwe na bimwe ku bihereranye n’uburyo umuntu yakoresha kugira ngo gutegereza bitaba ibintu byihanganirwa gusa ahubwo nanone bibe ingirakamaro.

Ntidushobora kwirengagiza ko umwuka wo kutihangana ushobora kugaragaza imyifatire y’ubwibone, ibyiyumvo by’uko umuntu akomeye cyane ku buryo atagombaga guhatirwa gutegereza. Umuntu uwo ari we wese ufite imyifatire nk’iyo, akwiriye gusuzuma amagambo yo muri Bibiliya agira ati “uw’umutima wihangana aruta uw’umutima w’umwibone” (Umubwiriza 7:8). Kwishyira hejuru cyangwa ubwibone, ni inenge ikomeye yo muri kamere, kandi umugani wa Bibiliya ugira uti “umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka” (Imigani 16:5). Ku bw’ibyo rero, kwitoza kugira umuco wo kwihangana—kwitoza uko twategereza—bishobora gusaba ko twisuzuma tubigiranye ubwitonzi tugasuzuma n’imishyikirano tugirana n’abantu badukikije.

Ukwihangana kuzagororerwa

Ubusanzwe gutegereza birushaho kutworohera iyo twiringiye tudashidikanya ko icyo dutegereje atari imfabusa kandi ko amaherezo kiri buboneke nta kabuza. Mu bihereranye n’ibyo, ni byiza gutekereza ku kuntu abantu bose basenga Imana nta buryarya bategereje isohozwa ry’amasezerano yayo ahebuje aboneka muri Bibiliya. Urugero, muri zaburi yahumetswe n’Imana, tubwirwa ngo “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.” Iryo sezerano ryasubiwemo n’intumwa Yohana ubwo yagiraga iti “ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose” (Zaburi 37:29; 1 Yohana 2:17). Uko bigaragara, iyaba twashoboraga kubaho iteka, gutegereza ntibyari kuba ikibazo gikomeye. Ariko kandi, ubu ntitubaho iteka. Mbese, hari n’ubwo bihuje n’ukuri kuvuga ibyerekeye ubuzima bw’iteka?

Mbere y’uko dusubiza icyo kibazo, zirikana ko Imana yaremye ababyeyi bacu ba mbere bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Icyatumye batakaza ibyo byiringiro, haba kuri bo ubwabo no ku bana babo—natwe turimo—ni uko gusa bakoze icyaha. Ariko kandi, ako kanya bakimara gucumura, Imana yatangaje umugambi wayo wo guhindura ingaruka z’ukutumvira kwabo. Yasezeranyije ibihereranye no kuza kw’ “imbuto,” yaje kugaragara ko ari Yesu Kristo.—Itangiriro 3:15 (NW ); Abaroma 5:18.

Twebwe buri muntu ku giti cye, ni twe tugomba kwihitiramo niba tuzungukirwa n’isohozwa ry’amasezerano yayo. Kubigenza dutyo bizadusaba kwihangana. Bibiliya idutera inkunga yo gutekereza ku rugero rw’umuhinzi kugira ngo idufashe kwitoza kugira uwo muco wo kwihangana. Abiba imbuto ze kandi nta kundi afite yabigenza keretse gutegereza yihanganye—akora uko ashoboye kose kugira ngo arinde imyaka ye—kugeza igihe cyo gusarura. Hanyuma, ukwihangana kwe kuragororerwa, maze akabona imbuto z’imirimo ye (Yakobo 5:7). Intumwa Pawulo ivuga urundi rugero rwo kwihangana. Atwibutsa abagabo n’abagore ba kera bari abizerwa. Bari bategerezanyije amatsiko isohozwa ry’imigambi y’Imana, ariko bagombaga gutegereza igihe cyagenwe n’Imana. Pawulo adutera inkunga yo kwigana abo bantu ‘barazwe amasezerano, babiheshejwe no kwizera no kwihangana.’—Abaheburayo 6:11, 12.

Ni koko, gutegereza ni ikintu kitugeraho mu buzima byanze bikunze. Ariko kandi, si ngombwa ko buri gihe biba isoko y’imibabaro. Ku bantu bategereje isohozwa ry’amasezerano y’Imana, bishobora kuba isoko y’ibyishimo. Bashobora gukoresha igihe bamara bategereje bihingamo kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana kandi bakora ibikorwa bigaragaza ukwizera kwabo. Kandi binyuriye mu isengesho, kwiyigisha no gutekereza ku byo bize, bashobora kwihingamo ibyiringiro bitajegajega by’uko ibintu byose Imana yasezeranyije bizasohora mu gihe cyayo yagennye.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 5]

GABANYA AKABABARO GATERWA NO GUTEGEREZA!

Teganya mbere y’igihe! Niba uzi ko hari igihe uri buze kumara utegereje, ube witeguye gusoma, kwandika, gufuma, kuboha, cyangwa gukora undi murimo w’ingirakamaro.

Koresha icyo gihe utekereza ku bintu runaka ubishyizeho umutima, icyo kikaba ari ikintu kigenda kirushaho kugorana muri iyi si irangwa n’umuvuduko.

Shyira hafi ya telefoni ibintu runaka byo gusoma uza kwifashisha mu gihe usabwe gutegereza kugira ngo undi arangize kuvuga; mu minota itanu cyangwa icumi, ushobora gusoma amapaji menshi.

Mu gihe mutegereje muri itsinda, koresha ubwo buryo buba bubonetse, niba bikwiriye, kugira ngo utangire kuganiriza abandi kandi ubagezeho ibitekerezo byubaka.

Jya ushyira mu modoka yawe agakaye cyangwa ikintu cyo gusoma uzajya wifashisha igihe utegereje utari ubyiteze.

Humiriza, ruhuka, cyangwa se usenge.

GUTEGEREZA MU BURYO BUGIRA INGARUKA NZIZA AHANINI BITERWA N’IMYIFATIRE UMUNTU ABA AFITE NO KUBITEKEREZAHO MBERE Y’IGIHE.