Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwiyigisha—Bihesha ingororano kandi bigashimisha

Kwiyigisha—Bihesha ingororano kandi bigashimisha

Kwiyigisha​—Bihesha ingororano kandi bigashimisha

‘[Nukomeza] kubushaka . . . , uzabona kumenya Imana.’​—IMIGANI 2:4, 5.

1. Ni gute gusoma mu buryo bwo kwirangaza bishobora gutuma tugira ibyishimo byinshi?

ABANTU benshi basoma bagamije kwishimisha gusa. Iyo ibyo basoma ari byiza, gusoma bishobora kuba isoko yo kwirangaza mu buryo bwiza. Uretse porogaramu ya buri gihe yo gusoma Bibiliya, hari Abakristo bamwe na bamwe bishimira mu buryo nyabwo gusoma aho babonye hose mu gitabo cya Zaburi, mu Migani, inkuru zo mu Mavanjiri, cyangwa se ibindi bice byo muri Bibiliya. Ubwiza bunonosoye bw’imvugo n’ibitekerezo bikoreshwamo bibahesha ibyishimo byimbitse. Abandi bahitamo gukoresha igihe cyabo cyo kwirangaza basoma igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah, igazeti ya Réveillez-vous!, inkuru zivuga iby’imibereho y’abantu zivugwa muri iyi gazeti, cyangwa se ibintu bicapwe byerekeranye n’amateka, ubumenyi bw’isi, hamwe no kwiga ibihereranye n’ibintu kamere.

2, 3. (a) Ni mu buhe buryo ibintu byimbitse byo mu buryo bw’umwuka bishobora kugereranywa n’ibyokurya bikomeye? (b) Kwiyigisha bikubiyemo iki?

2 Mu gihe gusoma umuntu agamije kwishimisha bishobora kuba uburyo bwo kwirangaza, kwiyigisha byo bisaba imihati yo mu bwenge. Umuhanga mu bya filozofiya w’Umwongereza witwaga Francis Bacon yaranditse ati “hariho ibitabo bimwe na bimwe ugomba gusogongera, ibindi ukabimira bunguri, n’ibindi bike byo gutapfunwa kandi bikagogorwa.” Nta gushidikanya ko Bibiliya ibarirwa muri ibyo bitabo bivuzwe nyuma. Intumwa Pawulo yaranditse iti “[Kristo, washushanywaga na Melikisedeki wari Umwami akaba n’Umutambyi] tumufiteho byinshi byo kuvugwa, kandi biruhije gusobanukirwa, kuko mwabaye ibihuri. . . . Ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:11, 14). Ibyokurya bikomeye bigomba gutapfunwa mbere y’uko babimira kandi bikagogorwa. Ibintu byimbitse byo mu buryo bw’umwuka bisaba kubitekerezaho mbere y’uko tubyicengezamo kandi tukabizirikana.

3 Inkoranyamagambo imwe isobanura ijambo “kwiyigisha” ko ari “igikorwa cyangwa gahunda runaka isaba gukoresha ubwenge kugira ngo umuntu agire ubumenyi cyangwa asobanukirwe, binyuriye mu gusoma, gukora ubushakashatsi, n’ibindi.” Ku bw’ibyo rero, kwiyigisha bikubiyemo ibirenze gusoma huti huti ibi byo guhushura, wenda ukagenda uca akarongo ku magambo amwe n’amwe. Kwiyigisha bisobanura gukora akazi, gushyiraho imihati yo mu bwenge no gukoresha ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu. Icyakora, n’ubwo kwiyigisha bisaba imihati, ibyo ntibishaka kuvuga ko bidashobora gukorwa mu buryo bushimishije.

Uko twatuma kwiyigisha bishimisha

4. Dukurikije uko umwanditsi wa Zaburi yabivuze, ni gute kwiga Ijambo ry’Imana bishobora kutugarurira ubuyanja kandi bikaduhesha ingororano?

4 Gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana bishobora kutugarurira ubuyanja kandi bikatwongerera imbaraga. Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo, ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa, biha umuswa ubwenge, amategeko Uwiteka yigishije araboneye, anezeza umutima, ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye, bihwejesha amaso.” (Zaburi 19:8, 9, umurongo wa 7 n’uwa 8 muri Biblia Yera.) Amategeko ya Yehova hamwe n’ibyo atwibutsa bihembura ubugingo bwacu, bigatuma turushaho kumererwa neza mu buryo bw’umwuka, bikatuzanira umunezero wo mu mutima, kandi bigahwejesha amaso yacu tukabona neza imigambi ya Yehova ihebuje. Mbega ukuntu bishimishije!

5. Ni mu buhe buryo kwiyigisha bishobora gutuma tugira ibyishimo byinshi?

5 Iyo dushoboye kubona ingaruka nziza zituruka ku murimo wacu, dusa n’aho twishimira kuwukora. Ku bw’ibyo, kugira ngo kwiyigisha bidushimishe, tugomba kwihutira gukoresha ubumenyi twungutse vuba. Yakobo yaranditse ati “uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa, ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha [“uzagira ibyishimo,” NW ] mu byo akora” (Yakobo 1:25). Guhita twiyerekezaho mu buryo bwa bwite ingingo tumaze kwiga bituma tunyurwa mu buryo bukomeye. Gukora ubushakashatsi dufite intego yihariye yo gusubiza ikibazo twabajijwe mu murimo wo kubwiriza cyangwa wo kwigisha na byo bizatuzanira ibyishimo byinshi.

Twihingemo kwishimira Ijambo ry’Imana

6. Ni gute Umwanditsi wa Zaburi ya 119 yagaragaje ko yishimiraga ijambo rya Yehova?

6 Uwahimbye Zaburi ya 119, akaba ashobora kuba ari Hezekiya igihe yari akiri muto ari igikomangoma, yagaragaje ukuntu yishimiraga ijambo rya Yehova. Mu mvugo y’igisigo, yagize ati “nzishimira amategeko wandikishije, sinzibagirwa ijambo ryawe. Kandi nishimira ibyo wahamije . . . Kandi nzishimira ibyo wategetse, ndabikunda. Ibambe ryawe ringereho, kugira ngo mbeho: kuko amategeko yawe ari yo munezero wanjye. Uwiteka, njya nifuza agakiza kawe; kandi amategeko yawe ni yo munezero wanjye.”—Zaburi 119:16, 24, 47, 77, 174.

7, 8. (a) Dukurikije uko inkoranyamagambo imwe itanga ibisobanuro ibivuga, ‘kwishimira’ Ijambo ry’Imana bisobanura iki? (b) Ni gute dushobora kugaragaza ko dukunda Ijambo rya Yehova? (c) Ni gute Ezira yiteguye mbere yo gusoma Amategeko ya Yehova?

7 Mu gusobanura ijambo ryahinduwemo ‘kwishimira’ muri Zaburi ya 119, inkoranyamagambo imwe isobanura Ibyanditswe bya Giheburayo igira iti “uko iryo jambo ryakoreshejwe ku murongo wa 16 bihuje n’[inshinga] ihindurwamo kugira umunezero . . . n’ihindurwamo gutekereza ku kintu ugishyizeho umutima . . . Bikurikiranye muri ubu buryo: kugira umunezero, gutekereza ku kintu ugishyizeho umutima, kwishimira . . . Ibyo byose bikomatanyirijwe hamwe bishobora kumvikanisha ko gutekereza ku kintu mu buryo bufite intego ari bwo buryo butuma umuntu agera ubwo yishimira ijambo rya Yahweh. . . . Ibisobanuro byaryo bikubiyemo ikintu kibyutsa ibyiyumvo.” *

8 Ni koko, twagombye gukunda Ijambo ry’Imana tubivanye ku mutima, aho ibyiyumvo bikomoka. Twagombye kwishimira gutinda ku mirongo runaka y’Ibyanditswe tuba tumaze gusoma. Tugomba kwicengezamo ibitekerezo byimbitse byo mu buryo bw’umwuka, tukabihugiramo kandi tukabitekerezaho tubishyizeho umutima. Ibyo bisaba ko umuntu abitekerezaho atuje kandi akabishyira mu isengesho. Kimwe na Ezira, tugomba gutegurira imitima yacu gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana. Ku bimwerekeyeho, dusoma ngo “[Ezira] yari yaramaramaje mu mutima [“yarateguriye umutima we,” NW ] gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n’amateka” (Ezira 7:10). Zirikana intego eshatu zatumye Ezira ategura umutima we: kugira ngo yige, yiyerekezeho mu buryo bwa bwite ibyo yiga, kandi abyigishe abandi. Tugomba gukurikiza urugero rwe.

Kwiyigisha bifashwe nk’igikorwa cyo gusenga

9, 10. (a) Ni mu buhe buryo umwanditsi wa Zaburi yagaragaje ko yitaga ku Ijambo rya Yehova? (b) Inshinga y’Igiheburayo yahinduwemo “kwita ku kintu” isobanura iki? (c) Kuki ari iby’ingenzi ko dufata ibyo kwiga Bibiliya nk’ “igikorwa cyo gusenga”?

9 Umwanditsi wa Zaburi avuga ko yitaga ku mategeko ya Yehova, ibyo yategetse n’ibyo yibutsa. Yararirimbye ati “nzibwira amategeko [“nzita ku mategeko,” NW ] wigishije, kandi nzita ku nzira zawe. . . . Nzamanikira amaboko ibyo wategetse, ndabikunda; kandi nzibwira amategeko [“nzita ku mategeko,” NW ] wandikishije. Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni! Ni yo nibwira [“nitaho,” NW ] umunsi ukīra. Mfite ubwenge buruta ubw’abigisha banjye bose; kuko ibyo wahamije ari byo nibwira [“nitaho,” NW ]” (Zaburi 119:15, 48, 97, 99). ‘Kwita ku’ Ijambo rya Yehova byumvikanisha iki?

10 Inshinga y’Igiheburayo yahinduwemo “kwita [ku bintu runaka],” nanone isobanura “kubitekerezaho ubishyizeho umutima, kubyicengezamo,” “kubyiyibutsa mu bitekerezo.” “Ikoreshwa mu kwerekeza ku gutekereza mu ituze ku mirimo y’Imana . . . no ku ijambo ry’Imana” (Theological Wordbook of the Old Testament). Izina iryo jambo “kwita” rikomokaho, ryerekeza ku kuntu “umwanditsi wa Zaburi yatekerezaga ku ijambo ry’Imana arishyizeho umutima,” “ukuntu yiyigishaga asunitswe n’urukundo,” ibyo akaba yarabikoraga abifata nk’ “igikorwa cyo gusenga.” Gufata igikorwa cyo kwiyigisha Ijambo ry’Imana ko ari kimwe mu bigize ugusenga kwacu bituma turushaho kugifatana uburemere. Ku bw’ibyo rero, twagombye kubikora tubivanye ku mutima kandi tukungukirwa n’isengesho. Kwiyigisha ni kimwe mu bigize gahunda yacu yo gusenga kandi tubikora tugamije kurushaho kunoza uburyo bwacu bwo gusenga.

Ducukumbure cyane mu Ijambo ry’Imana

11. Ni gute Yehova ahishurira ubwoko bwe ibitekerezo byimbitse byo mu buryo bw’umwuka?

11 Umwanditsi wa Zaburi yatangaye mu buryo burangwa no kubaha, yiyamirira agira ati “Uwiteka, erega imirimo wakoze irakomeye! Ibyo utekereza bifite uburebure bw’ikijyepfo [“birimbitse cyane,” NW ] .” (Zaburi 92:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Kandi intumwa Pawulo yerekeje ku “bintu byimbitse by’Imana” (NW ), ibyo bikaba ari ibitekerezo byimbitse Yehova ahishurira ubwoko bwe ‘abihishurishije umwuka we’ ukorera mu itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge [1 Abakorinto 2:10; Matayo 24:45). Abagize itsinda ry’umugaragu bageza kuri bose amafunguro yo mu buryo bw’umwuka babigiranye umwete—“amata” bakayaha abakiri bashya, ariko “abakuru” bakabaha “ibyokurya bikomeye”—Abaheburayo 5:11-14.

12. Tanga urugero rw’ “ibintu byimbitse by’Imana” (NW ) byasobanuwe n’abagize itsinda ry’umugaragu.

12 Kugira ngo dusobanukirwe bene ibyo ‘bintu byimbitse by’Imana’ (NW ), ni ngombwa kwiga Ijambo ryayo tubanje kubishyira mu isengesho kandi tukaritekerezaho. Urugero, hari ibisobanuro biboneye byatanzwe bigaragaza ukuntu Yehova ashobora kurangwa n’ubutabera ari na ko agaragaza impuhwe. Kuba agaragaza impuhwe si ukuvuga ko ari uburyo bwo gupfobya ubutabera bwe; ahubwo, impuhwe z’Imana ni uburyo bwo kugaragaza ubutabera bwayo hamwe n’urukundo rwayo. Iyo Yehova acira umunyabyaha urubanza, arabanza akareba niba bishoboka kumugaragariza impuhwe bishingiye ku gitambo cy’incungu cy’Umwana we. Iyo umunyabyaha atihana cyangwa se akaba yigomeka, Imana irareka ubutabera bugakora akazi kabwo bitabaye ngombwa ko imugirira imbabazi zidafite ishingiro. Mu buryo bwombi, ikomera ku mahame yayo yo mu rwego rwo hejuru * (Abaroma 3:21-26). ‘Mbega uburyo ubwenge bw’Imana butagira akagero!’—Abaroma 11:33.

13. Ni gute twagombye kugaragaza ko dufatana uburemere ‘umubare mwinshi’ w’ukuri ko mu buryo bw’umwuka kumaze guhishurwa kugeza ubu?

13 Kimwe n’umwanditsi wa Zaburi, dushimishwa cyane no kuba Yehova atugezaho ibyinshi mu bitekerezo bye. Dawidi yaranditse ati “Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi! Nabibara, biruta umusenyi ubwinshi” (Zaburi 139:17, 18). N’ubwo ubumenyi dufite muri iki gihe buhwanye n’agace gato k’ibitekerezo bitarondoreka Yehova azahishura mu gihe cy’iteka ryose, dufatana uburemere mu buryo bwimbitse ‘umubare mwinshi’ w’ukuri ko mu buryo bw’umwuka kw’agaciro kenshi kwamaze guhishurwa kugeza ubu, maze tukarushaho gucukumbura cyane muri uwo mubare, cyangwa mu bikubiye mu Ijambo ry’Imana.—Zaburi 119:160, gereranya na NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

Dukeneye gushyiraho imihati no gukoresha ibikoresho bikwiriye

14. Ni gute ibivugwa mu Migani 2:1-6 bitsindagiriza ko tugomba gushyiraho imihati mu gihe twiga Ijambo ry’Imana?

14 Icyigisho cya Bibiliya cyimbitse gisaba gushyiraho imihati. Ibyo bigaragara neza cyane iyo usomye Imigani 2:1-6 ubigiranye ubwitonzi. Zirikana inshinga zishishikariza umuntu kugira icyo akora Umwami w’umunyabwenge Salomo yakoresheje mu gutsindagiriza imihati umuntu agomba gushyiraho kugira ngo abone ubumenyi buva ku Mana, ubwenge n’ubushishozi. Yaranditse ati “mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, ugakomeza amategeko yanjye; bituma utegera ubwenge amatwi, umutima wawe ukawuhugurira kujijuka; niba uririra ubwenge bwo guhitamo kandi ijwi ryawe ukarangurura, urihamagaza kujijuka; ukabushaka nk’ifeza, ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe; ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana. Uwiteka ni we utanga ubwenge: mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ni koko, icyigisho gihesha ingororano gisaba ko dukora ubushakashatsi, tugacukumbura nk’aho turimo dushaka ubutunzi buhishwe.

15. Ni uruhe rugero rwo muri Bibiliya rugaragaza ko tugomba gukoresha uburyo bwiza bwo kwiyigisha?

15 Ikindi kandi, icyigisho gikungahaza mu buryo bw’umwuka gisaba gukoresha uburyo bwiza bwo kwiyigisha. Salomo yaranditse ati “intorezo, iyo igimbye, nyirayo ntayityaze, aba akwiriye kuyongera amaboko” (Umubwiriza 10:10). Iyo umukozi akoresheje igikoresho gitema kidatyaye cyangwa se iyo atagikoresheje mu buryo bw’ubuhanga, apfusha ubusa imbaraga ze kandi ibikorwa bye bikaba bisuzuguritse. Mu buryo nk’ubwo, inyungu umuntu abona mu gihe amara yiyigisha zishobora kuba zinyuranye cyane, bitewe n’uburyo dukoresha twiyigisha. Inama zihebuje z’ingirakamaro zitangwa ku bihereranye n’uko twarushaho kunonosora uburyo bwacu bwo kwiyigisha zishobora kuboneka mu Cyigisho cya 7 mu gitabo Manuel pour l’École du ministère théocratique. *

16. Ni izihe nama z’ingirakamaro zitangwa kugira ngo zidufashe kugira icyigisho cyimbitse?

16 Iyo umunyabukorikori agiye gutangira gukora akazi ke, yegeranya ibikoresho azakenera. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe tugiye gutangira icyigisho, twagombye gutoranya mu bubiko bwacu bw’ibitabo ibikoresho tuza gukenera mu gihe cyo kwiyigisha. Nanone kandi, ni byiza ko umubiri wacu uba uri mu mimerere ikwiriye, twibuka ko kwiyigisha ari akazi kandi bikaba bisaba gushyiraho imihati yo mu bwenge. Niba twifuza gukomeza gukanguka mu bwenge, kwicara ku ntebe ugakorera ku meza bishobora gutuma wiga neza kurushaho, kuruta uko wakwiga uryamye mu gitanda cyangwa wicaye mu ifoteyi nziza. Mu gihe waba umaze akanya wiga ubishishikariye nta guhuga, ushobora kubona ko ari iby’ingirakamaro kwinanura cyangwa se kujya hanze gufata akayaga.

17, 18. Tanga ingero z’ukuntu umuntu yakwifashisha ibikoresho byiza by’imfashanyigisho twahawe.

17 Duhabwa ibikoresho byinshi by’imfashanyigisho bitagira uko bisa. Icy’ibanze muri ibyo, ni Bibiliya yitwa New World Translation ubu yose uko yakabaye cyangwa igice cyayo ikaba iboneka mu ndimi 37. Icapwa ry’ifatizo rya New World Translation rifite amashakiro ari hagati y’imirongo hamwe n’ “Imbonerahamwe y’Ibitabo bya Bibiliya” ivuga izina ry’umwanditsi w’igitabo, aho cyandikiwe n’igihe cyamaze cyandikwa. Nanone rifite irangiro ry’amagambo ya Bibiliya, umugereka n’amakarita. Mu ndimi zimwe na zimwe, iyo Bibiliya yacapwe ari nini, ikaba yitwa la Bible à références. Ikubiyemo ibintu byose byavuzwe haruguru hamwe n’ibindi byinshi, ushyizemo n’ibisobanuro byinshi biri ahagana hasi ku ipaji, na byo bikaba byarakorewe urutonde rw’irangiro. Mbese, waba wungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibishobora kuboneka mu rurimi rwawe kugira ngo bigufashe gucukumbura cyane mu Ijambo ry’Imana?

18 Ikindi gikoresho cy’imfashanyigisho kitagereranywa ni igitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya kigizwe n’imibumbe ibiri cyitwa Étude perspicace des Écritures. Niba utunze icyo gitabo mu rurimi ushobora kumva, cyagombye kukubera inyunganizi igihe cyose uba urimo wiyigisha. Kizaguha ibisobanuro bihagije ku mitwe myinshi y’ibiganiro ya Bibiliya. Ikindi gikoresho cy’ingirakamaro ni igitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile.” Igihe utangiye gusoma igitabo cya Bibiliya, ni byiza ko wasuzuma igice gihuje n’icyo gitabo mu gitabo “Toute Écriture” kugira ngo umenye akarere ibivugwamo byabereyemo n’imimerere ishingiye ku mateka y’ibivugwamo, ndetse n’incamake y’ibikubiye muri icyo gitabo cya Bibiliya n’akamaro bidufitiye. Vuba aha, ibikoresho by’imfashanyigisho biboneka mu buryo bw’inyandiko biherutse kongerwaho porogaramu y’ububiko bw’ibitabo bwashyizwe muri orudinateri bwitwa Watchtower Library, ubu bukaba buboneka mu ndimi icyenda.

19. (a) Kuki Yehova yaduhaye ibikoresho bihebuje by’imfashanyigisho za Bibiliya? (b) Ni iki gikenewe kugira ngo umuntu agire gahunda ikwiriye yo gusoma Bibiliya no kwiyigisha?

19 Yehova yatanze ibyo bikoresho byose binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” kugira ngo afashe abagaragu be bo ku isi ‘gushaka no kubona [uko] twamenya Imana’ (Imigani 2:4, 5). Kugira akamenyero keza ko kwiyigisha bidufasha kurushaho kumenya Yehova neza no kugirana na we imishyikirano ya bugufi. (Zaburi 63:2-9, umurongo wa 1-8 muri Biblia Yera.) Ni koko, kwiyigisha bisobanura gukora akazi, ariko kandi ni akazi gashimishije kandi gahesha ingororano. Icyakora, bisaba igihe kandi ushobora kuba urimo wibaza uti ‘igihe cyo kwita bihagije kuri gahunda yanjye yo gusoma Bibiliya n’icyigisho cyanjye cya bwite nagikura he?’ Iyo ngingo izasuzumwa mu gice cya nyuma cy’uru ruhererekane.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Byavuye mu nkoranyamagambo yitwa New International Dictionary of Old Testament Theology & Exegesis, Umubumbe wa 4, ku ipaji ya 205-207.

^ par. 12 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1998, ku ipaji ya 13, paragarafu ya 7. Mu rwego rw’intego wakwishyiriraho yo kwiga Bibiliya, ushobora gusuzuma ibice byombi byo kwigwa biri muri iyo gazeti hamwe n’ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Ubutabera,” “Imbabazi” no “Gukiranuka” mu gitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya cyitwa Étude perspicace des Écritures, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

^ par. 15 Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc. Niba icyo gitabo kitaboneka mu rurimi rwanyu, inama nziza ku bihereranye n’uburyo bwo kwiyigisha ushobora kuzisanga mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi akurikira: 15 Gicurasi 1986, ku ipaji ya 19-20, mu Gifaransa; 1 Mata 1994, ku ipaji ya 15-19.

Ibibazo by’isubiramo

• Ni gute dushobora gutuma icyigisho cyacu cya bwite kitugarurira ubuyanja kandi kikaduhesha ingororano?

• Kimwe n’umwanditsi wa Zaburi, ni gute twagaragaza ko ‘twishimira’ Ijambo rya Yehova kandi ‘tukaryitaho’?

• Ni gute ibivugwa mu Migani 2:1-6 bigaragaza ko tugomba gushyiraho imihati mu kwiga Ijambo ry’Imana?

• Ni ibihe bikoresho byiza by’imfashanyigisho byatanzwe na Yehova?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Gutekereza utuje n’isengesho bigira uruhare mu gutuma turushaho gukunda Ijambo ry’Imana

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Mbese, wifashisha mu buryo bwuzuye ibikoresho by’imfashanyigisho biboneka kugira ngo ucukumbure cyane mu Ijambo ry’Imana?