Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki twagombye kwihingamo kugira ingeso nziza?

Kuki twagombye kwihingamo kugira ingeso nziza?

Kuki twagombye kwihingamo kugira ingeso nziza?

UMUGABO w’igikwerere w’Umuyapani witwa Kunihito, vuba aha yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. * Nyuma y’ibyumweru runaka ahageze, yageze mu mimerere yashoboraga gutuma yirukanwa ku kazi. Kunihito agira ati “igihe databuja yambazaga niba nshobora gukora umurimo runaka, numvise rwose nta kimbuza kuwemera. Ariko kandi, kubera ko narerewe ahantu babona ko kwiyoroshya ari umuco uhebuje, naramushubije nti ‘sinzi neza ko nawushobora, ariko nzagerageza uko nshoboye kose.’ Kuri databuja w’Umunyamerika, ibyo byasaga n’aho nta kazi nari nshoboye kandi ko ntari niyizeye. Igihe namenyaga ko ari uko bimeze, nabonye ko nkeneye kugira ibyo mpindura.”

Uwitwa Maria utuye muri New York City, yari umunyeshuri w’umuhanga, buri gihe akaba yarishimiraga gufasha bagenzi be bigana. Juan yari umunyeshuri bigana, rimwe na rimwe Maria akaba yarajyaga amufasha. Ariko kandi, Juan yanifuzaga ko bagirana agakungu kandi yageragezaga kumureshya. N’ubwo Maria yifuzaga gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco, yaje gutsindwa n’amareshyo ya Juan maze agwa mu cyaha cy’ubusambanyi.

Kurangwa n’ingeso nziza muri iyi si ya none yataye umurongo mu by’umuco kandi yononekaye ni ikibazo cy’ingorabahizi rwose. None se, kuki twagombye kwihingamo kugira ingeso nziza? Ni ukubera ko imyifatire irangwa n’ingeso nziza ishimisha Imana, kandi nta gushidikanya ko hafi ya twese twifuza gutoneshwa na yo.

Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ritera inkunga abasomyi baryo kwihingamo kugira ingeso nziza. Urugero, intumwa Pawulo yaranditse iti “ni haba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira” (Abafilipi 4:8). Kandi intumwa Petero yaduteye inkunga yo kugira ‘umwete wose; kwizera tukakongeraho ingeso nziza’ (2 Petero 1:5). Ariko se, kugira ingeso nziza bisobanura iki? Mbese, bishobora kwigishirizwa mu ishuri? Ni gute twakwihingamo kugira ingeso nziza?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Amazina amwe n’amwe yarahindutse.