Ubwoko bwa Yehova bwongeye gushyirwa mu mimerere myiza buramusingiza ku isi hose
Ubwoko bwa Yehova bwongeye gushyirwa mu mimerere myiza buramusingiza ku isi hose
“Nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambariza mu izina ry’Uwiteka [“rya Yehova,” “NW”].”—ZEFANIYA 3:9.
1. Kuki ubutumwa buhereranye n’irimbuka bwasohorejwe ku Buyuda no ku yandi mahanga?
MBEGA ubutumwa bufite imbaraga bwerekeranye n’urubanza Yehova yahumekeye Zefaniya kugira ngo abutange! Ayo magambo ahereranye no kurimbuka yasohorejwe ku ishyanga ry’u Buyuda hamwe n’umurwa mukuru waryo Yerusalemu, kubera ko abayobozi na rubanda muri rusange batakoraga ibyo Yehova ashaka. Amahanga yari abakikije, urugero nk’u Bufilisitiya, Mowabu na Amoni, na yo yari kuzagerwaho n’umujinya w’Imana. Kubera iki? Ni ukubera ko bari baramaze ibinyejana byinshi barwanya ubwoko bwa Yehova mu buryo bwa kinyamaswa. Ku bw’iyo mpamvu nanone, ubwami bw’igihangange bw’isi bwa Ashuri na bwo bwari kuzarimburwa, ntibuzongere kubaho ukundi.
2. Uko bigaragara, ni bande babwirwaga amagambo aboneka muri Zefaniya 3:8?
2 Ariko kandi, mu Buyuda bwa kera hari abantu bari bari mu mimerere ikwiriye. Bari bategerezanyije amatsiko igihe Imana yari kuzasohoreza urubanza rwayo ku bantu babi, kandi uko bigaragara ni bo babwirwaga amagambo agira ati “nimuntegereze, mugeze ku munsi nzahagurutswa no kubanyaga; kuko nagambiriye guteraniriza amahanga hamwe, ibihugu byose binteranireho, mbasukeho uburakari bwanjye, n’umujinya wanjye ukaze: kuko isi yose izatsembwaho n’umuriro wo gufuha kwanjye.”—Zefaniya 3:8.
Ni Bande Bari Kuzahabwa “Ururimi Rutunganye”?
3. Ni ubuhe butumwa bw’ibyiringiro Zefaniya yahumekewe kugira ngo atange?
3 Ni koko, Zefaniya yatanze ubutumwa bwa Yehova buhereranye n’irimbuka. Ariko nanone, uwo muhanuzi yarahumekewe kugira ngo ashyiremo ubutumwa buhebuje bw’ibyiringiroZefaniya 3:9, Yehova Imana yaravuze ati “ubwo ni bwo nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambariza mu izina ry’Uwiteka, no kumukorera bahuje inama.”
—ubutumwa bwari guhumuriza cyane abari barakomeje kuba abizerwa kuri Yehova. Nk’uko byanditswe muri4, 5. (a) Ni gute byari kugendekera abakiranirwa? (b) Ni nde ibyo byari kungura, kandi kuki?
4 Hari abantu batari guhabwa ururimi rutunganye. Ubuhanuzi bugira icyo bubavugaho bugira buti “nzaba nkuvanyemo abibone birātāga” (Zefaniya 3:11). Bityo rero, abibone basuzuguraga amategeko y’Imana kandi bagakora ibyo gukiranirwa bari kuzakurwaho. Kandi se, ni nde wari kungukirwa n’ibyo? Muri Zefaniya 3:12, 13, hagira hati “[jyewe Yehova] nzagusigamo ubwoko bw’indogore n’abakene, kandi baziringira izina ry’Uwiteka. Abarokotse bo muri Isirayeli ntibazakora ibibi, haba no kuvuga ibinyoma; n’ururimi ruriganya ntiruzababonekaho mu kanwa kabo; kuko bazagaburirwa bakaryama, ari nta wubakanga.”
5 Abantu bari abizerwa, abasigaye bo mu Buyuda bwa kera, ni bo bari kungukirwa. Kubera iki? Ni ukubera ko bakoze ibihuje n’amagambo agira ati “mushake Uwiteka, mwa bagwaneza bo mu isi mwese, bakomeza amategeko ye; mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.”—Zefaniya 2:3.
6. Ni iki cyabayeho igihe ubuhanuzi bwa Zefaniya bwasohozwaga ku ncuro ya mbere?
6 Igihe ubuhanuzi bwa Zefaniya bwasohozwaga ku ncuro ya mbere, Imana yahannye u Buyuda bwari bwarataye ukwizera, ubwo yarekaga Ubwami bw’Igihangange bw’isi bwa Babuloni bukabwigarurira mu mwaka wa 607 M.I.C, kandi abaturage babwo bakajyanwaho iminyago. Abantu bamwe, hakubiyemo umuhanuzi Yeremiya, bararokowe, kandi abandi bakomeje kuba abizerwa kuri Yehova igihe bari bari mu bunyage. Mu mwaka wa 539 M.I.C., Babuloni yahiritswe n’Abamedi n’Abaperesi bayobowe n’Umwami Kuro. Hashize imyaka igera kuri ibiri nyuma y’aho, Kuro yatanze itegeko ryemereraga Abayahudi basigaye gusubira mu gihugu cyabo. Hashize igihe runaka, urusengero rw’i Yerusalemu rwongeye kubakwa, kandi gahunda y’ubutambyi yongera gushyirwaho kugira ngo yigishe abantu ibyerekeye Amategeko (Malaki 2:7). Bityo rero, Yehova yatumaga abasigaye bagaruwe bagira uburumbuke—igihe cyose bakomezaga kuba abizerwa.
7, 8. Ni nde werekezwagaho amagambo y’ubuhanuzi aboneka muri Zefaniya 3:14-17, kandi se, kuki ushubije utyo?
7 Zefaniya yerekeje ku bantu bari kuzagarurwa, agira ati “iririmbire wa mukobwa w’i Siyoni we; rangurura, Isirayeli we; nezerwa kandi wishimane n’umutima wawe wose, wa mukobwa w’i Yerusalemu we. Uwiteka yagukuyeho imanza yari yaguciriye, abanzi bawe yabajugunye hanze; Umwami wa Isirayeli, ari we Uwiteka, ari muri wowe imbere; ntabwo uzongera gutinya ibibi ukundi. Uwo munsi i Yerusalemu hazabwirwa ngo ‘witinya, Siyoni we, amaboko yawe ye gutentebuka. Uwiteka Imana yawe, iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza; izakwishimana inezerewe; izaruhukira mu rukundo rwayo; izakunezererwa iririmba.’ ”—Zefaniya 3:14-17.
8 Ayo magambo y’ubuhanuzi yerekezaga ku basigaye bakorakoranyirijwe hamwe bavanywe mu bunyage bwa Babuloni, maze bakagarurwa mu gihugu cy’abakurambere babo. Ibyo bigaragazwa neza muri Zefaniya 3:18-20, hagira hati “ ‘[jyewe Yehova] nzateranyiriza hamwe abakumbuye guterana kwera, bahoze ari abawe, bavunwa n’ibibakoza isoni. Dore, icyo gihe nzagenza abakurenganya bose; kandi nzakiza abacumbagira, kandi nzateranyiriza hamwe abari birukanywe. Abakozwaga isoni mu bihugu byose nzabatera icyubahiro, mbahe n’izina ryogeye. Icyo gihe ni bwo nzabacyura, kandi icyo gihe ni bwo nzabateraniriza hamwe; kuko nzabubahiriza nkabaha izina ryogeye mu moko yose yo mu isi, ubwo nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe mureba.’ Ni ko Uwiteka avuga.”
9. Ni gute Yehova yihesheje izina ku bihereranye n’u Buyuda?
9 Tekereza ukuntu ibyo byakuye umutima amahanga yari akikije ubwoko bw’Imana kandi akaba yarabwangaga! Abaturage b’i Buyuda bari barajyanyweho iminyago na Babuloni yari igihangange, uko bigaragara bakaba nta cyizere na mba bari bafite cyo kuzigera barekurwa. Byongeye kandi, igihugu cyabo cyari cyarabaye umwirare. Ariko kandi, ku bw’imbaraga z’Imana, bagaruwe mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka 70, mu gihe amahanga yabangaga yo yari kuba yegereje irimbuka. Mbega izina Yehova yihesheje igihe yagaruraga abo basigaye bizerwa! ‘Yarabubahirije abaha n’izina ryogeye mu moko yose.’ Mbega ukuntu uko kugarurwa kwatumye Yehova ahabwa icyubahiro ndetse bikanubahisha abantu bitirirwaga izina rye!
Gahunda yo Gusenga Yehova Yashyizwe Hejuru
10, 11. Isohozwa rikomeye ry’ubuhanuzi bwa Zefaniya bwo kugarurwa ryagombaga kubaho ryari, kandi se, tubizi dute?
10 Ukundi kugarurwa kwabayeho mu kinyejana cya mbere, igihe Yesu Kristo yakoranyirizaga abasigaye ba Isirayeli mu gusenga k’ukuri. Uwo wari umusogongero w’ibyagombaga kuzabaho, kubera ko isohozwa ryagutse ryo kugarurwa ryari kuzabaho mu gihe cyari kuzaza. Ubuhanuzi bwa Mika bwari bwarahanuye bugira buti “mu minsi y’imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru, usumbe iyindi; n’amoko azawushikira.”—Mika 4:1.
11 Ibyo byari kuzabaho ryari? Nk’uko ubwo buhanuzi bubivuga, byari kuzabaho “mu minsi y’imperuka”—ni koko, muri iyi “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1). Ibyo byari kubaho mbere y’iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu, igihe amahanga yari kuba agisenga imana z’ibinyoma. Muri Mika 4:5 hagira hati “ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo.” Hanyuma se, bite ku bihereranye n’abasenga by’ukuri? Ubuhanuzi bwa Mika busubiza bugira buti “natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] Imana yacu, iteka ryose.”
12. Ni gute gahunda yo gusenga k’ukuri yashyizwe hejuru muri iyi minsi y’imperuka?
12 Ku bw’ibyo rero, muri iyi minsi y’imperuka
“umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka [wakomerejwe] mu mpinga z’imisozi.” Gahunda yo mu rwego rwo hejuru y’ugusenga k’ukuri kwa Yehova yongeye gushyirwaho, irashimangirwa mu buryo butajegajega, kandi ishyirwa hejuru isumba ubundi buryo bwose bwo gusenga n’icyitwa idini cyose. Nk’uko nanone ubuhanuzi bwa Mika bwabihanuye, ‘amoko azashikira’ iyo gahunda yo gusenga. Kandi abayoboke b’idini ry’ukuri “[ba]zagendera mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] Imana ya[bo], iteka ryose.”13, 14. Ni ryari iyi si yinjiye “mu minsi [yayo] y’imperuka,” kandi se, kuva icyo gihe byagiye bigenda bite ku birebana n’ugusenga k’ukuri?
13 Ibintu bibaho byuzuza ubuhanuzi bwa Bibiliya bigaragaza ko iyi si yinjiye ‘mu [gice cya nyuma] cy’iminsi’—ni ukuvuga iminsi yayo y’imperuka—mu mwaka wa 1914 (Mariko 13:4-10). Amateka agaragaza ko icyo gihe Yehova yatangiye gukorakoranya abasigaye bizerwa bo mu basizwe bari bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, abakoranyiriza mu gusenga k’ukuri. Ibyo byakurikiwe n’ikorakoranywa ry’ “[imbaga y’]abantu benshi” bavuye “mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose”—bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose.—Ibyahishuwe 7:9.
14 Uhereye mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose kugeza ubu, gahunda yo gusenga Yehova, yifatanywamo n’abantu bitirirwa izina rye, yarushijeho gutera imbere mu buryo bukomeye, binyuriye ku buyobozi bwe. Uhereye ku bihumbi bike gusa by’abasenga Yehova bari bariho nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ubu bariyongereye bagera mu babarirwa hafi kuri miriyoni esheshatu bifatanya mu matorero agera ku 91.000, mu bihugu 235. Buri mwaka, ababwiriza b’Ubwami bamara amasaha asaga miriyari basingiza Imana mu ruhame. Biragaragara ko abo Bahamya ba Yehova ari bo basohoza amagambo ya Yesu y’ubuhanuzi agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:14.
15. Ni gute ibivugwa muri Zefaniya 2:3 ubu birimo bisohozwa?
15 Muri Zefaniya 3:17 haragira hati “Uwiteka Imana yawe, iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza.” Uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka abagaragu ba Yehova bafite muri iyi minsi y’imperuka, buterwa mu buryo butaziguye n’uko ‘muri bo imbere’ bamufiteho Imana yabo ishobora byose. Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe nk’uko ari na ko byari biri mu gihe cyo kugarura u Buyuda bwa kera mu mwaka wa 537 M.I.C. Nguko uko dushobora kubona ukuntu ibivugwa muri Zefaniya 2:3 bisohozwa mu buryo bukomeye muri iki gihe, aho hakaba hagira hati “mushake Uwiteka, mwa bagwaneza bo mu isi mwese.” (Iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Mu mwaka wa 537 M.I.C., mu ijambo ngo “mwese” hari hakubiyemo Abayahudi basigaye bagarutse bavuye mu bunyage bwa Babuloni. Ubu noneho muri iki gihe, ryerekeza ku bagwaneza bo mu mahanga yo ku isi yose uko yakabaye, ni ukuvuga abitabira neza umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorwa ku isi hose, kandi bagashikira “umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka.”
Ugusenga k’Ukuri Gusagamba
16. Abanzi bacu bashobora kuba babyifatamo bate iyo babonye uburumbuke bw’abagaragu ba Yehova muri iki gihe?
16 Nyuma y’umwaka wa 537 M.I.C., amenshi mu mahanga yari akikije abagaragu b’Imana yatangajwe n’uko bagaruwe bagasubira mu gihugu cyabo kandi bakagarurwa mu gusenga k’ukuri. Nyamara kandi, uko kugarurwa kwabo kwari mu rugero ruto ugereranyije. Mbese, ushobora kwiyumvisha ibyo abantu bamwe na bamwe bavuga muri iki gihe—ndetse n’abanzi b’ubwoko bw’Imana—iyo babona ukwiyongera gutangaje, uburumbuke n’ukuntu abagaragu ba Yehova bakomeza kujya mbere badacogora muri ibi bihe byacu? Birashoboka rwose ko bamwe muri abo banzi bagira ibyiyumvo nk’ibyo Abafarisayo bagize igihe babonaga ukuntu abantu bisukiranyaga bagana Yesu. Bariyamiriye bati “dore rubanda rwose ruramukurikiye.”—Yohana 12:19.
17. Ni iki umwanditsi umwe yavuze ku Bahamya ba Yehova, kandi se, ni ukuhe kwiyongera bagize?
17 Mu gitabo cye cyitwa These Also Believe (Aba na Bo Barizera), umwarimu wo muri Kaminuza witwa Charles S. Braden yaravuze ati “Abahamya ba Yehova bakwirakwije ku isi hose ubuhamya bwabo mu buryo nyabwo. Bishobora kuvugwa ko mu by’ukuri nta rindi tsinda rya kidini na rimwe ku isi ryagaragaje ishyaka ryinshi no kudacogora mu kugerageza gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kurusha Abahamya ba Yehova. Birashoboka cyane rwose ko iryo dini rizakomeza kugenda rirushaho gukomera.” Mbega ukuntu yabivuze ukuri! Igihe yandikaga ayo magambo, dore ubu hashize imyaka 50, Abahamya bagera ku 300.000 ni bo bonyine babwirizaga ku isi hose. Yavuga iki se muri iki gihe, mu gihe abantu bakubye incuro 20 uwo mubare—ni ukuvuga abagera kuri miriyoni esheshatu—babwiriza ubutumwa bwiza?
18. Ururimi rutunganye ni uruhe, kandi se, ni bande Imana yaruhaye?
18 Binyuriye ku muhanuzi wayo, Imana yasezeranyije igira iti “ubwo ni bwo nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambariza mu izina ry’Uwiteka, no kumukorera bahuje inama” (Zefaniya 3:9). Muri iyi minsi y’imperuka, Abahamya ba Yehova ni bo bambaza izina rya Yehova, bakaba bamukorera bunze ubumwe mu murunga w’urukundo udashobora gucika—ni koko, “bahuje inama.” Abo ni bo Yehova yahaye ururimi rutunganye. Urwo rurimi rutunganye rukubiyemo gusobanukirwa neza ukuri ku byerekeye Imana n’imigambi yayo. Yehova ni we wenyine ushobora gutanga ubwo bumenyi binyuriye ku mwuka we wera (1 Abakorinto 2:10). Ni nde yahaye umwuka we? Yawuhaye ‘abamwumvira’ bonyine (Ibyakozwe 5:32). Abahamya ba Yehova ni bo bonyine usanga biteguye kumvira Imana kubera ko ari yo Mutegetsi wabo ubayobora muri byose. Ni yo mpamvu bahabwa umwuka wera w’Imana kandi bakavuga ururimi rutunganye, ni ukuvuga ukuri ku bihereranye na Yehova hamwe n’imigambi ye itangaje. Bakoresha urwo rurimi rutunganye mu gusingiza Yehova ku isi hose mu buryo bwagutse kandi bugenda burushaho kwaguka.
19. Kuvuga ururimi rutunganye bikubiyemo iki?
19 Kuvuga ururimi rutunganye ntibikubiyemo kwemera ukuri no kukwigisha abandi gusa, ahubwo binakubiyemo guhuza imyifatire y’umuntu n’amategeko y’Imana hamwe n’amahame yayo. Abakristo basizwe bafashe iya mbere mu gushaka Yehova no mu kuvuga ururimi rutunganye. Ngaho nawe tekereza ku bintu byagezweho! N’ubwo umubare wabo wagabanutse ukajya munsi ya 8.700, hari abandi bagera kuri miriyoni esheshatu barimo babigana mu gushaka Yehova no mu kuvuga ururimi rutunganye. Abo ni abagize umubare ugenda wiyongera w’imbaga y’abantu benshi baturuka mu mahanga yose, bizera igitambo cy’incungu cya Yesu, bagakorera umurimo wera mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka, kandi bakaba bazarokoka ‘umubabaro Ibyahishuwe 7:9, 14, 15.
mwinshi’ uzibasira vuba aha iyi si ikiranirwa.—20. Ni iki abasizwe bizerwa hamwe n’abagize imbaga y’abantu benshi bahishiwe?
20 Abagize imbaga y’abantu benshi bazajyanwa mu isi nshya ikiranuka y’Imana (2 Petero 3:13). Yesu Kristo hamwe n’abasizwe 144.000 bazaba barazuriwe ubuzima bwo mu ijuru kugira ngo bifatanye na we ari abami n’abatambyi, bazaba bagize inteko nshya izategeka isi (Abaroma 8:16, 17; Ibyahishuwe 7:4; 20:6). Abazarokoka umubabaro mwinshi bazatangira guhindura isi paradizo kandi bazakomeza kuvuga ururimi rutunganye bahawe n’Imana. Mu buryo bw’ibanze, ni bo berekezwaho amagambo agira ati “abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi. Uzakomezwa no gukiranuka.”—Yesaya 54:13, 14.
Umurimo wo Kwigisha Ukomeye Cyane Kuruta Indi Yose Yakozwe mu Mateka
21, 22. (a) Nk’uko bigaragazwa mu Byakozwe n’Intumwa 24:15, ni bande bazigishwa ururimi rutunganye? (b) Ni uwuhe murimo wo kwigisha utari warigeze ukorwa mbere hose uzakorwa ku isi mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami?
21 Itsinda rinini cyane ry’abantu bazahabwa igikundiro cyo kwiga ururimi rutunganye mu isi nshya, ni abavugwa mu Byakozwe n’Intumwa 24:15, hagira hati “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.” Hari abantu babarirwa muri za miriyari babayeho kandi bapfuye mu gihe cyashize, batigeze bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova. Azabazura mu buryo buri kuri gahunda. Kandi abo bantu bazazuka bagomba kuzigishwa ururimi rutunganye.
22 Mbega ukuntu bizaba ari igikundiro kwifatanya muri uwo murimo ukomeye wo kwigisha! Uzaba ari umurimo wo kwigisha ukomeye cyane kuruta indi yose yakozwe mu mateka ya kimuntu. Wose ukazakorwa mu gihe cy’ubutegetsi bwiza bwa Kristo Yesu, afite ububasha bwa Cyami. Amaherezo, abantu bazabona isohozwa ry’ibivugwa muri Yesaya 11:9, hagira hati “isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.”
23. Kuki wavuga ko dufite igikundiro gikomeye cyo kuba mu bagize ubwoko bwa Yehova?
23 Mbega ukuntu muri iyi minsi y’imperuka dufite igikundiro cyo kuba turimo twitegura icyo gihe gitangaje kiri imbere, igihe ubumenyi ku byerekeye Yehova buzakwira ku isi hose mu buryo nyakuri! Kandi se, mbega igikundiro dufite uhereye ubu cyo kuba abagize ubwoko bw’Imana, tukaba dusohorezwaho amagambo yanditswe muri Zefaniya 3:20! Aho ngaho, tuhasanga amagambo akubiyemo icyizere duhabwa na Yehova, amagambo agira ati ‘nzabubahiriza mbahe izina ryogeye mu moko yose yo mu isi.’
Ni Gute Wasubiza?
• Ubuhanuzi bwa Zefaniya buhereranye no kugarurwa bwasohoye incuro zingahe?
• Ni gute ugusenga k’ukuri kwagiye gusagamba muri iyi minsi y’imperuka?
• Ni uwuhe murimo ukomeye wo kwigisha uzakorwa mu isi nshya?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ubwoko bwa Yehova bwasubiye mu gihugu cyabwo kugira ngo bwongere bushyireho ugusenga kutanduye. Mbese, waba uzi icyo ibyo bisobanura muri iki gihe?
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Binyuriye mu kuvuga “ururimi rutunganye,” Abahamya ba Yehova bageza ku bantu ubutumwa buhumuriza bukubiye muri Bibiliya