Bibiliya igitabo cyigisha abantu uburyo bwo kubaho
Bibiliya igitabo cyigisha abantu uburyo bwo kubaho
‘IJAMBO ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira’ (Abaheburayo 4:12). Ayo magambo asobanura ibyo Ijambo ry’Imana rishobora kugeraho, nta gushidikanya ko atuma Bibiliya igaragara ko irenze ibyo kuba ari igitabo cyiza gusa.
Umwanditsi umwe wandika iby’idini yabivuze neza mu magambo make agira ati “ubutumwa buyikubiyemo ni ubw’ingenzi ku buzima bwacu nk’uko guhumeka bimeze.” Hanyuma yongeyeho ati “iyo utekereje ukuntu twifuza cyane gukizwa muri iki gihe kandi tukaba tubikeneye, maze ugasoma Bibiliya utekereza kuri ibyo bintu, wibonera ingaruka zitangaje.” Kimwe n’itara rimurika cyane, Bibiliya itanga umucyo ku bibazo bikomeye n’ingorane zirebana n’imibereho yo muri iki gihe.—Zaburi 119:105.
Koko rero, ubwenge buri muri Bibiliya bufite imbaraga zo guhindura imitekerereze yacu, bukadufasha gukemura ibibazo byacu no gukora icyatuma imibereho yacu irushaho kuba myiza, kandi bukaduha ubuhanga bwo guhangana n’imimerere tudashobora kugira icyo duhinduraho. Icy’ingenzi kurushaho, Bibiliya ituma dushobora kumenya Imana no kuyikunda.
Igitabo gituma tugira intego
Umwanditsi wa Bibiliya, ari we Yehova Imana, ‘azi inzira zacu zose.’ Azi byinshi ku bihereranye n’ibyo dukenera mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka, kurusha ndetse uko tubizi (Zaburi 139:1-3). Mu buryo burangwa no kuzirikana ibyo abantu bakeneye, ashyiraho imipaka igaragara neza batagomba kurenga mu myifatire yabo (Mika 6:8). Bihuje n’ubwenge kwihatira gusobanukirwa iyo mipaka n’ubuyobozi dushyirirwaho, kandi tukitoza kubaho mu buryo buhuje na byo. Umwanditsi wa Zaburi yavuze ko umuntu ugira ibyishimo ari ‘uwishimira amategeko y’Uwiteka.’ “Icyo azakora cyose kizamubera cyiza” (Zaburi 1:1-3). Birakwiriye rwose ko dusuzuma ikintu gitanga ibyiringiro nk’ibyo.
Uwitwa Maurice, akaba ari umwarimu uri mu kiruhuko cy’iza bukuru, buri gihe yizeraga ko Bibiliya ifite akamaro runaka mu by’amateka n’ubuvanganzo. Ariko kandi, yashidikanyaga ku birebana no kuba yarahumetswe n’Imana. Nyuma y’aho Maurice yumviye ibisobanuro ku bihereranye n’impamvu Imana yahaye abantu Ijambo ryayo ryanditswe, yatangiye gusuzuma ubuhanuzi bwa Bibiliya butandukanye. Akiri umusore, yari yarize amateka ya kera, ubuvanganzo, siyansi n’ubumenyi bw’isi. Yiyemereye ko yumvaga ari umunyabwenge cyane ku buryo atashoboraga kwemera ingero nyinshi zishyigikira ko Bibiliya ari nyakuri.
Yagize ati “nafatiwe mu mutego wo kwiruka buhumyi, niruka inyuma y’imibereho yo kudamarara, ubutunzi n’ibinezeza by’ubuzima. Ikibabaje ni uko nakomeje kwiberaho ntazi ibikubiye mu gitabo gikomeye kurusha ibindi byose byanditswe, kandi simenye ubwiza bwacyo n’ukuri kugikubiyemo.”Maurice ubu uri mu kigero cy’imyaka 70, yerekeje ku nkuru ivuga ibihereranye n’ukuntu Yesu yabonekeye intumwa Toma, maze avuga ashimira ati “ikiganza cyanjye cyakojejwe mu ‘gikomere kikijojoba amaraso,’ igikomere cyirukanye burundu mu bwenge bwanjye ugushidikanya kose ko Bibiliya ari ukuri” (Yohana 20:24-29). Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze neza, Bibiliya ishyira ahagaragara ibyo umutima wibwira, kandi ituma ubuzima bugira ireme. Mu by’ukuri, ni igitabo cyigisha abantu kubaho.
Ituma abantu bafite ubuzima buvurunganye bagira imibereho ihamye
Nanone kandi, Bibiliya itanga inama zifasha abantu guca ukubiri n’ingeso mbi. Daniel yashoboye kunesha ingeso mbi yo kunywa itabi, kimwe no kujya mu birori bitagira rutangira no kunywa inzoga nyinshi (Abaroma 13:13; 2 Abakorinto 7:1; Abagalatiya 5:19-21). Mu buryo buhuje n’ukuri, kugira ngo umuntu arandure bene izo ngeso kandi yambare “umuntu mushya,” bisaba gushyiraho imihati nta kujenjeka (Abefeso 4:22-24). Daniel yagize ati “byabaye ikibazo cy’ingorabahizi kubera ko tudatunganye.” Nyamara kandi, yabigezeho. Ubu Daniel asoma Ijambo ry’Imana buri munsi, kandi rimufasha gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi.
Igihe Daniel yari akiri muto, buri gihe yubahaga Bibiliya mu buryo bwimbitse—n’ubwo atigeraga ayisoma—kandi buri joro yasengaga Imana. Icyakora hari ikintu yari abuze. Ibyishimo byari byaramwihishe. Ihinduka rikomeye ryabayeho igihe yabonaga izina ry’Imana muri Bibiliya ku ncuro ya mbere (Yesaya 12:4; Yeremiya 16:21). Hanyuma y’ibyo, yakoreshaga izina Yehova mu gihe yasengaga kandi amasengesho ye yarushijeho kuba aya bwite. Yagize ati “Yehova yarushijeho kuba incuti yanjye ya bugufi, kandi aracyari incuti yanjye magara.”
Mbere y’uko Daniel yiga Bibiliya, nta byiringiro by’igihe kizaza yari afite. Yagize ati “ntibisaba ubuhanga bwinshi cyane kugira ngo umuntu abone ibirimo bibera mu isi. Nabaga mfite ubwoba, kandi nageragezaga guhora mfite ibyo mpugiyemo kugira ngo ntabitekerezaho.” Hanyuma, yaje kumenya ko Imana izazana ubutabera ku bantu bose ku isi yasukuwe, aho abantu bumvira bazashobora kugira amahoro n’ibyishimo by’iteka (Zaburi 37:10, 11; Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 21:3, 4). Ubu Daniel afite ibyiringiro bidashidikanywaho. Ubwo bushobozi Bibiliya ifite bwo gutuma abantu bagira imibereho ihamye bwatumye akomeza kubona ubuzima mu buryo burangwa n’icyizere.
Itanga ubufasha bwo kunesha ibibazo byo mu buryo bw’ibyiyumvo
Uwitwa George yari afite imyaka irindwi igihe nyina yapfaga. Yatinyaga kujya kuryama nijoro, kuko atari azi niba yari gushobora kubyuka bukeye bwaho. Hanyuma yasomye ibyo Yesu yavuze ku bihereranye n’urupfu n’umuzuko, agira ati “igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi [rya Yesu], bakavamo.” Nanone kandi, yakozwe ku mutima n’amagambo ya Yesu agira ati “ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, n’aho yaba yarapfuye, azabaho” (Yohana 5:28, 29; 11:25). Ibyo bitekerezo yumvise bishyize mu gaciro, bihuje n’ubwenge kandi bihumuriza. George yagize ati “uko kuri ntikwashishikaje ubwenge bwanjye gusa, ahubwo kwangeze no ku mutima.”
Daniel twavuze mbere, na we yari afite ibintu byamuteraga ubwoba. Nyina ntiyashoboraga kumurera we ubwe, bityo yagiye amwohereza kuba mu ngo nyinshi zamwakiraga. Buri gihe yumvaga ari umuntu wo mu mihana, kandi yifuzaga cyane kubona umutekano wo kumva ari umwe mu bagize umuryango wuje urukundo. Amaherezo yaje kubona ibyo yashakaga binyuriye mu kwiga Bibiliya. Daniel yaje kwifatanya n’itorero rya Gikristo ry’Abahamya ba Yehova, maze aba umwe mu bagize umuryango wo mu buryo bw’umwuka, aho yumvaga abandi bamwemera
kandi bakamukunda. Koko rero, Bibiliya ni ingirakamaro mu buryo bufatika kandi butera kunyurwa mu birebana n’ibyiyumvo.Wibuke ko Yehova abona ibiri mu mutima wacu kandi ko azi ibyo dushaka. Imana ni yo ‘igerageza imitima,’ kandi igaha “umuntu wese ibihwanye n’inzira ze.”—Imigani 21:2; Yeremiya 17:10.
Inama z’ingirakamaro ku birebana n’imibereho y’umuryango
Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro mu bibazo byerekeranye n’imibanire y’abantu. George yagize ati “ubushyamirane bushingiye kuri kamere z’abantu hamwe no kutumvikana ni imwe mu mimerere ibuza abantu amahwemo kurusha iyindi mu buzima.” Ni gute ahangana n’iyo mimerere? Yagize ati “iyo numva hari umuntu dufitanye akantu, nshyira mu bikorwa inama idaca ku ruhande iboneka muri Matayo 5:23, 24, igira iti ‘ubanze ugende wikiranure na mwene so.’ Kuba nshobora kuvuga kuri icyo kibazo byonyine bigira ingaruka nziza. Nshobora kumva mfite amahoro y’Imana avugwa muri Bibiliya. Inama ya Bibiliya igira ingaruka nziza. Ni ingirakamaro cyane.”—Abafilipi 4:6, 7.
Mu gihe umugabo n’umugore bafite ibyo batumvikanyeho, bombi bagomba kuba abantu ‘bihutira kumva, ariko batinda kuvuga, kandi batinda kurakara’ (Yakobo 1:19). Iyo nama ituma barushaho gushyikirana mu buryo bwiza. George yongeraho ati “mu gihe nshyira mu bikorwa inama yo gukunda umugore wanjye no kumufata nkanjye ubwanjye, mpita nibonera ingaruka z’ako kanya. Kunyubaha birushaho kumworohera” (Abefeso 5:28-33). Ni koko, Bibiliya itwigisha kwemera ko tudatunganye n’uko twahangana n’ukuntu kudatungana, hamwe n’ukuntu twagira icyo tugeraho mu gihe duhanganye no kudatungana kw’abandi.
Itanga inama ziramba
Umwami w’umunyabwenge Salomo yagize ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5, 6). Mbega ukuntu ayo magambo yoroheje ariko kandi akaba yimbitse!
Bibiliya ifite imbaraga zo gutuma abantu bakora ibyiza. Ituma abantu bakunda Imana bashobora gukoresha ubuzima bwabo mu buryo buhuje n’ibyo ishaka, kandi bakabonera ibyishimo mu ‘kugendera mu mategeko y’Uwiteka’ (Zaburi 119:1). Uko imimerere turimo yaba iri kose, Bibiliya ikubiyemo ubuyobozi n’inama dukeneye (Yesaya 48:17, 18). Jya uyisoma buri munsi, utekereze ku byo usoma kandi ubishyire mu bikorwa. Izatuma ukomeza kugira ubwenge buzima, bwibanda ku bintu bitanduye kandi byiza (Abafilipi 4:8, 9). Ntuziga gusa uko wabaho kandi ukishimira ubuzima, ahubwo uzitoza no gukunda Umuremyi w’ubuzima.
Binyuriye mu gukurikiza bene iyo mibereho, Bibiliya izakubera—nk’uko yabereye abandi babarirwa muri za miriyoni—igitabo kirenze ibyo kuba ari cyiza gusa. Mu by’ukuri, izakubera igitabo cyigisha abantu kubaho!
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Bibiliya ishobora gushimangira icyemezo umuntu aba yarafashe cyo kunesha ingeso zangiza
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Bibiliya ikwigisha uko wagirana n’Imana imishyikirano ya bugufi