Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwami bw’Imana—Ubutegetsi bushya bw’isi

Ubwami bw’Imana—Ubutegetsi bushya bw’isi

Ubwami bw’Imana​—Ubutegetsi bushya bw’isi

‘Ubwami buzamenagura ubwo bwami bwose bubutsembeho, kandi buzahoraho iteka ryose.’​—DANIYELI 2:44.

1. Ni ikihe cyizere dushobora kugirira Bibiliya?

BIBILIYA ni igitabo gikubiyemo ibintu Imana yahishuriye abantu. Intumwa Pawulo yaranditse iti “ubwo twabahaga ijambo ry’ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, [ntimw]aryemeye nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko” (1 Abatesalonike 2:13). Bibiliya ikubiyemo ibyo dukeneye kumenya ku byerekeye Imana: ivuga ibihereranye na kamere yayo, imigambi yayo n’ibyo idusaba. Ikubiyemo inama zihebuje zirebana n’imibereho y’umuryango hamwe n’imyifatire ya buri munsi. Ivuga mu buryo burambuye ubuhanuzi bwagiye busohozwa mu gihe cyahise, uburimo busohozwa ubu n’ubuzasohozwa mu gihe kizaza. Ni koko, “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose.”—2 Timoteyo 3:16, 17.

2. Ni gute Yesu yatsindagirije umutwe rusange wa Bibiliya?

2 Ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose gikubiye muri Bibiliya ni umutwe wayo w’ingenzi: kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana (ni ukuvuga uburenganzira ifite bwo gutegeka), binyuriye ku Bwami bwayo bwo mu ijuru. Uwo mutwe ni wo Yesu yibandagaho mu murimo we. “Yesu ahera ubwo atangira kwigisha, avuga ati ‘mwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi’ ” (Matayo 4:17). Yagaragaje umwanya ugomba kugira mu mibereho yacu, adutera inkunga ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” (Matayo 6:33). Nanone kandi, yagaragaje ukuntu uwo mutwe ari uw’ingenzi ubwo yigishaga abigishwa be gusenga Imana bagira bati “ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.”—Matayo 6:10.

Ubutegetsi bushya bw’isi

3. Kuki Ubwami bw’Imana ari ubw’ingenzi kuri twe mu buryo butaziguye?

3 Kuki Ubwami bw’Imana ari ubw’ingenzi ku bantu bene ako kageni? Ni ukubera ko vuba aha buzagira icyo bukora kizahindura ubutegetsi bw’iyi si iteka ryose. Ubuhanuzi buboneka muri Daniyeli 2:44 bugira buti “ku ngoma z’abo bami [ubu bategeka ku isi], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami [ubutegetsi bwo mu ijuru], butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga; ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose [ubutegetsi bwo ku isi] bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose.” Mu gihe Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buzaba butegeka ahantu hose, abantu ntibazongera kuyobora isi ukundi. Ubutegetsi bwa kimuntu buteza amacakubiri kandi butanyurwa buzaba ikintu cyibagiranye mu gihe cy’iteka ryose.

4, 5. (a) Kuki Yesu ari we wagaragaje ko ashoboye kuba Umwami w’Ubwami kuruta abandi bose? (b) Ni iyihe nshingano Yesu azahabwa vuba aha mu gihe kizaza?

4 Umutegetsi w’Ibanze mu Bwami bwo mu ijuru, uzaba agendera ku buyobozi bwa Yehova mu buryo butaziguye, ni uwagaragaje ko abishoboye kurusha abandi bose—ari we Kristo Yesu. Mbere y’uko aza ku isi, yabaga mu ijuru ari “umukozi w’umuhanga,” akaba ari we Imana yaremye bwa mbere mu biremwa byayo byose (Imigani 8:22-31). “Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi” (Abakolosayi 1:15, 16). Kandi igihe Imana yoherezaga Yesu ku isi, yakoraga ibyo Imana ishaka igihe cyose. Yihanganiye ibigeragezo bikomeye cyane kurusha ibindi, kandi yapfuye ari uwizerwa kuri Se.—Yohana 4:34; 15:10.

5 Kubera ko Yesu yakomeje kuba indahemuka ku Mana ndetse kugeza ku gupfa, yaragororewe. Imana yamuzuriye kujya mu ijuru maze imuha uburenganzira bwo kuba Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru (Ibyakozwe 2:32-36). Kubera ko Kristo Yesu azaba ari Umwami w’ubwo Bwami, Imana izamuha inshingano ihambaye yo kuyobora ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga bibarirwa muri za miriyari mu kuvana ku isi ubutegetsi bwa kimuntu no kuvana ububi ku mubumbe wacu (Imigani 2:21, 22; 2 Abatesalonike 1:6-9; Ibyahishuwe 19:11-21; 20:1-3). Hanyuma, Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buzaba buyobowe na Kristo ni bwo buzaba ubutware bushya butegeka, bukaba ari bwo butegetsi bwonyine buzaba butegeka isi yose.—Ibyahishuwe 11:15.

6. Dushobora kwitega ko Umwami w’Ubwami azategeka ate?

6 Ijambo ry’Imana ryerekeza ku Mutegetsi w’isi mushya rivuga ko “ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera” (Daniyeli 7:14). Kubera ko Yesu azigana urukundo rw’Imana, amahoro n’ibyishimo bizasagamba mu gihe cy’ubutegetsi bwe (Matayo 5:5; Yohana 3:16; 1 Yohana 4:7-10). ‘Gutegeka kwe n’amahoro bizagwira bitagira iherezo kugira ngo bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka.’ (Yesaya 9:6, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Mbega ukuntu bizaba ari imigisha kuyoborwa n’Umutegetsi utegekesha urukundo, ubutabera no gukiranuka! Ku bw’ibyo, muri 2 Petero 3:13 hahanura ko “nk’uko yasezeranije, dutegereje ijuru rishya [Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru] n’isi nshya [umuryango mushya w’abantu bazaba bari ku isi], ibyo gukiranuka kuzabamo.”

7. Ni gute ibivugwa muri Matayo 24:14 birimo bisohozwa muri iki gihe?

7 Nta gushidikanya ko Ubwami bw’Imana ari bwo butumwa bwiza cyane kuruta ubundi bwose ku bantu bakunda ibyo gukiranuka. Ni yo mpamvu Yesu yahanuye kimwe mu bigize ikimenyetso kigaragaza ko ubu turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi gahunda mbi, agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize” (2 Timoteyo 3:1-5; Matayo 24:14). Ubwo buhanuzi ubu burimo burasohozwa, mu gihe Abahamya ba Yehova bagera hafi kuri miriyoni esheshatu mu bihugu 234 bamara amasaha asaga miriyari buri mwaka babwira abandi ibyerekeye Ubwami bw’Imana. Mu buryo bukwiriye, buri hantu hose hagenewe gahunda yabo yo gusenga hakoreshwa n’amatorero agera ku 90.000 ku isi hose hitwa Inzu y’Ubwami. Aho ngaho, abantu bahaza bazanywe no kwiga iby’ubwo butegetsi bushya bugiye kuza.

Abategetsi bazafatanya na we muri ubwo butegetsi

8, 9. (a) Abazategekana na Kristo bava he? (b) Ni ikihe cyizere dushobora kugirira ubutegetsi bw’Umwami hamwe n’abo bazategekana?

8 Hari abategetsi bazafatanya na Kristo Yesu mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru. Mu Byahishuwe 14:1-4 hahanuye ko abantu 144.000 bagombaga ‘gucungurwa bagakurwa mu isi’ maze bakazurirwa ubuzima bwo mu ijuru. Muri abo hakubiyemo abagabo n’abagore bakoreye Imana na bagenzi babo bicishije bugufi aho gukorerwa bo ubwabo. “Bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazīmana na [we] iyo myaka igihumbi” (Ibyahishuwe 20:6). Umubare wabo ni muto cyane uwugereranyije n’uw’abagize “[imbaga y’]abantu benshi, umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose” bazarokoka iherezo ry’iyi gahunda. Abo na bo bakorera Imana umurimo wera “ku manywa na nijoro,” ariko ntibahamagariwe kuzajya mu ijuru (Ibyahishuwe 7:9, 15). Bagize urufatiro rw’isi nshya, bakaba ari abayoboke b’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru.—Zaburi 37:29; Yohana 10:16.

9 Mu guhitamo abazategekana na Kristo mu ijuru, Yehova yatoranyije abantu bizerwa babaye muri ubu buzima bakibonera ibibazo bijyana na bwo byose. Birasa n’aho ari nta kintu na kimwe kigera ku bantu kitageze kuri abo batambyi b’abami. Bityo rero, imibereho yabo yo ku isi ituma barushaho kugira ubushobozi bwo gutegeka abantu. Ndetse na Yesu ubwe “yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye” (Abaheburayo 5:8). Intumwa Pawulo yamwerekejeho igira iti “[ntidufite] umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha” (Abaheburayo 4:15). Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko mu isi nshya ikiranuka y’Imana, abantu bazategekwa n’abami n’abatambyi buje urukundo, bishyira mu mwanya w’abandi!

Mbese, Ubwami bwari mu mugambi w’Imana?

10. Kuki Ubwami bwo mu ijuru butari mu mugambi wa mbere w’Imana?

10 Mbese, Ubwami bwo mu ijuru bwari mu mugambi w’Imana wa mbere igihe yaremaga Adamu na Eva? Mu nkuru yo mu Itangiriro ivuga iby’irema, nta hantu havugwa Ubwami bwari kuzategeka abantu. Yehova ubwe ni we wari Umutegetsi wabo, kandi igihe cyose bari kuba bamwumvira, nta bundi butegetsi bwajyaga kuba ngombwa. Mu Itangiriro igice cya 1 hagaragaza ko Yehova yashyikiranaga na Adamu na Eva, bikaba bishoboka ko yabikoraga binyuriye ku Mwana we w’imfura wo mu ijuru. Iyo nkuru ikoresha imvugo ngo “Imana irababwira iti.”—Itangiriro 1:28, 29; Yohana 1:1.

11. Ni iyihe ntangiriro itunganye abantu bahawe?

11 Bibiliya igira iti “Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane” (Itangiriro 1:31). Ibintu byose byari mu busitani bwa Edeni byari bitunganye mu buryo budasubirwaho. Adamu na Eva babaga muri paradizo. Bari bafite ubwenge butunganye n’imibiri itunganye. Bashoboraga gushyikirana n’Umuremyi wabo kandi na we agashyikirana na bo. Kandi binyuriye mu gukomeza kuba abizerwa, bari kuzabyara abana batunganye. Ntibyari kuzaba ngombwa ko hashyirwaho ubutegetsi bushya bwo mu ijuru.

12, 13. Mu gihe abantu batunganye bari kuba barororotse bakaba benshi, kuki icyo gihe na bwo Imana yari gushobora gushyikirana na bo?

12 Uko umuryango wa kimuntu wari kugenda wororoka ukaguka, ni gute Imana yari gushyikirana n’abari kuba bawugize bose uko bakabaye? Tekereza ku nyenyeri zo ku ijuru. Zikubiye mu matsinda yibumbiye mu birwa byo mu isanzure ry’ikirere byitwa injeje. Injeje zimwe na zimwe zirimo inyenyeri miriyari. Izindi zirimo inyenyeri zigera kuri miriyari igihumbi. Kandi abahanga mu bya siyansi bavuga ko ugereranyije hari injeje miriyari ijana mu kirere bashobora kureba! Ariko kandi, Umuremyi yagize ati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.”—Yesaya 40:26.

13 Kubera ko Imana ishobora kumenya ibyo bintu byose biba mu kirere, rwose ntibyari kuyigora kumenya umubare muto cyane w’abantu. Ndetse no muri iki gihe, abagaragu bayo babarirwa muri za miriyoni bayisenga buri munsi. Ayo masengesho ahita agera ku Mana ako kanya. Bityo, gushyikirana n’abantu bose batunganye nta kibazo byari kuzayitera. Ntiyari gukenera Ubwami bwo mu ijuru kugira ngo ibamenye. Mbega gahunda ihebuje abantu bari bateganyirijwe—yo kugira Yehova ho Umutegetsi, gushyikirana na we mu buryo butaziguye no kugira ibyiringiro byo kutazigera bapfa, bakabaho iteka muri paradizo ku isi!

“Ntibiri mu muntu”

14. Kuki abantu bazakenera ubutegetsi bwa Yehova iteka ryose?

14 Icyakora, abantu—ndetse n’abantu batunganye—bari kuzakenera ubutegetsi bwa Yehova iteka. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova atabaremanye ubushobozi bwo kwitegeka mu buryo bugira ingaruka nziza batisunze ubutegetsi bwe. Iryo ni ryo tegeko rigenga abantu, nk’uko umuhanuzi Yeremiya yabyivugiye ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze. Uwiteka, umpane” (Yeremiya 10:23, 24). Byari kuba ari ubupfapfa ko abantu batekereza ko bashoboraga gutegeka umuryango wa kimuntu mu buryo bugira ingaruka nziza batayobowe na Yehova. Byari kuba bihabanye n’uburyo baremwe. Kwiyobora batisunze ubutegetsi bwa Yehova, nta kabuza byari kuzatuma habaho ubwikunde, bigatuma habaho inzangano, ubugome, urugomo, intambara n’urupfu. ‘Umuntu yari kuzagira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.’—Umubwiriza 8:9.

15. Amahitamo mabi ababyeyi bacu ba mbere bagize yagize izihe ngaruka?

15 Ikibabaje ni uko ababyeyi bacu ba mbere bafashe umwanzuro w’uko batari bakeneye ko Imana ibabera Umutegetsi, bagahitamo kwiberaho batayisunze. Ingaruka zabaye iz’uko Imana itabarekeye mu butungane. Ubwo noneho bari bameze nk’igikoresho cy’amashanyarazi bavanye ku isoko yagihaga ingufu. Bityo nyuma y’igihe runaka, bari kuzagenda bazahara maze bakareka kubaho—bagapfa. Babaye nk’iforomo ifite inenge, kandi iyo mimerere ni yo yonyine bashoboraga kuraga ababakomotseho (Abaroma 5:12). “Icyo gitare [Yehova], umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka. . . . Bariyononnye, ntibakiri abana bayo, ahubwo ni ikizinga kuri bo” (Gutegeka 32:4, 5). Ni iby’ukuri ko Adamu na Eva bashutswe n’ikiremwa cy’umwuka cy’icyigomeke cyaje kuba Satani, ariko kandi bari bafite mu bwenge hatunganye kandi bashoboraga kuba baramaganye ibitekerezo bye bibi.—Itangiriro 3:1-19; Yakobo 4:7.

16. Ni gute amateka agaragaza ingaruka zo kwiyobora utisunze Imana?

16 Amateka atanga ibihamya byinshi bigaragaza ingaruka zo kwiyobora batisunze Imana. Abantu bamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi bagerageza uburyo bwose bw’ubutegetsi bwa kimuntu, gahunda zose z’iby’ubukungu n’imibereho y’abantu. Nyamara, ibibi bikomeza kugenda ‘birushaho kuba bibi’ (2 Timoteyo 3:13). Ikinyejana cya 20 cyagaragaje ko ibyo ari ukuri. Cyaranzwe n’inzangano zikomeye n’urugomo rukabije cyane, intambara, inzara, ubukene n’imibabaro bikaze cyane kurusha ibindi byabayeho mu mateka. Kandi uko baba barageze ku majyambere mu by’ubuvuzi kose, byatinda cyangwa byatebuka, buri wese agerwaho n’urupfu (Umubwiriza 9:5, 10). Binyuriye mu kugerageza kuyobora intambwe zabo, abantu barirekuye bagwa mu mutego wa Satani n’abadayimoni be, ku buryo Bibiliya yita Satani “imana y’iki gihe.”—2 Abakorinto 4:4.

Impano y’umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye

17. Ni gute impano Imana yahaye abantu yo kugira umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye yagombaga gukoreshwa?

17 Kuki Yehova yari kureka abantu bakiyobora? Ni ukubera ko yabaremanye impano ihebuje yo kugira umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, ni ukuvuga ubushobozi bwo kugira umudendezo wo kwihitiramo. Intumwa Pawulo yaravuze iti ‘aho umwuka w’Umwami uri, ni ho haba umudendezo’ (2 Abakorinto 3:17). Nta muntu n’umwe wakwifuza kuba nka robo, ngo agire undi muntu umufatira imyanzuro buri sogonda yose mu munsi mu birebana n’icyo ari buvuge n’icyo ari bukore. Ahubwo Yehova yasabye abantu ko bakoresha iyo mpano yo kwihitiramo ibibanogeye bazirikana ko bafite icyo bazaryozwa, abasaba ko bakwiyumvisha ukuntu gukora ibyo ashaka no gukomeza kumugandukira ari iby’ubwenge (Abagalatiya 5:13). Bityo rero, ntibagombaga kugira umudendezo utagira imipaka, kuko ibyo byari gutuma habaho akaduruvayo. Bagombaga kuwukoresha neza batarengereye amategeko y’Imana yari agamije kubagirira neza.

18. Ni iki Imana yagaragaje mu gihe yarekaga abantu bagakoresha umudendezo wabo wo kwihitiramo ibibanogeye?

18 Binyuriye mu kureka umuryango wa kimuntu ukiyobora uko wishakiye, Imana yagaragaje mu buryo budasubirwaho ko dukeneye ubutegetsi bwayo. Uburyo bwayo bwo gutegeka, ni ukuvuga ubutegetsi bwayo bw’ikirenga, ni bwo buryo bumwe rukumbi bukwiriye. Buhesha umuntu ibyishimo byinshi cyane, kunyurwa n’uburumbuke. Ibyo biterwa n’uko Yehova yaremeye ubwenge bwacu n’imibiri yacu gukora neza cyane igihe bihuje n’amategeko ye. “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo” (Yesaya 48:17). Kugira umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye batarengereye amategeko y’Imana ntibyari kubabera umutwaro, ahubwo byari gutuma babona ibyokurya bishimishije by’amoko anyuranye, ingo nziza, ibintu by’ubugeni n’umuzika. Mu gihe umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye wari kuba ukoreshejwe mu buryo bukwiriye, wari gutuma bagira ubuzima buhebuje bwari guhora bushishikaje cyane iteka muri paradizo yo ku isi.

19. Ni ikihe gikoresho Imana ikoresha mu kwiyunga n’abantu?

19 Ariko kandi, kubera ko abantu bahisemo nabi, bitandukanyije na Yehova, baba abantu badatunganye, imibiri yabo itangira kugenda ihenebera hanyuma barapfa. Ku bw’ibyo, bari gukenera gucungurwa bakavanwa muri iyo mimerere ibabaje bakongera kugirana n’Imana imishyikirano myiza, ari abahungu n’abakobwa bayo. Kugira ngo Imana isohoze ibyo, igikoresho yahisemo ni Ubwami, kandi Umucunguzi ni Yesu Kristo (Yohana 3:16). Binyuriye muri iyo gahunda yateganyijwe, abantu bicuza by’ukuri—kimwe na wa mwana w’ikirara uvugwa mu mugani wa Yesu—baziyunga n’Imana maze bongere kuba abana bayo.—Luka 15:11-24; Abaroma 8:21; 2 Abakorinto 6:18.

20. Ni gute umugambi w’Imana ugomba kuzasohozwa binyuriye ku Bwami?

20 Ibyo Yehova ashaka bigiye kuzakorwa ku isi nta kabuza (Yesaya 14:24, 27; 55:11). Binyuriye ku Bwami bwayo buyobowe na Kristo, Imana izavana umugayo mu buryo bwuzuye ku butegetsi bwayo bw’ikirenga (izagaragaza ko) ifite uburenganzira bwo kutubera Umutegetsi w’Ikirenga. Ubwami buzavanaho ubutegetsi bwa kimuntu n’ubw’abadayimoni kuri iyi si, kandi bwo bwonyine buzategekera mu ijuru mu gihe cy’imyaka igihumbi (Abaroma 16:20; Ibyahishuwe 20:1-6). Ariko se muri icyo gihe, ni gute bizagaragazwa ko uburyo bwa Yehova bwo gutegeka busumba ubundi bwose? Kandi se, nyuma y’imyaka igihumbi, ni uruhe ruhare Ubwami buzaba bufite? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.

Ingingo z’isubiramo

• Umutwe rusange wa Bibiliya ni uwuhe?

• Ni bande bagize ubutegetsi bushya bw’isi?

• Kuki ubutegetsi bwa kimuntu butayobowe n’Imana budashobora na rimwe kugira icyo bugeraho?

• Ni gute umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye ugomba gukoreshwa?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kwigisha kwa Yesu kwatsindagirije ukuntu Imana izategeka binyuriye ku Bwami

[Amafoto yo ku ipaji ya 12]

Muri buri gihugu, Ubwami ni yo nyigisho y’ingenzi y’Abahamya ba Yehova

[Amafoto yo ku ipaji ya 14]

Amateka atanga igihamya kigaragaza ingaruka mbi zaturutse ku kutayoborwa n’Imana

[Aho amafoto yavuye]

Abasirikare barwanye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose: ifoto yatanzwe na U.S. National Archives; ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa: Oświęcim Museum; akana: UN PHOTO 186156/J. Isaac